Pages

Friday 22 August 2014

Re: [rwanda_revolution] Leprophete.fr: AMAKURU CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BO MUNDUGA BIBUTSE ABABO

uwapfuye  yarihuse!!


Le Vendredi 22 août 2014 13h56, "Cyprien Mugabo mugaboc2002@yahoo.fr [rwanda_revolution]" <rwanda_revolution@yahoogroups.com> a écrit :


 
Iyi nyandiko iri hano munsi yitwa "AMAKURU CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BO MUNDUGA BIBUTSE ABABO" nsanze ari inyandiko irimo amakuru n'ibitekerezo bigera kure cyane mumateka mpisemo kuyibazanira nk'umusomyi w'uru rubuga ngo tuyisangire. Burya hanze aha nta gikorwa kitazwi ???  !!!!!  Uwajya ashaka ntacyo yajya ahisha kuko services nyinshi ziba zibihanze amaso.

--------------------------------------------------------
 

AMAKURU CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BO MUNDUGA BIBUTSE ABABO  
AMAKURU CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BAREBA KURE BO MUNDUGA BIBUTSE HAMWE N'ABAKIGA NDETSE N'ABATUTSI BADAKURIKIRA IBIBA MURI BENEWABO: Nk'uko nabonye hano kuri leprophète mwaravuze uko byagenze kandi ababikoze bakabikora neza mutabogamye abantu bakabikunda, ndagirango mbahe iyi nkuru ishingiye kumakuru yizewe y'uko abatutsi bakiriye igikorwa neza ariko nanone kuva gitekerezwa ndetse kinategurwa bakaba baragikurikiranaga hafi banekerwa n'abazungu bafite ubushobozi buhambaye. Njye icyo mbabwira ni ijambo nibira abasangirangendo. Mumakuru yangezeho avuga ko abatutsi benshi (uretse abahezanguni) babyakiriye neza cyane kuko kuva icyo kibazo cyo kwibuka gitangira kuvugwa mumyaka ishize (cyane cyane uriya Rutayisire Boniface agishyushyemo cyane) yashoboye gucengeza image y'ukuri mubatutsi ivuga ko abasangirangendo atari abantu batsimbaraye kubuhutu cyane kuko abenshi ari n'imvange ndetse bakaba n'imbonabone zitagize aho zibogamiye hagati y'aba extremistes b'impande zombi. ikintu cyatsindagiye iryo shusho cyane ni aherekanwe n'imyitegerereze ko kubwa Kayibanda abahutu batishe abatutsi ngo batsembeho kuko hari abahutu baherekeje n'abatutsi kugera mubuhungiro ndetse na ba Kayibanda abo hamwe n'abo bategekanye benshi bakaba bari batunze abatutsikazi. Muri 1994 siko byagenze kubwa Habyarimana Kinani kuko bahize umututsi n'aho yihishe kugirango bamutsembeho burundu. ibyo kandi bikaba byaratewe n'uko umukoroni yari yarabiteguye arema abahutu batavangiye ndetse yarangiza akabashyira kubutegetsi. Muribuka abatutsi bari batuye iyo mumajyaruguru bimurwaga kungufu ntampamvu bakajya gutuzwa iyo za Bugesera. Abanyarwanda b'icyo gihe ngo abenshi ntawabajije impamvu yabyo kuko batari bazi icyo bizabyara. Ngo kandi no mu itegeka rya Kayibanda yageze aho ahura n'iryo hurizo ry'amahanga amwe yamushyiragaho pression rwihishwa noneho akagombera kubaza Habyarimana Juvenal kumuhitiramo abakandida kugirango ataregwa ko ashyize imbere umuhutu utizewe neza. Ibyo kandi muri 1994, na none byatsindagiwe na image yagaragaje ko munduga byagombeye kubahatira kwica abatutsi. Ubusanzwe abatutsi cyane cyane abakuze, bazira bariya ba Parmehutu kurusha n'uko bazira abakiga. Ikintu rero kinini cyashushe n'ikiba direction cyangwa igikamyo ya image nziza ya bariya bibuka kubireba umututsi, ngo ni uburyo uriya Rutayisire Boniface yakomeje gutsindagira iyo image ko bariya bantu kwibuka kwabo atari aba parmehutu bibuka cyane cyane agasa n'uri mu itsinda ryabo muri gahunda yo kwibukira hamwe abavictimes babayeho mumateka y'u Rwanda. Impamvu ngarutse kuri iri zina Rutayisire Boniface inshuro nyinshi, ni uko kugiti cye icyo aricyo n'icyo abantu babona iyo umuvuze, usanga kirenze we bwite. Iyo uvuze Rutayisire Boniface kubatutsi bajijutse batari abahezanguni cyane cyane mu Rwanda kuko benshi baramuzi, uba uvuze umuhutsi (ni ukuvuga umuntu utari kure y'abatutsi cyane). Kumakuru azwi n'abatutsi, iyo uvuze Rutayisire Boniface uba uvuze umuntu wababaranye n'abatutsi kuko abatutsi bagize igihe cyo kumumenya bihagije ndetse ngo higeze no kuba urubanza muri 2008 rwo kuburanisha uwo abaturage bareze ko yamwishe (igihe bari bataramenya ko yaje kurokoka akabaho). Na none ngo iyo uvuze Rutayisire Boniface yumvikana nk'umuntu udakoreshwa n'urwango kumututsi ndetse akaba atari n'umurakare kuko atigeze akorera leta ya FPR ariko cyane cyane abantu bakamwizera ko anareba kure agamije ko abanyarwanda bose basangira igihugu neza. iyo image iraremereye kuburyo irenze uriya mugabo kugiti cye kuko abatutsi bamubona nka symbole y'ibyo byose n'ibindi byiza. N'ubwo azamura ibibamerera nabi kuko gahunda yashyize imbere ibimusaba, ariko benshi mubatutsi baba bamushyigikiye cyane, bakabona ko nabo bagiye mumwanya we ariko babigenza. Muribuka nk'umututsi witwa Antoine ukomeye muri leta ya FPR wo muri komini y'i Murambi kwa Gatete wiciwe abe muri za mirongo itandatu wongeye akicirwa no muri 1994, yaje inshuro ebyiri ava mu Rwanda bagakorana conférence kukibazo cy'abavictimes bose (Hutu Tutsi) mu Bubirigi kubera ko uwo mututsi yabaga ashyigikiwe n'abandi batari aba extremistes. Abo bahutu b'i Gitarama rero nibahitamo amayira ashaka gushyira urwango imbere kubireba abatutsi nta n'ubwo bazamenya inkuba zibakubise aho ziturutse kuko hari n'amahanga aba arekereje ko bayabwira icyo yakora. Ayo mahanga kandi hiyongeraho abanya Ruhengeri-Gisenyi bafata kiriya kibazo cyo kwibuka abo 1973 nko kwanduza ubutegetsi bwabo ataribyo. Kuri abo nanone hihongeraho uduhutu duke tw'aba extremistes rimwe na rimwe tuba munduga tutemera bariya banyapolitiki barongoye abatutsikazi. Ibyo mbabwiye murabisanga no mubyo umuzehe witwa Rwagasana Gerard professeur muri Université i Butare yaraye atangaje agaragaza ko communauté tutsi yasobanukiwe neza n'abo bariya bibuka aribo ndetse bakaba bakaba baramaze gusobanukirwa noneho ko bari proche y'umututsi kubera iyo image yatsindagiwe cyane cyane n'uriya mugabo Rutayisire Boniface. Ubundi FPR igifata ubutegetsi, abatutsi bose bakuze bari baziko umwanzi wa mbere ari umuhutu w'umuparimehutu. Iby'uko iyo communauté y'abahutsi yabaye imvange (abahutsi) ntabyo bari bitayeho. Uko ibihe byagiye byicuma ibyo bibazo byose bimaze gusobanurwa, benshi bahinduye imyumvire ninayo mpamvu n'uko kwibuka kumaze imyaka kuvugwa, bitateye induru muri FPR kuko habaye akazi gakomeye ko kumara ubwoba umututsi aho ari hose, kandi abatutsi barakominakana cyane. Abahutu bibuka rero nibahindura umurongo bakumva ko gutera umututsi ubwoba ariyo nzira nziza bizaba bibaye ubwenge buke kuko imbwa zizabirwaniramo. Kuba umunyanduga birahagije kuko kuba umuhutu n'ubundi abo baparmehutu basanzwe biyizi nk'abahutu. Umunyanduga hano bivuga ya maperefegura yose agize Ndugangari. Na kuriya batangiye kwibuka ari urungano ruri kumwe n'uwo muhutsi Rutayisire Boniface uvugira abavictimes bose usanzwe uzwi kandi wemewe n'abatutsi ndetse wemewe n'amahanga ni ikintu gikomeye mumateka y'u Rwanda n'inshuti z'u Rwanda abateguye ibyo kwibuka bubakiyeho. Hariya hantu abari bagize comité yibuka bagaragaje ubwenge cyane. Ikindi ugomba kureba ko ubwoba bw'umututsi bufite ibisobanuro, ni nka kuriya bumvise ngo abahutu b'inkorokoro nka Maurice Niwese yabijemo, maze milieu universitaires ndetse z'abasaza zigahaguruka pour réagir et donner l'avertissement. Kuriya kuvuga ngo Habyarimana yarabishe ariko barangije nawe bajya kumuhorera bica abatutsi, ni uburyo bwo gushyiramo gasopo bati dufite uburyo twabamerera nabi. Wabonye isaha Rwagasana yandikiyeho mumasamunani z'ijoro akayohereza kurubuga rumwe ariko akongera gakora copier coller akayohereza no kurundi nk'aho abwiwe ati yohereze na hariya ? Nka buriya hari umututsi wambariye ibyavugiwemo nawe yabwiwe n'abagiyeyo ariko we icyo yakuyemo ngo n'uko umwe mubavuze ijambo yavuze ngo ama perefegitura yakubititse cyane ni Gitarama Kibuye na Kibungo na Butare. Kuki umututsi mubyo yumvise byose yakuyemo ako kantu k'akazinga mu Rwanda kakaba ariko kamuguma mubwonko? Kubwanjye akimbwira ibyo yumvisemo nkabona mubyo ambwiye atsimbaraye cyane kuri ako kantu sinumvise akamaro bifite muri icyo kibazo. Nyuma ariko nibwo nibajije ndasobanukira ko burya umutwe w'umuntu ufata inkuru ukurikije aho ababaye n'ibimusanzwemo. Ni ukuvuga ko imyumvire iganisha kukumva ibyo ashaka kumva kubera ko ayo ma perefegitura bayafata nk'amaperefegitura y'abatutsi benshi ndetse n'abahutu baho bakaba mubantu batazwiho urwango rwinshi ku batutsi n'iyo habonekamo umuhutu umwe n'umwe ukaze kubuhutu bwe. Abasangirangendo mubambwirire ko ubwenge bagaragaje mugutegura igikorwa biyegereza abantu bameze nk'inkingi nk'uriya Rutayisire Boniface ari intsinzi bagezeho batiriwe basakuza. Andi makuru avuga ko abatutsi bagiye bakurikirana buri gestes zose zikozwe kuburyo baziko umudamu Bernadette ariwe Rutayisire Boniface yabanje kugezaho igitekerezo cyo kwibuka ababyeyi babo noneho akamugira inama nziza yo kwegera abajeunes nkawe ko aribwo bizashoboka ngo kuko abakuze ntakigenda. Na none abatutsi baziko umuntu wafashe initiative ya mbere ari Gregoire yandikira Rutayisire Boniface ngo ategure misa ariko undi akamubwira ko ibyiza byakorwa n'imiryango yiciwe. Abatutsi baziko n'uwafashe gahunda nyayo yo kwibuka ari Munyandamutsa abishishikariza bagenzi be ndetse bihinduka gahunda ikorerwa mubihugu binyuranye. Ngo harin'umugore wabashatsemo watumye bishoboka. Byose nta kintu ubutegetsi bw'abatutsi butakurikiraniraga hafi kandi ntabwo bwigeze busabuta igikorwa kuko ntabwoba cyari kibateye. Ariko by'umwihariko services z'amahanga zimwe zarabikurikirana kuko ngo amateka ya Kayibanda aza mumateka akomeye muri Afrika. Ngo icyatumye ayo mahanga atabisabuta n'uko amakuru yavaga mubatutsi atabaga ari mabi kubera impamvu navuze hejuru. Na none mumakuru mfite, ntabwo FPR yigeze itiza umurindi nagato kiriya gikorwa kuko itari mubakeneye bidasanzwe abo bahutu cyane cyane bazi ko iyo groupe ari groupe izi ubwenge kurusha abakiga. Umututsi yubaha buri gihe umuhutu w'umunyanduga guhera kera kugeza ubu. Ariko nk'uko nabivuze iyo groupe ntibatera ubwoba kubera image yamaze gufata ko abo bantu atari abantu bazanye ubuhutu bwo guhonyoza umututsi. Avenir rero y'iki kibazo kumibanire y'amoko mu Rwanda izaterwa na visions abemeye kukirangaza imbere bazakomeza bagira cyangwa se bagakomeza kwibuka uburyo babitangiye bikagenda neza kandi bamaze imyaka 41 byarananiranye. Na buriya kandi ikigaragara n'uko hatari umututsi, umukiga wabiciye yahita abahanaguraho ako kanya kuko bahora bavuga ngo mwizamura ibyo bintu. Na none gushyira ubuhutu imbere ukibagirwa ikiraro kiri hagati yawe n'umututsi ni ukwishuka ukibagirwa ko iyo wigize uwo utariwe bikubyarira ibibazo by'ubusa. Njye mbona abahutu bo munduga atari ngombwa ko bashyira imbere ubuhutu kuko nubundi iyo uvuze ko uri umunyanduga uba uvuze ko uri umuhutu mumvugo z'ubu kuko umutusi yitwa umututsi. Na none mbona ukubaho kw'abanyanduga ari ikintu kiza kubakiga kuko noneho bituma babona abo baganira nabo kuburyo umukiga n'umunyandugangari n'umututsi baramutse bumvikanye byaba ari igihugu cyose cyumvikanye. Inshutsi rero zikunda iriya communauté yibutse abayo, nimubagoboke mufatanye no gutekereza avenir y'iyo communauté yose cyane cyane muri sens ya byabindi bya Nduga ngari kuko identité "ABANYANDUGA BASHAKANYE N'ABATUTSI" yatsindagiwe n'umuhutsi Rutayisire Boniface byahinduye image y'urwango rw'umututsi yahoranye ku muparmehutu 90 ku ijana. Niba rero umunyanduga ngari ashaka gutambuka agatambukana n'umukiga kandi agatambukana n'umututsi bose uko ari batatu banganya ijambo mu gihugu n'uburenganzira, ubwo abatekereza kandi mureba kure ni uruhare rwanyu. Njye mbamurikiye nkurikije amakuru y'impamo mfite. Ibi kandi biri valabre cyane cyane na FPR imaze guhirima kuko ninahirima ntabwo umututsi azabura ijambo rike asigarana nk'umuntu wahoranye ubutegetsi n'igisirikare n'iyo yaba asangiye igihugu n'abandi. Mukundabantu
 


---------------------------------
 
Le Vendredi 22 août 2014 2h43, "gerwaga@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Enfin, les rwandais pensent a ces morts oubliés. Il n'est jamais tard pour une action juste. Ces rwandais ont été lâchement, atrocement assassines, uniquement, pour la plupart, parce qu'ils étaient de Gitarama !!! Quel crime que d'être alors, originaire de Gitarama !!??? Comme si cela ne leur (les tueurs) suffisait pas, ils ont continué leurs assassinats ... Ils envoyaient par exemple des voyous provoquer des bagarres dans les cabarets ou étaient des intellectuels de Gitarama, et la police venaient ramasser tous ceux qui étaient la pour interrogatoire. Ensuite les gens étaient relâchés sauf ces intellectuels, qui disparaissaient (assassinés).
TOUS mes compagnons gitaramiens avec qui j'avais étudié au Petit Séminaire Saint Léon de Kabgayi, qui occupaient des postes importants dans l'administration, l'armée, etc... ont été tués. TOUS.
Pourquoi??? Pour rien. Parce qu'ils étaient de GITARAMA !?  Tués et d'une mort atroce. JUSTE COMME ils ont tué, vint ans après, un million de rwandais, parce qu'ils étaient TUTSIS!!?
Mais alors, comment comprendre, comment expliquer, que les descendants de ces victimes de HABYARIMANA, vingt ans après,  ont exterminé a leur tour des milliers de Tutsis innocens dans un génocide sans nom, POUR VENGER CE MEME CRIMINEL de HABYARIMANA qui avait exterminee leurs parents, amis, ...
Vas y comprendre quelque  chose ... !
En tout cas c'est très bien kwibuka ziriya nzirakarengane. Abazishe urubozo ninabo bapanze kumara abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi. Esprit ya non respect de la vie humaine niho yatangiriye, ibura gitangira irakuraaa kugera muri 1994. Ndatekereza ko iyo abatutsi bashiraho muri 1994 ubu nta munyagitarama (ndetse n'umunyabutare) uba akiriho...
rwagasana
 
------------------------------------------------------

"Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Ndabona neza ipfunwe ryawe aho riva kandi ni mu gihe. 
Niba utari ubizi menya ko Madamu Mado Bicamumpaka ari Commissaire aux Finances muri FDU-Inkingi, uyu mwanya wonyine ukaba uhagije kugirango abe yarabariwe mu banyapolitike b'icyubahiro bari muri uriya muhango wo kwibuka abaparmehutu bishwe muri 1973, tutibagiwe kandi ko (nk'uko wabikomojeho ariko wangiira) uyu Mado Bicamumpaka ari umwuzukuru w'impirimbanyi Balthazar Bicamumpaka, umwe mu bashinze MDR-Parmehutu, afatanije na Gregoire Kayibanda.
 
 
image
 
 
 
 
 
Historical Dictionary of Rwanda
Blessed with natural beauty and rich vegetation, Rwanda is often called the 'land of a thousand hills' (le pays des mille collines). A proud people, the Banyarwanda...
Preview by Yahoo
 

Iryo sebanya ryawe ryo kuvuga ngo nzoga Mado atavumba menya ko Mado atitumiye muri uriya muhango kandi ko (na Cypien Mugabo yumvireho) abari muri uriya muhango atari  abiciwe gusa.

Ongera kandi usome zeza uko ino nkuru yatanzwe maze urebe ko wazanzamuka maze usubize ubwenge ku gihe:

1.Nta muntu w'injagatira wigeze utumirwa kwa kundi bamwe bitumira. Buri wese watumiwe yari afite uwamutumiye.
 
2. Mu kiriziya imiryango yibuka yari yicaye imbere ifite n'amatara mu ntoki n'indabo.
 
3. Inyuma y'iyo miryango y'abiciwe hari hakurikiyeho abanyacyubahiro barirmo abanyepolitiki nka Madaleine Bicamumpaka wo muri FDU na Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda usanzwe unayobora association des victims Tubeho Twese wabonaga ko yubashywe cyane.
 
---------------------------------------------
 
From: "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
To: "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> 
Sent: Thursday, August 21, 2014 10:29 AM
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Re: Le prophete.fr: DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI
 
Yewe NZININK we, 
Urankurugutuye pe ! nibyo koko iyo UTAZI kureba IRIZERA NEZA, bakwita BAGARIRAYOSE ariko rero umbabarire nanjye nkubwire ko icyo gihe batakwita NYAKUBAHWA. Ariko rero nanone aho kugirango abantu barinde banyibazaho banyita MANEKO,nkaba mfite izina ry'inyangamugayo twese duhora twibuka BICAMUMPAKA, numva nagombye kuryubaha nkigengesera. Naho kuvuga ko haricyo mfa nawe, ntacyo mfa nawe rwose. Ahubwo uvuze ko nyirurugo yapfuye ntabwo aba ariwe wamwishe dore ko abanyarwanda mukunda byacitse.
Kuba rero uvuga ko ntacyo nunguye abandi, ibyo ni wowe ubibona utsyo kandi n'uburenganzira bwawe kuko singombwa ko tubona ibintu kimwe. Gusa abumva bumvise.
Gira amahoro muvandimwe


--------------------------------------------
Le Jeudi 21 août 2014 16h29, "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Yewe NZININK we, 
Urankurugutuye pe ! nibyo koko iyo UTAZI kureba IRIZERA NEZA, bakwita BAGARIRAYOSE ariko rero umbabarire nanjye nkubwire ko icyo gihe batakwita NYAKUBAHWA. Ariko rero nanone aho kugirango abantu barinde banyibazaho banyita MANEKO,nkaba mfite izina ry'inyangamugayo twese duhora twibuka BICAMUMPAKA, numva nagombye kuryubaha nkigengesera. Naho kuvuga ko haricyo mfa nawe, ntacyo mfa nawe rwose. Ahubwo uvuze ko nyirurugo yapfuye ntabwo aba ariwe wamwishe dore ko abanyarwanda mukunda byacitse.
Kuba rero uvuga ko ntacyo nunguye abandi, ibyo ni wowe ubibona utsyo kandi n'uburenganzira bwawe kuko singombwa ko tubona ibintu kimwe. Gusa abumva bumvise.
Gira amahoro muvandi.
 
--------------------------------------------

On Aug 21, 2014, at 7:39, "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:

Yemwe hari aho nsomye ngo na NYAKUBAHWA MADALENA BICAMUMPAKA ! mu bubiligi hari abahanga bazi kogeza pe !
Ariko uwabyanditse niba atashatse kwisekereza, uretse ko hari n'uwanditse ngo yari yagiye kunekera bene wabo ! URIYA MADO SE HARI UBUKWE ADATAHA :
S'UBUKWE BW'INTARE ZOGOSHANYA IMIGARA, aba yahageze,
S'UBUKWE BW'IBIRURA BICURA IMIGAMBI, aba ahahagaze;
Yewe N'UBUKWE BW'INKWAVU ZIRIRA KIMARI, aba yabukereye !!!

-----------------------------------------
Le Mercredi 20 août 2014 0h54, Tit Tj <te82000te@gmail.com> a écrit :
  1. Source: http://www.leprophete.fr/news.php?id=549 

  2. DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI

  3. MBERE NA MBERE NDAGIRANGO MBABWIRE KO BYARI BISHYUZE CYANE: Kubantu mutashoboye kuhigerera ndagirango mbabwire ko koko kwibuka Kayibanda na bagenzi be byabaye ibitangaza pe. Kiriziya ya Woluwe aho byabereye yaruzuye no hejuru irapfundikira kuburyo kubona umwanya byari bigoye. Umuntu wavuze abantu Magana atatu ubanza yarabagabanije bari barenze. Mugutumire kandi byagize ibanga rikomeye kuburyo byarinze birangira nta invitation itanzwe kumugaragaro isobanura aho ibintu bizabera. Nta muntu w'injagatira wigeze utumirwa kwa kundi bamwe bitumira. Buri wese watumiwe yari afite uwamutumiye. N'uwaba yarizanye yibiwe ibanga n'undi watumiwe ntabwo ngirango wageza kubantu 15. Imiryango y'abasangira kandi nabo ni isoko n'amaduka kuko wasangaga 90 ku ijana aribo bo ubwabo n'abana babo n'abagore babo. UKO BYATANGIYE: Mu itangira, kuri alitari bari bahashyize amafoto y'abaza kwibukwa kandi buri muryango wose warimo kwibuka wabaga ufite ururabo ruriho izina ry'umubyeyi wabo. Uwafashe ijambo bwa mbere ni Ndahayo Eugene wifurije ikaze abantu bose kandi avuga ijambo rirerire gato ndetse ageze aho ararira maze n'abandi bantu bararira. Umukobwa wa Kayibanda niwe wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura. ubwo nyuma yaho Padiri Athanase wari uyoboye imihango yatangiye misa uko bisanzwe maze nawe ageze aho aha urubuga uwitwa Bizindori maze avuga ijambo rirerire cyane ririmo akababaro kenshi cyane ararira n'abantu bose bararira mukiriziya biracika. Ubwo nawe hari umudamu wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura ariko kigeze aho gihinduka amazi kubera amarira menshi. Yanageze aho avuga ko Kayibanda yishwe afite imyaka 49 nk'iyo Bizindori afite kuri ubu. Ubwo Bizindori yakurikiwe n'abadamu barimo umukobwa wa Kayibanda bavuga amasengesho mugifurama, igifaransa ubanza n'ikinyarwanda cyaravuzwe niba nibuka neza. Abo badamu bose ni Gregoire Harerimana wabaprotokoraga kuri alitari ariko akaba ari nawe mutware w'abaririmbyi. Mukiriziya imiryango yibuka yari yicaye imbere ifite n'amatara muntoki n'indabo. Inyuma y'iyo miryango y'abiciwe hari hakurikiyeho abanyacyubahiro bairmo abanyepolitiki nka Madaleine Bicamumpaka wo muri FDU na Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda usanzwe unayobora association des victims Tubeho Twese wabonaga ko yubashywe cane. Twagiramungu Faustin yari ahari ariko yaje akererewe kuburyo ntabonye n'aho yari yicaye. Umusaza Singaye na we yari ahari yaje akererewe ariko we bahise bamushakira umwanya imbere ubona ko yubashywe nawe. Ntabwo ariko ibyo byubahiro bahaye Singaye bigeze babiha Twagiramungu Faustin. Ntumbaze impamvu. Misa irimo ihumuza, Padiri Athanase yavuze ko nawe Kayibanda yari umubyeyi we wo muri batisimu akaba ashimishijwe cyane n'uko ariwe wayoboye igitambo cya misa cyo kumwibuka. Ubwo misa yahize ihumuza maze Ndahayo afata ijambo nanone ariko arivuga mukinyarwanda abwira abantu ko bajya gusangira ikirahure. Abantu bose bagiye n'amaguru bajya muri salle yari iri aho hafi maze buri wese akihereza icyo kunywa. Hari hari za champagnes ziruta ubwinshi abantu na za jupileli na lefu na za vins n'amazi n'ibindi. Abantu barasangiye maze bagasuhuzanya bahuza urugwiro cyane, abandi nabo bakifotozanya ndetse n'imiryango y'abibuka nayo igafata amafoto. Abantu bamaze guhaga ibyo kunywa nibwo Gregoire Harerimana wakoraga akazi ko kuba ari utanga amajambo yafashe ijambo asaba abantu bose kuza munzu kandi bagaceceka kuko hagiye kuvugirwa ijambo rikomeye cyane batifuza ko hari n'umwe warirogoya. Ubwo ijambo barihaye umugabo witwa Munyandamutsa uba mu Buholandi bigaragara ko akiri n'umujeune ariko ucecetse cyane ndetse wubashywe cyane. Munyandamutsa yafashe ijambo rikaze maze akoresha imvugo yo kuzimiza abantu benshi baratakara arimo avuga uko abantu bishwe n'uko byakurikiranye. Uko bishwe yabivuze uko byagenze ijambo kurindi maze n'abantu barongera bararira. Kuzimiza yagukoreshaga avuga amazina y'abicanyi. Habyarimana Juvenal yamwitaga Nyirubutaka n'andi mazina nk'ayinkanda azimije cyane ariko akageza aho akamuvuga uko ari abantu bakamenya ko ari we arimo kuvuga. Munyandamutsa afata ijambo wagirango niwe wari wabaye Kayibanda cyangwa OBAMA. Kwa kundi Obama avuga ijambo ibihangange bimuri inyuma ninako byari bimeze no kuri Munyandamutsa. Munyandamutsa avuga ijambo, inyuma ye hari hahagaze igihangange Matata joseph wa CLIIR n'igihange Rutayisire Boniface wa TUBEHO TWESE. Ubwo Munyandamutsa arangije ijambo abantu bose bamuhaye amashyi menshi cyaneee biratinda. Munyandamutsa arangije kuvuga kandi yahise aherezanya umukono na Rutayisire Boniface kwa kundi uba urangije discours maze ugaherezanya umukono n'igikomerezwa nk'uko Obama akunze kubigenza. Ndetse wabonaga ko iyo geste yari iri ku isiri kuko niwe yabikozeho wenyine kandi abikora kuri TUBEHO TWESE yibuka abivictimes bose. Impamvu mbivuze ko byari ku isiri nuko icyo kigabo Rutayisire Boniface nakibonye inshuro nyinshi gisabana cyane n'abantu bateguye kuriya kwibuka hamwe n'abandi basangirangendo bose barimo ba gregoire, Bizindori, Bernadeta,n'abandi ndetse nakibonye kifotozanya na ba Ndahayo n'urugwiro rwinshi cyane. No muri kiriziya, cya Rutayisire Boniface cyashatse kunyara nk'abandi bose uko bajyaga kunyara kuko misa yari yatinze maze sha wa wundi witwa Kabagema (umwe mubakuru b'ishyaka PDP)wari mubateguye imihango aza kugiprotokora akijyana kunyara. Ntihazagire umbeshya, cya Rutayisire Boniface gifitanye ubumwe bukomeye n'abasangirangendo bose ntabwo ari gusa. Na munyandamutsa asoza ijambo rye yashimiye n'abagiye babashikariza kwibuka kandi icyo cya Rutayisire Boniface nicyo cyahoraga buri mwaka kiduhira hano hanze ngo nabo nibibuke ni ba victimes. Mubintu byantangaje ariko cyane n'uko nabonye Twagiramungu Faustin asa n'umuntu ukonje no mu kwiyakira kandi yitwa umukwe wa Kayibanda. Ibya Twagiramungu Faustin byifashe bite mumateka y'abasangirangendo ko nari nziko ari we uza nk'umukuru w'imihango ariko nkabona yari umugererwa nkatwe twese? Si ukubabeshya ntabwo Twagiramungu yahawe ibyubahiro bidasanzwe nk'uko nari mbyiteze. No mukuza mu misa, bashakiye Singaye umwanya mwiza imbere ariko sinigeze mbona babikorera Twagiramungu Faustin kandi urebye baraziye igihe kimwe misa yatangiye. Mubari bahari nabonyemo na Munyazesa wahoze ari Ministiri w'ubutegetsi bw'igihugu kubwa Habyarimana. Uwaba azi umuntu ukomeye nibagiwe yanyunganira cyangwa se niba nibagiwe ikintu runaka cy'ingenzi mubyabaye yanyunganira. Munyandamutsa arangije ijambo, ukwibuka kwasaga naho guhumuje. Icyo gihe ariko nanone inzoga zaje kubwinshi wagirango n'amakamyo arimo kuzizana maze abantu baranywa barahaga. Kwibuka ariko ntibyarangiriye aho kuko byarakomeje hagati y'imiyango bivanzemo no kwinegura. Abantu benshi bitabiriye uwo muhango bagiye bashima ko byari ibintu byiza kandi biteguye neza. Na none abenshi bifuje ko bajya barara inkera bakarikesha baganira kuri izo ntwari zazanye ubwigenge na Republika mu Rwanda. ikindi cyagarutse mumagambo y'abitabiriye igikorwa n'uko, uko kwibuka intwari zishwe muri 1973 Atari igikorwa cy'imiryango yabo yonyine ahubwo ari igikorwa cy'abanyarwanda bose kuburyo ngo ubutaha byazafasha abagitegura. Mubigejejweho na Jean de Dieu 





----------------------------
__._,_.___

Posted by: Cyprien Mugabo <mugaboc2002@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Did you know?
Learn about editing tables within Groups


.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.