Pages

Thursday 28 August 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Itangazo rigenewe abanyamakuru

 



----- Forwarded Message -----
From: "Bakunzibake Alexis imberakuri.5@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, 28 August 2014, 17:10
Subject: *DHR* Itangazo rigenewe abanyamakuru

 
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No
015/PS IMB/014
Rishingiye ku mirambo ikomeje gutoragurwa
mu kiyaga cya Rweru,iyo mirambo ikaba
ikurikiwe n'inyerezwa ry'abaturage rimaze
gufata intera mu gihugu cyacu,
Rigarutse kandi ku ifungwa ry'abasirikare
batandukanye b'igisirikare cy'u
Rwanda,ishyaka PS Imberakuri ritangarije
abanyarwanda,inshuti,Imberakuri
by'umwihariko ibi bikurikira :
Imirambo itagira ingano ikomeje kuvanwa
mu kiyaga cya Rweru,igaragara kandi mugihe
mu gihugu cyacu hari abanyarwanda benshi
baburiwe irengero by'umwihariko
abarwanashyaka b'ishyaka ry'Imberakuri
batandukanye,ibura ry'aba banyarwanda
ryagejejwe ku nzego zose zirebwa niki kibazo
ndetse bigera naho imiryango
mpuzamahanga nka HRW ndetse n'igihugu
cy'Amerika bamaganira kure ibura
ry'abantu,aho kugirango leta ya Kigali
iberekane ahubwo yakomeje umugambi wo
gushimuta abandi.
Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ubu
imirambo y'abishwe mu minsi ishize iri
kureremba mu kiyaga cya rweru i
Burundi,aha ishyaka ry'Imberakuri ntirishira
amakenga leta ya Kigali ko aba bantu
bajugunywe atari abashimuswe nayo cyane
ko ibinyujije mu ijwi ry'umugenzacyaha
mukuru ACP Theos BADEGE yihutiye guhakana
ko imirambo ikomeje gutoragurwa atari
iy'abanyarwanda ngo cyane ko ntawe uturiye
Rweru wigeze ataka ko yabuze umuntu,aha
akirengagiza ko amashyaka PS
Imberakuri,Green party n'abandi
banyarwanda bagiye bataka batabariza
abantu babo baburiwe irengero.Ibi kandi
yabitangaje nta perereza na rimwe polisi y'u
Rwanda yigeze ikorera iyo mirambo maze
yemera imirambo ibiri(2) mu gihe abaturiye
ikiyaga cya Rweru bemeza imirambo mirongo
ine(40) byose bikaba byerekana ko
yarasanzwe azi ibyiyi mirambo na cyane ko
ntawe uyobewe ko leta ifite ububasha
n'ubushobozi bwo gukura imirambo aho
ishaka hose mu Rwanda maze ikaba yayita
muri Rweru .
Ishyaka ry'Imberakuri riboneyeho akanya ko
kwibutsa ko aba bakurikira baburiwe irengero
muri uyu mwaka wonyine wa 2014,
BAZIMAZIKI Damien umujyana,NIGIRENTE
James umukangurambaga mu mugi wa
Kigali,IYAKAREMYE Jean Dammascene,SIBO
RUREMA Eugene,NSABIMANA Valencs bose bo
muri PS Imberakuri, Jean Dammascene
MUNYESHYAKA umunyamabanga
mpuzabikorwa wa Green party,HIKIZIMAN
A,NIYOYITA,NZABAMWITA BARIYANGA,HABIY
AMBERE Phocas,Kamanayo
Emmanuel,Habimana Jean Paul aba kimwe
nabandi basohowe muri gereza,NDANYUZWE
Serge,MUNGANYINKA bo mu karere ka
Nyanza umurenge wa Rwabicuma,utibagiwe
n'abanyarwanda barenga ibihumbi mirongo
ine na bitandatu(46000) baburiwe irengero.
Ishyaka ry'Imberakuri rikaba ritewe
impungenge na none n'ifungwa rikomeje
kwibasira abasirikare bakuru mu gisirikare
aho bigaragara ko bikorwa kugirango
abanyarwanda bakomeze bicwe n'ubwoba
maze ubutegetsi burangajwe imbere na FPR
Inkotanyi bukomeze akazi kabwo ko
kuyobaresha abanyarwanda igitugu.
Ishyaka ry'Imberakuri rirasaba leta ya Kigali
kwerekana abanyarwanda bose yashimuse
cyangwa ikemera ku mugaragaro ko bamwe
igishakisha ikindi kiyaga izabatamo nk'uko
yabikoreye aba bose bakomeje kugaragara
mu kiyaga cya Rweru.Rirasaba kandi
kurekura abasirikare bakomeje gufungirwa
ubusa nk'uko bikomeje gukorerwa buri mu
nyarawanda wese udahuje ibitekerezo na
FPR,kuko bigaragarira buri wese ko bafunzwe
barengana.Aha abanyarwanda turasabwa
kudasubizwa inyuma nibyo leta ya Kigali ikora
itera abantu ubwoba ahubwo tugakomeza
gutsinda ubwoba maze twese hamwe
tugahagurukira kuyumvisha ibibi ikomeje
kudukorera.
Ishyaka ry'Imberakuri riributsa amahanga ko
atagakwiriye kugumya kurebera ubutegetsi
buyobowe na FPR amahano bukomeje
gukorera abanyarwanda ko ahubwo yabafasha
guhindura ingoma ya FPR Inkotanyi igiye
kumara abanyarwanda,aha kandi ishyaka
rirasaba amahanga gukora iperereza
mpuzamahanga ku mirambo ikomeje
kugaragara hirya no hino mu Rwanda cyane
cyane iyabonetse mu kiyaga cya Rweru.
Kubwa PS Imberakuri
Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije.

Envoyé par : Bakunzibake Alexis <imberakuri.5@gmail.com>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.