Pages

Tuesday, 6 May 2014

[RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] Hari abifuza ko umubare w’abadepitekazi wagabanuka Author : Niyigena Faustin

 

Madamu Mukandori, ibi ntawushishoza uzongera kubitaho igihe. Habyarimana se aba yarahombye iki iyo imyanya yagabiye ba bahutu bamugambaniye ayihera abatutsi n'abagore? Byamwunguye se iki guha imyanya gusa abamushishiraga bamubeshya?   
Rero niyo izo za parlements zabamo abagore basa ntakibazo byatera, igihe baba bagilira koko akamaro abanyarwanda muli rusange, kuko icyangombwa ali icyo ntakindi.Yemwe naho bashyiramo abagande, abazungu cyangwa se abahindi ntacyo byadutwara badukemuliye ibibazo uko bikwiye, nta kutunyanganya. 
Naho se ubundi yaba umugore yaba umugabo, wagize ngo utamiye wese ashyira mu gifu kindi kitali icya nyili akanwa? 
Niba se koko batubwiza ukuli, ntawukironda umulyango we, ntanaronde benewabo n'akarere ke, urunva kuba baba abagore cyangwa se abagabo byishe iki? 

Erega shenge bulya ingoma zose zishyiraho amagambo n'ibikorwa bizazifungisha zicyuye! 


To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
CC: rwanda_revolution@yahoogroups.com; uRwanda_rwacu@yahoogroups.com; netherlands_group@yahoogroups.com
From: m_uk_andori55@yahoo.fr
Date: Sat, 3 May 2014 15:48:25 +0100
Subject: [fondationbanyarwanda] Hari abifuza ko umubare w'abadepitekazi wagabanuka Author : Niyigena Faustin

 

Hari abifuza ko umubare w'abadepitekazi wagabanuka

Author : Niyigena Faustin
2
693
29/04/2014
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko (Ifoto/Kisambira T)


Ihuriro rya sosiyete sivile rivuga ko umubare w'abadepitekazi mu Nteko Ishinga Amategeko ukwiye kugabanuka kuko ubu bigaragara ko abagabo n'abagore bashobora gupiganwa mu bushobozi (compétence).

Itegeko Nshinga rigena imyanya 30% y'abagore ihoraho mu nzego zose z'ubuyobozi, ibi bigatuma mu Nteko Ishinga amategeko bahorana imyanya 24 kuri 80 y'abadepite kandi iyi myanya yabo yongerwa nuko n'abatorwa bavuye mu mitwe ya politiki [n'abigenga], urubyiruko n'abafite ubumuga  naho abagore baba bemerewe gupiganwa na bagenzi babo b'abagabo.

Umuyobozi mukuru w'Ihuriro rya sosiyete Edward Munyamariza avuga ko igihe kigeze ngo iyi ngigo y'Itegeko Nshinga ihindurwe cyangwa ivuge ukundi. 

Yagize ati «Guverinoma yatangira kureba ukuntu byagenda bigabanuka buhoro kuko bigaragara ko n'amashyaka yamaze kubona ko abagore bashoboye noneho iyo 30% igatuma hajyamo ubusumbane.»

Manda ya kabiri y'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'abadepite yatowe muri Nzeri 2013, igizwe n'abagore 51 bahwanye na 64% by'abadepite bose kuko ari 80.

Ubwo iri huriro ryamurikaga raporo y'ibyo babonye mu matora, babwiye komisiyo y'igihugu y'amatora ko kimwe mu byo banenga kandi bifuza ko cyahinduka ari ubwinshi bw'abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.

Periza wa Komisiyo y'igihugu y'amatora, Prof Mbanda Kalisa ntiyanenze ibivugwa n'iri huriro ariko yongeraho ko ntacyo komisiyo yabihinduraho kuko biteganywa n'amategeko. 

Icyakora avuga ko abona ko umubare w'abagore utari waba munini cyane ku buryo byaba biteye ikibazo.

Munyamariza  avuga ko kuba abagore baba benshi mu nteko ishinga amategeko ntacyo byakwica ariko avuga ko byaba byiza bihindutse mu rwego rwo kurwanya ubusumbane bwigaragaza nkuko bwarwanyijwe mu gihe abagabo nabo bageraga kuri 90%. 

Ati «ubutaha bareba ukuntu iyi ngingo yagenda yoroshywa gahoro gahoro kuburyo nibura abagore n'abagabo baba bangana cyangwa se basumbanaho gato kuko abagore 64% n'abagabo 36% bigaragara ko harimo ubusumbane bukabije.»

Mu gukomeza gusobanura ubu busumbane buri mu badepite, Munyamariza  avuga ko  hari izindi nzego za leta hatubahirijwe ihame ry'uburinganire bw'abagabo n'abagore cyane cyane mu turere.

Uyu mubare munini w'abagore nubwo utishimirwa na bose, Guverinoma yo iwufata nk'igitego cy'ubwuzuzanye n'uburinganire (gender) kuko bituma u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira umubare munini w'abagore w'abadepite dore ko Sena igizwe n'abasenateri 25 harimo abagore 10.

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.