TALIKI YA 15/12/2014 TUZIBUKA IMYAKA 38 PEREZIDA
KAYIBANDA AMAZE YITABYE IMANA. UWO MUPEREZIDA W'U RWANDA YARI MUNTU KI?Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI
rirashishikariza abanyarwanda bose kwibuka uwashinze Repubulika y'u Rwanda
iriho kuva taliki ya 28/1/1961 kugeza uyu munsi ari we Nyakubahwa Gerigori
Kayibanda Perezida wa Repubulika wa mbere w'u Rwanda rwigenga.Umuhuzabikorwa(Coordinateur)
w'ishyaka RNC,Dr. Theogene Rudasingwa, mu nyandiko ye yise "Abahutu muhumuke! Kagame n'agatsiko ke bagiye kubamara"
akayitangaza taliki ya 06/11/2013, yabajije ikibazo gifite ishingiro agira ati:
"Ubu uwo abahutu bakwita Kayibanda wabo
yaba ari nkande?". Ubwo buri wese
yakomerezaho ati : ari hehe? Abahutu bazongera gukura Kayibanda wabo hehe? Ko Kayibanda
yarangije urwe akura abahutu ku ngoyi ya Cyami, iya gihake n'iya gikoloni, ba
Kayibanda bandi bari he ngo bakure u Rwanda n'abanyarwanda ku ngoyi y'urupfu
rw'agafuni, umunigo n'akandoyi ka Kagame na FPR Inkotanyi. Ko Kagame na FPR ye
barimo bakora jenoside y'abahutu bucece igamije "kubamara" nk'uko Dr. Rudasingwa abivuga, nk'uko n'umushakashatsi
w'umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30/08/2014 (Second Genocide
in Rwanda? Slow, Silent, and Systematic? What is happening in Rwanda? And, is
the UN turning away?), ba Kayibanda bandi barihe ngo bahagarike iriya jenoside
hutu irimo ikorwa mu Rwanda aho imirambo y'abishwe ijugunywa mu migezi nko mu Kagera no mu biyaga nka Rweru no mu
byobo rusange nk'igiherutse kuvumburwa n'abanyururu bugufi ya gereza ya Kigali (1930).Twibutse ko mu 1957, nyuma y'imyaka icyenda l'ONU isabye
Umwami w'u Rwanda Rudahigwa ko habaho emancipation hutu akabininira amatwi akayavuniramo
ibiti, Gerigori Kayibanda na bagenzi be Maximilien Niyonzima, Claver Ndahayo,
Isidore Nzeyimana, Calliope Mulindahabi, Godefroid Sentama,Sylvestre
Munyambonera, Joseph Sibomana, Louis Mbaraga na Joseph Habyarimana banditse
inyandiko igaragaza akababaro n'ikandamizwa ry'abanyarwanda bo mu bwoko
bw'abahutu mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu. Iyo nyandiko bayishyize
ahagaragara taliki ya 24/03/1957 bayita bo ubwabo "Note sur l'aspect social du
probleme racial indigene au Rwanda", bayishyikiriza Umwami w'u Rwanda Rudahigwa
na Vice- Gouverneur General w'u Rwanda. Icyo basabaga muri rusange ni isangira
ry'ubutegetsi n'ibindi byiza byose by'igihugu nko kwiga amashuli makuru na
kaminuza, no kubona akazi muri Leta aho kugirango byiharirwe n'abanyarwanda
bamwe bo mu bwoko bw'abatutsi gusa.Taliki ya 17/05/1958, Abagaragu 12
bakuru b'Umwami Rudahigwa bashubije Gerigori Kayibanda na bagenzi be bababwira ko ntacyo bafite gusangira
cy'igihugu kuko ntacyo bapfana, ko icyo bapfana ari uko abahutu bababera
abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Kayibanda na bagenzi be babonye ko
ari uko bimeze, bahise bashingira kuri raporo y'umuryango w'Abibumbye (ONU/UN)
yo muri 1948 yari yarasanze mu Rwanda hari ubucakara(slavery) ku banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu igasaba ko buvaho ikavuga
ko hakenewe "emancipation hutu, nuko batangiza ishyaka rya politiki bise Parti
du Mouvement de l'Emancipation Hutu (PARMEHUTU). Icyo gihe, abatutsi bo ntibari
bakeneye emancipation kuko batari baragizwe abacakara mu gihugu cyabo nkuko
abahutu bari bameze.Kuva Kagame na FPR ye bafata
ubutegetsi mu Rwanda mu 1994, nkuko Dr. Rudasingwa abivuga mu nyandiko ye yo ku
ya 06/11/2013 kandi aravuga ukuri, abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu basubiye
ku kabo ka mbere ya 1959 kuko bari "mu
nzira igana ikuzimu no kuba abaturage bo mu kiciro cya kabiri"(dixit
Theogene Rudasingwa). Ubu iyo usomye iriya
nyandiko ya Gerigori Kayibanda na bagenzi be banditse taliki ya 24/03/1957 bavuga
akababaro n'akarengane k'abahutu, usanga ibikubiye muri iyo nyandiko yiswe
Manifeste des Babutu bisa n'ibyo amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kagame na FPR
ye avuga, yandika muri iki gihe. Ni ukuvuga ko twasubiye inyuma ho imyaka 57
yose kuva igihe Kayibanda na bagenzi be bandikaga iriya Manifesto.Kagame na FPR ye iyo babonye
revendications zacu twese amashyaka atavuga rumwe na bo, bitwara kimwe na ba
bagaragu 12 b'I Bwami kwa Rudahigwa bandikiye Kayibanda na bagenzi be taliki ya
15/5/1958 babasubiza ko ntacyo bafite gusangira nabo, ko abasangira ibyiza by'igihugu
ari abafite icyo bapfana, ko bo icyo bapfana nabo ari uko abahutu bababera
abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Ubu niko bimeze mu Rwanda rwa Kagame
na FPR Inkotanyi, ubuhake n'ubucakara ku bahutu bwaragarutse buhinduye
isura/bufite indi sura, ariko burahari buraganje.Uzamuye agatoki avuga ububi
bwabwo, leta ya Kagame na FPR ikamwicisha agafuni kamena umutwe, umunigo
ukebura ijosi n'akandoyi kamena agatuza.Abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu
ko bashubijwe mu bucakara, ubuja n'ubuhake, Kayibanda wundi wo kubabohora azava
he? Kugirango uwo Kayibanda cyangwa abo ba Kayibanda bazaboneke, birashaka ko
abantu bamenya uwo Kayibanda uwo yari we:1) Gerigori
Kayibanda yarangwaga n'amatwara yo koroherana no kumvikana n'abandi. Ni gutyo
ishyaka rye PARMEHUTU n'andi mashyaka ari yo UNAR, RADER na APROMA bakoreye
inama hamwe yo gukiza igihugu ku mataliki ya23 na 24/03/1960 bashyiraho Inteko
Idasanzwe y'igihugu (Conseil Special) irimo abatutsi n'abahutu, basaba Umwami
Kigeli V ibintu birindwi bizwi mu mateka y'u Rwanda birimo gushyiraho
goverinoma bose bahuriyemo arabyanga. Gerigori Kayibanda yari yemeye kumubera
Minisitiri w'Intebe.2) Umwami Kigeli
V amaze kuva mu Rwanda kuva mu kwezi kwa gatandatu 1960 akamara amezi 6
atagarutse mu gihugu, ni Gerigori Kayibanda wagiye kureba Resident Special w'u
Rwanda Colonel Logiest aramubwira
ati mu gihe tukiri mu by'amatora
y'abashingamategeko, igihugu nticyakomeza
kuba aho nta Mukuru w'Igihugu gifite. Nuko atanga izina rya Dominiko Mbonyumutwa,
asaba gukoresha inama taliki ya
28/01/1961 y'abayobozi bo mu makomini yose yo mu Rwanda bari bamaze gutorwa
kugirango batore Umukuru w'Igihugu w'agateganyo mu gihe hategurwa italiki
y'ubwigenge bw'u Rwanda, umunsi u Rwanda ruzaboneraho Umukuru w'Igihugu wa
burundu w'igihugu kigenga, wagombaga gutorwa n'abashingamategeko batowe
n'abaturage mu gihugu hose.3) Gerigori
Kayibanda yari umuntu utwara ibyo akora
byose k'umurongo ugororotse, ikintu ku kindi, kandi ntarebe inyungu ze bwite
ahubwo akareba inyungu rusange z'igihugu cyose. Ntiyagiye kureba Resident Special
ngo atange izina rye kuba Umukuru w'Igihugu w'agateganyo wo gusimbura Kigeli V
kugeza ku munsi w'ubwigenge aba Perezida wa Repubulika. Yashoboraga kubigenza
atyo ari ko siko yabigenje. Yatanze izina ry'undi muntu ngo abe perezida wa
repubulika w'agatenganyo ari we Dominiko Mbonyumutwa nk'uko twabivuze haruguru.4)Leta iyobowe
na perezida Gerigori Kayibanda ni yo
leta yonyine muzabayeho mu Rwanda kugeza ubu yaranzwe no gucunga neza umutungo
w'igihugu. Nta kunyereza umutungo w'igihugu byigeze bibaho mu gihe cya leta ya
Kayibanda kubera urugero rwiza yatangaga mu gucunga neza ibya rubanda.
Ntiyigeze akoresha amafaranga ya leta mu bimwerekeye ubwe bwite nko kuba
yategeka Minisiteri y'Imirimo ya leta (Travaux Publics) gukurura amashanyarazi
ikayakura i Gitarana cyangwa I
Kabgayi ikayajyana iwe i Kavumu, n'ibindi nk'ibyo abandi bagiye
bakora, na n'ubu bagikora, we atakoze.5) Leta ya
Perezida Kayibanda ni yo leta yonyine mu Rwanda itarigeze igira indi leta yo mu
bwihisho iyikoreramo. Muri leta ya Kayibanda iyo wabaga uri Minisitiri wa
minisiteri runaka, wabaga uri minisitiri
w'iyo minisiteri ntawundi ugukoreramo, nta wundi ukuvugiramo. Ntiyashyiragaho
Umunyamabanga mukuru wa Minisiteri wo kukubuza uburyo nk'uko byabayeho mu zindi
leta mu Rwanda kugeza n'ubu bikiriho. Kayibanda ategeka u Rwanda, nta bantu
bagize gouvernement informel/underground system babagaho nk'uko babayeho mu
zindi leta zakurikiyeho kugeza kw'iriho ubu ya Perezida Kagame na FPR ye.6)Perezida
Gerigori Kayibanda ntabwo yatsimbararaga ku byubahiro. Niyo kandi ibyo
byubahiro byabagaho, we yabisangiraga n'abandi bategetsi b'igihugu. Ntiyashaka
ko aba ari we biharirwa wenyine. Urugero nko kugendera mu modoka ya leta
ishinzeho ibendera ry'igihugu byari bigenewe Kayibanda perezida wa Repubulika
(imodoka ifite icyapa cya leta 001),
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko (imodoka
ifite icyapa cya leta 002), Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga (imodoka
ifite icyapa cya leta 003), n'abaminisitiri bose. Nyuma ye kugeza ubu, ibyo
byubahiro byihariwe na perezida wa Repubulika gusa.7)Leta ya
perezida Gerigori Kayibanda ni yo leta
yitaye ku nyungu n'imibereho y'abaturage muri rusange kurusha leta zose
zabayeho mu Rwanda. Kubera ko yabanaga n'abaturage, yitegereje ubukene barimo
n'ukuntu agafaranga babonye bajya kukikenuza
bagura ikintu iki n'iki abahinde bakabaha ibyo baguze ariko bituzuye
babibira mu minzani n'ibindi bipimo kuko babaga batazi kubisoma, Kayibanda
yegereye Abasuwisi maze bashyiraho TRAFIPRO hose mu Rwanda kugirango ishyireho
ibiciro biri byo n'iminzani n'ibipimo bikora neza kugirango abaturage babashe
kwambara imyenda bave mu bucocero, babashe kugura umunyu n'amavuta yo guteka (ubuto
cyangwa amamesa), babashe kugura isukari, amasabune yo gukaraba no kumesa,
amabati yo gusakaza amazu yabo, ibikoresho bya plasitiki byo gukoresha mu rugo
nk'ibikombe, amasahani, indobo, amajerikani, peteroli yo gucana mu gatadowa n'ijoro,
n'ibindi byose TRAFIPRO yacuruza byahinduye ubuzima bw'abaturage bose mu Rwanda
baba abahutu, baba abatutsi, baba abatwa.8)Perezida
Kayibanda yaranzwe no kurebera u Rwanda rwose no kwirinda guca igihugu mw'ibice
bishingiye ku turere. Ni uko mu 1968 Kapiteni Muramutsa Yowakimu wakomokaga ku
Gisenyi na Komiseri mukuru wa polisi y'u Rwanda icyo gihe witwaga Burasanzwe
nawe wo ku Gisenyi bakoze coup d'Etat ikabapfubana bagacirwa urwo gupfa
Kayibanda akabababarira bagahabwa gufungwa burundu hanyuma kw'isabukuru
y'imyaka cumi ya Repubulika akabaha imbabazi(grace presidentielle) bagasubira
mu ngo zabo. Ntabwo yashakaga kwica abantu. We bamwishe nabi ari ko we ntawe
yari yishe, emwe nta n'uwo yari yarafunze amurenganya ngo amuheze muri gereza.
Abaturage bo mu karere k'imisozi miremire kitwa u Rukiga bamwitaga Sebwigenge,
ntacyo yigeze abahemukiraho.9)Perezida
Gerigori Kayibanda yari umuntu
warangwaga no kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Ntabwo yagenderaga mu bikabyo no
gukanga abantu. Ni we Mukuru w'igihugu w'u Rwanda wenyine kuva ku ngoma ya
Cyami kugeza ubu utarigeze agira ingabo zo kumurinda ku giti ke. Kubwa Perezida
Kayibanda nta garde royale ou presidentielle yigeze ibaho, nta escort, nta
musilikare wagendaga mu modoka ya Kayibanda, nta modoka z'abasilikari
zamugendaga imbere n'inyuma. Yari umuperezida wiyoroshya cyane utagendera mu
bikabyo no muri "mwambonye ko nkomeye ndi igihangange". Oya. Uburinzi bwe bwari abaturage yibaniraga
nabo bamukundaga. Azahora yibukwa nka Sebwigenge nk'uko abo baturage bamwitaga,
nk'uwahanze Repubulika (le pere de la Republique Rwandaise). Mu banyarwanda
bazahora bibuka Perezida Kayibanda wazanye Repubulika mu Rwanda harimo n'Umwami
Kigeli V ukiriho na n'ubu abikesha Perezida Kayibanda kuko iyo adakuraho ubwami
ngo abusimbuze Repubulika, ubu Umwami Kigeli V aba yarapfuye kera cyane yishwe
n'abiru ngo atavaho amera uruvi habe na rumwe ku mutwe akiri Umwami ataratanga
ingoma.10)Perezida
Gerigori Kayibanda yari Sebwigenge koko bitari mu magambo gusa no mu mazina. Yari
umuntu wari ukomeye ku bwigenge bw'u Rwanda nk'igihugu kigenga nyine. Byaravuzwe
ko abanyamerika bamusabye ngo abahe ubutaka mu Bugesera bahashyire ikigo cyabo
cya gisilikare (base militaire/military base) nawe bamuhe ingurane yo
kumushyirira makadamu mu mihanda yose minini yo mu Rwanda. Perezida Kayibanda
ngo yarabangiye ababwira ngo "tuzakomeza turye uwo mukungugu w'iwacu ariko
twigenge".Ibi byose tuvuze kuri perezida
Kayibanda n'ibindi byinshi tudafite umwanya wo kurondora hano, ni byo bituma
Kagame na Museveni bamutinya bagahora bamwikanga kandi atakiriho. Reka
bamutinye kandi ni mu gihe yari umugabo ufite ijabo, ijambo n'ijwi ritinyitse.
Disikuru ze yazivugaga mu kinyarwanda, mu gifaransa, mu kidage no mu giswayile
bitewe n'abo abwira abo ari bo.Kubera
igihagararo muri politiki nyarwanda gitinyitse cya Nyakwigendera Perezida
Kayibanda, Perezida Kagame ashaka kumugabaho ibitero no kumukerensa muri ka
gasuzuguro ke asanganywe ariko akamutinya n'ubwo atakiriho. Noneho akajya
gusaba mucuti we Perezida Museveni wa Uganda kugirango abe ari we uza mu Rwanda
kugaba ibitero kuri Perezida Kayibanda no kumukerensa nk'uko aherutse kumuvuga
nabi mw'ijambo yavugiye i Kigali kuri Stade Amahoro taliki ya 07/04/2014.
Dutumye Perezida Kagame kutubwirira Perezida Museveni wa Uganda ko atagomba
kwivanga mu bibazo by'u Rwanda n'abanyarwanda no gukerensa umuperezida w'u
Rwanda uwo ari we wese mu madisikuru ye aza kuvugira hariya iKigali.Perezida Museveni
wa Uganda biragaragara ko abogamye, tumusabye rero kutivanga mu bibazo byacu
abanyarwanda. Perezida w'u Rwanda Paul Kagame niba hari icyo anenga uwigeze
kuba Umukuru w'Igihugu ari we Perezida Gerigori Kayibanda, natinyuke akivuge
ubwe aho guca ku ruhande ajya gutuma Museveni ngo aze kumuvugira mu Rwanda ibyo
we adashaka cyangwa se adatinyuka kuvuga.Perezida Gerigori Kayibanda yabayeho
buri gihe azirikana abaturage yitangiye ubuzima bwe bwose. Ibyo yabigaragaje
kugeza ku munota wa nyuma w'ubuzima bwe igihe yasabaga ko ku mva ye hazandikwa
devise ye, ikivugo cye mu kilatini no mu Kinyarwanda ngo " Libertatem filiorum
Dei"/ "Tubohore abana b' Imana". Ng'uwo umurage w'umugabo waranzwe no kureba
kure aho atubwira twese ati la lutte continue/lutta continua. Ibi byo kubohora
abana b'u RwandaPerezida Kayibanda yasize avuze hashize imyaka 38(15/12/1976),
bikaba byanditse ku mva ye, ni byo twese turimo turwana nabyo ubu mu mashyaka
atavuga rumwe na Kagame na FPR ye. Ni nayo mpamvu ishyaka ryacu
PRM/MRP-ABASANGIZI, riri muri Coalition
des Forces du Changement au Rwanda, CFCR-IMVEJURU, ingabo zitari iz'ishyaka
runaka, akarere runaka cyangwa ubwoko runaka, ingabo zigamije kubohora u Rwanda
n'abanyarwanda ku ngoyi y'urupfu rw'agafuni, umunigo n'akandoyi ka Kagame na
FPR - Inkotanyi.Haragahora hibukwa Perezida Gerigori
Kayibanda wazanye Repubulika idahinyuka mu Rwanda na n'ubu FPR Inkotanyi zikaba
zarananiwe kuyikuraho kandi byari mu byo zari zigamije.Bikorewe iSavannah
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 08/12/2014Dr. Gasana
Anastase, Perezida w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;Mr. Mukeshimana
Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;Mr. Batungwanayo
Janvier, Visi-Perezida ushizwe ihuzabikorwa by'ishyaka.
Attachment(s) from J.C. Tuvugishukuri | View attachments on the web1 of 1 Photo(s)
Posted by: "J.C. Tuvugishukuri" <psj_survivors@yahoo.com>
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.