----- Forwarded Message -----
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Sunday, 17 August 2014, 16:38
Subject: *DHR* Umupira w'amaguru:Dady Birori yirukanishije u Rwanda muri CAN
Tity Thierry Kayishema - IgiheIshyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF,) ryatangaje ko hafashwe umwanzuro wo gusezerera ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika izabera muri Maroc mu mwaka wa 2015.Nk'uko bigaragazwa n'itangazo ryashyizwe ahagaragara na CAF, u Rwanda rusezerewe muri aya marushanwa kubera ikirego Congo Brazzaville yagejeje kuri iri shyirahamwe irega u Rwanda nyuma yo gutsindwa n'Amavubi mu mukino wabereye i Pointe Noir ku itariki ya 20 Nyakanga 2014.Itangazo rya CAF rivuga ko u Rwanda rusezerewe Congo akaba ariyo ibonye itike yo gukomeza.Congo Brazzaville yareze u Rwanda ko rwakinishije Dady Birori kandi asanzwe akinira AS Vita Club y'i Kinshasa, akaba anafite Pasiporo ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iriho amazina Etekiama Agiti Tady n'imyaka itandukanye n'ibyangombwa akoresha mu Rwanda.Hakurikije ibyangombwa byatanzwe by'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, ibya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville , ikanumva ibisobanuro birambuye bya Dady Birori ubwo yitabaga ubuyobozi bw'iri shyirahamwe i Cairo ku itariki ya 11 Kanama 2014 ; CAF yasanze uyu mukinnyi afite ibyangombwa bimuranga byinshi ndetse birimo amanyanga.Nubwo FERWAFA yisobanuye imbere y'ubuyobozi bwa CAF ivuga ko uyu mukinnyi ari umunyarwanda kandi afite indangamuntu y'u Rwanda, iri shyirahamwe ryakoze ubucukumbuzi risanga amazina ye nyakuri ari Etekiama Agiti Tady akaba yarahawe andi mazina ya Dady Birori aje gukinira u Rwanda.
Envoyé par : agnesmurebwayire@yahoo.fr
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.