Pages

Wednesday 20 August 2014

Re: Musome iyi nyandiko ya Uwimana! Tr : *DHR* Re: [fondationbanyarwanda] "Mu Rwanda nta kigenda": umwanzuro w'akanama k'ubushakashatsi!

Muvandimwe munyarwanda Uwimana Esperance,
1. Ndashima inyandiko yawe yunganiye iya Micheli. Usobanuye neza uko ibibazo biteye n'ukuntu u Rwanda FPR yarushubije inyuma aho kuruteza imbere kandi mu bintu by'ubugome bateguye neza.
2. Biriya bya ruswa uvuga kuva muri 1994 ubuyobozi bukuru bwa FPR bwabwiye abanyamuryango bayo bose ko FPR yafashe leta ko rero buri wese yiyishyura imisanzu yatanze muri FPR n'imvune yavunitse kandi discretement, ko uzajya yiba leta nabi akabifatirwamo azajya aba ari we wizize. Nicyo gituma ubona babarekura n'iyo baba babafashe, cyangwa se babakuraho bibye bakabaha indi myanya. Burya ni ibintu by'ikinamico rya mwikize ryo kubeshya abanyarwanda n'amahanga baba barimo ngo ngaha ni bo bambrere kw'isi mu kurwanya ruswa, byahe birakajya!!!
3. Uzarebe umuntu wese ugerageje kurwanya ruswa mu Rwanda abishishikariye. Inzego za leta ya FPR zishinzwe umutekano zihita zimwica yaba umuhutu yaba umututsi. Kuki? Kubera ko gusahura leta y'u Rwanda ni sacre; ni umugambi uri sacre muri FPR n'abayobozi bayo kuko bose ari abasahuzi b'umutungo w'igihugu. Ni gutyo FPR imaze kugira amadolari ya Amerika miliyari zirenga mirongo ine zose, bikaba bivugwa ko ari ryo shyaka rikize rya mbere kw'isi yose; ndetse rikaba rikize kurusha leta y'u Rwanda ubwayo(birumvikana kuko ari yo risahura kuva 1994 kugeza ubu imyaka y'ubusahuzi bw'umutungo w'igihugu ikaba imaze kurenga makumyabiri yose). Nkuko nabo ubwabo babyivugiraga mu 1994 na n'ubu bakibivuga, FPR yafashe leta. Ibya leta rero byabaye ibyayo. Ni uko babyumva. Nicyo gituma uzamuye agatoki nk'uriya mukozi wari uhagarariye Transparency International i Rubavu ku Gisenyi bahise bamwica.
4. Wavuze ko u Rwanda aho rugeze ubu ruri inyuma y'aho rwari ruri mu 1994. Ni byo. Ubukene bwariyongereye mu banyarwnda muri rusange aho kugabanuka. Urugero: mu nsisiro mu migi I Kigali n'ahandi uzi ko abantu baba batetse hanze ku mbabura. Uba utetse umuntu akagucunga wakwihina mu nzu ugiye kuzana umunyu, igitunguru cyangwa ikindi kirungo wagaruka ugasanga inkono bayiteruye ntigihari. Mbere ya 1994 wigeze wumva aho abajura biba inkono iri kuziko koko!!! Mu Rwanda ubu umwana aba agiye kwiga afite impamba ye y'ibiryo yapfunyitse umuntu mukuru akamucunga ku jisho akayimushikuza akayirukankana umwana agasigara aho arira. Mu Rwanda rwa mbere ya y'urwa FPR wigeze ubona umuntu mukuru ushikuza umwana ugiye kwiga impamba y'uturyo yapfunyitse ari mu nzira agiye kwiga!!! Ibya FPR ni amahano. amahano gusa gusa.
5. Wakoze gushishikariza abanyapolitiki bo muri opposition gutekereza kuri ibi bintu no gutangira kubishakira umuti hakiri kare. Ubwo nimara gusoma ibyo wadusezeranije umaze iminsi ukoraho  ubushakashatsi ukaba uteganya kubitugezaho, nzakugezaho nanjye icyo ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riteganya mu guhangana n'ariya mabi yose leta ya FPR yakoze kandi n'ubu igikora mu gihugu cyacu. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-08-19 13:13 GMT-04:00 Michel Niyibizi niyimike@yahoo.fr [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:
 




Le Mardi 19 août 2014 18h31, "UWIMANA Espÿffffffffffe9rance uwimanapouma@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Muvandimwe Niyibizi Michel ugize neza kutugezaho impine yakiriya kiganiro kubibazo  biri mu Rwanda.
By' umwihariko ndagira ngo banze ngushimire ukuntu ukunda gutabariza abanyarwanda cyane cyane wibanda kumibereho y' ubuzima bw' umunyarwanda kubirebana n' imibereho yaburi munsi.

Biriya bibazo bavuze ubusanzwe biriho kandi uretse abanyamahanga ,abantu batigeze baba mu Rwanda mbere ya 1994 cg abarubagamo ariko intambara ikaba yarabaye bataramenya ubwenge ngo babe barashoboye gutembera u Rwanda  ngo barumenye ntakindi kintu gishya mu iterambere cg mumibereho FPR n' ubutegetsi byabo byigeze bizanira abanyarwanda kuburyo ibyakozwe ntabandi babikora.

Twibanze cyane cyane kubirebana n' imibereho muri rusange ndetse n' iterambere njye nakwemeza ko u Rwanda aho rwari rugeze mumwaka w' 1994 ,ubu aho rugeze ruri inyuma.
Kuko nta muturage waburaraga,ntawaburaga uko yivuza,ntababyeyi bashoboraga guhangayika ngo ejo buracya abana ababo bameze bate?

Ikigaragaza rero ko mu Rwanda hari ibibazo uzabirebera ubwabyo n'abitwa ko ari abayobozi cg ababayebo.
1.`Abayobozi usanga abana babo n' abagore bataba mu Rwanda kimwe nuko abana babo batiga mu Rwanda,
2.Uzasanga iyo abari mumyanya bayivanyweho bose baruhukira munzira y' ubuhungiro birirwa bategana imitego nabo birukankanye cg bashakishije kwica bamwe mukwivana mukimwaro ugasanga bashyizeho cg bagiye mumashyaka ahanganye na Leta ya FPR ;
3.Uzasanga n' aba bantu bashukashuka bakabajyana i Kigali haba mu mishyikirano cg Ngwino urebe bose bahita bagaruka nkabacika inzara;
4.Imiryango yabari kubuyobozi hafi yayose yibera mubihugu by' imahanga kandi muburyo bw' ubuhunzi kuko ntakizere baba bifitiye cg bafitiye Leta iyobora.

Ibi byose rero impamvu biba ni Leta .Leta niyo yishe ireme ry' uburezi aho kugira ngo hige umwana uzi ubwenge(ushoboye) ubu higa ufite ifaranga  bityo umwigisha we icyo ashaka ni umushahara abandi baba bashaka amanota.Ngira ngo wabonye ko hashize imyaka igera kuri itatu harabuze abanyarwanda bajya gukora ikiciro cya gatatu muby'ubuvuzi bw' abantu kuko abatanga bourses bashyiraho ibigenderwaho ngo abanyeshuri bemererwe bagasanga ntawe urangije m' ububuvuzi i Rwanda ubyujuje.Ibyo uzabibona no muri Pharmacie,Imibare no mu masomo ajyanye n' iterambere rishya(technologie de pointe);

Kubirebana na ruswa ho burya biteye ubwoba kuko barya twirirwa tubona police iba yafashe nuganira nababa i Rwanda bazakubwirako batazize ruswa ahubwo bazize ko batanze makeya.
Kandi nibyo koko uzarebe nko mubirebana n' imyubakire y' ibikorwaremezo buri munsi ubona hasohoka inkuru zivuga ngo abubatse ivuriro iri n' iri barambuwe,abubatse urutindo rutanga amashanyarazi uru n' uru barambuwe cg ngo hubatswe urutindo rufite ubushobozi bukeya kurwagombaga kubakwa ,cg ngo ahubatswe ntiharangiye ,ngo imashina bazanye izitaragomba kujyamo.......Ariko se wabonye hari umuntu ubihanirwa cg abiburanishwe m' urukiko ko niyo byasakuje ujya kumva ukumva bamuvanye kumwanya bwacya ukumva bamugabiye.

Urugero rwa vuba:Uriya mugabo Mitali Kabanda Protais wahoze ari Ministre ushinzwe umuco na Sport bavuze ko yavanyweho kubera yacunze nabi ibyari bigenewe kubaka stade yagomba kuzahuza amarushanwa y' Afrika y' umupira w' amaguru muri 2016(CAN),abantu bagira ngo ibintu bigiye muburyo ahubwo yahise agirwa Ambassadeur w' u Rwanda muri Ethiopie aha haba n' ikicaro cy'U.A(union Africaine).Ni ukurikirana uzasanga atari guhanwa ahubwo ari uguhembwa kuko uyu Mitali igihe yari Minisitri ushinzwe ubyubucuruzi niwe wumvikanaga na Madame wa Kagame maze bakongera ibiciro kubicuruzwa bya essence n' ibijyanye nayo bakongera bakarya kuko Madame Kagame afite stations za essence zigera kuri 20,

Mynyandiko izakurikira nzabereka uburyo ruswa yimakajwe i Rwanda yagiyeho muburyo bwateguwe na système kuva muri Nyumbakumi kugera muri Présidence.Nyuma hazakurikiraho irebana nukuntu Leta yica ireme ry' uburezi nicyo abo bayobozi bagamije.
Nibintu maze iminsi nkoraho kuburyo imyanzuro yabyo iteye ubwoba.Nkba mboneyeho gusaba cyane abantu bakora politiki itavuga rumwe na Leta ya FPR gutangira kwiga uko bazahangana niyo migambi mibisha yateguwe kandi ikaba yaratangiye gushyirwa mubikorwa.

E.Uwimana

N.B:Mboneyeho gushimira ishyaka PDP-Imanzi riheruka gukora itangazo risaba ko itegeko rirebana n' imishahara ryasubirwamo .Nkaba nongeraho ko muri rusange hakwiriye gukosorwa itegeko rirebana n' abakozi mu Rwanda.


Le Mardi 19 août 2014 8h19, "Michel Niyibizi niyimike@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Mu kiganiro cyumvikaniye kuri Radiyo yacu ya VOA ejo nimugoroba no muri iki gitondo, Akanama k'ubushakashatsi kayobowe na Bwana Tatien Munyaneza, kazengurutse igihugu cy'Urwanda mu duce tunyuranye, gahura n'Abanyarwanda b'ingeri zose mu bice byose by'ubuzima, kabaza niba ubuyobozi bwita kubyo Rubanda ishaka cyangwa icyeneye, maze bagera ku myanzuro ikurikira:
- abatavuga rumwe na Leta nta rubuga bafite rwo kumvikanisha ibitekerezo byabo;
- services zitangwa na Leta ntabwo zihabwa abaturage mu buryo bwiza nkuko byagombye gukorwa;
- uburezi mu Rwanda nta reme bufite; buri hasi cyane;
- ubutaka buhabwa abaturage ntabwo buhagije, cyane ubwo guhingamo;
- hari ubushomeri bukabije: ari abize cyangwa abatarize;
- ruswa iri hose iteye inkeke;
- nta ruhare Abaturage bagira mu ifatwa ry'ibyemezo bigamije iterambere ryabo!

Michel.







__._,_.___

Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)
-----------------------------------------------------------------------

FONDATION BANYARWANDA est un forum libre.  Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent  être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance. 
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05             
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda


-----------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.