Pages

Sunday 24 August 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* KIGALI: UBWOBA NI BWOSE MU NDA Y'INGOMA.

 



----- Forwarded Message -----
From: "'J.C. Tuvugishukuri' psj_survivors@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" 
Subject: *DHR* KIGALI: UBWOBA NI BWOSE MU NDA Y'INGOMA.

 
Inyenyeri

KIGALI: UBWOBA NI BWOSE MU NDA Y'INGOMA.
Mu gihe hataraca icyumweru General RUSAGARA atawe muri yombi, inkuru itugezeho itumenyesha ko muramu we Brig Gen Tom BYABAGAMBA nawe yagerewe mu kebo nk'ake. Akimara gufatwa, yahise yerekezwa i Kanombe aho yakiriwe na Military Police aho agiye guhatwa ibibazo.
Ibyo akurikiranyweho ntibiramenyekana ariko dukurikije uko Kagame na Jack Nziza we bakora, kuba Brig Gen Tom BYABAGAMBA ava inda imwe n'umugore wa Gen RUSAGARA na David HIMBARA birahagije ngo abe umunyacyaha.
Gusa, twe icyo twashoboye kumenya ni uko Brig Gen Tom Byabagamba afashwe hashize igihe gito ategetswe kujya kuyobora ikigo cya Kami ahafungiye imfungwa nyinshi zirimo abasilikare yahoze ayobora ndetse n'abo yakoranye nabo kera bazira guhimbirwa ibyaha, agatsemba akarahira akavuga ko ako kazi atagakora. Impamvu yabyanze irumvikana kuko muri Kami hakorerwa amarorerwa y'iyicarubozo arimo ibintu by'urukozasoni bikorerwa abasilikare n'izindi mfungwa.
Urugero twabaha ni igikorwa cyo gufata infungwa, bakayishyira mu ngunguru yuzuye amazirantoki akayihagararamo hagasigara ijosi n'umutwe, akirirwamo. Ubundi bakazana ibiro bitandatu by'umucanga bafungiye mu gafuka bakabizirika ku bugabo bw'imfungwa maze bakayivugisha akari imurori. Ibi byose ni imikorere yazanywe na Gen Jack Nziza, kubera ko Gen Tom BYABAGAMBA abizi byose yabahakaniye ko atashobora kubikora.
Twabibutsa ko uretse na Rusagara , Brig Gen Tom BYABAGAMBA wahoze ayobara umutwe w'ingabo zirinda Kagame afashwe nyuma yiminsi mike hafunzwe na Capt David KABUYE umugabo wa Col Rose KABUYE. Iyo akaba ari yo mpamvu ubwoba bukomeje kwiyongera mu Rwanda, cyane cyane mu bakaraza bakuru b'ingoma.
No mu bandi banyarwanda ariko ntibyoroshye kubera infungwa nyinshi, gutotezwa ndetse no kwitaba inkiko bya hato na hato ku bayobozi basanzwe na rubanda rwa giseseka.
Twasoza tubamenyesha ko Brig Gen BYABAGAMBA na bagenzi be batabaye aba nyuma ahubwo ko urutonde ari rurerure. Abakomeje guhatwa ibibazo batanafunzwe ntibabarika, uyu munsi araba ari njye ejo bikaba wowe!! Uwo ari we wese wumva ko ibi bitamureba aribeshya kuko Kagame na Jack Nziza nta rukingo rwabo, twari dukwiye guhagurukira rimwe twese nk'abanyanda tukabivuna, naho ubundi baratumara!
 



It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. We Will Win ! 
 


Envoyé par : "J.C. Tuvugishukuri" <psj_survivors@yahoo.com>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.