Pages

Friday 22 August 2014

RE: UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI

Nyakubahwa Mugabo, 
Ubajije nyakubahwa Ngarukiye aliko ukagira uti 
«Uwadufasha gusubiza ibi bibazo yaba agize neza kuko byibazwa n'abanyarwanda benshi. Kandi iki kibazo ni ipfundo rikomeye mumateka y'u Rwanda»
Bitabuza Léon gusubiza, ngira ngo mubanzirize niba atarimo déjà gusubiza dore ko hano bucya ahandi bwije.

Ingingo ndagerageza kuganiraho ni 3:
1- Kwibuka se koko byavamo umuti wo kunga abakiga n'abanyenduga, abahutu n'abatutsi, etc, ?
2- Ipfundo rikomeye riteye gute ?
3- Iryo pfondo ripfundurwe gute, na nde ?

1- Kwibuka no kunga...
Umumaro w'icyunamo m'umuco nyarwanda ndetse no kw'isi sinawutindaho. Ni kimwe mu byo «kwibuka» bimara. Ngira ngo icyunamo kibamo ibice bibili alibyo Kwirabura no kwera. Kwibuka byafasha abantu kwezwa, kwera. Uko byagenze bitazwi bikamenyekana, umucafu ukavanwa ku mva no mu mitima. Abandi mwakomeza mukanyunganira.

Ese kwibuka byaba ubwungo ? Aha ni ho haboneka ikindi kibazo, ikibazo cy'ipfundo rikomereye abanyarwanda.

2- Ipfundo riteye rite ?
Ipfundo rifunitse icyo turangamiye, icyo dushyize imbere. Turangamiye iki ? Ikibazo gikunze gushyirwa imbere ni amakimbirane hutu-tutsi, kiga-nduga, etc. Umuti ukaba «kunga abakiga n'abanyenduga», «kunga abahutu n'abatutsi», «kunga abega n'abanyiginya», etc. Ikindi ngo «twazanywemo amacakubiri» ! Ni byo kandi si byo. 

Icyo mbitekerezaho: Ikibazo si abantu bacyeneye kwiyunga hagati ya bo cg kungwa. Ikibazo ni imitekerereze n'ibyiyumviro. Uwareka kunga abakiga n'abanyenduga, akunga ABANYARWANDA NA REPUBULIKA. Uwareka kunga abahutu nn'abatutsi, akunga Abanyarwanda na Répubulika. Gushakisha umuti m'ubwungo bw'ibice bisa no gutera ibiremo bishya mu mwenda wanduye, wacigagulitse, unashaje. Ipfundo liri mu mitekerereze ya Repubulika no mu myubakire yayo. Nidutekereza «repubulika» neza, tuzaca ukubiri na za heritage zidusaba kunga abantu batafite uruhare muli izo mvune z'ubwicanyi n'amacakubili. 

 REPUBULIKA yo se NI IKI ? Twibaze twisubize, nk'abantu bonse ibere rimwe rya Repubulika. Repubulika irarwaye! Nyakubahwa Victor Gakoko Manege ajya avuga ngo u Rwanda rurwaye «paranoïa» ! Ni byo kandi ni ho ipfundo rikomereye. Twitana na bamwana, twikanga za balinga, reka si uguhutera za «prophétie de moufettes» ntawarubara ! Limwe na limwe ngo ni abanyamahanga baturoga ! 

3- Na nde?
Kenshi twitakana abanyamahanga, kenshi twitabaza abanyamahanga. Nyamara ni twe abanyarwanda dusabwa umuti ndetse no kuwunnywa. Abandi tubihorere. Twegure imhinga y'imhagarike, turebe neza icyerecyezo inzuzi zishushanya. Ndavuga ngena, ubwira abumva avuga macye. Duhaguruke dusuzume Repubulika, uburwayi bwayo kuva mu iterura kugeza mu mabyiruka. Amasazire yo araguma, dore isa n'isamba gucyenyuka. Njyewe, wowe tuganira mfite, ufite, dufite buli muntu icyo dusabwa cyo kubakisha bundi bushya «Repubulika», tuhereye mu byiyumviro byacu bica ukubiri no kwibonekeza, kwireba, kwimenya, kwimakaza inda n'indagu z'iburagurabana. Ngo «bizagenda gute, bitagenze gutya na gutya, cg hakozwe iki na kiliya ?» Bizagenda uko byakagenze, icy'ingenzi ni icyo tulimo dukora n'icyo turangamiye gukora, buli muntu bitali mu kivunge, tuganisha kuli «repubulika nyakuli». 

Mugire Imhagalike n'Ubugingo (Ayez la droiture et une saine santé) !


Francois M. (819-461-0353)
www.munyabagisha.net
------------------------
Il y a dans tout comportement d'autrui notre part d'influence par nos actions, nos omissions, nos attitudes ou nos pensées. C'est ensemble que chacun peut s'élever et contribuer à l'amélioration de la vie autour de soi.
«Ne tuez pas Gitera, tuez Ikibimutera (la cause)», sé Rudahigwa, roi du Rwanda, 1957.



Date: Fri, 22 Aug 2014 08:55:12 +0100
From: mugaboc2002@yahoo.fr
Subject: UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI
To: rwanda_revolution@yahoogroups.com; akagera@yahoogroups.com; banyarwanda@yahoogroupes.fr; mkampororo@hotmail.com; ikazeiwacu1@gmail.com; radioitahuka@gmail.com; elengakoy@hotmail.com; eugenerwamucyo@yahoo.fr; em.hame@laposte.net; rdi_rwanda810@yahoo.fr; yonkad@zoho.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; inumanews@gmail.com; inezadeus@yahoo.fr; insonere2003@yahoo.fr; iyamuremye.david@gmail.com; onathanmusonera@yahoo.co.uk; orukundo@gmail.com; pierrenzabagerageza@yahoo.com; paulrusesabagina@yahoo.fr; pdg.hakiza57@gmail.com; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; alpha1bihibindi@gmail.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; abelbanga@gmail.com; alex.sema@yahoo.fr; samcyprien@hotmail.com; sisievariste@yahoo.fr; sixchris@netti.fi; sinumvayabo@yahoo.fr; democracy_human_rights@yahoogroupes.fr; democratie2020@gmail.com; faustintwagira@yahoo.fr; gahima@gmail.com; gakath53@yahoo.com; gasana31@gmail.com; jeanmarie.ndagijimana@gmail.com; jeanmarie.minani@gmail.com; jkanya@free.fr; jntamakuriro@yahoo.fr; jean.baptiste.nkuliyingoma@telenet.be; jonathanmusonera@yahoo.co.uk; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; josephkas@hotmail.com; kagomashenge@yahoo.fr; kabandac2@yahoo.fr; kotakori@hotmail.com; kalebucyusa01@gmail.com; katarypa@yahoo.fr; kdonatien@hotmail.com; chkayihura@yahoo.fr; veritasinfo@yahoo.fr; b2003n@yahoo.fr; barimba@yahoo.fr; bayimba@yahoo.fr; byilin@yahoo.com; bavincento22@yahoo.fr; bmuligande@yahoo.com; ngombwa@gmail.com; nsabij12@yahoo.fr; nduguv@yahoo.fr; ntezesilas@gmail.com; niyopaci@gmail.com; marcelhaguma@yahoo.com; mugabo.frank13@gmail.com; fondationbanyarwanda@yahoogroups.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.com; umusoto@yahoogroups.com; urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr; rwanda-all@yahoogroups.com; rwanda-l@yahoogroups.com; ibukabose@yahoogroupes.fr; banyarwandaresearchcenter@yahoogroupes.fr; fmunyabagisha@hotmail.com; lyar66@yahoo.fr; itwagira@yahoo.fr; innocent_twagiramungu@yahoo.fr; mmunyabungo@gmail.com; cebime@yahoo.fr; rukundonase@yahoo.com; christopher.bizimungu@yahoo.fr; jeannette8m@yahoo.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; aunomdemonpaternel@gmail.com; ndahayo_eugene@yahoo.fr; tsalmyd@yahoo.fr; ekarekez@voanews.com; theophilem2001@yahoo.fr; amakuruyurwanda@gmail.com; josephjudith54@hotmail.com; igitondo@gmail.com; gerwaga@yahoo.com; byilin@yahoo.com
CC: psj_survivors@yahoo.com; psimberakuri@yahoo.fr; ismail.mbonigaba@yahoo.fr; ismbonigaba@yahoo.fr; fdlrsrt@gmail.com; rutihunzatheo@yahoo.fr; gasana31@gmail.com

Bwana Elengakoyi,
Mu rwego rw'uko ndi umusomyi w'uru rubuga nkawe n'abandi, ndagushimiye kuri iyi nyandiko ikubiyemo ibitekerezo byawe udusangije.
Njye ariko mfite akabazo kamwe konyine. Hari abantu bakunze kuvuga ko abatari kuruhande rumwe n'iriya miryango yagize ibibazo muri 1973 bakunze kubuza kuvuga kuri icyo kibazo cyane cyane bavuga ngo ni ugucamo ibice abahutu. Nje ariko sindasobanukirwa uko icyo kibazo cyacamo ibice abahutu kandi ahubwo ngirango kivuyeho bakwiyunga. None se ko numvise amakuru ku mbuga zimwe avuga ko abakoranye na Habyarimana Juvenal bari bahari nka Rusatira Leonidas, ubwo ahubwo sibyo bigaragaza ko uku kwibuka kwaba umuti?
Nkeneye kumva icyo ubivugaho. Ikindi numvise abantu bavuga ngo n'uko iki kibazo cyo kutibuka cyabayeho kizitira abanyanduga kuba bakora politiki kuko basa n'abatabagaho kubera guhera kera bagiye bahonyorwa nk'uko muri iriya disikuru ya Albert Bizindori abivuga na Rwagasana akabisubiramo, noneho bigatuma n'aba nya Ruhengeri-Gisenyi babihomberamo kuko abenshi batacyoroherwa n'ibya politiki kuko bahoze mubutegetsi kandi FPR ikaba ibamerera nabi. Ese ibyo nibyo nabyo?
Numvise n'andi makuru avuga ko abo icyo kibazo gitera ibibazo atari abanyarwanda ahubwo ni abanyamahanga bubakiye politiki yabo mugucamo ibice abahutu hagati yabo no gucamo ibice abahutu n'abatutsi kuburyo iyo uvanyeho kiriya kibazo cya Kiga-Nduga bishobora no kuvanaho ikibazo cy'ihangana rya Hutu-Tutsi noneho hakabaho ubumwe bw'abanyarwana busesuye kuburyo abanyamahanga bakoze gahunda yabo bizera ko hazagumaho amacakubiri babihomberamo. Ese nibyo ?
Iki kibazo cy'abanyamahanga hari amakuru nigeze kumva avuga ngo mu ihirikwa ry'aba banyepolitiki bo muri 1973 n'iyicwa ryabo hari abanyamahanga bakoresheje ubuhanga bwabo bwo kuneka no kwivanga mubintu maze ngo babigiramo uruhare ese nibyo?  Njye aha nabayeho nibaza ibibazo byinshi ukuntu Nyakubahwa Habyarimana Juvenal wakoranaga n'abazungu cyane, akabubaha, akanabizera yatinyuka kureka hagakorwa ibintu nka biriya kuri leta ye atabiherewe uburanganzira. Sinzi uko abanyarubuga bandi babyumva.
Uwadufasha gusubiza ibi bibazo yaba agize neza kuko byibazwa n'abanyarwanda benshi. Kandi iki kibazo ni ipfundo rikomeye mumateka y'u Rwanda.
Mugabo
-----------------------------------------------------
 
Le Vendredi 22 août 2014 9h06, Elenga Enkoy <elengakoy@hotmail.com> a écrit :
 Muvandimwe Mugabo !
 
Komera cyane.
 
Ugize neza cyane kuba ugejeje  ku basomyi b' imbuga ,iyi nyandiko ya Rwagasana.
Ni byo koko buri wese yagira icyo avuga kuri iyi nyandiko,ariko ku giti cyanjye nsanga rwose iki kibazo cyakurura impaka nyinshi  z' urudaca mu Banyarwanda.
 
Ntekereza ko muri iki gihe turimo,benshi mu Banyarwanda bifuza ko ibi bibazo by' ubuhutu,ubututsi, ubutwa ndetse n' ibijyanye n' uturere ,ntibagiwe n' utuzu twubakirwaho iyo hari ufashe ubutegetsi,byafashwa hasi maze tukarebera hamwe icyakwunga abanyarwanda;tukubaka u Rwanda rushya rushingiye ku zindi nshingano(Iza Demokarasi).
 
Ibibazo ubu twajyaho impaka ni byatwunga,tukubaka amashyaka ahamye yatugeza kuri Demokarasi nyayo; maze ibindi mvuze haruguru tukabishyira iruhanda.,bitavuze ko bitazakwigwa hanyuma.
 
Sinanze ko buri wese yibuka ibyamubabaje n' ibyamubayeho.Buri wese yarakomeretse.Yego kuvutswa kwibuka  no kubabarirana biragora;ariko iyo hari ubushake ,abantu bagamije amahoro n' icyabateza imbere,byose bishobora kwikora igihe kigeze.
 
Aha ngakeka ko Abanyarwanda bashoboye kwishyiriraho ubutegetsi butironda kandi bufite ubushake bwo gukorera bose ntavangura, n' ibi bibazo byose wabajije byabonerwa ibisubizo bishimishije benshi muri twe.
 
Bityo ngasanga rero ibi bibazo ushaka ko dusubiza,byaba bigiye iruhande ahubwo tukibaza ku bindi byatuma tudakomeza kuzikura ibintu bimaze igihe kirerkre kuko bishobora kutudindiza no kuduhuma amaso bigatuma tudaharanira iby' ingenzi,aribyo kurwanya ingoma y' igitugu igerereye ubwisanzure bw' Abanyarwanda.
 
Ahubwo twagombye no kwitondera abatangiye kuzikura ibi bibazo byose byo kwibuka n' ibindi bijyanye na byo. Bushobora kuba ari n' uburyo  bushya bamwe bashaka gukoresha kugira  ngo barwanishe abantu,babahume amaso,maze bacike intege badohore umurengo wo guhashya uwo barwanyaga.Sinanze kwibuka,ariko tubizirikane mu minsi iri imbere,tumaze gutura ikivi twatangiye.
 
Ngibyo muri make ibyifuzo byanjye nashakaga kukugezaho,usibye ko ufite uburenganzira bwo kugira icyo wabivugaho.
 
Ugire amahoro.
 

Date: Fri, 22 Aug 2014 03:19:34 +0100
From: mugaboc2002@yahoo.fr
Subject: Re: Le prophete.fr: DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI
Muzehe Rwagasana,
 
Muri iyi message yawe wanyujije ku rubuga dusangiye rwa fondationbanyarwanda@yahoogroups.com, ndagira ngo ngushimire ko aya magambo yawe (n'ubwo hari n'ayo ushyizemo ntemerenya nawe), njye ndibanda ku magambo y'impuhwe ushyizemo ugaragaza ko aba bantu babayeho barengana cyane ku ngoma ya Habyarimana Juvenal.
 
By'umwihariko ndagira ngo nkwibarize wowe nk'umututsi.  Ko wemera ko aba bantu barenganijwe cyane ku ngoma ya Habyarimana, ndetse ukavugako iyo bamara gutsemba abatutsi bari butsembe n'abanyenduga, ndetse ukaba uziko genocide y'abatutsi mu Nduga abaho b'abanyenduga bari banze kuyikora bakagombera kubitegekwa ku ngufu, wowe nk'umututsi utekereza iki ku mibanire y'umututsi warakotse hamwe n'aba bavictimes bandi bishwe n'ingoma ya MRND bazira  gukorana na Kayibanda? 
 
Abandi batutsi babitekerezaho iki se? Ntabwo mvuze ngo bitwe abavictimes ba genocide Tutsi kuko ntibazize kwitwa abatutsi. Ariko se Leta y'u Rwanda ikwiriye kubyifatamo gute? Leta ihora ari Leta n'iyo abayiyobora baba barahindutse. 
 
Abatutsi basanzwe n'abatutsi barokotse genocide Tutsi bakwiriye kubana n'aba bavictimes bandi gute ? Uwashobora wese wenda yakunganira niba hari igitekerezo abafiteho.
 
Mugabo

---------------------------------
 
Le Vendredi 22 août 2014 2h43, "gerwaga@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Enfin, les rwandais pensent a ces morts oubliés. Il n'est jamais tard pour une action juste. Ces rwandais ont été lâchement, atrocement assassines, uniquement, pour la plupart, parce qu'ils étaient de Gitarama !!! Quel crime que d'être alors, originaire de Gitarama !!??? Comme si cela ne leur (les tueurs) suffisait pas, ils ont continué leurs assassinats ... Ils envoyaient par exemple des voyous provoquer des bagarres dans les cabarets ou étaient des intellectuels de Gitarama, et la police venaient ramasser tous ceux qui étaient la pour interrogatoire. Ensuite les gens étaient relâchés sauf ces intellectuels, qui disparaissaient (assassinés).
TOUS mes compagnons gitaramiens avec qui j'avais étudié au Petit Séminaire Saint Léon de Kabgayi, qui occupaient des postes importants dans l'administration, l'armée, etc... ont été tués. TOUS.
Pourquoi??? Pour rien. Parce qu'ils étaient de GITARAMA !?  Tués et d'une mort atroce. JUSTE COMME ils ont tué, vint ans après, un million de rwandais, parce qu'ils étaient TUTSIS!!?
Mais alors, comment comprendre, comment expliquer, que les descendants de ces victimes de HABYARIMANA, vingt ans après,  ont exterminé a leur tour des milliers de Tutsis innocens dans un génocide sans nom, POUR VENGER CE MEME CRIMINEL de HABYARIMANA qui avait exterminee leurs parents, amis, ...
Vas y comprendre quelque  chose ... !
En tout cas c'est très bien kwibuka ziriya nzirakarengane. Abazishe urubozo ninabo bapanze kumara abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi. Esprit ya non respect de la vie humaine niho yatangiriye, ibura gitangira irakuraaa kugera muri 1994. Ndatekereza ko iyo abatutsi bashiraho muri 1994 ubu nta munyagitarama (ndetse n'umunyabutare) uba akiriho...
rwagasana
 
------------------------------------------------------

"Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Ndabona neza ipfunwe ryawe aho riva kandi ni mu gihe. 
Niba utari ubizi menya ko Madamu Mado Bicamumpaka ari Commissaire aux Finances muri FDU-Inkingi, uyu mwanya wonyine ukaba uhagije kugirango abe yarabariwe mu banyapolitike b'icyubahiro bari muri uriya muhango wo kwibuka abaparmehutu bishwe muri 1973, tutibagiwe kandi ko (nk'uko wabikomojeho ariko wangiira) uyu Mado Bicamumpaka ari umwuzukuru w'impirimbanyi Balthazar Bicamumpaka, umwe mu bashinze MDR-Parmehutu, afatanije na Gregoire Kayibanda.
 
 
image
 
 
 
 
 
Historical Dictionary of Rwanda
Blessed with natural beauty and rich vegetation, Rwanda is often called the 'land of a thousand hills' (le pays des mille collines). A proud people, the Banyarwanda...
Preview by Yahoo
 

Iryo sebanya ryawe ryo kuvuga ngo nzoga Mado atavumba menya ko Mado atitumiye muri uriya muhango kandi ko (na Cypien Mugabo yumvireho) abari muri uriya muhango atari  abiciwe gusa.

Ongera kandi usome zeza uko ino nkuru yatanzwe maze urebe ko wazanzamuka maze usubize ubwenge ku gihe:

1.Nta muntu w'injagatira wigeze utumirwa kwa kundi bamwe bitumira. Buri wese watumiwe yari afite uwamutumiye.
 
2. Mu kiriziya imiryango yibuka yari yicaye imbere ifite n'amatara mu ntoki n'indabo.
 
3. Inyuma y'iyo miryango y'abiciwe hari hakurikiyeho abanyacyubahiro barirmo abanyepolitiki nka Madaleine Bicamumpaka wo muri FDU na Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda usanzwe unayobora association des victims Tubeho Twese wabonaga ko yubashywe cyane.
 
---------------------------------------------
 
From: "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
To: "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> 
Sent: Thursday, August 21, 2014 10:29 AM
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Re: Le prophete.fr: DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI
 
Yewe NZININK we, 
Urankurugutuye pe ! nibyo koko iyo UTAZI kureba IRIZERA NEZA, bakwita BAGARIRAYOSE ariko rero umbabarire nanjye nkubwire ko icyo gihe batakwita NYAKUBAHWA. Ariko rero nanone aho kugirango abantu barinde banyibazaho banyita MANEKO,nkaba mfite izina ry'inyangamugayo twese duhora twibuka BICAMUMPAKA, numva nagombye kuryubaha nkigengesera. Naho kuvuga ko haricyo mfa nawe, ntacyo mfa nawe rwose. Ahubwo uvuze ko nyirurugo yapfuye ntabwo aba ariwe wamwishe dore ko abanyarwanda mukunda byacitse.
Kuba rero uvuga ko ntacyo nunguye abandi, ibyo ni wowe ubibona utsyo kandi n'uburenganzira bwawe kuko singombwa ko tubona ibintu kimwe. Gusa abumva bumvise.
Gira amahoro muvandimwe


--------------------------------------------
Le Jeudi 21 août 2014 16h29, "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Yewe NZININK we, 
Urankurugutuye pe ! nibyo koko iyo UTAZI kureba IRIZERA NEZA, bakwita BAGARIRAYOSE ariko rero umbabarire nanjye nkubwire ko icyo gihe batakwita NYAKUBAHWA. Ariko rero nanone aho kugirango abantu barinde banyibazaho banyita MANEKO,nkaba mfite izina ry'inyangamugayo twese duhora twibuka BICAMUMPAKA, numva nagombye kuryubaha nkigengesera. Naho kuvuga ko haricyo mfa nawe, ntacyo mfa nawe rwose. Ahubwo uvuze ko nyirurugo yapfuye ntabwo aba ariwe wamwishe dore ko abanyarwanda mukunda byacitse.
Kuba rero uvuga ko ntacyo nunguye abandi, ibyo ni wowe ubibona utsyo kandi n'uburenganzira bwawe kuko singombwa ko tubona ibintu kimwe. Gusa abumva bumvise.
Gira amahoro muvandi.
-----------------------------------------------------------
Le Jeudi 21 août 2014 14h35, "Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Yewe ga Belise, ubu se wunguye iki abasomyi b'uru rubuga uretse kwisebya kwiyerekana uko uri: umudamu wasabitswe n'ivuzivuzi!
 
Niba kandi hari icyo upfa na Mado kubera iyo munyangire yarakwaritse mo menya ko Mme Mado we ibyo atabikozwa: kuva akiri muto yatojwe kubagarira yose.
 
--------------------------------------------

On Aug 21, 2014, at 7:39, "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:

Yemwe hari aho nsomye ngo na NYAKUBAHWA MADALENA BICAMUMPAKA ! mu bubiligi hari abahanga bazi kogeza pe !
Ariko uwabyanditse niba atashatse kwisekereza, uretse ko hari n'uwanditse ngo yari yagiye kunekera bene wabo ! URIYA MADO SE HARI UBUKWE ADATAHA :
S'UBUKWE BW'INTARE ZOGOSHANYA IMIGARA, aba yahageze,
S'UBUKWE BW'IBIRURA BICURA IMIGAMBI, aba ahahagaze;
Yewe N'UBUKWE BW'INKWAVU ZIRIRA KIMARI, aba yabukereye !!!

-----------------------------------------
Le Mercredi 20 août 2014 0h54, Tit Tj <te82000te@gmail.com> a écrit :
  1. Source: http://www.leprophete.fr/news.php?id=549 

  2. DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI

  3. MBERE NA MBERE NDAGIRANGO MBABWIRE KO BYARI BISHYUZE CYANE: Kubantu mutashoboye kuhigerera ndagirango mbabwire ko koko kwibuka Kayibanda na bagenzi be byabaye ibitangaza pe. Kiriziya ya Woluwe aho byabereye yaruzuye no hejuru irapfundikira kuburyo kubona umwanya byari bigoye. Umuntu wavuze abantu Magana atatu ubanza yarabagabanije bari barenze. Mugutumire kandi byagize ibanga rikomeye kuburyo byarinze birangira nta invitation itanzwe kumugaragaro isobanura aho ibintu bizabera. Nta muntu w'injagatira wigeze utumirwa kwa kundi bamwe bitumira. Buri wese watumiwe yari afite uwamutumiye. N'uwaba yarizanye yibiwe ibanga n'undi watumiwe ntabwo ngirango wageza kubantu 15. Imiryango y'abasangira kandi nabo ni isoko n'amaduka kuko wasangaga 90 ku ijana aribo bo ubwabo n'abana babo n'abagore babo. UKO BYATANGIYE: Mu itangira, kuri alitari bari bahashyize amafoto y'abaza kwibukwa kandi buri muryango wose warimo kwibuka wabaga ufite ururabo ruriho izina ry'umubyeyi wabo. Uwafashe ijambo bwa mbere ni Ndahayo Eugene wifurije ikaze abantu bose kandi avuga ijambo rirerire gato ndetse ageze aho ararira maze n'abandi bantu bararira. Umukobwa wa Kayibanda niwe wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura. ubwo nyuma yaho Padiri Athanase wari uyoboye imihango yatangiye misa uko bisanzwe maze nawe ageze aho aha urubuga uwitwa Bizindori maze avuga ijambo rirerire cyane ririmo akababaro kenshi cyane ararira n'abantu bose bararira mukiriziya biracika. Ubwo nawe hari umudamu wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura ariko kigeze aho gihinduka amazi kubera amarira menshi. Yanageze aho avuga ko Kayibanda yishwe afite imyaka 49 nk'iyo Bizindori afite kuri ubu. Ubwo Bizindori yakurikiwe n'abadamu barimo umukobwa wa Kayibanda bavuga amasengesho mugifurama, igifaransa ubanza n'ikinyarwanda cyaravuzwe niba nibuka neza. Abo badamu bose ni Gregoire Harerimana wabaprotokoraga kuri alitari ariko akaba ari nawe mutware w'abaririmbyi. Mukiriziya imiryango yibuka yari yicaye imbere ifite n'amatara muntoki n'indabo. Inyuma y'iyo miryango y'abiciwe hari hakurikiyeho abanyacyubahiro bairmo abanyepolitiki nka Madaleine Bicamumpaka wo muri FDU na Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda usanzwe unayobora association des victims Tubeho Twese wabonaga ko yubashywe cane. Twagiramungu Faustin yari ahari ariko yaje akererewe kuburyo ntabonye n'aho yari yicaye. Umusaza Singaye na we yari ahari yaje akererewe ariko we bahise bamushakira umwanya imbere ubona ko yubashywe nawe. Ntabwo ariko ibyo byubahiro bahaye Singaye bigeze babiha Twagiramungu Faustin. Ntumbaze impamvu. Misa irimo ihumuza, Padiri Athanase yavuze ko nawe Kayibanda yari umubyeyi we wo muri batisimu akaba ashimishijwe cyane n'uko ariwe wayoboye igitambo cya misa cyo kumwibuka. Ubwo misa yahize ihumuza maze Ndahayo afata ijambo nanone ariko arivuga mukinyarwanda abwira abantu ko bajya gusangira ikirahure. Abantu bose bagiye n'amaguru bajya muri salle yari iri aho hafi maze buri wese akihereza icyo kunywa. Hari hari za champagnes ziruta ubwinshi abantu na za jupileli na lefu na za vins n'amazi n'ibindi. Abantu barasangiye maze bagasuhuzanya bahuza urugwiro cyane, abandi nabo bakifotozanya ndetse n'imiryango y'abibuka nayo igafata amafoto. Abantu bamaze guhaga ibyo kunywa nibwo Gregoire Harerimana wakoraga akazi ko kuba ari utanga amajambo yafashe ijambo asaba abantu bose kuza munzu kandi bagaceceka kuko hagiye kuvugirwa ijambo rikomeye cyane batifuza ko hari n'umwe warirogoya. Ubwo ijambo barihaye umugabo witwa Munyandamutsa uba mu Buholandi bigaragara ko akiri n'umujeune ariko ucecetse cyane ndetse wubashywe cyane. Munyandamutsa yafashe ijambo rikaze maze akoresha imvugo yo kuzimiza abantu benshi baratakara arimo avuga uko abantu bishwe n'uko byakurikiranye. Uko bishwe yabivuze uko byagenze ijambo kurindi maze n'abantu barongera bararira. Kuzimiza yagukoreshaga avuga amazina y'abicanyi. Habyarimana Juvenal yamwitaga Nyirubutaka n'andi mazina nk'ayinkanda azimije cyane ariko akageza aho akamuvuga uko ari abantu bakamenya ko ari we arimo kuvuga. Munyandamutsa afata ijambo wagirango niwe wari wabaye Kayibanda cyangwa OBAMA. Kwa kundi Obama avuga ijambo ibihangange bimuri inyuma ninako byari bimeze no kuri Munyandamutsa. Munyandamutsa avuga ijambo, inyuma ye hari hahagaze igihangange Matata joseph wa CLIIR n'igihange Rutayisire Boniface wa TUBEHO TWESE. Ubwo Munyandamutsa arangije ijambo abantu bose bamuhaye amashyi menshi cyaneee biratinda. Munyandamutsa arangije kuvuga kandi yahise aherezanya umukono na Rutayisire Boniface kwa kundi uba urangije discours maze ugaherezanya umukono n'igikomerezwa nk'uko Obama akunze kubigenza. Ndetse wabonaga ko iyo geste yari iri ku isiri kuko niwe yabikozeho wenyine kandi abikora kuri TUBEHO TWESE yibuka abivictimes bose. Impamvu mbivuze ko byari ku isiri nuko icyo kigabo Rutayisire Boniface nakibonye inshuro nyinshi gisabana cyane n'abantu bateguye kuriya kwibuka hamwe n'abandi basangirangendo bose barimo ba gregoire, Bizindori, Bernadeta,n'abandi ndetse nakibonye kifotozanya na ba Ndahayo n'urugwiro rwinshi cyane. No muri kiriziya, cya Rutayisire Boniface cyashatse kunyara nk'abandi bose uko bajyaga kunyara kuko misa yari yatinze maze sha wa wundi witwa Kabagema (umwe mubakuru b'ishyaka PDP)wari mubateguye imihango aza kugiprotokora akijyana kunyara. Ntihazagire umbeshya, cya Rutayisire Boniface gifitanye ubumwe bukomeye n'abasangirangendo bose ntabwo ari gusa. Na munyandamutsa asoza ijambo rye yashimiye n'abagiye babashikariza kwibuka kandi icyo cya Rutayisire Boniface nicyo cyahoraga buri mwaka kiduhira hano hanze ngo nabo nibibuke ni ba victimes. Mubintu byantangaje ariko cyane n'uko nabonye Twagiramungu Faustin asa n'umuntu ukonje no mu kwiyakira kandi yitwa umukwe wa Kayibanda. Ibya Twagiramungu Faustin byifashe bite mumateka y'abasangirangendo ko nari nziko ari we uza nk'umukuru w'imihango ariko nkabona yari umugererwa nkatwe twese? Si ukubabeshya ntabwo Twagiramungu yahawe ibyubahiro bidasanzwe nk'uko nari mbyiteze. No mukuza mu misa, bashakiye Singaye umwanya mwiza imbere ariko sinigeze mbona babikorera Twagiramungu Faustin kandi urebye baraziye igihe kimwe misa yatangiye. Mubari bahari nabonyemo na Munyazesa wahoze ari Ministiri w'ubutegetsi bw'igihugu kubwa Habyarimana. Uwaba azi umuntu ukomeye nibagiwe yanyunganira cyangwa se niba nibagiwe ikintu runaka cy'ingenzi mubyabaye yanyunganira. Munyandamutsa arangije ijambo, ukwibuka kwasaga naho guhumuje. Icyo gihe ariko nanone inzoga zaje kubwinshi wagirango n'amakamyo arimo kuzizana maze abantu baranywa barahaga. Kwibuka ariko ntibyarangiriye aho kuko byarakomeje hagati y'imiyango bivanzemo no kwinegura. Abantu benshi bitabiriye uwo muhango bagiye bashima ko byari ibintu byiza kandi biteguye neza. Na none abenshi bifuje ko bajya barara inkera bakarikesha baganira kuri izo ntwari zazanye ubwigenge na Republika mu Rwanda. ikindi cyagarutse mumagambo y'abitabiriye igikorwa n'uko, uko kwibuka intwari zishwe muri 1973 Atari igikorwa cy'imiryango yabo yonyine ahubwo ari igikorwa cy'abanyarwanda bose kuburyo ngo ubutaha byazafasha abagitegura. Mubigejejweho na Jean de Dieu 





----------------------------

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.