Olivier Rubibi - igihe.com
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-niyibizi-uri-mu-rubanza-rumwe?page=article_mobile
Niyibzi Agnes w'imyaka 28 y'amavuko yavuze ko yisanze acumbikiwe na Polisi ari kumwe na Kizito Mihigo, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul bakurikiranweho gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, n'ubufatanyacyaha ku iterabwoba, avuga ko yabwiyemo urukiko ko yabiguyemo atabizi.
Niyibizi yari umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ni umubyeyi w'umwana umwe yabyaranye na Iyakaremye Samuel, ubu usigaye ari umusirikare ukomeye muri FDLR.
Niyibizi yavugiye mu Rukiko rw'ibanze rwa Kacyiru mu cyumweru gishize ko inzira yanyuzemo atangira gukorana na FDLR ari ndende.
Niyibizi, wanakoraga mu icapiro rya Edition Bakame, yabwiye urukiko ko inzira yanyuzemo kugera aho afatirwa mu bikorwa byo gufatanya na FDLR yabitewe n'umugabo we babyaranye Iyakaremye Samuel uba muri FDLR.
Iyakaremye yateye inda Niyibizi, ngo aza kumuta ajya muri Uganda mu mujyi wa Kampala, aho yamubwiraga ko aba mu bikorwa by'ubucuruzi.
Hadaciye iminsi, Iyakaremye yahamagaye Niyibizi amubwira ko asigaye aba muri Congo Kinshasa, amusaba ko yazajya kumusura.
Icyo gitekerezo ntiyagishubije inyuma, Niyibizi muri 2012 yagiye gusura umugabo we mu mashyamba ya Congo Kinshasa, agezeyo ngo asanga arindwa n'abasirikare, amubaza niba asigaye aba muri FDLR, arabimwemerera.
Niyibizi ngo yaje gutoroka agaruka mu Rwanda ariko umubago we agumya kumuhamagara amubaza ikimucyuye, ngo akamusubiza ko atabasha gukorana na FDLR.
Niyibzi Agnes avuga ko yashidutse akorana na FDLR atabizi
Yakomeje avuga ko byaje kugera aho Iyakaremye amuguza amafaranga ibihumbi 100, Niyibizi amubwira ko yaza kuyamuhera inshuti ye yari kumwoherezaho, Dukuzumuremyi Jean Paul(uyu ni umudemobe ukurikiranweho ko yahawe amafaranga ngo azatere amagerenade muri Kigali). Yaje kuyamuha, Iyakaremye yongeraho ko noneho hari umuntu uri bumuzanire amafaranga ibihumbi 200 na none akaza kuyaha Jean Paul yari yahaye n'amafaranga ya mbere.
Niyibizi ngo yagiye kubona abona Umunyamakuru Ntamuhanga niwe umuhaye amafaranga, nawe aza kuyaha Dukuzumuremyi.
Envoyé de mon iPad
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.