Pages

Thursday 21 August 2014

.UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI

Bwana Nzinink,
Ndagirango ngushimire rwose iki gisubizo umpaye aho uvuze ngo na Mugabo yumvireho. Njye uko umbwiye Bicamumpaka ukanakoresha dictionnaire biranyuze. Ndetse unyunguye byinshi kuko mbonye ko hariho ba Bicamumpaka benshi. Igisigaye gusubiza rero ni ukumenya ngo Belise apfa iki na Mado kugirango amuvuge kuriya kugeza aho amwita Maneko ?  Na none akandi kabazo mfite ni ako kumenya ukuntu Belise abona Mado abagarira yose atazi irizera n'irizarumba. Ntabwo numva icyo Belise ashaka kuvuga, ese Mado aherereye mubipande byombi bya FDU kuburyo nta position afite? Belise arashaka gusobanura iki? Njye birimo biransiga kandi ubanza kugumishaho igihugu nk'icyo ubanza atari byiza.
 
-------------------------------------------------------------------------

"Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Ndabona neza ipfunwe ryawe aho riva kandi ni mu gihe. 
Niba utari ubizi menya ko Madamu Mado Bicamumpaka ari Commissaire aux Finances muri FDU-Inkingi, uyu mwanya wonyine ukaba uhagije kugirango abe yarabariwe mu banyapolitike b'icyubahiro bari muri uriya muhango wo kwibuka abaparmehutu bishwe muri 1973, tutibagiwe kandi ko (nk'uko wabikomojeho ariko wangiira) uyu Mado Bicamumpaka ari umwuzukuru w'impirimbanyi Balthazar Bicamumpaka, umwe mu bashinze MDR-Parmehutu, afatanije na Gregoire Kayibanda.
 
 
image
 
 
 
 
 
Historical Dictionary of Rwanda
Blessed with natural beauty and rich vegetation, Rwanda is often called the 'land of a thousand hills' (le pays des mille collines). A proud people, the Banyarwanda...
Preview by Yahoo
 

Iryo sebanya ryawe ryo kuvuga ngo nzoga Mado atavumba menya ko Mado atitumiye muri uriya muhango kandi ko (na Cypien Mugabo yumvireho) abari muri uriya muhango atari  abiciwe gusa.

Ongera kandi usome zeza uko ino nkuru yatanzwe maze urebe ko wazanzamuka maze usubize ubwenge ku gihe:

1.Nta muntu w'injagatira wigeze utumirwa kwa kundi bamwe bitumira. Buri wese watumiwe yari afite uwamutumiye.
 
2. Mu kiriziya imiryango yibuka yari yicaye imbere ifite n'amatara mu ntoki n'indabo.
 
3. Inyuma y'iyo miryango y'abiciwe hari hakurikiyeho abanyacyubahiro barirmo abanyepolitiki nka Madaleine Bicamumpaka wo muri FDU na Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda usanzwe unayobora association des victims Tubeho Twese wabonaga ko yubashywe cyane.
 
---------------------------------------------
 
From: "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
To: "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> 
Sent: Thursday, August 21, 2014 10:29 AM
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Re: Le prophete.fr: DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI
Yewe NZININK we, 
Urankurugutuye pe ! nibyo koko iyo UTAZI kureba IRIZERA NEZA, bakwita BAGARIRAYOSE ariko rero umbabarire nanjye nkubwire ko icyo gihe batakwita NYAKUBAHWA. Ariko rero nanone aho kugirango abantu barinde banyibazaho banyita MANEKO,nkaba mfite izina ry'inyangamugayo twese duhora twibuka BICAMUMPAKA, numva nagombye kuryubaha nkigengesera. Naho kuvuga ko haricyo mfa nawe, ntacyo mfa nawe rwose. Ahubwo uvuze ko nyirurugo yapfuye ntabwo aba ariwe wamwishe dore ko abanyarwanda mukunda byacitse.
Kuba rero uvuga ko ntacyo nunguye abandi, ibyo ni wowe ubibona utsyo kandi n'uburenganzira bwawe kuko singombwa ko tubona ibintu kimwe. Gusa abumva bumvise.
Gira amahoro muvandi.
-----------------------------L
e Jeudi 21 août 2014 16h51, "Cyprien Mugabo mugaboc2002@yahoo.fr [rwanda_revolution]" <rwanda_revolution@yahoogroups.com> a écrit :
 


Belise ko avuze amagambo akomeye cyane kuri Bicamumpaka Mado ? ngo Mado ntakwiriye kwitwa Nyakubahwa? ngo Mado ajya mubintu byose kubera atazi ibizera n'ibizarumba? Ngo Mado ni maneko  bikaba ari yo mpamvu ajya mubintu byose ? ibi bintu birakomeye cyane kubivuga kumunyapolitiki wo murwego numvaga ko ari urwo hejuru nka Mado. Ni maneko wande?  Kandi biragaragara ko Belise ashobora kuba azi neza Mado na za mouvements ze za buri munsi !!!! Nzinink nawe ngo Belise n'imvuzivuzi !!!  Ko aba bantu basa n'abaziranye, ni abanyamashyaka bose kuburyo byagaruka muri bimwe bya FDU noneho tukaba twamenya uko umuntu yabihosha cyangwa baziranye mubindi tutazi?
--------------------------------------------
Le Jeudi 21 août 2014 16h29, "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Yewe NZININK we, 
Urankurugutuye pe ! nibyo koko iyo UTAZI kureba IRIZERA NEZA, bakwita BAGARIRAYOSE ariko rero umbabarire nanjye nkubwire ko icyo gihe batakwita NYAKUBAHWA. Ariko rero nanone aho kugirango abantu barinde banyibazaho banyita MANEKO,nkaba mfite izina ry'inyangamugayo twese duhora twibuka BICAMUMPAKA, numva nagombye kuryubaha nkigengesera. Naho kuvuga ko haricyo mfa nawe, ntacyo mfa nawe rwose. Ahubwo uvuze ko nyirurugo yapfuye ntabwo aba ariwe wamwishe dore ko abanyarwanda mukunda byacitse.
Kuba rero uvuga ko ntacyo nunguye abandi, ibyo ni wowe ubibona utsyo kandi n'uburenganzira bwawe kuko singombwa ko tubona ibintu kimwe. Gusa abumva bumvise.
Gira amahoro muvandi.
-----------------------------------------------
Le Jeudi 21 août 2014 15h50, "Cyprien Mugabo mugaboc2002@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Ko ndeba rwambikanye aba bantu Nzinink na Belise umuntu yabakiza ate ?  Barasa n'abaziranye. Ese ubundi Bicamumpaka ni muntu ki? Ko hari uwo najyaga numva muri ayo mateka ya Kayibanda, ese n'uwo Bicamumpaka ari mubishwe bibukwa? Bicamumpaka ari kuruhe ruhande muri ayo mateka? Kwari ukubaza kuko bamwe ntidufite amateka ahagije kuri icyo kibazo. Hari n'ikindi nibagiwe kubaza abandika hano, ese Tuvugishukuri ko ajya avuga ikibazo cy'abavictimes cyane yaratumiwe yanga kujyayo cyangwa ntiyatumiwe? Bwana Tuvugishukuri uherereye he kuri iki kibazo ko ntigeze nkumva?
Mugabo
-----------------------------------------------------------
Le Jeudi 21 août 2014 14h35, "Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Yewe ga Belise, ubu se wunguye iki abasomyi b'uru rubuga uretse kwisebya kwiyerekana uko uri: umudamu wasabitswe n'ivuzivuzi!
 
Niba kandi hari icyo upfa na Mado kubera iyo munyangire yarakwaritse mo menya ko Mme Mado we ibyo atabikozwa: kuva akiri muto yatojwe kubagarira yose.
 
--------------------------------------------

On Aug 21, 2014, at 7:39, "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:

Yemwe hari aho nsomye ngo na NYAKUBAHWA MADALENA BICAMUMPAKA ! mu bubiligi hari abahanga bazi kogeza pe !
Ariko uwabyanditse niba atashatse kwisekereza, uretse ko hari n'uwanditse ngo yari yagiye kunekera bene wabo ! URIYA MADO SE HARI UBUKWE ADATAHA :
S'UBUKWE BW'INTARE ZOGOSHANYA IMIGARA, aba yahageze,
S'UBUKWE BW'IBIRURA BICURA IMIGAMBI, aba ahahagaze;
Yewe N'UBUKWE BW'INKWAVU ZIRIRA KIMARI, aba yabukereye !!!

-----------------------------------------
Le Mercredi 20 août 2014 0h54, Tit Tj <te82000te@gmail.com> a écrit :
  1. Source: http://www.leprophete.fr/news.php?id=549 

  2. DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI

  3. MBERE NA MBERE NDAGIRANGO MBABWIRE KO BYARI BISHYUZE CYANE: Kubantu mutashoboye kuhigerera ndagirango mbabwire ko koko kwibuka Kayibanda na bagenzi be byabaye ibitangaza pe. Kiriziya ya Woluwe aho byabereye yaruzuye no hejuru irapfundikira kuburyo kubona umwanya byari bigoye. Umuntu wavuze abantu Magana atatu ubanza yarabagabanije bari barenze. Mugutumire kandi byagize ibanga rikomeye kuburyo byarinze birangira nta invitation itanzwe kumugaragaro isobanura aho ibintu bizabera. Nta muntu w'injagatira wigeze utumirwa kwa kundi bamwe bitumira. Buri wese watumiwe yari afite uwamutumiye. N'uwaba yarizanye yibiwe ibanga n'undi watumiwe ntabwo ngirango wageza kubantu 15. Imiryango y'abasangira kandi nabo ni isoko n'amaduka kuko wasangaga 90 ku ijana aribo bo ubwabo n'abana babo n'abagore babo. UKO BYATANGIYE: Mu itangira, kuri alitari bari bahashyize amafoto y'abaza kwibukwa kandi buri muryango wose warimo kwibuka wabaga ufite ururabo ruriho izina ry'umubyeyi wabo. Uwafashe ijambo bwa mbere ni Ndahayo Eugene wifurije ikaze abantu bose kandi avuga ijambo rirerire gato ndetse ageze aho ararira maze n'abandi bantu bararira. Umukobwa wa Kayibanda niwe wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura. ubwo nyuma yaho Padiri Athanase wari uyoboye imihango yatangiye misa uko bisanzwe maze nawe ageze aho aha urubuga uwitwa Bizindori maze avuga ijambo rirerire cyane ririmo akababaro kenshi cyane ararira n'abantu bose bararira mukiriziya biracika. Ubwo nawe hari umudamu wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura ariko kigeze aho gihinduka amazi kubera amarira menshi. Yanageze aho avuga ko Kayibanda yishwe afite imyaka 49 nk'iyo Bizindori afite kuri ubu. Ubwo Bizindori yakurikiwe n'abadamu barimo umukobwa wa Kayibanda bavuga amasengesho mugifurama, igifaransa ubanza n'ikinyarwanda cyaravuzwe niba nibuka neza. Abo badamu bose ni Gregoire Harerimana wabaprotokoraga kuri alitari ariko akaba ari nawe mutware w'abaririmbyi. Mukiriziya imiryango yibuka yari yicaye imbere ifite n'amatara muntoki n'indabo. Inyuma y'iyo miryango y'abiciwe hari hakurikiyeho abanyacyubahiro bairmo abanyepolitiki nka Madaleine Bicamumpaka wo muri FDU na Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda usanzwe unayobora association des victims Tubeho Twese wabonaga ko yubashywe cane. Twagiramungu Faustin yari ahari ariko yaje akererewe kuburyo ntabonye n'aho yari yicaye. Umusaza Singaye na we yari ahari yaje akererewe ariko we bahise bamushakira umwanya imbere ubona ko yubashywe nawe. Ntabwo ariko ibyo byubahiro bahaye Singaye bigeze babiha Twagiramungu Faustin. Ntumbaze impamvu. Misa irimo ihumuza, Padiri Athanase yavuze ko nawe Kayibanda yari umubyeyi we wo muri batisimu akaba ashimishijwe cyane n'uko ariwe wayoboye igitambo cya misa cyo kumwibuka. Ubwo misa yahize ihumuza maze Ndahayo afata ijambo nanone ariko arivuga mukinyarwanda abwira abantu ko bajya gusangira ikirahure. Abantu bose bagiye n'amaguru bajya muri salle yari iri aho hafi maze buri wese akihereza icyo kunywa. Hari hari za champagnes ziruta ubwinshi abantu na za jupileli na lefu na za vins n'amazi n'ibindi. Abantu barasangiye maze bagasuhuzanya bahuza urugwiro cyane, abandi nabo bakifotozanya ndetse n'imiryango y'abibuka nayo igafata amafoto. Abantu bamaze guhaga ibyo kunywa nibwo Gregoire Harerimana wakoraga akazi ko kuba ari utanga amajambo yafashe ijambo asaba abantu bose kuza munzu kandi bagaceceka kuko hagiye kuvugirwa ijambo rikomeye cyane batifuza ko hari n'umwe warirogoya. Ubwo ijambo barihaye umugabo witwa Munyandamutsa uba mu Buholandi bigaragara ko akiri n'umujeune ariko ucecetse cyane ndetse wubashywe cyane. Munyandamutsa yafashe ijambo rikaze maze akoresha imvugo yo kuzimiza abantu benshi baratakara arimo avuga uko abantu bishwe n'uko byakurikiranye. Uko bishwe yabivuze uko byagenze ijambo kurindi maze n'abantu barongera bararira. Kuzimiza yagukoreshaga avuga amazina y'abicanyi. Habyarimana Juvenal yamwitaga Nyirubutaka n'andi mazina nk'ayinkanda azimije cyane ariko akageza aho akamuvuga uko ari abantu bakamenya ko ari we arimo kuvuga. Munyandamutsa afata ijambo wagirango niwe wari wabaye Kayibanda cyangwa OBAMA. Kwa kundi Obama avuga ijambo ibihangange bimuri inyuma ninako byari bimeze no kuri Munyandamutsa. Munyandamutsa avuga ijambo, inyuma ye hari hahagaze igihangange Matata joseph wa CLIIR n'igihange Rutayisire Boniface wa TUBEHO TWESE. Ubwo Munyandamutsa arangije ijambo abantu bose bamuhaye amashyi menshi cyaneee biratinda. Munyandamutsa arangije kuvuga kandi yahise aherezanya umukono na Rutayisire Boniface kwa kundi uba urangije discours maze ugaherezanya umukono n'igikomerezwa nk'uko Obama akunze kubigenza. Ndetse wabonaga ko iyo geste yari iri ku isiri kuko niwe yabikozeho wenyine kandi abikora kuri TUBEHO TWESE yibuka abivictimes bose. Impamvu mbivuze ko byari ku isiri nuko icyo kigabo Rutayisire Boniface nakibonye inshuro nyinshi gisabana cyane n'abantu bateguye kuriya kwibuka hamwe n'abandi basangirangendo bose barimo ba gregoire, Bizindori, Bernadeta,n'abandi ndetse nakibonye kifotozanya na ba Ndahayo n'urugwiro rwinshi cyane. No muri kiriziya, cya Rutayisire Boniface cyashatse kunyara nk'abandi bose uko bajyaga kunyara kuko misa yari yatinze maze sha wa wundi witwa Kabagema (umwe mubakuru b'ishyaka PDP)wari mubateguye imihango aza kugiprotokora akijyana kunyara. Ntihazagire umbeshya, cya Rutayisire Boniface gifitanye ubumwe bukomeye n'abasangirangendo bose ntabwo ari gusa. Na munyandamutsa asoza ijambo rye yashimiye n'abagiye babashikariza kwibuka kandi icyo cya Rutayisire Boniface nicyo cyahoraga buri mwaka kiduhira hano hanze ngo nabo nibibuke ni ba victimes. Mubintu byantangaje ariko cyane n'uko nabonye Twagiramungu Faustin asa n'umuntu ukonje no mu kwiyakira kandi yitwa umukwe wa Kayibanda. Ibya Twagiramungu Faustin byifashe bite mumateka y'abasangirangendo ko nari nziko ari we uza nk'umukuru w'imihango ariko nkabona yari umugererwa nkatwe twese? Si ukubabeshya ntabwo Twagiramungu yahawe ibyubahiro bidasanzwe nk'uko nari mbyiteze. No mukuza mu misa, bashakiye Singaye umwanya mwiza imbere ariko sinigeze mbona babikorera Twagiramungu Faustin kandi urebye baraziye igihe kimwe misa yatangiye. Mubari bahari nabonyemo na Munyazesa wahoze ari Ministiri w'ubutegetsi bw'igihugu kubwa Habyarimana. Uwaba azi umuntu ukomeye nibagiwe yanyunganira cyangwa se niba nibagiwe ikintu runaka cy'ingenzi mubyabaye yanyunganira. Munyandamutsa arangije ijambo, ukwibuka kwasaga naho guhumuje. Icyo gihe ariko nanone inzoga zaje kubwinshi wagirango n'amakamyo arimo kuzizana maze abantu baranywa barahaga. Kwibuka ariko ntibyarangiriye aho kuko byarakomeje hagati y'imiyango bivanzemo no kwinegura. Abantu benshi bitabiriye uwo muhango bagiye bashima ko byari ibintu byiza kandi biteguye neza. Na none abenshi bifuje ko bajya barara inkera bakarikesha baganira kuri izo ntwari zazanye ubwigenge na Republika mu Rwanda. ikindi cyagarutse mumagambo y'abitabiriye igikorwa n'uko, uko kwibuka intwari zishwe muri 1973 Atari igikorwa cy'imiryango yabo yonyine ahubwo ari igikorwa cy'abanyarwanda bose kuburyo ngo ubutaha byazafasha abagitegura. Mubigejejweho na Jean de Dieu 





----------------------------



FONDATION BANYARWANDA est un forum libre.  Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent  être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance.  
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05              
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda


__._,_.___
Posted by: Cyprien Mugabo <mugaboc2002@yahoo.fr>



__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.