Kagame nareke kwigiza nkana abeshya urubyiruko abashyiramo ibitekerezo bibi kandi atababwiza ukuri.
Francois Hollande ntabwo ategeka Africa kandi nawe umubabjije ni uko yakubwira. Ariko ibyo ntibibujije ko yatanga igitekerezo kuri Afrika nkuko Kagame yabikora. Mu Rwanda hari dictature iyobowe na Kagame, Kagame ashaka ko iyo dictature yasakara ku isi hose. Kagame arashaka ko amako atavugwa mu Rwanda, ariko si ibyo gusa, umuntu yavuga ahubwo ko nta n'ikivugwa mu Rwanda. Ni muri urwo rego rero Kagame abwira urubyiruko.
Kagame nawe ntawe umubijije gutanga igitekerezo cye ku Bufaransa ndetse no ku bindi bihugu kandi yarabikoze inshuro nyinshi. Iyo umuntu atanze igitekerezo ntibivuga ko yakubujije gukora ibyo ushaka, byaba byiza cyangwa bibi. Ni wowe wihitiramo.
Sinumva rero impamvu y'induru u Rwanda rufite ku byo Francois Hollande yavuze. Iyo nduru ni ukurangaza abanyarwanda kuko abenshi batazi ibyo Francois Hollande yavuze. Ni ukurangaza abanyarwanda ubayobya maze ibibazo wifitiye ugashaka ko baba babyibagiwe wibasira abagize icyo bavuga kuri Afrika. Niba se ibyo Francois Hollande yavuze ntacyo bihindura ku mikorere na politike byawe,kuki uvuza induru ubyamagana. Iyo ubyamagana bigaragaza ko wikuye mu bandi akaba ari wowe ubwirwa.
Kagame amaze igihe yivanga mu byo U Bufaransa bwavuze cyangwa bushaka gukora, ariko twamaze kubona ko uko kwivanga ntabwo guhindura politike yabo muri Afrika. Iyo Kagame rero avuga biriya usanga asa nkaho afite ubwoba hari icyo yishisha cyavuzwe kandi kimureba. U Rwanda ni agahugu gato, kari hagati ya Afrika, gakennye, abenshi ntibakazi,Kagame rero iyo yihandaganza agashaka kuvugira Afrika yose, ntaho aba ataniye n'abo anenga ngo bamutegetse ibyo akora. Iyo avuga agakomerwa mu mashyi yumva ko bose bashyigikirai byo avuga. Ni ukwibehya cyane.
----------------------------------------
Perezida Kagame yagize icyo avuga ku banyafurika bakomera amashyi ababasuzugura bikabije
Yanditswe kuya 16-12-2014 - Saa 06:22' na Twizeyimana Fabrice
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw'u Rwanda guhuza imbaraga n'ibitekerezo kandi rukagura imitekerereze, nk'inzira yabafasha kwigobotora agasuzuguro kajojoba amahanga akomeje kugaragariza abaturage n'abayobozi ba Afurika, cyane ko benshi mu Banyafurika bakigaragara nk'ababoheye mu buroko bw'imitekerereze ya gikoroni.
Mu butumwa yahaye urubyiruko rusanga 500 rwunguranaga ibitekerezo ku buryo rwaba umusemburo w'iterambere ry'igihugu, Perezida Kagame yagaragaje ko atishimiye na gato uburyo abayobozi ba Afurika basuzugurwa n'abo mu bihugu byitwa ko bibafasha.
Umukuru w'igihugu yagaragaje ko atishimira na mba amahanga yivanga mu buzima bw'Abanyafurika, agategeka abayobozi bo muri Afurika uko bagomba kuyoboramo ndetse rimwe na rimwe bakanishyira mu mwanya wo kubatekerereza uko ahazaza habo hakwiye kumera.
Yagize ati "Ubu dushobora kwisobanura, abo turi bo, icyo ducyeneye n'uburyo tugikeneyemo, ntidukeneye gusobanurwa n'uvuye i Kantarange, ngo badusobanure abo turi bo, ibyo dukeneye no kutumenyera ahazaza twifuza!."
Umukuru w'igihugu yanenze cyane bamwe mu bakuru b'ibihugu by'Afurika bagifite imyumvire yo gukomera amashyi ubahonyorera uburenganzira. Aha yakomoje kuri Perezida w'u Bufaransa, François Hollande uherutse gusuzugura bikomeye imbaga y'Abakuru b'ibihugu mu nama kugera n'aho abatunga intoki muri Senegal.
Ati "Noneho igiteye agahinda n'uburyo bamukomeye amashyi! Numvise mpise ndwara. Ni gute twabyemera, ni gute tuba abaturage bemera gutungwa intoki, bikarenga n'abaturage bikagera no ku bayobozi bakuru […] Umuntu akagutunga urutoki! Ariko se bibaho gute, bikorwa bite? Harimo agasuzuguro ndetse gakabije."
Mu nama ihuza ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa yabereye i Dakar muri Senegal tariki ya 22 z'ukwezi gushize Perezida w'u Bufaransa, Hollande, yagarutse kuri demokarasi muri Afurika avuga ko nta Mukuru w'Igihugu ugomba kwizirika ku butegetsi, yigisha uburyo amatora akorwa anyuze mu mucyo, n'ibindi.
Mu isomo rirerire Hollande yatanze ku miyoborere ibereye Abanyafurika, yashimye impinduramatwara zahiritse ubutegetsi muri Tuniziya na Burkina Faso, avuga ko zigomba kubera abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika icyitegererezo n'akabarore.
Perezida Kagame yasobanuye ko kwinjira mu miyoborere n'imibereho by'Abaturage ba Afurika ari uguhonyora uburenganzira bwabo bw'ibanze, ntawe ufite ububasha bwo kuberekera uko babaho uretse bo ubwabo.
Ati "Ku bwanjye uburenganzira bwa mbere umuntu akwiye kugira ni ubwo kuba uwo ashaka kuba."
Agaragaza uburyo yinjiriye Afurika mu buzima ndetse bakayisuzugura bikabije, Perezida Kagame yananenze zimwe mu mvugo zikunze gukoreshwa zipyinagaza Afurika.
Ati "Akenshi usanga bavuga ngo ubu ni igihe cya Afurika. Ni ryari se bitari igihe cya Afurika? Mumbwire igihe bitabaye igihe cya Afurika? Icyo ni ikindi kibazo gikomeye. Twaricaye turategereza igihe gihita tureba;ubu bavuga ko iki ari ikinyejana cya Afurika! Ikinyejana cyose kiba ari icyacu si iki gusa."
Yahanuye urubyiruko rw'u Rwanda kurenga imyumvire yo kubeshwaho n'imbaraga z'abandi (Inkunga) ziherekejwe n'agasuzuguro.
Yagize ati "Ikosa rya mbere ribi rishoboka ni ukubyemera. Kabone n'ubwo icyo gitekerezo cyakuzamo aho waba uri hose ukacyamaganira kure…ibi bintu ntibikwiye kutubaho akarande kandi uburyo bwo kubyigobotora ni ukubyamagana[....]."
Urubyiruko rwasabwe gutinyuka rukavuga 'Oya' ku bashaka kurutwara uko bishakire bitwaje ko babaha imfashanyo, bakagera ikirenge mu cya bakuru babo barambiwe ubuhungiro bakishakamo igisubizo cyo kubwigobotora.
Abanyarwanda bibukijwe ko kubaho ubuzima buzira igitutu n'amabwiriza y'urudaca bisaba gukora cyane kandi bagakorera hamwe bahujwe n'ishema ry'Ubunyarwanda n'Ubunyafurika.
Source : Igihe.com
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.