AGNES,Leta(L'ETAT) z'abantu zabayeho mu Rwanda ndetse zikagira n'izina ryihariye rya kinyarwanda "INGOMA". Mpereye bugufi habayeho ingoma ya Rwabugiri, ingoma ya Musinga, ingoma ya Rudahigwa, ingoma ya Kigeli V, ingoma ya Kayibanda, ingoma ya Habyarimana, ingoma ya Kagame ari nayo iriho mu Rwanda ubu. Kubera ubutegetsi nka buriya bwagiye bushingira ku muntu cyangwa agatsiko k'abantu runaka, byabyaye ingoma z'igitugu(dictatures), akarengane, urugomo n'ubwicanyi. Ntacyo rero zamariye u Rwanda n'abanyarwanda kugeza magingo aya. PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi, nta "leta ya Gasana" uvuga ryo riteganya. Riteganya leta y'u Rwanda n'abanyarwnda bose itubakiye ku muntu ukomeye runaka uwo yaba ari we wese, ahubwo yubakiye ku nzego za politiki n'iz'ubutegetsi bw'igihugu zikomeye. Perezida Obama wa Amerika yabivuze neza ari Accra muri Ghana aho yavuze ko Afurika idakeneye les hommes forts(l'homme fort de Kigali) ahubwo ko icyo ikeneye ari les institutions fortes. Ni iyo nzira rero twe turimo. Niba waragize occasion yo gusoma amahame remezo y'ishyaka Abasangizi ku rupapuro 25-26 twatanze igitekerezo ko hakwitye kujyaho byihutirwa mu Rwanda LETA YO KUGANGAHURA IGIHUGU(a Healing Government) yaba irimo toutes les sensibilites politiques du pays, itagira uwo iheza, ifata abanyarwnda bose kimwe, idatonesha bamwe ngo itoteze abandi nka ziriya ngoma zose navuze haruguru zabaga zishingiye ku muntu umwe cyangwa agatsiko k'abantu aba n'aba. Uwo ari we wese rero ugamije kugira leta imwitirirwa no kuba l'homme fort de Kigali, uwo jye sindi kumwe nawe. Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI nti turi mu bategereje leta y'umuntu runaka, nta n'ubwo turi mu bateganya gushyiraho leta y'umuntu uyu n'uyu. Twe twumva imyumvire n'imitekerereze y'ibya politiki n'ubutegetsi igomba guhinduka mu Rwanda no mu mitwe y'abanyarwanda. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news:
http://www.amakurunamateka.com ;
http://www.ikangurambaga.com ;
http://rwandalibre.blogspot.co.uk --------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.rencontressansfrontieres.com http://www.intimitesafricaines.com http://www.foraha.net -=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.