Pages

Friday 9 May 2014

FW: [RwandaLibre] Re: (@Agnes) Ni "Imbimburira kubarusha" ntabwo ari "Indimburira kubarusha"

 

"Nuko umugore aratambuka abona Petero yicaye n'ubwoba bwinshi areba uko baliho batsya Yezu nabi. Nuko umugore ati: '' Wa mugabo, halya nawe sinakubonye uli  hamwe nuliya mugiranabi Yezu!"
Petero alicugusa, arahira asizora ati : "Shwi daa! Uliya muntu ntawe nigeze menya". 
Isake y'inkoko iba ikubise ibaba,  iti: " Guguruguguuuuuuu"!
Petero aba yibutse uko Yezu yamuhanuye, nuko alikubura agenda abinze ikilizo!"

None intwali Makuza wo muli Mwogo nawe yihakanye umulimbyi Kizito w'i Rwamiko i Kibeho cya Gikongoro! Arahiye ko atigeze amenya Parmehutu n'abanyuramatwi, ubwo ntiyigeze anamenya na Anastase Makuza!
Nguwo ahubwo ushobora kuzafata intebe ya Kagame, akicara mu Rugwiro amucungira ibyiza yagejeje ku Rwanda nkuko Petero aliwe wahindukiye agafata intebe ya Yezu, akicara i Vaticani amucungira Kiliziya ye hano kw'isi!

Iyi link icyokora irerekana ko Mihigo ali umulilimbyi ufite inganzo nyayo, nubwo bigaragara ko yashatse kuyihakishwa, aliko byaba ali n'amaburakindi!   
http://www.youtube.com/watch?v=76LwcPHGm_4


From: gasana31@gmail.com
To: RwandaLibre@yahoogroups.com
Date: Tue, 6 May 2014 13:46:59 -0400
Subject: [RwandaLibre] Re: (@Agnes) Ni "Imbimburira kubarusha" ntabwo ari "Indimburira kubarusha"

 

BANYARUBUGA,
Arakoze Agnes utugejejeho iyi nkuru. Birababaje kubona aho uwahoze ari minisitiri w'intebe w'u Rwanda agomba kwisobanura yivuye inyuma kuriya kugirango hatavaho hagira uwakeka ko hari aho ahuriye na Kizito Mihigo wahoze ari umuririmbyi muri Chorale de Kigali. Icyo Makuza Bernard yibagiwe gusobanura ni uko chorale"ABANYURAMATWI" ntaho ihuriye na CHORALE DE KIGALI:
1.Chorale "ABANYURAMATWI" yahoze mbere ya 1959 ari Chorale y'Umugabekazi Kankazi nyina w'Umwami Rudahigwa. Umugabekazi Kankanzi yari atuye i Shyogwe muri perefegitura ya Gitarama. Nyuma ya revolution ya 1959 chorale "Abanyuramatwi" y'Umugabekazi Kankazi yayobotse "Parti du Mouvement de l'Emancipation Hutu" PARMEHUTU kuko abatutsi bari bayigize barimo uwayiyoboraga Habarurema Michel bemeraga ko abahutu bari bakeneye emancipation nkuko rapport ya l'ONU yo muri 1948 yari yabisabye kuko bari baragizwe abacakara mu gihugu cyabo. Abatutsi bo nta emancipation bari bakeneye kuko ntawari warabagize abacakara(slaves) mu gihugu cyabo. Abo muri RUSHYASHYA.NET bikoma "Abanyuramatwi" rero bajye babanza bamenye amateka yabo kandi bamenye ko bari abatutsi.
2. CHORALE DE KIGALI yashinzwe mu 1970 n'umuhanzi w'umuririmbi w'umuhanga cyane ari we Matayo Ngirumpatse. Azwi cyane mu guhimba indirimbo nziza za missa ya Kiriziya gatolika. Iyi chorale ni nayo yatoranijwe mu kuririmba missa yasomwe na PAPE JEAN PAUL II i Nyandungu igihe yasuuraga u Rwanda. Chorale de Kigali rero ntabwo ari  "ABANYURAMATWI" b' Umugabekazi Kankanzi nyina w'Umwami Rudahigwa baje kuyoboka Parti du Mouvement de l'Emancipation Hutu(PARMEHUTU).
Keretse rero niba Kizitio Mihigo yaba azira ko yahoze aririmba muri chorale de Kigali yashinzwe na Matayo Ngirumpatse wigeze kuba Perezida wa MRNDD ubu ufungiye Arusha! Icyo cyaba ari ikindi kiibazo kitagomba kugira aho gihugira no kwitiranya nkana chorale  "Abanyuramatwi" na "Chorale de Kigali". Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI).


2014-05-06 12:42 GMT-04:00 <agnesmurebwayire@yahoo.fr>:
 





Netters,


Kare nabajije niba koko Kizito yararirimbiye perezida Kagame n'u Rwanda "Indimburira kubarusha" ndetse nifuza ko uwayimbonera yanyumvisha ngashira amatsiko. Amatsiko yanjye yarebanaga no kuririmbira umuntu ko ari "indimburira kubarusha", ngo abandi bakabishima nk uko cya rushyashyanet cyabyanditse ngo kibibwiwe na Makuza.


None hari umaze kunyohereza iyo "Mbimburira kubarusha" ya Kizito na chorale ya Kigali. 


Amatsiko arashize kandi mu kanya ndashyira iyo ndilimbo ku rubuga n'abandi batari bayizi bashire amatsiko.




NB


Dore uko rushyashyanet yanditse ibyo yaganiriye na Berenardo Makuza kuri iyi ndilimbo n'ibindi birebana na Kizito:


Inkuru yanditswe kuwa 6.05.2014
Nyuma y'aho abamuzi neza Umuhanzi Kizito Mihigo, bavuga ko ari umwana w'umucikacumu wakuriye mu mbuto za Parmehutu, kuko ngo atangira ubuhanzi bwe yari umuririmbyi muto muri Chorale de Kigali ya st. Michel, kera yitwaga " Abanyuramatwi", Kizito Mihigo ngo yinjira muri iyi Korali yaririmbaga mu missa ya saa yine kuri st. Michel, Kizito wari ukiri muto ubwo Inkotanyi zabohozaga iki Gihugu akaba yarahise amenya neza kwigana indirimbo z' Abanyuramatwi, kubera iyo mpano ye yaje gukundwa n' Abayobozi basengeraga muri st. Michel, barimo Makuza Bernard wari Minisitiri w'intebe, Kizito akajya ajyana n'Abanyuramatwi kumuririmbira Makuza Bernard iwe murugo igihe habaye umunsi mukuru, abo bayobozi ngo nibo baje kubonera Kizito Mihigo bourse yo kujya kwiga umuziki mu gihugu cy'Ububiligi .


Rushyashya.net yagerageje kuvugana na Senateur Bernard Makuza kubirebana n'uyu muhanzi Kizito Mihigo, mukiganiro kigufi kuri telephone ye Bernard Makuza yabwiye Rushyashya.net ko yamenye Kizito Mihigo mu mwaka w'2003, byari mumatora y'umukuru w'igihugu, nyuma yo kumva indirimbo yahimbye yise " INDIMBURIRA KUBARUSHA" avuga ko u Rwanda ruteye imbere , ibikorwa bya Perezida Paul Kagame yagejeje kubanyarwanda.


Ati : Tubaza uwayihimbye bati ni umwana uririmba mu kiriziya kuri st. Michel , iyo ndirimbo mumagambo yari nziza narayishimye, twumvaga ari umwana ufite Tarrant muri muzika, bourse yabonye nari Minisitiri w'Intebe muri Guverinema, yayibonye kimwe n'undi mwana wese ufite Talent ukwiye gushyigikirwa na Leta, kandi mu ishuri yarigaga neza agatsinda."


Kubyerekeye ABANYURAMATWI , Makuza Bernard avuga ko ntawe ukwiye kumwitiranya nayo ati : Kuki ushaka kunyasocia n' Abanyuramatwi, Parmehutu, si mbazi, nabumvaga kera, mfite imyaka 12,sinigeze mbakunda.


Senateur Makuza Bernard abajijwe niba Choral de Kigali itarigeze igera iwe mu minsi mikuru izanye na Kizito Mihigo kumuririmbira, avuga ko adakunda iminsi mikuru, ko kandi nta niyo yigeze agira ngo atumire Choral de Kigali na Mihigo kuza kumuririmbira.


Ati : mperuka iminsi mikuru iwanjye mu mwaka 2003, nyuma y'amatora Perezida wa Repubulika yangiriye ikizere angira Minisitiri w'Intebe nari narahiye, abantu baza iwanjye turasabana ntawe natumiye nawe iyo ushaka uba waraje ( Avugana umunyamakuru wa Rushyashya.net).


Nongeye kugira umunsi mukuru iwanjye 2010, narahiye nanone Perezida wa Repubulika yongeye kungirira ikizere, nta Choral de Kigali yageze iwanjye cyereka niba haraje umwe muribo ku gitike nawe ntiyaririmbye .


Undi munsi mukuru nagize iwange ni igihe nari nashyingiye umwana w'umukobwa w'impfubyi ya Jenoside nareraga mu mwaka w'2011, mu kwezi kwa cumi nabiri, nta Choral yageze iwanjye.


Makuza Bernard avuga ko akunda indirimbo za Classique, Musique Gregorienne, Mozart, Hendrix, ati : sinkunda Lap danse, ariko ndazumva zigatambuka. Naho ibintu by'Abanyuramatwi, Choral de Kigali . Ati : Iyo Choral yaba nziza yaba mbi ntiyigeze iririmba iwange, yewe simperuka no mu misa muri st.Michel, cyakoze nigeze mpasengera mugihe cyashize, najyaga mumisa y'igifaransa ya nimugoroba ( 18H00) iyo Choral ntayo nigeze mbona iririmba kuko yaririmbaga mu misa nkuru ya saa tanu, Kandi niyo najyayo iyo Choral siyo naba nkurikiranyeyo najyagayo saa kumi n'ebyiri niho nari ntuye mu Kiyovu, mvayo ku giti cyange, nta na rimwe iyo Choral yigeze igera iwange ndetse ngo na Kizito Mihigo ahagere.


Makuza Bernard avuga ko ubu asengera muri Regina Pacis I Remera, atongeye gusubira muri st.Michel, ku mpamvu ze bwite, ati : cyakoze iyo habaye ubukwe njyayo, cyangwa se gutabara abagize ibyago.




http://m.rushyashya.net/itohoza/bernard-makuza-yagize-icyo-avuga.html















__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.