Pages

Sunday, 4 May 2014

[RwandaLibre] Re: [uRwanda_rwacu] Isenywa ry’inzu y’u Bufaransa mu Rwanda rizateza Umunyarwanda igihombo kinini

 

Ibi birashimangira ibyo twari tuzi:

U Rwanda rwakomeje gushyiraho amamaniza muri propositions zose zatanzwe n'Abanfaransa ku byerekeye uko imyubakire izaba iteye. Ibyo babikoraga kugira ngo bashobore kuhabakura. Kagame hariya azahubaka inzu ndende kugira ngo abe ariyo yerekana avuga ko Kigali yose n'u Rwanda  ari uko biteye. Kagame ashaka ko Kigali yaba nka New York, ibyerekye ubukeney burangwa mu gihugu imbere ntacyo bimubwiye. 

Icyo ntumva neza ni amakimbirane yerekeye uzasenya iyo nzu. Mwibuke ko iyo Centre Culturel yari imaze kuvugururwa  mu myaka ya za 90. Ni ukuvuga ko ikiri nshya kandi yariyubakishijwe n'ibikoresho bikomeye. Ibyo bikaba byumvikana ko Abafaransa bahatakarije bikomeye.

Njye ahubwo numvaga niba koko u Rwanda rwarakoze expropriation, nirwo rwagombye kuhasenya kuko rwantanze amafaranga angana n'iyo nzu n'ibyarimo byose. Njye ni uko expropriation nyumva. Niba ari uko bimeze Ambassade nta ruhare ifite mu gusenya iyo Centre Culturel.



From: Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr>
To: Fondation <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Cc: "netherlands_group@yahoogroups.com" <netherlands_group@yahoogroups.com>; Rwanda <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; uRwanda_Rwacu <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>
Sent: Saturday, 3 May 2014, 15:46
Subject: [uRwanda_rwacu] Isenywa ry'inzu y'u Bufaransa mu Rwanda rizateza Umunyarwanda igihombo kinini

 

Isenywa ry'inzu y'u Bufaransa mu Rwanda rizateza Umunyarwanda igihombo kinini

Author : Niyigena Faustin
alt 0
alt 1 627
02/05/2014
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch; umushoramari Albert Rudatsimburwa n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba (Ifoto/Kisambira T.)


Isenywa ry'inzu ndangamuco y'u Bufaransa mu Rwanda rizateza  igihombo umushoramari w'Umunyarwanda wari ufitemo ibikorwa.

Kuva ku wa 16 Mata 2014 iyi nzu irafunze ndetse umujyi wa Kigali usaba u Bufaransa kuyisenya cyangwa Leta ikayisenyera kuko itakijyanye n'igihe ndetse ikaba ishobora guteza umutekano muke.

Albert Rudatsimburwa nyiri Radiyo Contact FM akaba ari no gutangiza Televiziyo Contact TV avuga ko atazi neza ingano y'igihombo atewe n'icyemezo cy'ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali cyo gusenya iyo nzu ariko avuga ko asabwa kwimura ibikoresho n'ibikorwa byose yari amaze kubakamo bifite agaciro k'Amadolari y'Amerika asaga miliyoni imwe n'ibihumbi magana atatu  ($1.300.000).

Uku gusenya iyi nzu kuje nyuma y'aho isubukuriye ibikorwa byayo mu 2010 kuko kuva muri 2006 byari byahagaritswe bivuye ku mibanire mibi y'u Rwanda n'u Bufaransa.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali buvuga ko  gusenya iyo nzu ntaho bihuriye no kuba n'ubundi umubano w'ibihugu warongeye kuzamo agatotsi nyuma y'aho Perezida Kagame avugiye ijambo rishinja u Bufaransa uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba avuga ko bafashe icyemezo cyo gusaba Ambasade y'ubufaransa kwisenyera inzu yabo ndangamuco kuko batubahirije ibyo basabwe gukora mu gihe cy'imyaka 3 ishize.

Ndayisaba yagize ati "nibadasenya tuzahisenyera kandi ikiguzi cy'imbaraga zahasenye bakishyure nkuko biteganywa n'itegeko."

Ndayisaba akomeza avuga ko ibya Contact TV atabizi kuko badafitanye amasezerano.  "Twe dufitanye amasezerano n'u Bufaransa nabwo bukagirana amasezerano n'abandi bose bashaka kuhakorera ibikorwa bashaka."

Icyakora Rudatsimburwa avuga ko nubwo ababajwe no kubura iyo nzu nta kibazo afitanye n'umujyi wa Kigali kuko ikibazo ari Abafaransa batakoze ibyo bagombaga gukora mu myaka 4 ishize akongeraho ndetse ko ubu ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB) kiri kubafasha kubona ahandi hantu heza bashobora gushyira televiziyo yabo.

Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abafaransa (AFP) ko ibivugwa n'umujyi wa Kigali ari ukuri kuko batubahirije ibyo basabwe byo kuvugurura iyo nzu nkuko biteganyijwe n'igishushanyombonera cy'umujyi cyemejwe muri 2008.

Ese koko u Bufaransa bwabuze amafaranga yo kubaka inzu igendanye n'igihe?

Aho iyo nzu ndangamuco yubatse hagenewe kubakwa inzu z'amagorofa maremare ashobora gukorerwamo ubucuruzi na za biro kandi ku ikubitiro bari babyemeye ndetse bashyira ahagaragara igishushanyo cy'inyubako bashakaga kuhubaka kuko ni ikibanza kinini kandi kiri mu marembo y'umujyi rwagati hashobora kwifuzwa na benshi.

Ntitwashoboye kubonana n'ubuyobozi bw'Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda ariko umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba avuga ko u Bufaransa butabuze amafaranga yo kubaka inzu ijyanye n'igihe ahubwo ko ari ubushake buke.

Naho nyiri Contact TV ndetse akaba ari n'umunyamakuru avuga ko uburyo Abafaransa bakoresheje bwa Private Public and Partnership (PPP) aribwo bwatumye iyo nzu yabo itavugururwa.

Ubu buryo bwa PPP bwateganyaga ko uhubaka ahabwa ubutaka mu gihe cy'imyaka ariko bo [Ambasade] ikagumana inzu y'imyidagaduro ari nayo yaririmo ibikorwa bya Contact FM.

Rudatsimbura ati "baratubwiye ngo tube tuhakodesheje kuko bari bizeye ko hari abashoramari bazahubaka ariko ayo mabwiriza y'imyaka 20 ntawe zari gukurura hano mu Rwanda. Rero babuze abantu kandi ubwabo ntabwo bashaka kubaka ahubwo bashaka kuhakodesha."

Igishushanyo cy'imyubakire igezweho y'icyerekezo cy'umujyi wa Kigali yagennye kigomba kubahirizwa kugira ngo amazu ashaje asimburwe n'ajyanye n'igihe ndetse agateganya ko utabikoze akurwa muri ubwo butaka bugasubiranwa n'umujyi wa Kigali kugira ngo bukoreshwe ibindi.
Reply via web post








__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.