Pages

Saturday, 24 August 2013

Ijambo ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa rigenewe Abanyarwanda


Ijambo ry'Umwami Kigeli V Ndahindurwa rigenewe Abanyarwanda.

 
Banyarwandakazi,  Banyarwanda,
kingandmornarchydocseite1
Ndabaramutsa n'urukumbuzi rwinshi  kandi mbahumuriza  ndetse mbaragiza Imana muri ibi   bihe turimo bitoroheye U Rwanda. Mpangayikishijwe cyane n'intambara  zikomeje kuyogoza akarere k'ibiyaga bigali cyane cyane izibera mu gihugu cy'abaturanyi cya Congo ari nako zihitana  abantu benshi. Kubwiyo mpamvu nongeye guhamagarira abayobozi b'uRwanda gukora  ibishoboka byose bakumvikana n'ibihugu duturanye maze bagafatanya gushakira umuti hamwe kandi mu mahoro.
Ibyabaye mu Rwanda mu myaka yashize mwese murabizi n'uburyo byaduhekuye murabyibuka, bigomba rero kutubera isomo rikomeye, maze tukirinda icyatuma u Rwanda rusubira mu myiryane, intambara  nkizahitanye abavandimwe bacu  n'inzirakarengane nyinshi kuburyo ntamunyarwanda utarapfushije abavandimwe cyangwa inshuti.
Ndabasaba  nkomeje  ko twakwirinda  amacakubiri ayo ariyo yose yatuma abanyarwanda bongera gusubira mu myiryane cyangwa mu ntambara. Igihe kirageze ko abanyarwanda bakumvikana,bagashyirahamwe, bakabwizanya ukuri kugirango babashe kubabarirana no guharanira amahoro, ubumwe n'ubwiyunge.
Ndongera gusaba abanyarwanda kwirinda gukorera m'udutsiko tugamije inyungu bwite zaba iza politiki, amoko n'uturere kuko aribyo byashyize igihugu cyacu mu kaga,  bikaba aribyo byatumye u Rwanda ruhora rufite impunzi nyinshi mu mahanga. Nimutyo rero dushyire hamwe twubake ubumwe nyakuri maze duharanire ubwumvikane.  Shyigikiye byimazeyo: umugambi mwiza w'amahoro wo guhuza abanyarwanda  bose.
Dukwiye kwamagana  udutsiko twavutsa abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo  gutaha no kuba m'urwababyaye bisanzuye.   Ibihe turimo biradusaba gukorera hamwe no kumvikana maze tukabasha kunga imitima ibabaye y'abanyarwanda , kugirango dutegure ejo hazaza heza  buri munyarwanda yibonamo.
Ndangije nongera kubahumuliza kandi mbizeza ko ni dukorera hamwe  tuzagera kuri byinshi.
 
Mugire amahoro n'ubumweda.
Bikorewe I Washigton , Taliki 23 Kanama 2013
KigeliV Ndahindurwa
Umwami w'u Rwanda

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.