Muri iki gitondo cyo kuri uyu Gatatu taliki ya 30 Mata 2014 umubyeyi wa Kizito Mihigo, Ilibagiza Placidie abarizwa mu bitaro byitiriwe umwami Faical bitewe n' ibyabaye k' umungu we.

Uyu mubyeyi yahuye n' ihungabana ridasanzwe bituma ashyirwa mu bitaro aho akomeje gukurikiranwa n' abaganga b'inzobere.

Ubuzima bw' umukeceru wa Kizito bwatangiye kumera nabi kuva aho yumvaga inkuru ivuga ko umwana we yaburiwe irengero, ariko igihe Kizito yatangazaga imbere y' u Rwanda n' amahanga ko yemera ibyaha 5 aregwa byarushijeho gukomera".

N'ubwo tutaramenya neza umunsi ny'irizina yagejejwe muri ibi bitaro ariko amakuru twamaze guhabwa neza n'uko guhera ku cyumweru yari ari muri ibi bitaro

Twagerageje kuvugana n' umuganga mukuru mu Faical ufite mu nshingano ze gukurikirana ibibazo by' ihungabana ngo adusobanurire birambuye ariko ntitwashobora kumubona kuri telefoni ze ngendenwa.

Kizito Mihigo w' imyaka 33 y' amavuko ni umwana wa gatatu mu bana batandatu , kugeza magingo aya asigaranye na bashiki be babiri ndetse na nyina umubyara.
Ababyeyi be ni Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, ari nabo bamureze bukristu mu idini ya gaturika.

Mihigo afite imyaka icyenda y' amavuko nibwo yatangiye guhimba uturirimbo tw' abana, maze nyuma y' imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w' indirimbo za Kiriziya Gaturika uzwi mu Rwanda. Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.


Kizito Mihigo mu gisobanuro cy' urupfu

Kizito Mihigo n' abagenzi bakatiwe igifungo cy' agateganyo cy' iminsi 30, bimwe mu byaha bashinjwa harimo gukorana n' imitwe y' iterabwoba , ubugambanyi no gushaka kwica abategetsi b'u Rwanda.

iyi nkuru turacyayikurikirana neza ngo tubagezeho n'ibindi mwaza kwibaza.

Emmanuel Nsabimana – imirasire.com