Pages

Saturday 30 August 2014

[RwandaLibre] KIGALI: DR PIERRE DAMIEN HABUMUREMYI NAWE NGO YATAWE MURI YOMBI

 


KIGALI: DR PIERRE DAMIEN HABUMUREMYI NAWE NGO YATAWE MURI YOMBI.

30 août 2014

Ubutabera

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Kigali aravuga ko ya Tsunami yo gukubura muri FPR, ikomeje. Muri iki gitondo ngo nibwo byamenyekanye ko uwahoze ari ministre w'intebe,DR Pierre Damien Habumuremyi, yatawe muri yombi, ngo akaba aregwa kuba akorana n'abanzi b'igihugu cyane cyane FDLR no kurya za ruswa.

Pierre Damien Habumuremyi, yari ministre w'intebe w'umurato gusa, none yatawe muri yombi

Pierre Damien Habumuremyi, yari ministre w'intebe w'umurato gusa, none yatawe muri yombi

Damien Habumuremyi ngo yatawe muri yombi ejotariki ya 29-08-2014, ajyanwa kuri CID ku Kicukiro, bamubwira ko agiye kubazwa gusa ku byerekeye za ruswa ashinjwa, ariko ngo byarangiye arayeyo. Amakuru agera ku Ikaze iwacu avuga ko ngoHabumuremyi yahise agwa igihumura, afatwa na ya ndwara ye y'umutima amaze igihe arwaye.

Undi nawe wavuzweho muri iki gitondo nubwo ataratabwa muri yombi n'umugabo wa nyakwigendera Aloysia InyumbaMajor Masozera Richard, wari usanzwe ayobora, Rwanda Civil Aviation Authority (RCAA), wirukanwe kitaraganya kuri uyu mwanya. Masozera bizwi ko yari inshuti magara ya Col Tom Byabagamba ubu ubarizwa muri mabuso. Masozera nawe ngo yajyanywe kuri CID ejo, ahatwa ibibazo ku nshuti ye Col Byabagamba, ku buryo ngo yamazeyo amasaha agera kuri 13, ariko bigeze aho baramureka arataha. Ubu rero biravugwa ko ari ikibazo cy'igihe gusa, nawe agatabwa muri yombi.

Aya makuru y'ifungwa rya Damien Habumuremyi aje, mu gihe ejo ku cyumweru tariki ya 31-08-2014, hateganijwe inama ya bureau politiki ya FPR izahuza abayoboke ba FPR bagera ku 1000, kandi Habumuremyi akaba yari muri comite nyobozi ya FPR. Ese iyi nama ntiyaba ari iyo kuvugurura ubuyobozi bwa FPR? Hari n'amakuru avuga ko muri iyi nama aribwo FPR izemeza ko Kagame agomba gufata indi manda, maze itegekonshinga rikavugururwa. Turacyakurikirana aya makuru.

 

Ubwanditsi

ikazeiwacu.fr

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.