Pages

Wednesday 13 August 2014

[RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 

Yemwe Madamu Mukandori n'abandi, Abajaruwo iyo balimu mihango yo kulimira na gushyingura umurambo nicyo gihe balya inyama nyinshi.
None namwe niba mubona muzashobora kubangikanya ikiliyo (icyunamo) n'ubukwe, nababwira iki! Bonne chance. 
Icyokora ba Sogokuru bali baratubwiye ko urugo rukilimo umupfu n'ukwirabura rudatahirwa n'umugeni n'ibikino bimuherekeza. Ubwo aliko abo basaza bali abaswa, baratubeshye rero. Aliko ntacyo, reka duhite tujugunya ibyo batubwiye, dukurakuze inzigo/inzangano tubivanga no guhana abageni, wabona bituvuye amacakubili no guhemukirana! 

Ubusabane mu Banyarwanda oye! Oyee, oyee. 



 


To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
CC: rwanda_revolution@yahoogroups.com; uRwanda_rwacu@yahoogroups.com; netherlands_group@yahoogroups.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Mon, 11 Aug 2014 20:55:38 +0100
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 


Bwana Kota ,
Uravuze uti: =sinzaraga aka kabi umwuzukuru wanjye, kuko byanteranya nawe igihe yaba yikundaniye n'umwuzukuru w'abanyiciye, ugasanga ibibi nabonye bibabujije amahoro kandi amaso y'urukundo ntaho ahuliye nabyo.=
Bwana Kota,
Aha hakubiyemo ingingo ikomeye cyane kandi yabonwa nk'umuzi mwiza wo kwiyunga no kubabarirana, ariko bitabujije kwibuka ibibi byabaye no kubyamagana ngo bitazongera kubaho ukundi. Erega burya no kwifuza guhana ababikoze si ikosa kuko kwica umuntu burya atari kimwe no kwic inkoko.
Ahakomeye rero ni aha wamugani, abagiye bavuka nyuma y'amahano batanazi uko yagenze, iyo bikomereje ubuzima bwabo bisungana n'imiryango yahekuye ababyeyi babo, twe ababizi imvano tubagira nama ki?
Njye kubwanjye numva basobanurirwa ibyabaye, ariko bakanashimirwa ko babashije kubirenga bagatera intambwe ikomeye mu kubabarirana. Aha ninaho nagira inama bwana Ndahayo n'abandi bazafata ijambo muri uriya muhango,
kuvuga kukarengane kabaye no kukamagana ariko akanashimira abitandukanije n'ibyabaye, bagafasha iyo miryango yari imaze kubuzwa epfo na ruguru, n'ababashije kubabarira byuzuye bakareka abana bava muri iyo miryango yahemukiranye bakabana neza ntancyuro nta no guhora. Baramutse bamenyekanye nabo baba bakwiye igihembo.

Uwo tutabyumva kimwe yansobanurira uko we abyumva.
Murakoze
Mukandori


Le Lundi 11 août 2014 13h41, "kota venant kotakori@hotmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Madamu Mukandori rwose reka nkubwire aho mhagaze, ntabuliganya. Cyo ngaho banza urebe muli nteba cya gitindi cy'icyimanye "Semuhanuka-Nyaruronyonga-Kamageri-Ngunda" alicyo muzi w'ibibi by'abanyarwanda! 
Muntu rero aho ali hose, aba ashaka icyizere cyo kubaho no kugira ibimutunga ku gihe akeka ko azamara hano kw'isi. Iyo atangiye kubona ko bishobora kubura, ubumuntu bwe buragabanuka. Ibi biboneka hose ali muli za USA, Europe, ex-USSR, China, etc. Igihe ubukungu busa n'ubugize agahombo, intugunda ziratangira: abimukira cyangwa se abandi bose bafite imbaraga nke ugasanga babaye nka "Ebola" buli wese abahiga ngo nibasubire iwabo! Ni nibyo kandi byateje za Slavary, colonisation, ndetse na za evangelisation, bashaka ibintu.
 
Urwanda rero rwo ni igihugu kidafite ubushobozi n'amikoro bihagije bikanaha icyizere abaturage. Umuntu yakongeraho n'umuco wo kwiralira, dusangiye n'abandi benshi, aliko baturusha umutungo!
Ngibyo ibikurura amashitani i Rwanda, bakarwanira ubutegetsi butanga amakiliro, bagakoresha ibishoboka byose: ikinyoma n'urwitwazo rw'amoko n'uturere, n'ibindi byontazi. Ibi byaranze ingoma zose kuva kuya cyami kugeza magingo aya. Umuntu akagutura inzoga ayita iy'urukundo nyamara aje kukureza amagambo yo kugutanga no kureba icyanzo wazanyuramo uhunga ngo aliho bazategera. Ubwicanyi rero bwabaye ku Rucunchu, ntibwacitse bwaje gukomeza, tububona 1959-1966, za 1973-1980, za octobre 1990 kugeza ubu! Umunyepolotiki wa Rwanda afata abaturage nk'inka (amatungo) bye, iyo ashatse akababaga, abashoboye bagakizwa no guhunga, abo binaniye bagahebera urwaje bakicwa, abagize Immana ntibicwe bagasukwa mu buretwa no mu minyururu!    
 
None se Madamu Mukandori uragira ngo nkubwire iki kindi? Uzagira amahirwe akabona akanya ko kulilira abe bishwe azabikore, icyo umuntu yasaba ni kubikora atagobetse ngo arenge ababakumbanyije maze abomeke kubo adakunda batagira aho bahuliye n'ubwicanyi. Dr Gasana yagaragaje neza umuco mubi wa Rwanda aho ababazi bakingirwa ikibaba hagakulikiranwa indorerezi (reba aho asobanura imikino y'inkotanyi na Habyarimana mu kaga k'abatutsi).
Yewe, nanjye ni mbishobora nzalilira abanjye barenga 19 bakumbanyijwe n'ibisumizi bya Afande. Icyokora nibinanira, mba nkuroga sinzaraga aka kabi umwuzukuru wanjye, kuko byanteranya nawe igihe yaba yikundaniye n'umwuzukuru w'abanyiciye, ugasanga ibibi nabonye bibabujije amahoro kandi amaso y'urukundo ntaho ahuliye nabyo.
 
Aliko se uku Rwanda yacu imeze tuzalira tuzahore lyali, ko ubutegetsi bwose umuntu abona bufumbirwa n'amaraso n'igihome bapfiramo?
 


To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
CC: uRwanda_rwacu@yahoogroups.com; rwanda_revolution@yahoogroups.com; netherlands_group@yahoogroups.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sat, 9 Aug 2014 09:57:00 +0100
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 

Nisabire Kota Venant kunsobanurira muri make,

Bwana Kota, ibi abantu banyuranye barimo kwandika ku muhango wo kunamira abazize kudeta ya 73
urabona bidateye ubwoba?
Niko abanyarwanda bakora politiki zinyuranye bazahuza ryari ibitekerezo badatukanye, batanenganye batanigijije nkana? Kubahana no kumva abandi tuzabigeraho gute? Kubabarirana byo biracyari kure.

Njye nubwo bitankundira gusoma byose ibihita kuri izi mbuga cyane iyo hajemo imvugo ikarishye n'itukana,
Ndashakisha ikibi kiri muri kiriya gikorwa cyo kunamira abigendeye nkakibura.
Ese ye niba kwibuka no kunamira uwatabarutse atari ikosa, kubaza aho uwawe yaba yarajugunwe rikaba atari irindi
iyi miryango yahuye n'uruva gusenya ubu izi mvugo ntizirimo kuyishinyagurira no kuyigira imfubyi bwa kabiri.
Kota, nkunze kubona wandika utabogama, ngusabye kunsobanurira. Ninde urimo yatsa umuriro muri ibi bintu
igikorwa gisanzwe akagihindura umwanda? Nasomye inkuru zahise kuri le profete aho batekereza ko abazibuka izi ntwari za73 bazaba bahagaze hagati y'imiriro 2 itaboroheye. Njye ndabona ariko bimeze ubu.
Gusa hari ubona aba bantu badakwiye kwibukwa nk'intwari yatubwira noneho débat igahera aho tureba ibyiza bakoreye u Rwanda, ibibi baba bararukoreye, n'ibyo batugejejeho.
Njye ntihagire unseka kuko nk'uko nabyize mu ishuri kandi mbibwirwa n'abakoranye n'izi ntwari, tuzikesha byinshi byatumye abanyarwanda batotezwaga baruhuka nibura akanya gato. Niba nibeshye nimunkosore, mugorore amateka numve.

Umunsi mwiza

Mukandori


Le Vendredi 8 août 2014 14h13, "kota venant kotakori@hotmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Nguko, nguko, ngayo shenge!
Banyarwanda, murabona rero ko ibi muganira ali byiza kuko bihamya ko abanyarwanda kuva kera kugeza magingo aya bapfa ubutegetsi, ibindi byose bikaba urwitwazo rukoreshwa n'ababwirukaho n'ingufu zabo zose. Abo mu moko amwe barabwicanira, abo mukarere kamwe bakabwicanira, inshuti n'abavuka-hamwe bakabwicanira: nguwo umuzimu w'umuranduranzuzi wabuze insinzi i Rwanda kugeza magingo aya, naho umu-Westerner (occidental) akaza yogeza ubufashe agaritse abandi!

Urugero: Misago wa Mbazi yazize ubwa Kayibanda benewabo ntibamuvugiye; Nyiramasuhuko wa Mbazi azira ubwa Habyarimana benewabo ntibamuvugiye; n'ubu hali abandi banyembazi nabo bazabazwa ubwa RPF benewabo ntibazabavugira!

 

To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; amakuruyurwanda@gmail.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; rwanda-l@yahoogroups.com; rwandalibre@yahoogroups.com; batungwanayoj@gmail.com; fmunyabagisha@hotmail.com; isamuke5@gmail.com; Rwanda-All@yahoogroups.com; biramahire98@gmail.com; democratie2020@gmail.com; em.hame@laposte.net; johnmugisha2300@gmail.com; jkanya@free.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Thu, 7 Aug 2014 17:52:47 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 
Muvandimwe munyarwnda Ignace,
1. Col Kanyarengwe waje kuyobora FPR na Nsekalije uvuga ko wumvise bavuga ngo yari conseiller wa Kagame, nta kibazo mbibonamo kuko uburyo batangiye nabi le 5/7/1973 bica bagenzi babo batigeze bo babica, bisiga amaraso y'inzirakarengane, byarabagarutse nyine nkuko na perezida Kayibanda yabibabwiye mw'ijambo rimwe yavugiye imbere ya cour martiale ubundi agaceceka akanga kuburana.Uko perezida Kayibanada yabibabwiye icyo gihe,bose ni ko byabagendekeye.
2.Ubutegetsi bwose bwubakiye kw'ivangura iryo ari ryo ryosr ryaba iry'ubwoko ryaba iry'akarere, iteka ni ko bibugendekera. Bwubaka akamashini ko gutoteza ko kwica abo budashaka, akamashi kabwo kagatangira kagakora akazi ariko bene kariya kamashini k'ivangura iyo katangiye ntigahagarara. Karakomeza kamara kurangiza abo kagenewe kagasingira na ba nyirako kakabasanga iwabo mu rugo. Ubutegetsi bwa Habyarimana na Kanyarengwe na Nsekalije uvuga ni ko byabugendekeye.Bwamaze kurangiza kumvisha abanyaduga, nyuma busingira ba nyirabwo abanyaruhengeli ubwo Kanyarengwe aba ahungiye muri Tanzania Habyarima abeshya abanyarwnda ko yahunze amahoro! wowe wahundga amahoro! amahoro yari he se ko ntayari ahari ku banyanduka noneho byasingiriye n'abanyaruhengeli! Ntibitinze gato ubwo akamashini kari karagenewe guskya abanyanduga kaba kadukiriya abagoyi, Col Lizinde na Biseruka bombi bo mu Bugoyi baba barafunzwe.Ubundi ubwo haba hasigaye akazu k'i Bushiru Col Kanyarengwe na Maj. Lizinde baje gutembagaza bafatanyije na FPR.
Na Kagame na FPR ye ni uko: bapangiye abahutu bashyiraho akamashini ko kubaskya. Ariko akamashini kica kubea ko iyo katangiye kadahagarara nkuko nabivuze haruguru, kamaze kwijuta amaraso y'abahutu kati reka njye kumva n'aya bariya batutsi uko ameze. Ubwo kaba kadukiriye Maj Ruzindana kariske, kadukiriye Lt Col Rutayisire Shabani karishe, kaba gasingiriye Col Patrick Karegeye karamwishe kamaze guhusha Gen Kayumba inshuro eshatu zose, n'abandi n'abandi, iracyakomeza. Ingoma zose z'igitugu cy'amaraso(bloody dictatorships) ni ko bizigendekera; ari iya Habyarimana wabonye uko byayigendekeye,ari n'iya Kagame ni ko bizayigendekera kandi byaratangiye.
3.Twe amashyaka PRM/MRP-ABASANGIZI,BANYARWNDA PARTY n'andi mashyakduhuje umurongo wa politique na vision y'aho tugomba kwerekeza igihugu cyacu, ntituzongera kwemera ko IKIBI gisimburaIKINDI KIBI nkuko byagendekeye u Rwanda n'abanyarwnda mu 1994. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).



2014-08-07 16:26 GMT-04:00 Ignace Rudahunga rudahi20@hotmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

"Ni uko Perezida Kayibanda yari amaze kumenya ko aribo bateje imidugararo yo kwirukana abatutsi mu mashuli yisumbuye, mu kazi ka leta ndetse no muri prive; ni bo bakoresheje services de renseignements z'igihugu zayoborwaga na Kanyarengwe icyo gihe bakora umutwe wo gutwika igihugu kugirango nyuma bazaze ari abaje kuwuzimya bakora coup d'Etat kandi ari bo bawucanye bakoreshe comites d salut zari zigizwe n'abanyeshuli hirya no hino mu gihugu kandi bakomokaga mu Ruhengeli na Gisenyi gusa."

Bwana Gasana,

Nibutse ko aha abo uvuga ari Kanyarengwe waje kuyobora FPR  na Nsekalije nigeze kumva bavuga ko yari conseiller kwa Kagame. Ese byo nta kibazo ubibonamo?

To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; karake_munanira@yahoo.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; amakuruyurwanda@gmail.com; isamuke5@gmail.com; batungwanayoj@gmail.com; em.hame@laposte.net; jkanya@free.fr; veritasinfo@yahoo.fr; ndahayo_eugene@yahoo.fr; tsalmyd@yahoo.fr; b2003n@yahoo.fr
From: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Thu, 7 Aug 2014 16:07:47 -0400

Subject: Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons

 

 Gerard,
 Ndabona ari wowe ubeshya cyangwa se ntabyo uzi kuri kiriya kibazo. Kuki utibaza impamvu yatumye Guverinoma ya Kayibanda ifata icyemezo cyo kohereza Kanyarengwe kujya kuba directeur d'une ecole secondaire ku Gisenyi, Nsekalije akoherezwa kuba directeur wa usine y'icyayi muri Byumba... Byatewe n'iki! Ni uko Perezida Kayibanda yari amaze kumenya ko aribo bateje imidugararo yo kwirukana abatutsi mu mashuli yisumbuye, mu kazi ka leta ndetse no muri prive; ni bo bakoresheje services de renseignements z'igihugu zayoborwaga na Kanyarengwe icyo gihe bakora umutwe wo gutwika igihugu kugirango nyuma bazaze ari abaje kuwuzimya bakora coup d'Etat kandi ari bo bawucanye bakoreshe comites d salut zari zigizwe n'abanyeshuli hirya no hino mu gihugu kandi bakomokaga mu Ruhengeli na Gisenyi gusa. Perezida Kayibanda rero ntiyari azi ko uwo bitaga umuhungu we(Juvenal Habyarimana) nawe yari abirimo kuko yamwizeraga cyane ntakamenye ko undi yamuciye inyuma kera!! Ntakamenye ko ibyo ba Kanyarengwe na Nsekalije bakoraga bari babanje kubijyaho inama no kubyumvikanaho na chef d'Etat major wabo akaba na Minisitiri w'Ingabo ari we Habyarimana. Kayibanda we rero yibwira ko nabakura mu mirimo ya gisilikare bizahosha kuko umukuru wabo ariwe Habyarimana atabirimo. Ni aha Habyarimana yatatiye igihango n'icyizere cy'ijana kw'ijana perezida Kayibanda yari amafitiye kuko yumvaga ntawamukorera coup d'Etat uwo mu gisilikare no hanze mu gisivili bitaga umuhungu we ariwe General Major Habyarimana ahari.
Coup d'Etatimaze kuba Habyarimana yabeshye abanyrwanda n'amahanga ko mw'ijoro ry'iya 5 Nyakanga 1973 ba Capitaine Bizimana wari Ministre de la Jeunesse bari bagiye kumurasira kwa Kayibanda muri residence kuri plateau mu mugi wa Kigali nuko ngo arabacika aruhukira muri Etat major yahagira ahita akora coup d'Etat. Uretse ko iki kinyoma cya Gen. Major Habyarimana ntawigeze acyemera, na Commandant Zihinjishi wo ku Kibuye yaje kujya akibeshyuza nyuma abwira abantu ko ari ikinyoma ko coup d'Etat yateguwe igihe Habyarimana na Kanyarengwe na ba Lizinde batezaga imvuru mu mashuli, mu bakozi, ko na Gen Habyarimana yari abirimo. Commandant Zihinjishi ntabwo yari yafshwe ku ya 5/7/1973; yafashwe nyuma mu 1974 kubera kubwira abantu ko version ya Habyarimana y'ibyabaye mw'ijoro rya 5/7/1973 ari ikinyoma. Ni ibyo yazize, ni ibyo yishwe azira. Nibutse ko Perezida Kayibanda nta mukiga yari yarishe. Muri 1968 hari abakiga babairi bagerageje kumukorera coup d'Etat irapfuba aribo Capitaine Muramutsa na Commissaire General wa Police bose bo muri perefegitura ya Gisenyi. Ntiyabishe nkuko byagenda ku bandi baperezida; baciriwe gufungwa burundu hanyuma kuri anniversaire y'imyaka icumi ya repubulika mu 1971 abaha imbabazi(grace presidentielle) bararekurwa bataha iwabo. Perezida Kayibanda ntako atagize ngo arinde igihugu gucikamo ibice bibiri, ariko ba Rutemeyeze baranga bamubana ibamba kugeza ubwo bamwishe kandi we ntawe yishe muri bo. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-08-06 11:50 GMT-04:00 nyangurubike gérard nyangurubike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 


Gasana arababeshya cyangwa se ntabwo azi ukuri ku kibazo cy'abakiga n'abanyendunga; ikibazo Kiga/Nduga ntabwo cyazanywe na Habyarimana , kuko ubutegetsi bwe bwaragisanze cyari kiriho, ahubwo bunanirwa kugikemura ndetse kiba plus grâve,

Kuko ubutegetsi bwa Kayibanda bwaguye muri uyu mutego w'iki kibazo Kiga/Nduga aho  (Birukanaga ba Nsekalije, Kanyarengwe, ba Benda Sabin, na Kinani yari atahiwe,,,,) bituma abasirikari bakora coup d'état ya 1973.

Ufite ukundi abizi yanyunganira.


Le Mardi 5 août 2014 22h46, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Ignace,
1. Nasomye itangazo rya Ndahayo na bagenzi be les victims du 5/7/1973, ntaho nabonye bavuga ko "abakiga" bagomba gusaba imbabazi "abanyaduga". Biriya n'ibyazanywe n'abantu badashaka ko ubwicanyi bw'ingoma ya Habyarimana buvugwa bakazana biriya mu rwego rwo kurangaza, kujijisha no gutera confusion mu bantu; mbese ni sabotage organise ya kiriya gitekerezo  cya ba Ndahayo.
2. Nkuko nawe ubyibajije ndetse hari n'abandi babyibajije, "abakiga" ni bande? "abanyanduga" ni bande? Abanyarwanda b'Abakiga ubundi ni ab'i Byumba bavuga ururimi rw'igikiga kinavugwa hakurya y'umupaka muri Uganda. "Abakiga" ni ibintu byazanywe n'ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bugamije kwiharira ubutegetsi bw'igihugu hagati y'amaparefegitura abiri, Gisenyi na Ruhengeri. Andi maperefegitura uko ari 8 bayita NDUGA ELRGI" abaturage baho babagira abanyanduga atari nabo. Nkanjye iwacu kavukire kugeza na n'ubu ni muri perefegitura ya Kigali, hakuno ya Nyabarongo, Sinumva rero ukuntu naba ndi umunyanduga. Umuntu wo muri perefegitura ya Kibungo mu Gisaka ngo nawe ni umunyanduga! Uwo muri Byumba yo mu Buganza ngo ni umunyanduga kandi mu by'ukuri ari umuganza. Urabibona nawe ko biriya by'Abakiga n'abanyanduga ari ibintu bya politiki bidafite aho bihuriye n'ukuri, ariko bikaba byarafashe byaragiye mu mitwe y'abantu kuko leta ya Habayrimana yabikoreshe nk'intwaro ya politiki mu gutegeka igihugu igihe cy'imyaka 21 yose(ibuka amategeko y'iringaniza ry'uturere n'amoko/equlibre ethnique et regionale) mu mashuri mu kazi ka leta n'ahandi. Haramutse habayeho no gusaba imbabazi, zasabwa n'abari bafite uruhare mu butegetsi bwa Habyarimana, abagize uruhare mu kwica abanyapolitiki bo muri repubulika ya mbere. Birumvikana ko umuturage wo muri komini Butaro cyangwa wo muri komini Giciye utunzwe n'isuka ye n'isambu ye niba hagati aho FPR itarabimunyaze, ntaho ahuriye n'ibyo by'abakiga bakwiye gusaba imbabazi abanyanduga. Nta n'ibyo azi ntazi n'uko byagenze ibyo byo mu 1973 kuko nta ruhare habe na rumwe yabigizemo.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-08-05 16:01 GMT-04:00 Ignace Rudahunga rudahi20@hotmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Bwana Gasana,

Nanjye nemera ko kwibuka ari ngombwa kandi bikaba n'uburenganzira bwa buri wese. Ariko aho ngirira ikibazo ni ukuvuga ngo abakiga bagomba gusaba imbabazi abanyenduga. Abo bakiga ni bande abo banyenduga ni bande? Ese mu gihe havugwa ko ndi umunyarwanda ya FPR ari iyo kwamaganwa, aho iki kibazo cyo nticyaba kijya gusa nayo? Naho ubundi nitureke abapfushije ababo babibuke rwose.


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; rwanda-l@yahoogroups.com; amakuruyurwanda@gmail.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; veritasinfo@yahoo.fr; fmunyabagisha@hotmail.com; batungwanayoj@gmail.com; isamuke5@gmail.com; biramahire98@gmail.com; lyar66@yahoo.fr
From: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Tue, 5 Aug 2014 15:30:07 -0400
Subject: Re: *DHR* Mémoire aux victimes de 73: Retour de vieux démons


 

Basomyi Banditsi,
1. Ku byerekeye kwibuka mu cyubahiro abishwe muri repubulika ya kabiri, jye ndemeranya na postings za Deus Kagiraneza, Noel Ndanyuzwe na Maurice Niwese. Utazisomye asubire inyuma azisome ziragira icyo zimwungura.
2.Abantu bamwe barwanya kiriya gitekerezo bagakora strategie yo kuvangira les victimes du 5/7/1973 babeshya ngo ni FPR iri inyuma y'iriya commemoration izaba le 16/8, ni abashinyaguzi. Birazwi ko les victimes du 5/7/1973 et leurs survivants bamaze by'umwihariko imyaka 41 ari bo cible yihariye ya dictatures militaires zombi, iya Habyarimana yabaritaguye n'iya Kagame nayo yaritaguye abasigaye kugeza aho Museveni ubwe yigamba kuri Perezida Kayibanda ejobundi le 7/4/2014 ko yataye igihe cye, ko ubu bo bafite ingufu za politiki, iza gisilikare, n'iz'ifaranga. Mbibutse ko hari umuhungu wa perezida Kayibanda inkotanyi ziciye I Kigali zimuziza gusa ko ari umuhungu wa Kayibanda. Nibutse ko Inkotanyi zishe Werabe umuhungu wa Dr. Mubirigi zimuziza gusa ko Kayibanda yari se wabo. N'abandi benshi bishwe na FPR bazira ko bari abayobozi mu gihe cy'ubutegetsi bwa perezida Kayibanda.Abarengera ingoma ya Habyarimana wishe perezida Kayibanda ni bo barwanya ko we na bagenzi be bibukwa.
3. Perezida Kayibanda na bagenzi be bazibukwa ku mugaragaro taliki ya 16/8/2014 bakoze igikorwa cy'imena cyo kuvanaho ubutegetsi bwa Cyami bwari bumaze imyaka n'imyaniko bushikamiye igice kinini cy'abanyarwanda. Ni bo les fondateurs de notre Republique du Rwanda. Ni abantu bakomeye cyane mu mateka y'igihugu cyacu twese. Aho gusonga ababo basigaye imusozi, ahubwo ni twifatanye nabo kwibuka ziriya ntwari zitanze zitizigama mu gikorwa cyazo kitazibagirana cyo kubohora rubanda rw'abanyarwanda ku ngoyi ya gihake na gikoloni. Abari bariho mu 1973 cyane cyane abari abasilikare, nimudufashe mufashe na les victimes du 5/7/1973 et leurs survivants kumenya uko ababo bishwe aho biciwe n'aho batabwe; mbese badutekerereze uko byagenze.
4. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI mu ngamba zaryo zatangajwe taliki ya 10/03/2013 page 20 riteganya Komisiyo ebyiri kuri iki kibazo: (1) Gushyiraho komisiyo yo kuvugisha ukuri kose, uko mu kinyarwnda bita ukuri kwambaye ubusa, ku mahano yose yabaye  mu Rwanda kabone n'iyo ukuri kwawe kwaba kubangamiye ubwoko bwabwe, akarere uvukamo, wowe ubwawe cyangwa abawe n'inshuti zawe, kuko ikizaba kigamijwe muri uko kuvugisha ukuri ari ubwiyunge n'ubumwe nyakuri bw'abanyarwanda; (2) Gushyiraho komisiyo yo kwiga kw'iyicwa ry'abantu kubera impamvu za politiki mu mateka yose y'u Rwanda: ku ngoma ya Cyami ntutsi, Repubulika mputu ya mbere, Repubulika mputu ya kabiri na Repubulika ntutsi ya mbere ari nayo iriho ubu".
5. Amashyaka PRM/MRP-ABASANGIZI na BANYARWANDA PARTY hamwe n'andi mashyaka turimo  tuganira kuko dusangiye umurongo na vision politique byubakiye ku ngengabitekerezo y'ubworoherane, ubwubahane, n'ubusabane bituma tuba UMUNYARWNDA UMWE w'IGIHUGU KIMWE ari cyo u Rwanda, ntiturobanura abavictimes, turi kumwe n'abavictimes bose baba abo mu 1973, baba n'abo mu 1994. (Gasana Anastase, umuyobozi wa prm/mrp-abasangizi, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).



2014-08-05 13:59 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 


Et pourtant,
 
La question que se pose Mr Niwese est simple, claire et surtout, elle est légitime!
 
"Qui du FPR ou quel organe du FPR a proposé la tenue de cette commémoration à partir du 16 aout 2014 ?16 aout, date de l'évènement de Bruxelles. Dans quel document (tract, article, discours, etc.) pouvons-nous trouver ce qui est avancé ici?"
 
Il ne suffit pas de dire (ou d'écrire) que le FPR est derrière cette cérémonie commémorative que ce soit vrai et il est difficile de comprendre où ceux qui propagent cette « rumeur » veulent en venir !























__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Did you Know?
Learn about creating and deleting Groups Tables

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.