Pages

Saturday, 23 August 2014

Re: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Re: Mémoire pour les victimes du coup d’Etat d u 5/07/1973: Discours prononcé lors de la pr emière convention

Ms. Esperance na Dr. Gasana,
Mbanje kubasuhuza mbereyo gukora commentaires kuli postings zanyu ntangiliye ku ya Esparance.
Esperance,
Uragira uti: "Byilingiro rwose gerageza wihangane ukomeze urengere ubumenyi,ubwenge n' ubunyangamugayo bwawe.
Singombwa uko Dr Gasana Anastase yanditse ikintu ugomba kumvako ugomba kumwamagana."

Igisubizo: Uwo uvuga ugomba kuba umubwirwa udakunze gusoma ibyo yandika. Ndagusaba ngo urebe posting yanjye mperuka kwandika kuri Dr. Gasana yo kuli 23 juin, 2014 ifite titre: "(Imibare y'imihimbano) Dr. Gerard Gahima kuri Radio Itahuka. 
Numara kuyisoma, ugaruke usome neza ibyo unyanditseho, urasanga umbeshyera. Bityo nzategereza ko ubyibonera, mbone kugusubiza kubindi kuko icyo ubu nakubwira n'uko imyumvire yawe ibogamye. 
Niba Gasana ari umunyapolitiki, ntibimuha uburenganzira bwo kubeshya abihaye Imana; kandi simpimbirwa kuri Gasana gusa, n'undi wese wabikora atyo akishyira kuka rubanda, iyo mubonye ndamwamagana, uwo yaba aliwe wese.
Jye ndi Semahoro; bivuzeko ikibongamiye amahoro nicyo ndwanya. Nibasira ikinyoma, kuko aricyo mbona kiri intandaro y'ibibi byose; cyo kibona ibibi byakozwe na nkunzi kigashaka kubigira byiza, ibyiza byakozrwa n'abanzi kikabigira bibi....
Ngamije kwerekana aho ukuri kuri; umuntu niba yisinziriye, kumukangura ni ukumubuza amahoro ye. Aliko umunsi umuvu wamutwaye asinziriye, niwe uzaba yizize. Ugira Imana wowe uzaba wawubonye ukawizibukira!
Dr. Gasana,
Kuba utanzi ntabwo ari amakosa yawe, kuko navuye mu Rwanda nimuka [iKigali aho nali ntuye] wowe ugomba kuba wari ukiri iNyakinama, kuko hali le 13 avril 1990. Kuva ubwo, uretse visites muli week ends, sindasubira i Rwanda.Nyamara ariko, Gerard Rwagasana we turaziranyi [ndetse cyane], kuko twabanye imyaka aho yigishaga muli Lycee de la Liberation nanjye niga kandi nigisha muli Universite yari muli 200m y'aho yaratuye. 
Iyo musubiza mba nzi uwo mbwira kurusha uko nakwandikirana na Dr. Gasana Anastase. Aliko reka muri make nkubwire uko nkuzi, yenda wazamenya uwo ndiwe.
Muli 1994, premier ministre Twagiramungu yashakishije umuntu [yali azi] ngo amuhe akazi imyanya itarashira. Uwo muntu nari muzi kandi nzi n'aho yahungiye. Byaratinze kungeraho, ariko aho mbimenyeye, nafashe indege njya kumereba, araza, aho agereye i Kigali, yasanze Rukokoma yamaze gutanga imihoho no kwomoka.
Uwo muntu yarampamagaye aho nari ndi iNairobi, ambwira uko bimeze, ko hali hakili imyanya ibiri yabonaga yamushimisha, ariko adafite umugeza kuri nouveau premier ministre batari baziranye. 
Namubwiye ibyo akora, arabikora, agera kwa premier ministre Rwigema, nawe amwohereza kwa Dr. Gasana wari ufite umwanya wari umukwiye. 
Yaragiye, ageze kwa Dr. Gasana [Minafet], nawe kuko batari baziranyi [ariko afite ibyangombwa bisabwa kugirango akore akazi yashakirwaga], abwirwa ko muli Minafet ako kazi katagihari, ariko kuko ari umurwanashaka wabo yamubonera akandi nkako muyindi ministere. Ariko Dr. Gasana amuha une seule condition:
kumusinyira kuli liste [petition] yari abitse muli tiroir ye, iyo listi yali igizwe n'abantu ba MDR bemeraga kwirukana Faustin Twagiramungu kubuyobozi bw'ishyaka MDR. Nyirugusaba akazi abibonye asanga binyuranije n'ukwemera kwe, kuko ntampamvu bari bamuhaye murwego rw'ishyaka, ntaninama yateranye ngo ibyemeze gutyo kuko yagombaga kuba ayirimo, yemwe ntanaho yari azi akazi gatangwa bene ubwo buryo. 
Yaramushubije ati: ngiye kubanza mbitekerezeho; nyuma, aho gusubira kwa Dr. Gasana yisubiriye mubuhungiro.
Dr. Gasana, 
iyo nibutse iyo mikorere n'ibyo wirirwa utaka ishyaka ryawe, ngirira ubwoba uwakwishinga, kuko yazakunyereraho atazi kugwa icyaricyo.
Munyandiko zawe, iyo wanditse byinshi, niho abazi amateka y'Urwanda babonera ukuntu uri Rusisibiranya,bamwe bakakuvugiraho ko ufite indimi 2 mukanwa. Uri mwene wawundi umesa umwenda, waba utarashiramo ibizinga akawutera irangi rya bururu, ibizinga bikabura, ariko bikiriho, nyamara we akerekana ko umwenda weze.
Reka mpere mugusobanura ibyo nise "evenement culturel", maze abasomye reaction yawe bazabe aribo baca urubanza.
Umunsi wa le 16 Aout 2014, abawizihije ntibawugize evenement politique [du moins kubyagaragaye, uretse ko uwabashungura atababuramo inkumbi] ahubwo bashatse kwibuka ababyeyi babo [politiciens] bishwe na regime ya Habyarimana nyuma ya coup d'Etat du 5 juillet 1973.
Tumenye gutandukanya evenements na responsabilites za mbere na nyuma ya le 5 juillet 1973/1er Octobre 1990.
Aba bishwe nyuma ya coup d'Etat de 1973, ntaho bahuriye n'abishwe mbere ya le 5 juillet 1973, cyangwa nyuma ya le 1er Octobre 1990.
Umunsi wo "kwera/Kwirabura" ntabwo ari evenement politique mu Rwanda, ntanubwo evenement politique bayizanamo abihaye Imana kuyisomera Missa.
Ibyabaye mbere ya le 5 juillet 1973 ntibyakagombye kuza muli evenement du 16 Aout 2014, kuko ibyabaye icyo gihe bibazwa abari bari kubutegetsi jusqu'au 5 juillet 1973; zitukwamo nkuru
Wowe kubizana hariya ugamije kwerekana ko Habyarimana ariwe wategekaga, tu veux noyer le poisson. Ni nko kwemeza ko, kuko services de renseignements mu Rwanda zitegekwa na gen.Nziza, ibibi byose biba mu Rwanda byaba ariwe bibazwa cyangwa bikabazwa Museveni! 
Uko Nziza ashyirwaho kandi akaba yanakurwaho na President Paul Kagame, niko Habyarimana yashyizweho kandi yashoboraga gukurwaho na president Kayibanda.
Gerard Rwagasana ntiyigeze yandika kubyabaye mbere ya le 5 juillet 1973 cyangwa nyuma ya le 1er Octobre 1990. Ibintu byakozwe na FPR byanditswe mugitabo cya Valens Kajeguhakwa, uzabanze ugisome cyangwa uzashake urubanza rwe rwabereye muli Floride, niho uzamenya ko ibyo ushinja Habyarimana byinshi uba umuharabika, utazi imvo n'imvano yabyo. Ikindi n'uko iyo ushinja abaKiga bo kungoma ya Habyarimana wibagirwa ko Kanyarengwe amaze guhunga yari afitemo ibyitso byinshi, ndetse methode uvuga zakoreshwaga zali iza Rizinde waje kujya kuzikoresha mu Rwanda ariko akorera FPR.
 Wowe uko uhuriza hamwe ibya gerard Rwagasana, ibya 1972-3 na evenement du 16 Aout 2014, ukabizanamo ABASANGIZI bashyigikiye Boniface Rwagasana wagize uruhare mugutegura ruriya rwibutso nibyo nita recuperation politique kandi igendeye kuli demagogie idafite ibimenyetso bifatika. 
Gouvernement ya Gregoire Kayibanda yose [collectivement] ifite responsabilite mubyabaye muli 1972-3 mumashuri [aho babonaga "umwana wica" [Shyogwe] bagaseka, ngo ntiba "kwimena inda"! 
Nikimwe n'uko gouvernement ya Habyarima [collectivement] ifite responsabilite kumutekano muke wateje intambara ya 1990, nubwo bitabujije ko FPR nayo ibifitemo uruhare surtout mubyerekeranye na infiltrations. Iyo responsabilite collective kandi [n'ubwo utari wabinsubizaho], na gouvernement du 19 juillet 1994 irayifite kubwicanyi bwabaye le 22 avril 1995, kimwe n'iyayisimbuye, kubwicanyi bwabereye muli Zaire muli 1996. 
Dr. Gasana,
Ntabwo ari wowe nikomye, abenshi baje kuri DHR igihe wayiziyeho simbazi kuko ari bashya, ariko ntibimbuza kuba harimo abo nemeranya nabo kuli byinshi.
Nk'uko nabibwiye Ms. Esperance, ndeba ibyanditswe aho bitandukaniye n'ukuli nsanzwe nzi; ibyago ungiraho s'uko uri Dr. Gasana Anastase, jyewe personnellement ntacyo mpfa nawe, ahubwo n'uko wandika ibyo nzi neza akenshi ngasanga halri ukuri uhisha ugamije kwimika ikinyoma, kandi nkaba narananiwe gushyigikira ikitari ukuri nkizi. Ikindi kandi, ntakubeshye, nkunda gusoma inyandiko zawe, ubuhanga uzandikana, comme un vrai fin diplomate. Mais un fin diplomate est un expert en mensonges, ceci expliquant cela. Aliko iyo wanditse ibigororotse nanjye nkunyereraho, n'ubwo mbona atari ngombwa gushima ukoze icyo yagombaga n'ubundi gukora.
Ndi Semahoro
 
 
   


 
  
 


On Saturday, August 23, 2014 10:59 AM, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


Esperance na Byiringiro,
1.Ibyo Esperance abwiye Byiringiro ni byo.Jye Byiringiro simuzi ndeba gusa ibyo yanditse akaba ari byo nsesengura nkagira icyo mbyandikaho nkabivuguruza mu gihe mbifitiye ingingo cyangwa se nkabishima mu gihe nemeranya nabyo. Arabizi. Ariko we kuko afite uko yibwira ko anzi, avec des idees preconcues, ansubiza anyamagana.
2. Dore nka buri arabeshya nkana ngo ndakora recuperation politique d'un evenement yita culturel kandi azi neza ko atari ukuri. Ikindi azi neza ko iki kibazo cy'abanyapolitique bo muri 1973 bishwe na leta ya Habyarimana nkyandikaho ku mbuga kuva muri 2003 ni ukuvuga ko hashize imyaka 11 mbyandikaho ntazi ko iriya evenement we yita culturel izanaba un jour. Byiringiro icyo agamije ni biriya Bizindoli yamaganye muri discours ye(page 2) by'abashatse n'abagishaka gupfukirana buriya bwicanyi ngo butavugwa au grand jour, la verite ikamenyekana uko ibintu byagenze, ikinyoma cya regime ya Habyarimana kikareka gukomeza guhabwa intebe. Niyo mpamvu akora ziriya efforts zose zo kubyita "culturel" kandi azi neza  ko les crimes de Habyarimana et ses acolytes ari crimes politiques kuko abishwe bazize politique regionaliste ya Habyarimana n'abafasha be nkuko na none Bizindoli abivuga muri discours ye yo kuya 16/8/2014 page 3. 
3. Byiringiro yirengagije ibyo mugenzi wacu Rwagasana yanditse kuri tactique abashinzwe umutekano bo kwa Habyarimana bakoreshaga yo gutera ubwabo akaduruvayo ahantu barangiza bagaca inyuma bakajya gufata abari bahari bakaba ari bo bitirira ayo mabi yabo bakajya kubafunga no kubicira mu magereza. Namwunganiye mubwira ko izo tactiques ari nazo bakoresheje batera akaduruvayo mu mashuli no mu kazi ka leta mu gihugu hose bakoresheje services de renseignements bategekaga barangiza bakaza kwiyerekena nk'abaje kuzimya umuriro bakora coup d'Etat kandi ari bo bawukongeje in the first place.
4. Ntaho nigeze mu nyandiko yanjye Byiringiro asubiza mvuga ko FPR itagize des infiltres mu gihugu. Ariko kuba mw'ijoro ry'uwa 4/10/1994 les ex-FAR zararaye zirasa ubusa mu mugi wa Kigali zibeshya ngo ni FPR yaraye irasa mu mugi kandi byari umugambi wabo wo kugirango regime ya Habyarimana ibone uko itoratora abatutsi n'abanyaduga batavuga rumwe nayo bose ibabeshyera ngo ni ibyitso by'inkotanyi byaraye birasa mu mugi wa Kigali kandi mu by'ukuri kwari ukugirango babone uko biyicira abo bashakaga kwica. Hanyuma se kubagize imana ntibicwe, ko habaye urubanza Maitre Mbonampeka akababuranira kuko yari umusillikare ukomoka mu Ruhengeli azi neza ko banabeshyerwa, ntibatsinze urubanza! Abasesengura politics za Habyarimana bose bemeza ko ririya ari ikosa rikomeye yakoze ryo kubeshyera bariya bantu bose kuko byatumye bashyigikira iyo FPR baziraga kandi abenshi muri bo ntaho bari bahuriye nayo mbere y'uko bafatwa bagafungirwa kuri stade regional i Nyamirambo n'ahandi.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2014-08-23 3:53 GMT-04:00 UWIMANA Espÿffffffffffe9rance uwimanapouma@yahoo.fr [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:
 
Byilingiro rwose gerageza wihangane ukomeze urengere ubumenyi,ubwenge n' ubunyangamugayo bwawe.
Singombwa uko Dr Gasana Anastase yanditse ikintu ugomba kumvako ugomba kumwamagana.Wowe jya ureba ibitekerezo atanze abe aribyo ugira icyo uvugaho ariko ni ukomeza kureba izina ry' uwanditse ushobora kuzasanga waribeshye kuri benshi.
Bishobotse wakurikira ibitekerezo akaba aribyo ujora cg ukosora.
Erega Gasana ni umunyapolitiki kandi wiyemeje gukomeza kuyikora.None urumva ibintu byose yagenda abishima ?Ubwo se we yaba aje gukora ik?Ubundi umunyapolitiki agomba kubanza kugaragaza amakosa yakozwe yabaye muri politiki ashaka gusimbuza iye,bityo akagaragaza agashya iye yaba izanye.Nsanga rero Dr Gasana ariho abarizwa nkuko nabikubwiye usubiye inyuma ukajoro n'abandi ba nyapolitiki yaba abari mugihugu imbere cg abari hanze ushobora gusanga hari n'abajorwa kurusha Gasana.Ikindi tujye tumenyako nta mwere kuri iy'isi ubaho kandi hakosa ukora.

Harya ubu abiyicariye ntibagire politiki bagaragaramo cg umuryango udashamikiye kuri Leta nibo bagomba gushimwa kandi i Rwanda bikomeje gucika?
Aho turi duharanire kuzimya uriya muriro ukomeje kwaka i Rwanda.
Week-end nziza muturanyi.
Abibuka bibuke ariko duhaguruke duharanire uko icyatumye abo bibukwa barenganywa kitazongera kuba iwacu i Rwanda.


Le Samedi 23 août 2014 4h39, "byilin@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 


Dr. Gasana,
Urakoresha demagogie pour faire une recuperation politique d'un evenement culturel.
Rwagasana yavuze ibyo yabonye kuli regime ya Habyarimana, ariko urabiheraho ugashaka gusobanura ibyo muli 1972—3 by'imvururu mumashuri kandi abakoze ukwibuka bataragize uwo babura icyo gihe, na Rwagasana atarabyamaganye ngo abishyire kuri regime ya Habyarimana, kandi ibyo by'izo mvururu byarabaye nyine kuri regime ya Kayibanda.
Ikindi n'uko uhakana ko nta infiltrations zakozwe na FPR mbere ya Avril 1994, kandi byariyemerejwe bikanandikwa n'ababikoze. Ndibaza aho mujyana abanyarwanda mutaramenya kuvugisha ukuri!
Ndi Semahoro

------------------------------
On Fri, Aug 22, 2014 9:10 PM EDT Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights] wrote:

>RWAGASANA,
>1.Ngushimiye temoignage yawe ya kuriya kuntu abantu uzi mwiganye bishwe
>abari bagize umutekano muri leta ya Habyarimana babanje gukora ikinamico
>ryo guteza akaduruvayo mu kabari abantu barimo kugirango babone uko
>babafata bajye kubica. Ibi birafasha cyane bariya bavictimes bibutse ababo
>taliki ya 16/08/2014 kumenya amateka mabi yose y'imfu z'ababo, gukurikirana
>uko ababo bishwe no kumenya ko hari n'abandi bishwe nyuma y'ababo kandi
>bishwe bazira kimwe n'ababyeyi ba bariya ko ari abanyenduga.Waba utugiriye
>neza twese abasomyi ariko cyane cyane bariya bavictimes, uduhaye amazina ya
>bariya mwiganye bari abakozi ba leta n'abari mu gisilikare bishwe n'igihe
>biciwe, kuko ubu ni amateka y'igihugu cyacu twese arimo yiyandika.
>2.Kuriya abari bashinzwe umutekano bo muri leta yaHabarimana aribo bateraga
>akaduruvayo ahantu kugirango babone uko bafata bariya uvuga bajye kubica,
>ni nako ari bo bateye akaduruvayo n'ubwicanyi mu mashuli no kwirukana
>abatutsi mu kazi ka leta no mu mashuli kugirango babonereho uko bakora coup
>d'Etat babeshya ngo baje gukura u Rwanda mu rwobo kandi aribo barutaye muri
>urwo rwobo bavugaga. Kuko niba barirukanaga abatutsi mu mashuli no mu kazi
>ka leta ni uko abo batutsi bari bari muri ayo mshuli no muri ako kazi ari
>benshi; ntibajyaga kubirukana aho batari. Nyuma nibwo Habyarimana
>n'abafasha be bavuze ngo Kayibanda yari yararangaye abatutsi baramubanye
>benshi mu mashuli no mu kazi ka leta nuko bashyiraho politiki y'iringaniza
>ry'amoko n'ututrere mu mashuli no mu kazi ka leta precisemment.
>3. Kuriya ubivuze byatangiye kiriya gihe bikabura gitangira ni byo kuko mu
>1990 wibuke ko Habyarima n'abafasha be bongeye gukora irindi kinamico
>bakarara barasa mu mugi wa Kigali babeshya ngo ni FPR yateye mu mugi ariko
>ikihishe inyuma ari ukugirango batoragure abatutsi bose mu mugi n'abahutu
>bo mu Nduga batigeze bishimira ubutegetsi bwa Habyarimana, bajye
>kubafungira kuri stade regionale i Nyamirambo ubundi babone uko bagenda
>bakuramo abo bajya kwica ngo ni ibyitso by'inkotanyi byaraye birasa mu mugi
>kandi atari byo.
>4.Twe amashyaka yita kubanyarwnda bose n'abavictimes bose nta kuvangura
>ariyo BANYRWANDA PARTY , PRM/MRP-ABASANGIZI n'andi mashyaka dukunze
>kubiganiraho kuko tubisangiye dushyigikiye bariya bapfushije ababo
>mw'ifatwa ry'ubutegetsi ku ngufu ryabaye taliki ya 5/7/1973 bakabuzwa
>uburyo bagatotezwa ntibamenye irengero ry'ababo kugeza ubu imyaka ikaba
>imaze gushira ari 41 kandi tubafashe mu mugongo. (Gasana Anastase,
>umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda
>bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
>2014-08-21 19:59 GMT-04:00 gerwaga@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <
>Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
>
>>
>>
>> Enfin, les rwandais pensent a ces morts oubliés. Il n'est jamais tard pour
>> une action juste. Ces rwandais ont été lâchement, atrocement assassines,
>> uniquement, pour la plupart, parce qu'ils étaient de Gitarama !!! Quel
>> crime que d'être alors, originaire de Gitarama !!??? Comme si cela ne leur
>> (les tueurs) suffisait pas, ils ont continué leurs assassinats ... Ils
>> envoyaient par exemple des voyous provoquer des bagarres dans les cabarets
>> ou étaient des intellectuels de Gitarama, et la police venaient ramasser
>> tous ceux qui étaient la pour interrogatoire. Ensuite les gens étaient
>> relâchés sauf ces intellectuels, qui disparaissaient (assassinés).
>>
>> *TOUS* mes compagnons gitaramiens avec qui j'avais étudié au Petit
>> Séminaire Saint Léon de Kabgayi, qui occupaient des postes importants dans
>> l'administration, l'armée, etc... ont été tués. *TOUS.*
>>
>>
>>
>> Pourquoi??? Pour rien. Parce qu'ils étaient de GITARAMA !? Tués et d'une
>> mort atroce. JUSTE COMME ils ont tué, vint ans après, un million de
>> rwandais, parce qu'ils étaient TUTSIS!!?
>>
>>
>>
>> Mais alors, comment comprendre, comment expliquer, que les descendants de
>> ces victimes de HABYARIMANA, vingt ans après, ont *exterminé a leur tour
>> des milliers de Tutsis innocens dans un génocide sans nom, POUR VENGER CE
>> MEME CRIMINEL de HABYARIMANA qui avait exterminee leurs parents, amis, ...*
>>
>>
>>
>> Vas y comprendre quelque chose ... !
>>
>>
>>
>> En tout cas c'est très bien kwibuka ziriya nzirakarengane. Abazishe
>> urubozo ninabo bapanze kumara abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi. Esprit
>> ya non respect de la vie humaine niho yatangiriye, ibura gitangira
>> irakuraaa kugera muri 1994. Ndatekereza ko iyo abatutsi bashiraho muri 1994
>> ubu nta munyagitarama (ndetse n'umunyabutare) uba akiriho...
>>
>>
>>
>>
>>
>> rwagasana
>>
>>
>>
>>
>>




__._,_.___

Envoyé par : Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (6)
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA

.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.