Pages

Tuesday 19 August 2014

Le prophete.fr: DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI

  1. Source: http://www.leprophete.fr/news.php?id=549 


  2. DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI



    DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUND dit: DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUND MBERE NA MBERE NDAGIRANGO MBABWIRE KO BYARI BISHYUZE CYANE: Kubantu mutashoboye kuhigerera ndagirango mbabwire ko koko kwibuka Kayibanda na bagenzi be byabaye ibitangaza pe. Kiriziya ya Woluwe aho byabereye yaruzuye no hejuru irapfundikira kuburyo kubona umwanya byari bigoye. Umuntu wavuze abantu Magana atatu ubanza yarabagabanije bari barenze. Mugutumire kandi byagize ibanga rikomeye kuburyo byarinze birangira nta invitation itanzwe kumugaragaro isobanura aho ibintu bizabera. Nta muntu w'injagatira wigeze utumirwa kwa kundi bamwe bitumira. Buri wese watumiwe yari afite uwamutumiye. N'uwaba yarizanye yibiwe ibanga n'undi watumiwe ntabwo ngirango wageza kubantu 15. Imiryango y'abasangira kandi nabo ni isoko n'amaduka kuko wasangaga 90 ku ijana aribo bo ubwabo n'abana babo n'abagore babo. UKO BYATANGIYE: Mu itangira, kuri alitari bari bahashyize amafoto y'abaza kwibukwa kandi buri muryango wose warimo kwibuka wabaga ufite ururabo ruriho izina ry'umubyeyi wabo. Uwafashe ijambo bwa mbere ni Ndahayo Eugene wifurije ikaze abantu bose kandi avuga ijambo rirerire gato ndetse ageze aho ararira maze n'abandi bantu bararira. Umukobwa wa Kayibanda niwe wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura. ubwo nyuma yaho Padiri Athanase wari uyoboye imihango yatangiye misa uko bisanzwe maze nawe ageze aho aha urubuga uwitwa Bizindori maze avuga ijambo rirerire cyane ririmo akababaro kenshi cyane ararira n'abantu bose bararira mukiriziya biracika. Ubwo nawe hari umudamu wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura ariko kigeze aho gihinduka amazi kubera amarira menshi. Yanageze aho avuga ko Kayibanda yishwe afite imyaka 49 nk'iyo Bizindori afite kuri ubu. Ubwo Bizindori yakurikiwe n'abadamu barimo umukobwa wa Kayibanda bavuga amasengesho mugifurama, igifaransa ubanza n'ikinyarwanda cyaravuzwe niba nibuka neza. Abo badamu bose ni Gregoire Harerimana wabaprotokoraga kuri alitari ariko akaba ari nawe mutware w'abaririmbyi. Mukiriziya imiryango yibuka yari yicaye imbere ifite n'amatara muntoki n'indabo. Inyuma y'iyo miryango y'abiciwe hari hakurikiyeho abanyacyubahiro bairmo abanyepolitiki nka Madaleine Bicamumpaka wo muri FDU na Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda usanzwe unayobora association des victims Tubeho Twese wabonaga ko yubashywe cane. Twagiramungu Faustin yari ahari ariko yaje akererewe kuburyo ntabonye n'aho yari yicaye. Umusaza Singaye na we yari ahari yaje akererewe ariko we bahise bamushakira umwanya imbere ubona ko yubashywe nawe. Ntabwo ariko ibyo byubahiro bahaye Singaye bigeze babiha Twagiramungu Faustin. Ntumbaze impamvu. Misa irimo ihumuza, Padiri Athanase yavuze ko nawe Kayibanda yari umubyeyi we wo muri batisimu akaba ashimishijwe cyane n'uko ariwe wayoboye igitambo cya misa cyo kumwibuka. Ubwo misa yahize ihumuza maze Ndahayo afata ijambo nanone ariko arivuga mukinyarwanda abwira abantu ko bajya gusangira ikirahure. Abantu bose bagiye n'amaguru bajya muri salle yari iri aho hafi maze buri wese akihereza icyo kunywa. Hari hari za champagnes ziruta ubwinshi abantu na za jupileli na lefu na za vins n'amazi n'ibindi. Abantu barasangiye maze bagasuhuzanya bahuza urugwiro cyane, abandi nabo bakifotozanya ndetse n'imiryango y'abibuka nayo igafata amafoto. Abantu bamaze guhaga ibyo kunywa nibwo Gregoire Harerimana wakoraga akazi ko kuba ari utanga amajambo yafashe ijambo asaba abantu bose kuza munzu kandi bagaceceka kuko hagiye kuvugirwa ijambo rikomeye cyane batifuza ko hari n'umwe warirogoya. Ubwo ijambo barihaye umugabo witwa Munyandamutsa uba mu Buholandi bigaragara ko akiri n'umujeune ariko ucecetse cyane ndetse wubashywe cyane. Munyandamutsa yafashe ijambo rikaze maze akoresha imvugo yo kuzimiza abantu benshi baratakara arimo avuga uko abantu bishwe n'uko byakurikiranye. Uko bishwe yabivuze uko byagenze ijambo kurindi maze n'abantu barongera bararira. Kuzimiza yagukoreshaga avuga amazina y'abicanyi. Habyarimana Juvenal yamwitaga Nyirubutaka n'andi mazina nk'ayinkanda azimije cyane ariko akageza aho akamuvuga uko ari abantu bakamenya ko ari we arimo kuvuga. Munyandamutsa afata ijambo wagirango niwe wari wabaye Kayibanda cyangwa OBAMA. Kwa kundi Obama avuga ijambo ibihangange bimuri inyuma ninako byari bimeze no kuri Munyandamutsa. Munyandamutsa avuga ijambo, inyuma ye hari hahagaze igihangange Matata joseph wa CLIIR n'igihange Rutayisire Boniface wa TUBEHO TWESE. Ubwo Munyandamutsa arangije ijambo abantu bose bamuhaye amashyi menshi cyaneee biratinda. Munyandamutsa arangije kuvuga kandi yahise aherezanya umukono na Rutayisire Boniface kwa kundi uba urangije discours maze ugaherezanya umukono n'igikomerezwa nk'uko Obama akunze kubigenza. Ndetse wabonaga ko iyo geste yari iri ku isiri kuko niwe yabikozeho wenyine kandi abikora kuri TUBEHO TWESE yibuka abivictimes bose. Impamvu mbivuze ko byari ku isiri nuko icyo kigabo Rutayisire Boniface nakibonye inshuro nyinshi gisabana cyane n'abantu bateguye kuriya kwibuka hamwe n'abandi basangirangendo bose barimo ba gregoire, Bizindori, Bernadeta,n'abandi ndetse nakibonye kifotozanya na ba Ndahayo n'urugwiro rwinshi cyane. No muri kiriziya, cya Rutayisire Boniface cyashatse kunyara nk'abandi bose uko bajyaga kunyara kuko misa yari yatinze maze sha wa wundi witwa Kabagema (umwe mubakuru b'ishyaka PDP)wari mubateguye imihango aza kugiprotokora akijyana kunyara. Ntihazagire umbeshya, cya Rutayisire Boniface gifitanye ubumwe bukomeye n'abasangirangendo bose ntabwo ari gusa. Na munyandamutsa asoza ijambo rye yashimiye n'abagiye babashikariza kwibuka kandi icyo cya Rutayisire Boniface nicyo cyahoraga buri mwaka kiduhira hano hanze ngo nabo nibibuke ni ba victimes. Mubintu byantangaje ariko cyane n'uko nabonye Twagiramungu Faustin asa n'umuntu ukonje no mu kwiyakira kandi yitwa umukwe wa Kayibanda. Ibya Twagiramungu Faustin byifashe bite mumateka y'abasangirangendo ko nari nziko ari we uza nk'umukuru w'imihango ariko nkabona yari umugererwa nkatwe twese? Si ukubabeshya ntabwo Twagiramungu yahawe ibyubahiro bidasanzwe nk'uko nari mbyiteze. No mukuza mu misa, bashakiye Singaye umwanya mwiza imbere ariko sinigeze mbona babikorera Twagiramungu Faustin kandi urebye baraziye igihe kimwe misa yatangiye. Mubari bahari nabonyemo na Munyazesa wahoze ari Ministiri w'ubutegetsi bw'igihugu kubwa Habyarimana. Uwaba azi umuntu ukomeye nibagiwe yanyunganira cyangwa se niba nibagiwe ikintu runaka cy'ingenzi mubyabaye yanyunganira. Munyandamutsa arangije ijambo, ukwibuka kwasaga naho guhumuje. Icyo gihe ariko nanone inzoga zaje kubwinshi wagirango n'amakamyo arimo kuzizana maze abantu baranywa barahaga. Kwibuka ariko ntibyarangiriye aho kuko byarakomeje hagati y'imiyango bivanzemo no kwinegura. Abantu benshi bitabiriye uwo muhango bagiye bashima ko byari ibintu byiza kandi biteguye neza. Na none abenshi bifuje ko bajya barara inkera bakarikesha baganira kuri izo ntwari zazanye ubwigenge na Republika mu Rwanda. ikindi cyagarutse mumagambo y'abitabiriye igikorwa n'uko, uko kwibuka intwari zishwe muri 1973 Atari igikorwa cy'imiryango yabo yonyine ahubwo ari igikorwa cy'abanyarwanda bose kuburyo ngo ubutaha byazafasha abagitegura. Mubigejejweho na Jean de Dieu 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.