Pages

Saturday, 5 October 2013

ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA UBUJURA BWA FPR MU MATORA Y’ABADEPITE MU RWANDA

ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA UBUJURA BWA FPR MU MATORA Y'ABADEPITE MU RWANDA
 
Dore raporo ubuyobozi bukuru bw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI bumaze kugezwaho n'ubuyobozi bw'Abasangizi mu ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda: Kuwa mbere taliki ya 16/09/2013  byari byitezwe ko abanyarwanda bazindukira mu matora  bakishyiriraho abadepite bagombaga kubahagararira mu nteko. Nk'uko bisanzwe iteka rero komisiyo y'amatora y'u Rwanda( ya FPR) yaje gutangaza ko PFR ari yo yatsinze matora nk'uko bisanzwe. Kuri uyu munsi, umuntu wese waba atekereza kandi azi gushishoza ntabwo ushobora kwiyumvisha uburyo igihugu bivugwa ko kirimo demokarasi, ishyaka rimwe ryakwiharira hafi amajwi yose y'abanyarwanda( ay'abitabiriye  amatora n'ayabatarayitabiriye) maze bigatangazwa ku mugaragaro ko :
Mu majwi yabaruwe,  FPR –Inkotanyi n'amashyaka yayisunze (PDC, PDI, PSR, PPC) ifite 76 %.
Ikurikiwe n'ishyaka riharanira imibereho myiza na demokarasi PSD rifite 13% by'amajwi y'agateganyo.
Ishyaka rya PSD ryakurikiranye na PL ifite amajwi 9,4 %, PS Imberakuri ibona  amajwi angana na 0,6 %.
Ku bijyanye n'abakandida bigenga  Mwenedata  Gilbert afite 0,4 % , Bizirema Venuste afite 0,4, Ganza Clovis afite 0,2% naho Mutuyimana Leonine afite 0,2%.
 
 
Ubu rero turagirango  dutangarize abanyarwanda  n' ibihugu by'amahanga ko abagize  PRM/MRP-ABASANGIZI  tutemeye nagato ibyavuye mu matora kuko ari ubujura bukabije.
Twebwe Abasangi bo mu majyaruguru nk'uko twari twabimenyeshejwe n'abaduhagarariye ku rwego rw'igihugu nyuma natwe tukaza kubyibonera ntabwo twigeze twitabira amatora; gusa nanone ntabwo twasinziriye kuko twakomeje gushaka ikintu cyatuma ubujura FPR ikora bujya ahagaragara.
 
Mu gitondo cyo kuwa 16. Nzeri.2013 twazindukiye kuri sites zimwe na zimwe z'ahari hateganyijwe kubera amatora kugira ngo natwe twihere ijisho tutazabibarirwa kandi twari turi mu Rwanda. Dore amwe mu mafoto y'aho twageze:
Mundebere aba bagiye kuyobora amatora. Baribaza ukuntu bagiye guhangara kubeshya abanyarwanda, abandi kwirirwa barwana nabo babereka aho batorera n'uko batora,  n'ibindi. Murabona ko nta numwe muri bo wishimye
Hari aho wasangaga rwose ari  nta niyonka; ubwitabire  bwari  buke cyane kubera kurambirwa  ubusambo buba  mu matora
Aha abashinzwe kubwira abantu aho bagomba gutorera, bihereranye umukecuru bari mo kumwigisha uko agomba gutora FPR.
Nyuma yo kugera ku masite atandukanye rero, abashinzwe ikoranabuhanga mu ishyaka PRM /MRP-Abasangi mu Ntara y'Amajyaruguru ntibahwemye no gukurikirana ubutumwa abayobozi bakuru bagendaga boherereza  abashinze kwiba amajwi.
Iyi foto iri hasi irabereka ubutumwa bwoherejwe na  Gouverneur w'intara y'amajyaruguru asaba ko bagomba guhuza imibare y'amatora n'iyo aboherereje muri attachment ya e-mail.
 
Burya uwububa abonwa n'uhagaze . Ubutumwa bwoherezwaga si ubu gusa hari bwinshi bwoherezwaga haba kuri telephone no ku ma e-mail; gusa twashoboye kubageza ho ubwacaga mu ma e-mail.
Irebere nawe maze umbwire aho ukuri kubyavuye mu matora kuri.
Nyuma y'ibi byose rero, turasaba abanyarwanda guhaguruka tukarwanya ikibi, tukamagana FPR n'agatsiko kayo birirwa mu makinamico y'amatora nk'aya babeshya abanyarwanda n'amahanga ngo mu Rwanda hari demokarasi byahe birakajya!
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI  rirashimira abayobozi baryo mu ntara y'amajyaruguru y'u Rwanda, Perezida, Visi Perezida na Secretaire-Tresorier, boherereje iyi raporo ubuyobozi bukuru bw'ishyaka kugirango buyigeze ku barwanashyaka ba PRM/MRP ABASANGIZI no ku banyarwanda bose muri rusange bityo bibafashe gusobanukirwa ku bujura bwa FPR Inkotanyi mu ngirwamatora zibera mu Rwanda.
Bikorewe i Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika taliki ya 25/09/2013.
Dr. Gasana Anastase, Perezida wa PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.