Pages

Monday, 25 August 2014

Re: *DHR* Re: Precision ya RWAGASANA Gerard kucyiswe "AMAKURU CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BO MUNDUGA BIBUTSE ABABO AMAKURU CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BAREBA KURE BO MUNDUGA BIBUTSE HAMWE N'ABAKIGA NDETSE N'ABATUTSI BADAKURIKIRA IBIBA MURI BENEWABO"

Icyo nkundira Rwagasana n'uko aho kunigwa n'ijambo azemera akanigwa n'uwo aribwiye, kwaba ukuri cyangwa amafuti, bipfa kuba ariko abyumva. Ntuzambwire ngo ndakubeshyera kandi ukora iryo natatse. Niba nibeshye kandi Dr. Gasana azanyomoza.
Ndi Semahoro


------------------------------
On Mon, Aug 25, 2014 9:14 AM EDT rwagasana gerard gerwaga@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] wrote:

>PRECION  NECESSAIRE ENCORE UNE FOIS.
>
>Bwana Gasana nawe wanditse ibintu ntigeze mvuga KUKO NTABYEMERA.
>
>
>Urandika ngo:  Rwagasana
>azi ko PARMEHUTU  ba Kayibanda barishinze batagamije kuvangura
>amoko ...
>
>Abatutsi bo kuko batari baragizwe abacakara mu gihugu cyabo nk'abahutu, ntibari bakeneye emancipation....
>
>Kayibanda agakorana nabo ntacyo yishisha nta kibazo kuko yabaga yumva
>ahuje nabo ideologie politique..(!!) 
>
>
>Ndemera ko abahutu benshi  bari muri PARMEHUTU batari abanzi b'abatutsi nabusa. Bagiye muri Parmehutu nkuko abazayiruwa bari muri MPR. 
>Nzi ko PARMEHUTU yari parti y'ivangura, yapyinagaje abatutsi, yicishije abatutsi b'abakene babanaga n'abahutu muri za komini basangira byose harimo n'ubukene, irabamenesha (ibifashijwemo n'abakoloni). Kwica no kumenesha abaturage bari bakennye batunzwe n'isuka ntakundi byakwitwa. Muri 1961, hitwajwe igitero cy'inyenzi abatutsi barishwe, cyane cyane muri Gikongoro bishwe bunyamaswa neza neza nko byakozwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
>
>Ndemera kandi ndemeza ko nubwo jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yakozwe na MRND, ariko yateguwe (racines lointaines) na PARMEHUTU. Iyi niyo yashyize mu mitima y'abaturage conviction ko umututsi atari umunyarwanda wuzuye kandi ko ari umwanzi w'umuhutu (mbese ni nka biriya bya Gitera yandikiye Habyarimana).
>Presida Kayibanda iyo aba un vrai patriote revolutionnaire, nyuma yo gusenya le regime feodal yari kwunga (reconcilier) rubanda (abaturage) rw'abahutu n'abatwa n'abatutsi bose bari, tout compte fait, exploites par le regime feodal, donc bari bashonje justice et democratie, bose bari kwiyumva muri iyo nouveau regime qui prechait l'abolition des privileges et la rehabilitation du menu peuple. 
>Kayibanda reroyarase (rater) une belle occasion de realiser et de cimenter pour toujours l'unite du peuple rwandais, au contraire akora politique y'ivangura ryatugejeje muri jenoside yo muri 1994.
>
>Cette precision faite, abanyagitarama n'abandi banyenduga bishwe (simbita abaparmehutu kuko tout le monde bari muri PARMEHUTU) abo nzi benshi nta rwango bari bafitiye abatutsi, benshi bari bafite inshuti  z'abatutsi z'abakiga, etc... En tout cas ntavangura bakoreraga abo muri Nord DONC ntibyumvikana icyo biciwe, et encore mois la cruaute inhumaine, UBURYO BUNYAMASWA bishwemo. 
>Ababakomokaho n'inshuti zabo bakoze igikorwa cyiza cyo kubibuka, ahubwo baratinze.
>
>Ibi kandi nta munya Gisenyi bigomba gutera ipfunwe kuko siwe wabikoze, ahubwo nawe yumve ikibi cyakozwe afatanye n'abandi kubyamagana ndetse nawe yibuke hamwe n'abakorewe ayo mahano. Bose hamwe baharanira ko ibintu nkibyo bitazongera.
>

>Rwagasana Gerard
>P.O. Box 4301 Kigali - Rwanda
>Mob: 250-788460976 
>Home: 250 255104911
>mailto: gerwaga@yahoo.com
>  
>
>
>The Secret: Thoughts become Things

>
>
>On Sunday, 24 August 2014, 6:17, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote:
>
>
>
>Cyprien na Rwagasana,
>1. Nanjye kimwe na Cyprien Mugabo ndashima cyane Professeur Rwagasana Gerard ufite vertu nziza abanyarwanda twese dukeneye yo kugira ubumuntu, urukundo no kumenya kwishyira mu mwanya w'abandi bantu nkawe akumva akababaro kabo(empathie/empathy).
>2.Rwagasana Gerad est un intellectuel tutsi honnete uzi ko abaparmehutu atari abanzi karande b'abatutsi nkuko FPR Inkotanyi ibyigisha mu ngando. Rwagasana azi ko PARMEHUTU bivuga mu magambo arambuye Parti du Mouvement de l'Emancipation Hutu, ko ba Kayibanda barishinze batagamije kuvangura amoko nk'uko abantu babibeshya cyangwa babyibeshyaho, ahubwo ko babaye inspires par le rapport des Nations Unies yo muri 1948 yavuze imaze kuzenguruka igihugu cyose ko mu Rwanda hari ubucakara ku bahutu ko hagomba kuba "emancipation hutu", ko ikenewe(it was a must). Nyuma y'imyaka hafi 10 ubutegetsi bwa Cyami bwaranze gukora iyo emancipation hutu yasabwe na ONU, Kayibanda na bagenzi be bateruye rya jambo "emancipation hutu" rya ONU barikoramo ishyaka baryita Parti du Mouvement de l'Emancipation Hutu en toutes lettres, PARMEHUTU en abreviation. Abatutsi bo kuko batari baragizwe abacakara mu gihugu cyabo nk'abahutu, ntibari bakeneye emancipation. Ahubwo abatutsi
> bumvaga ko iyo emancipation hutu ikenewe koko ko ari igitekerezo kiza gifite ishingiro, bazaga muri Parti du Mouvement de l'emancipation hutu Kayibanda agakorana nabo ntacyo yishisha nta kibazo kuko yabaga yumva ahuje nabo ideologie politique y'icyo kinyu cyari gikenewe mu gihugu nkuko cyari cyarasabwe na ONU  kuva mu mwaka wa 1948. Kwikoma rero abaparmehutu no kubafata nk'abanzi b'abatutsi ni ubujiji bwo kutamenya amateka atagoretse y'u Rwanda. Rwagasabna rero we arabizi ko nta rwango karande hagati y'abaparmehutu n'abatutsi kuko muri iyo PARMEHUTU harimo n'abatutsi kandi bakomeye batari udukingirizo mu butegetsi.
>3. Ndashima Rutayisire Boniface perezida w'ishyaka BANYARWANDA akaba na perezida wa "TUBEHO TWESE ALL VICTIMS" witangiye kwegera abavictimes bose n'aba bo muri coup d'Etat ya 1973 barimo akabashishikariza ubutitsa kwibuka ababo nkuko umwe mu bavictimes ba 1973 Munyandamutsa nawe ubwe yabyivugiye. Mu kunganira izo efforts zakorwaga, mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI twakoze uko dushoboye mu gukora inyandiko zisobanura hirya no hino ku mbuga la cause y'abavictimes ba coup d'Etat 1973. Bityorero mu mashyaka yacu BANYRWNDA PARTY na PRM/MRP-ABASANGIZI turabona hari intambwe nshya iterwa igana imbere yo kubaka u Rwanda rwa twese aho umututsi Rwagasana yumva akanababazwa n'amahano yabaye ku muhutu Munyandamutsa n'umuhutu Bizindoli n'ababo bose kimwe n'abakiga benshi ba Ruhengeli na Gisenyi bitaga perezida Kayibanda SEBWIGENGE batigeze bakira ihirikwa n'iyicwa rye na bagenzi be mw'izina ryabo kandi bo batari muri uwo mugambi nta n'icyo bari babiziho!. Ngaha aho
> tubona ko iriya nyandiko confidentiel igibwaho impaka yafasha abahutu bo mu Nduga, abo mu Rukiga n'abatutsi kwicara hamwe bagatuza bagaturana bakabana neza bagasangira ibyiza by'igihugu cyabo nta n'umwe wigijweyo azira ubwoko bwe, akarere akomokamo n'ibindi.
>4. Ibyo Cyprien Mugabo yumvise ku byo muri 1972 ni byo. General Major Habyarimana na Colonel Kanyarengwe bashaka gutera u Burundi mu 1972 Perezida Kayibanda arabangira nuko baramwijundika ngo ashyigikiye leta y'abatutsi Mwibuke ko bamaze gukora coup d'Etat bavuze ngo perezida Kayibanda yari yarananiwe gukora akazi ke, ko n'abatutsi bari baramubanye benshi mu mashuli no mu kazi ka leta ari nayo mpamvu bamaze gufata ubutegetsi ku ngufu bashyizeho politiki y'iringaniza ry'amoko n'uturere mu mashuli no mu kazi ka leta. Ukabona ko batumvise habe na busa le parti du Mouvement de l' Emancipation Hutu icyo bivuga icyo ari cyo, ko n'abatutsi bemeraga ko iyo emancipation yasabwe na ONU mu 1948 ifite ishingiro ikenewe mu gihugu bari les bienvenus muri PARMEHUTU. Ni yo yari philosophie politique ya perezida Kayibanda. Uko atarondaga akarere mu butegetsi bwe no muri leta ye ni nako atarondaga ubwoko mw'ishyaka rye. Siniriwe njya mu mazina ariko muri bariya bishwe
> muri coup d d'Etat 1973 harimo abatutsi benshi bari bakomeye mu butegetsi kandi batari udukingirizo. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
>2014-08-23 19:15 GMT-04:00 Cyprien Mugabo <mugaboc2002@yahoo.fr>:
>
>Bwana Rwagasana Gerard 
>>
>>
>>Nk'uko uba mubantu nubaha cyane, nk'uko utanze precision kuri  iyi nyandiko  yavuye kuri le prophete.fr igakwira ahantu hose, nanjye nsangije ibitekerezo byawe abantu bose yashoboye kugeraho kuko ibiyivugwamo hamwe n'ibyo uvuze ari ibintu bikomeye cyane. Njye by'umwihariko mubyo wise gutanga Precision necessaire yawe sinayifashe mu rwego rwo kunyomoza ahubwo precision utanze ni  ugusutsindagira ibyo bakuvuzeho bagarukiriza ukwemera kwawe kuri kiriya kibazo mubihe bya vuba kandi wowe uri mubantu babisanganywe guhera kera kuko abishwe bari inshuti zawe.  Nk'uko uri professeur wanakoresheje ijambo ryiza ko ari precision. Njye by'umwihariko ndabigushimiye. Ngushimiye kandi ubwo bupfura ufite mukumva ko ubabajwe n'abantu bishwe. Njye by'umwihariko kuba uvuze kuri iyi nyandiko ndabikunze cyane kuko nibazaga icyo ubitekerezaho kuko nabonyemo ibintu byinshi biremereye ndetse kubwanjye singiye kukubeshya, ibirimo birahuza n'ukuri ijana ku ijana nkurikije
> ibyo numvanye abatutsi bakomeye. Kuba rereo ukosoye nako utsindagiye kiriya kintu ko hasanzweho abatutsi bumva neza icyo kibazo ni ibintu byiza. Nkanjye ndabizi ko hasanzweho abatutsi bumva neza akaga bamwe mubahutu bahuye nako, nanone nziko hari abatutsi bagiye bahindura imyumvire bijyanye n'ibihe. Ibyo byose rero ni amateka yacu abanyarwanda.  
>>
>>
>>Ahubwo kuri yi nyandiko yawe reka nyihereho nibarize abantu mbona bavuga kuri iki kibazo nka Gasana Anastase cyangwa Uwimana, n'abandi icyo batekereza kubintu maze kumva mukanya aho Munyandamutsa yavuze ngo "Habyarimana yagendaga hejuru y'abantu bari bateye i Burundi aho kubabuza. Ibyo ngo yabikoze inshuro ebyiri zose akoresheje indege isanzwe ubundi akoresheje Kajugujugu. Munyandamutsa wumva ashaka gusobanura ko umubano mubi w'u Rwanda n'uburundi, Habyarimana Juvenal nabyo yabigizemo uruhare kuburyo bigaragara ko atari imvururu zonyine zateguwe n'abakoze coup d'Etat ahubwo hari n'ibindi byinshi byayiteguye. 
>>Muri ibyo byose kandi nk'uko Rwagasana abigenje, ndagirango nshimire Munyandamutsa mukiganiro cye mu mvo n'imvano kuri BBC nawe wakoze nk'ibyo Rwagasana akoze byo gutsindagira agira  ati "Kwibuka abacu byabaga mumitima yacu, ariko hari n'abantu batubazaba ngo bite byanyu kuki mutibuka abanyu?"
>>Impamvu mvuze kuri iki kintu n'uko nari nabisomye mumakuru yatanzwe na bamwe bari mukuwibuka le 16/8/2014 aho bavugaga ko muri disikuru ya Munyandamutsa yanashimiye cyane abagiye babashikariza kwibuka.  Nk'uko rero Munyandamutsa Alphonse yongeye kubisubiramo mu kiganiro cye cya mbere kuri BBC , bigaragaza ko icyo kintu ari ikintu gikomeye muri kuriya kwibuka kuburyo bigize amateka ya kiriya gikorwa. Icyo umugabo atsindagiye kabiri muruhame kiba gifite uburemere.  Biranagaragaza ko Munyandamutsa Alphonse na bagenzi bari  mubantu b'inyangamugayo kandi ibyo biragaragaza ko abasangirangendo bose ari inyangamugayo kuko bagaragaje ko atari nka babandi bajya bavuga mumigani ngo 'umuhutu umuvura ijisho bwacya  akarigukanurira.  Kuba bariya bantu bari ku isonga ry'abibutse,  uko bavuze kiriya gikorwa  cyo kwibuka batibagirwa uruhare rw'abantu babashishikarije kwibuka ni ikintu gikomeye mumuco w'abanyarwanda kandi njye mbashimiye uwo mutima kuko
> uzabafasha muri byinshi. Njyewe nkurukije utuntu duto nk'utu mbona, mfite ikizere ko bariya bibutse tariki ya 16/8/2014 hamwe n'ababibashyigikiyemo  ari ikintu cyiza kubanyarwanda bose kuko bagenda bakosora amafuti yagiye arangwa mubanyarwanda. 
>>
>>
>>Njye ikindi nibaza numvise cyavugiwe kuri BBC, nuko numvisemo umugabo Seyanga ngo wazamuwe na Kayibanda bagamije buhoro buhoro kubuza coup d'Etat kuzabaho. Bura rero Kayibanda yarebaga kure ndetse yari afite amakuru,ndetse ntiyicayeho ngo yinumire nk'uko benshi babimugaya. kayibanda ahubwo yaciye munzira y'inyaryenge yo guhindura ibintu buhoro buhoro ariko ahura n'ingorane ko abari bafite iyo migambi birukanse vuba na vuba bagakora coup d'Etat. Ibi bigaragaza ko Kayibanda yari umunyamahoro kubo bategekanaga. Ahubwo njye ndibaza nti mbese kuki Seyanga we atishwe yakijijwe n'iki  kandi yari inshuti ya Bizimana wishwe nabi (N'ubwo yishwe nabi akicwa n'umukeno kungoma ya Habyarimana, kuki atafunganywe na ba Bizimana) ?  
>>Mugabo
>>---------------------------------------------------------------------------------------------
>>
>>
>>Le Dimanche 24 août 2014 0h04, "rwagasana gerard gerwaga@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
>>
>>
>>
>>
>>
>> Source: http://www.leprophete.fr/news.php?id=549#.U_cqEfmSxV8
>>
>>AMAKURU CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BO MUNDUGA  BIBUTSE ABABO  AMAKURU  CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BAREBA KURE BO MUNDUGA BIBUTSE  HAMWE N'ABAKIGA NDETSE N'ABATUTSI BADAKURIKIRA IBIBA  MURI BENEWABO:
>>
>>...  Ibyo mbabwiye murabisanga no mubyo umuzehe  witwa Rwagasana Gerard professeur muri Université i Butare  yaraye atangaje agaragaza ko communauté tutsi yasobanukiwe  neza n'abo bariya bibuka aribo ndetse bakaba  baramaze gusobanukirwa noneho ko bari proche y'umututsi  kubera iyo image yatsindagiwe cyane cyane n'uriya mugabo  Rutayisire Boniface.
>>
>>...  Wabonye isaha Rwagasana yandikiyeho mumasamunani  z'ijoro akayohereza kurubuga rumwe ariko akongera gakora  copier coller akayohereza no kurundi nk'aho abwiwe ati  yohereze na hariya ?
>>
>>
>>Precision necessaire:
>>
>>Ntakintu na kimwe nagaragaje cya communaute tutsi. Nanditse ibyo ntekereza kuva kera, kuva aho bimariye kumenyekena urwo abapoliticiens (bamwei ntibari abapolitise nyamara) b'abanyagitarama n'abakeya bo muri SUD bishwe. Nukuvuga ibitekerezo mfite kuva muri 1974. Nababajwe n'iyo injustice, cyane cyane n'uburyo bunyamaswa izo nzirakarengane zishwemo...  Dore inkuru mpamo nabwiwe n'ubizi yambabaje cyane:Habyarimana yagiye muri mission asiga abwiye Lizinde ati ningaruka nzasange Gaspard (Harerimana) atakiriho. Yaragiye, Lizinde wari uzi ukuntu Habyara na Harerimana bari inshuti magara, abanza gutinya yibaza niba atari umutego wa Habyarai ngo azabone uko amwirenza. Ariko nyuma aza kwiyemeza kumvira shebuja, Nyakwigendera GASPARD HARERIMANA yicwa rubozo, urw'agashinyaguro birenze kamere...
>>Habyara yaragarutse, avana na Lizinde i Kanombe bajyana imuhira. Amaze kwitunganya, ntacyo arafata, abaza Lizinde ibya Gaspard. Lizinde ati ubu yarashwanyaguritse yabaye igitaka mu mwobo twamutayemo. Habyara arahaguruka ubwe, azana CHAMPAGNE baranywa !!! Iyo histoire niyerekena ubugome butagira impamvu zasobanurirwa abantu bazima ngo bazumve ... Lizinde ubwe yayibwiye benshi, si impimbano.
>>
>>Noneho ba victimes batari bake twariganye, dukina dukundana tutagira ibintu bidutandukanya aho muri seminaire i Kabyayi, yemwe na nyuma dukuze, mu gihe gito twabanye bakora Kigali nanjye nigisha muri IPN i Butare ...
>>
>>Kuvuga rero ko nanditse ibyo mbwiwe ndetse ngahabwa n'ibwiriza ryo kohereza iyo nyandiko ku mbuga ntumweho SA MUNANI ZA MUGITONDO .... ibyo ubivuga nabyo ndibaza icyo ashaka kugeraho. Encore une fois VAS Y COMPRENDRE QUELQUE CHOSE !!
>>Abanzi neza bose bazi ko ibyo nandika iteka biba ari ibyanjye 100%. SIMVUGIRWAMO, simvuga ibyo ntemera. Untuka gutyo agamije iki? C'est ridicule. Ese abo bantu bankoresha sa munani z'ijoro bo ni bande ? Kabisa hari abantu qui ont l'art yo gusenya ibyo abandi bubaka.... Iyo yari precision nasanze ari ngombwa kubwira abandi banyarubuga.
>>
>>rwagasana
>>
>>
>>
>>
>>--------------------------------------------------------
>> 
>>Source: http://www.leprophete.fr/news.php?id=549#.U_cqEfmSxV8
>>
>>AMAKURU CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BO MUNDUGA BIBUTSE ABABO  AMAKURU CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BAREBA KURE BO MUNDUGA BIBUTSE HAMWE N'ABAKIGA NDETSE N'ABATUTSI BADAKURIKIRA IBIBA MURI BENEWABO: Nk'uko nabonye hano kuri leprophète mwaravuze uko byagenze kandi ababikoze bakabikora neza mutabogamye abantu bakabikunda, ndagirango mbahe iyi nkuru ishingiye kumakuru yizewe y'uko abatutsi bakiriye igikorwa neza ariko nanone kuva gitekerezwa ndetse kinategurwa bakaba baragikurikiranaga hafi banekerwa n'abazungu bafite ubushobozi buhambaye. Njye icyo mbabwira ni ijambo nibira abasangirangendo. Mumakuru yangezeho avuga ko abatutsi benshi (uretse abahezanguni) babyakiriye neza cyane kuko kuva icyo kibazo cyo kwibuka gitangira kuvugwa mumyaka ishize (cyane cyane uriya Rutayisire Boniface agishyushyemo cyane) yashoboye gucengeza image y'ukuri mubatutsi ivuga ko abasangirangendo atari abantu batsimbaraye kubuhutu cyane kuko abenshi ari n'imvange ndetse
bakaba
> n'imbonabone zitagize aho zibogamiye hagati y'aba extremistes b'impande zombi. ikintu cyatsindagiye iryo shusho cyane ni aherekanwe n'imyitegerereze ko kubwa Kayibanda abahutu batishe abatutsi ngo batsembeho kuko hari abahutu baherekeje n'abatutsi kugera mubuhungiro ndetse na ba Kayibanda abo hamwe n'abo bategekanye benshi bakaba bari batunze abatutsikazi. Muri 1994 siko byagenze kubwa Habyarimana Kinani kuko bahize umututsi n'aho yihishe kugirango bamutsembeho burundu. ibyo kandi bikaba byaratewe n'uko umukoroni yari yarabiteguye arema abahutu batavangiye ndetse yarangiza akabashyira kubutegetsi. Muribuka abatutsi bari batuye iyo mumajyaruguru bimurwaga kungufu ntampamvu bakajya gutuzwa iyo za Bugesera. Abanyarwanda b'icyo gihe ngo abenshi ntawabajije impamvu yabyo kuko batari bazi icyo bizabyara. Ngo kandi no mu itegeka rya Kayibanda yageze aho ahura n'iryo hurizo ry'amahanga amwe yamushyiragaho pression rwihishwa noneho akagombera kubaza Habyarimana
> Juvenal kumuhitiramo abakandida kugirango ataregwa ko ashyize imbere umuhutu utizewe neza. Ibyo kandi muri 1994, na none byatsindagiwe na image yagaragaje ko munduga byagombeye kubahatira kwica abatutsi. Ubusanzwe abatutsi cyane cyane abakuze, bazira bariya ba Parmehutu kurusha n'uko bazira abakiga. Ikintu rero kinini cyashushe n'ikiba direction cyangwa igikamyo ya image nziza ya bariya bibuka kubireba umututsi, ngo ni uburyo uriya Rutayisire Boniface yakomeje gutsindagira iyo image ko bariya bantu kwibuka kwabo atari aba parmehutu bibuka cyane cyane agasa n'uri mu itsinda ryabo muri gahunda yo kwibukira hamwe abavictimes babayeho mumateka y'u Rwanda. Impamvu ngarutse kuri iri zina Rutayisire Boniface inshuro nyinshi, ni uko kugiti cye icyo aricyo n'icyo abantu babona iyo umuvuze, usanga kirenze we bwite. Iyo uvuze Rutayisire Boniface kubatutsi bajijutse batari abahezanguni cyane cyane mu Rwanda kuko benshi baramuzi, uba uvuze umuhutsi (ni ukuvuga
> umuntu utari kure y'abatutsi cyane). Kumakuru azwi n'abatutsi, iyo uvuze Rutayisire Boniface uba uvuze umuntu wababaranye n'abatutsi kuko abatutsi bagize igihe cyo kumumenya bihagije ndetse ngo higeze no kuba urubanza muri 2008 rwo kuburanisha uwo abaturage bareze ko yamwishe (igihe bari bataramenya ko yaje kurokoka akabaho). Na none ngo iyo uvuze Rutayisire Boniface yumvikana nk'umuntu udakoreshwa n'urwango kumututsi ndetse akaba atari n'umurakare kuko atigeze akorera leta ya FPR ariko cyane cyane abantu bakamwizera ko anareba kure agamije ko abanyarwanda bose basangira igihugu neza. iyo image iraremereye kuburyo irenze uriya mugabo kugiti cye kuko abatutsi bamubona nka symbole y'ibyo byose n'ibindi byiza. N'ubwo azamura ibibamerera nabi kuko gahunda yashyize imbere ibimusaba, ariko benshi mubatutsi baba bamushyigikiye cyane, bakabona ko nabo bagiye mumwanya we ariko babigenza. Muribuka nk'umututsi witwa Antoine ukomeye muri leta ya FPR wo muri komini
> y'i Murambi kwa Gatete wiciwe abe muri za mirongo itandatu wongeye akicirwa no muri 1994, yaje inshuro ebyiri ava mu Rwanda bagakorana conférence kukibazo cy'abavictimes bose (Hutu Tutsi) mu Bubirigi kubera ko uwo mututsi yabaga ashyigikiwe n'abandi batari aba extremistes. Abo bahutu b'i Gitarama rero nibahitamo amayira ashaka gushyira urwango imbere kubireba abatutsi nta n'ubwo bazamenya inkuba zibakubise aho ziturutse kuko hari n'amahanga aba arekereje ko bayabwira icyo yakora. Ayo mahanga kandi hiyongeraho abanya Ruhengeri-Gisenyi bafata kiriya kibazo cyo kwibuka abo 1973 nko kwanduza ubutegetsi bwabo ataribyo. Kuri abo nanone hihongeraho uduhutu duke tw'aba extremistes rimwe na rimwe tuba munduga tutemera bariya banyapolitiki barongoye abatutsikazi. Ibyo mbabwiye murabisanga no mubyo umuzehe witwa Rwagasana Gerard professeur muri Université i Butare yaraye atangaje agaragaza ko communauté tutsi yasobanukiwe neza n'abo bariya bibuka aribo ndetse
> bakaba bakaba baramaze gusobanukirwa noneho ko bari proche y'umututsi kubera iyo image yatsindagiwe cyane cyane n'uriya mugabo Rutayisire Boniface. Ubundi FPR igifata ubutegetsi, abatutsi bose bakuze bari baziko umwanzi wa mbere ari umuhutu w'umuparimehutu. Iby'uko iyo communauté y'abahutsi yabaye imvange (abahutsi) ntabyo bari bitayeho. Uko ibihe byagiye byicuma ibyo bibazo byose bimaze gusobanurwa, benshi bahinduye imyumvire ninayo mpamvu n'uko kwibuka kumaze imyaka kuvugwa, bitateye induru muri FPR kuko habaye akazi gakomeye ko kumara ubwoba umututsi aho ari hose, kandi abatutsi barakominakana cyane. Abahutu bibuka rero nibahindura umurongo bakumva ko gutera umututsi ubwoba ariyo nzira nziza bizaba bibaye ubwenge buke kuko imbwa zizabirwaniramo. Kuba umunyanduga birahagije kuko kuba umuhutu n'ubundi abo baparmehutu basanzwe biyizi nk'abahutu. Umunyanduga hano bivuga ya maperefegura yose agize Ndugangari. Na kuriya batangiye kwibuka ari urungano
ruri
> kumwe n'uwo muhutsi Rutayisire Boniface uvugira abavictimes bose usanzwe uzwi kandi wemewe n'abatutsi ndetse wemewe n'amahanga ni ikintu gikomeye mumateka y'u Rwanda n'inshuti z'u Rwanda abateguye ibyo kwibuka bubakiyeho. Hariya hantu abari bagize comité yibuka bagaragaje ubwenge cyane. Ikindi ugomba kureba ko ubwoba bw'umututsi bufite ibisobanuro, ni nka kuriya bumvise ngo abahutu b'inkorokoro nka Maurice Niwese yabijemo, maze milieu universitaires ndetse z'abasaza zigahaguruka pour réagir et donner l'avertissement. Kuriya kuvuga ngo Habyarimana yarabishe ariko barangije nawe bajya kumuhorera bica abatutsi, ni uburyo bwo gushyiramo gasopo bati dufite uburyo twabamerera nabi. Wabonye isaha Rwagasana yandikiyeho mumasamunani z'ijoro akayohereza kurubuga rumwe ariko akongera gakora copier coller akayohereza no kurundi nk'aho abwiwe ati yohereze na hariya ? Nka buriya hari umututsi wambariye ibyavugiwemo nawe yabwiwe n'abagiyeyo ariko we icyo yakuyemo
> ngo n'uko umwe mubavuze ijambo yavuze ngo ama perefegitura yakubititse cyane ni Gitarama Kibuye na Kibungo na Butare. Kuki umututsi mubyo yumvise byose yakuyemo ako kantu k'akazinga mu Rwanda kakaba ariko kamuguma mubwonko? Kubwanjye akimbwira ibyo yumvisemo nkabona mubyo ambwiye atsimbaraye cyane kuri ako kantu sinumvise akamaro bifite muri icyo kibazo. Nyuma ariko nibwo nibajije ndasobanukira ko burya umutwe w'umuntu ufata inkuru ukurikije aho ababaye n'ibimusanzwemo. Ni ukuvuga ko imyumvire iganisha kukumva ibyo ashaka kumva kubera ko ayo ma perefegitura bayafata nk'amaperefegitura y'abatutsi benshi ndetse n'abahutu baho bakaba mubantu batazwiho urwango rwinshi ku batutsi n'iyo habonekamo umuhutu umwe n'umwe ukaze kubuhutu bwe. Abasangirangendo mubambwirire ko ubwenge bagaragaje mugutegura igikorwa biyegereza abantu bameze nk'inkingi nk'uriya Rutayisire Boniface ari intsinzi bagezeho batiriwe basakuza. Andi makuru avuga ko abatutsi bagiye
> bakurikirana buri gestes zose zikozwe kuburyo baziko umudamu Bernadette ariwe Rutayisire Boniface yabanje kugezaho igitekerezo cyo kwibuka ababyeyi babo noneho akamugira inama nziza yo kwegera abajeunes nkawe ko aribwo bizashoboka ngo kuko abakuze ntakigenda. Na none abatutsi baziko umuntu wafashe initiative ya mbere ari Gregoire yandikira Rutayisire Boniface ngo ategure misa ariko undi akamubwira ko ibyiza byakorwa n'imiryango yiciwe. Abatutsi baziko n'uwafashe gahunda nyayo yo kwibuka ari Munyandamutsa abishishikariza bagenzi be ndetse bihinduka gahunda ikorerwa mubihugu binyuranye. Ngo harin'umugore wabashatsemo watumye bishoboka. Byose nta kintu ubutegetsi bw'abatutsi butakurikiraniraga hafi kandi ntabwo bwigeze busabuta igikorwa kuko ntabwoba cyari kibateye. Ariko by'umwihariko services z'amahanga zimwe zarabikurikirana kuko ngo amateka ya Kayibanda aza mumateka akomeye muri Afrika. Ngo icyatumye ayo mahanga atabisabuta n'uko amakuru yavaga
> mubatutsi atabaga ari mabi kubera impamvu navuze hejuru. Na none mumakuru mfite, ntabwo FPR yigeze itiza umurindi nagato kiriya gikorwa kuko itari mubakeneye bidasanzwe abo bahutu cyane cyane bazi ko iyo groupe ari groupe izi ubwenge kurusha abakiga. Umututsi yubaha buri gihe umuhutu w'umunyanduga guhera kera kugeza ubu. Ariko nk'uko nabivuze iyo groupe ntibatera ubwoba kubera image yamaze gufata ko abo bantu atari abantu bazanye ubuhutu bwo guhonyoza umututsi. Avenir rero y'iki kibazo kumibanire y'amoko mu Rwanda izaterwa na visions abemeye kukirangaza imbere bazakomeza bagira cyangwa se bagakomeza kwibuka uburyo babitangiye bikagenda neza kandi bamaze imyaka 41 byarananiranye. Na buriya kandi ikigaragara n'uko hatari umututsi, umukiga wabiciye yahita abahanaguraho ako kanya kuko bahora bavuga ngo mwizamura ibyo bintu. Na none gushyira ubuhutu imbere ukibagirwa ikiraro kiri hagati yawe n'umututsi ni ukwishuka ukibagirwa ko iyo wigize uwo utariwe
> bikubyarira ibibazo by'ubusa. Njye mbona abahutu bo munduga atari ngombwa ko bashyira imbere ubuhutu kuko nubundi iyo uvuze ko uri umunyanduga uba uvuze ko uri umuhutu mumvugo z'ubu kuko umutusi yitwa umututsi. Na none mbona ukubaho kw'abanyanduga ari ikintu kiza kubakiga kuko noneho bituma babona abo baganira nabo kuburyo umukiga n'umunyandugangari n'umututsi baramutse bumvikanye byaba ari igihugu cyose cyumvikanye. Inshutsi rero zikunda iriya communauté yibutse abayo, nimubagoboke mufatanye no gutekereza avenir y'iyo communauté yose cyane cyane muri sens ya byabindi bya Nduga ngari kuko identité "ABANYANDUGA BASHAKANYE N'ABATUTSI" yatsindagiwe n'umuhutsi Rutayisire Boniface byahinduye image y'urwango rw'umututsi yahoranye ku muparmehutu 90 ku ijana. Niba rero umunyanduga ngari ashaka gutambuka agatambukana n'umukiga kandi agatambukana n'umututsi bose uko ari batatu banganya ijambo mu gihugu n'uburenganzira, ubwo abatekereza kandi mureba kure ni
> uruhare rwanyu. Njye mbamurikiye nkurikije amakuru y'impamo mfite. Ibi kandi biri valabre cyane cyane na FPR imaze guhirima kuko ninahirima ntabwo umututsi azabura ijambo rike asigarana nk'umuntu wahoranye ubutegetsi n'igisirikare n'iyo yaba asangiye igihugu n'abandi. Mukundabantu
>> 
>>Source: http://www.leprophete.fr/news.php?id=549#.U_cqEfmSxV8
>>
>>
>>---------------------------------
>> 
>>
>>Le Vendredi 22 août 2014 2h43, "gerwaga@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
>>
>>Enfin, les rwandais pensent a ces morts oubliés. Il n'est jamais tard pour une action juste. Ces rwandais ont été lâchement, atrocement assassines, uniquement, pour la plupart, parce qu'ils étaient de Gitarama !!! Quel crime que d'être alors, originaire de Gitarama !!??? Comme si cela ne leur (les tueurs) suffisait pas, ils ont continué leurs assassinats ... Ils envoyaient par exemple des voyous provoquer des bagarres dans les cabarets ou étaient des intellectuels de Gitarama, et la police venaient ramasser tous ceux qui étaient la pour interrogatoire. Ensuite les gens étaient relâchés sauf ces intellectuels, qui disparaissaient (assassinés).
>>TOUS mes compagnons gitaramiens avec qui j'avais étudié au Petit Séminaire Saint Léon de Kabgayi, qui occupaient des postes importants dans l'administration, l'armée, etc... ont été tués. TOUS.
>>Pourquoi??? Pour rien. Parce qu'ils étaient de GITARAMA !?  Tués et d'une mort atroce. JUSTE COMME ils ont tué, vint ans après, un million de rwandais, parce qu'ils étaient TUTSIS!!?
>>Mais alors, comment comprendre, comment expliquer, que les descendants de ces victimes de HABYARIMANA, vingt ans après,  ont exterminé a leur tour des milliers de Tutsis innocens dans un génocide sans nom, POUR VENGER CE MEME CRIMINEL de HABYARIMANA qui avait exterminee leurs parents, amis, ...
>>Vas y comprendre quelque  chose ... !
>>En tout cas c'est très bien kwibuka ziriya nzirakarengane. Abazishe urubozo ninabo bapanze kumara abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi. Esprit ya non respect de la vie humaine niho yatangiriye, ibura gitangira irakuraaa kugera muri 1994. Ndatekereza ko iyo abatutsi bashiraho muri 1994 ubu nta munyagitarama (ndetse n'umunyabutare) uba akiriho...
>>rwagasana
>> 
>>------------------------------------------------------
>>
>>"Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
>>
>>Ndabona neza ipfunwe ryawe aho riva kandi ni mu gihe. 
>>Niba utari ubizi menya ko Madamu Mado Bicamumpaka ari Commissaire aux Finances muri FDU-Inkingi, uyu mwanya wonyine ukaba uhagije kugirango abe yarabariwe mu banyapolitike b'icyubahiro bari muri uriya muhango wo kwibuka abaparmehutu bishwe muri 1973, tutibagiwe kandi ko (nk'uko wabikomojeho ariko wangiira) uyu Mado Bicamumpaka ari umwuzukuru w'impirimbanyi Balthazar Bicamumpaka, umwe mu bashinze MDR-Parmehutu, afatanije na Gregoire Kayibanda.
>>(For your info: Historical Dictionary of Rwanda )
>> 
>>           
>>Historical Dictionary of Rwanda
>>Blessed with natural beauty and rich vegetation, Rwanda is often called the 'land of a thousand hills' (le pays des mille collines). A proud people, the Banyarwanda...
>>View on books.google.com Preview by Yahoo
>> 
>>
>>
>>Iryo sebanya ryawe ryo kuvuga ngo nzoga Mado atavumba menya ko Mado atitumiye muri uriya muhango kandi ko (na Cypien Mugabo yumvireho) abari muri uriya muhango atari  abiciwe gusa.
>>
>>
>>Ongera kandi usome zeza uko ino nkuru yatanzwe maze urebe ko wazanzamuka maze usubize ubwenge ku gihe:
>>
>>
>>1.Nta muntu w'injagatira wigeze utumirwa kwa kundi bamwe bitumira. Buri wese watumiwe yari afite uwamutumiye.
>> 
>>2. Mu kiriziya imiryango yibuka yari yicaye imbere ifite n'amatara mu ntoki n'indabo.
>> 
>>3. Inyuma y'iyo miryango y'abiciwe hari hakurikiyeho abanyacyubahiro barirmo abanyepolitiki nka Madaleine Bicamumpaka wo muri FDU na Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda usanzwe unayobora association des victims Tubeho Twese wabonaga ko yubashywe cyane.
>> 
>>---------------------------------------------
>> 
>>From: "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
>>To: "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
>>Sent: Thursday, August 21, 2014 10:29 AM
>>Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Re: Le prophete.fr: DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI
>> 
>>Yewe NZININK we, 
>>
>>Urankurugutuye pe ! nibyo koko iyo UTAZI kureba IRIZERA NEZA, bakwita BAGARIRAYOSE ariko rero umbabarire nanjye nkubwire ko icyo gihe batakwita NYAKUBAHWA. Ariko rero nanone aho kugirango abantu barinde banyibazaho banyita MANEKO,nkaba mfite izina ry'inyangamugayo twese duhora twibuka BICAMUMPAKA, numva nagombye kuryubaha nkigengesera. Naho kuvuga ko haricyo mfa nawe, ntacyo mfa nawe rwose. Ahubwo uvuze ko nyirurugo yapfuye ntabwo aba ariwe wamwishe dore ko abanyarwanda mukunda byacitse.
>>Kuba rero uvuga ko ntacyo nunguye abandi, ibyo ni wowe ubibona utsyo kandi n'uburenganzira bwawe kuko singombwa ko tubona ibintu kimwe. Gusa abumva bumvise.
>>Gira amahoro muvandimwe
>>
>>
>>
>>--------------------------------------------
>>Le Jeudi 21 août 2014 16h29, "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
>>Yewe NZININK we, 
>>
>>Urankurugutuye pe ! nibyo koko iyo UTAZI kureba IRIZERA NEZA, bakwita BAGARIRAYOSE ariko rero umbabarire nanjye nkubwire ko icyo gihe batakwita NYAKUBAHWA. Ariko rero nanone aho kugirango abantu barinde banyibazaho banyita MANEKO,nkaba mfite izina ry'inyangamugayo twese duhora twibuka BICAMUMPAKA, numva nagombye kuryubaha nkigengesera. Naho kuvuga ko haricyo mfa nawe, ntacyo mfa nawe rwose. Ahubwo uvuze ko nyirurugo yapfuye ntabwo aba ariwe wamwishe dore ko abanyarwanda mukunda byacitse.
>>Kuba rero uvuga ko ntacyo nunguye abandi, ibyo ni wowe ubibona utsyo kandi n'uburenganzira bwawe kuko singombwa ko tubona ibintu kimwe. Gusa abumva bumvise.
>>Gira amahoro muvandi.
>>
>> 
>>--------------------------------------------
>>
>>On Aug 21, 2014, at 7:39, "Mujawamariya Belise mujabel07@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:
>>
>>
>>
>>
>>
>>
>>Yemwe hari aho nsomye ngo na NYAKUBAHWA MADALENA BICAMUMPAKA ! mu bubiligi hari abahanga bazi kogeza pe !
>>Ariko uwabyanditse niba atashatse kwisekereza, uretse ko hari n'uwanditse ngo yari yagiye kunekera bene wabo ! URIYA MADO SE HARI UBUKWE ADATAHA :
>>
>>S'UBUKWE BW'INTARE ZOGOSHANYA IMIGARA, aba yahageze,
>>S'UBUKWE BW'IBIRURA BICURA IMIGAMBI, aba ahahagaze;
>>Yewe N'UBUKWE BW'INKWAVU ZIRIRA KIMARI, aba yabukereye !!!
>>
>>-----------------------------------------
>>
>>Le Mercredi 20 août 2014 0h54, Tit Tj <te82000te@gmail.com> a écrit :
>>
>> 1. Source: http://www.leprophete.fr/news.php?id=549 
>> 2.
>>
>> 3. DORE UKO KWIBUKA KAYIBANDA NA BAGENZI BE BYAGENZE UMUNOTA KUWUNDI
>> 4.
>>
>> 5. MBERE NA MBERE NDAGIRANGO MBABWIRE KO BYARI BISHYUZE CYANE: Kubantu mutashoboye kuhigerera ndagirango mbabwire ko koko kwibuka Kayibanda na bagenzi be byabaye ibitangaza pe. Kiriziya ya Woluwe aho byabereye yaruzuye no hejuru irapfundikira kuburyo kubona umwanya byari bigoye. Umuntu wavuze abantu Magana atatu ubanza yarabagabanije bari barenze. Mugutumire kandi byagize ibanga rikomeye kuburyo byarinze birangira nta invitation itanzwe kumugaragaro isobanura aho ibintu bizabera. Nta muntu w'injagatira wigeze utumirwa kwa kundi bamwe bitumira. Buri wese watumiwe yari afite uwamutumiye. N'uwaba yarizanye yibiwe ibanga n'undi watumiwe ntabwo ngirango wageza kubantu 15. Imiryango y'abasangira kandi nabo ni isoko n'amaduka kuko wasangaga 90 ku ijana aribo bo ubwabo n'abana babo n'abagore babo. UKO BYATANGIYE: Mu itangira, kuri alitari bari bahashyize amafoto y'abaza kwibukwa kandi buri muryango wose warimo kwibuka wabaga ufite ururabo ruriho izina
> ry'umubyeyi wabo. Uwafashe ijambo bwa mbere ni Ndahayo Eugene wifurije ikaze abantu bose kandi avuga ijambo rirerire gato ndetse ageze aho ararira maze n'abandi bantu bararira. Umukobwa wa Kayibanda niwe wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura. ubwo nyuma yaho Padiri Athanase wari uyoboye imihango yatangiye misa uko bisanzwe maze nawe ageze aho aha urubuga uwitwa Bizindori maze avuga ijambo rirerire cyane ririmo akababaro kenshi cyane ararira n'abantu bose bararira mukiriziya biracika. Ubwo nawe hari umudamu wamushyiriye igitambaro cyo kwihanagura ariko kigeze aho gihinduka amazi kubera amarira menshi. Yanageze aho avuga ko Kayibanda yishwe afite imyaka 49 nk'iyo Bizindori afite kuri ubu. Ubwo Bizindori yakurikiwe n'abadamu barimo umukobwa wa Kayibanda bavuga amasengesho mugifurama, igifaransa ubanza n'ikinyarwanda cyaravuzwe niba nibuka neza. Abo badamu bose ni Gregoire Harerimana wabaprotokoraga kuri alitari ariko akaba ari nawe mutware
w'abaririmbyi.
> Mukiriziya imiryango yibuka yari yicaye imbere ifite n'amatara muntoki n'indabo. Inyuma y'iyo miryango y'abiciwe hari hakurikiyeho abanyacyubahiro bairmo abanyepolitiki nka Madaleine Bicamumpaka wo muri FDU na Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda usanzwe unayobora association des victims Tubeho Twese wabonaga ko yubashywe cane. Twagiramungu Faustin yari ahari ariko yaje akererewe kuburyo ntabonye n'aho yari yicaye. Umusaza Singaye na we yari ahari yaje akererewe ariko we bahise bamushakira umwanya imbere ubona ko yubashywe nawe. Ntabwo ariko ibyo byubahiro bahaye Singaye bigeze babiha Twagiramungu Faustin. Ntumbaze impamvu. Misa irimo ihumuza, Padiri Athanase yavuze ko nawe Kayibanda yari umubyeyi we wo muri batisimu akaba ashimishijwe cyane n'uko ariwe wayoboye igitambo cya misa cyo kumwibuka. Ubwo misa yahize ihumuza maze Ndahayo afata ijambo nanone ariko arivuga mukinyarwanda abwira abantu ko bajya gusangira ikirahure. Abantu bose
> bagiye n'amaguru bajya muri salle yari iri aho hafi maze buri wese akihereza icyo kunywa. Hari hari za champagnes ziruta ubwinshi abantu na za jupileli na lefu na za vins n'amazi n'ibindi. Abantu barasangiye maze bagasuhuzanya bahuza urugwiro cyane, abandi nabo bakifotozanya ndetse n'imiryango y'abibuka nayo igafata amafoto. Abantu bamaze guhaga ibyo kunywa nibwo Gregoire Harerimana wakoraga akazi ko kuba ari utanga amajambo yafashe ijambo asaba abantu bose kuza munzu kandi bagaceceka kuko hagiye kuvugirwa ijambo rikomeye cyane batifuza ko hari n'umwe warirogoya. Ubwo ijambo barihaye umugabo witwa Munyandamutsa uba mu Buholandi bigaragara ko akiri n'umujeune ariko ucecetse cyane ndetse wubashywe cyane. Munyandamutsa yafashe ijambo rikaze maze akoresha imvugo yo kuzimiza abantu benshi baratakara arimo avuga uko abantu bishwe n'uko byakurikiranye. Uko bishwe yabivuze uko byagenze ijambo kurindi maze n'abantu barongera bararira. Kuzimiza yagukoreshaga
> avuga amazina y'abicanyi. Habyarimana Juvenal yamwitaga Nyirubutaka n'andi mazina nk'ayinkanda azimije cyane ariko akageza aho akamuvuga uko ari abantu bakamenya ko ari we arimo kuvuga. Munyandamutsa afata ijambo wagirango niwe wari wabaye Kayibanda cyangwa OBAMA. Kwa kundi Obama avuga ijambo ibihangange bimuri inyuma ninako byari bimeze no kuri Munyandamutsa. Munyandamutsa avuga ijambo, inyuma ye hari hahagaze igihangange Matata joseph wa CLIIR n'igihange Rutayisire Boniface wa TUBEHO TWESE. Ubwo Munyandamutsa arangije ijambo abantu bose bamuhaye amashyi menshi cyaneee biratinda. Munyandamutsa arangije kuvuga kandi yahise aherezanya umukono na Rutayisire Boniface kwa kundi uba urangije discours maze ugaherezanya umukono n'igikomerezwa nk'uko Obama akunze kubigenza. Ndetse wabonaga ko iyo geste yari iri ku isiri kuko niwe yabikozeho wenyine kandi abikora kuri TUBEHO TWESE yibuka abivictimes bose. Impamvu mbivuze ko byari ku isiri nuko icyo kigabo
> Rutayisire Boniface nakibonye inshuro nyinshi gisabana cyane n'abantu bateguye kuriya kwibuka hamwe n'abandi basangirangendo bose barimo ba gregoire, Bizindori, Bernadeta,n'abandi ndetse nakibonye kifotozanya na ba Ndahayo n'urugwiro rwinshi cyane. No muri kiriziya, cya Rutayisire Boniface cyashatse kunyara nk'abandi bose uko bajyaga kunyara kuko misa yari yatinze maze sha wa wundi witwa Kabagema (umwe mubakuru b'ishyaka PDP)wari mubateguye imihango aza kugiprotokora akijyana kunyara. Ntihazagire umbeshya, cya Rutayisire Boniface gifitanye ubumwe bukomeye n'abasangirangendo bose ntabwo ari gusa. Na munyandamutsa asoza ijambo rye yashimiye n'abagiye babashikariza kwibuka kandi icyo cya Rutayisire Boniface nicyo cyahoraga buri mwaka kiduhira hano hanze ngo nabo nibibuke ni ba victimes. Mubintu byantangaje ariko cyane n'uko nabonye Twagiramungu Faustin asa n'umuntu ukonje no mu kwiyakira kandi yitwa umukwe wa Kayibanda. Ibya Twagiramungu Faustin byifashe
> bite mumateka y'abasangirangendo ko nari nziko ari we uza nk'umukuru w'imihango ariko nkabona yari umugererwa nkatwe twese? Si ukubabeshya ntabwo Twagiramungu yahawe ibyubahiro bidasanzwe nk'uko nari mbyiteze. No mukuza mu misa, bashakiye Singaye umwanya mwiza imbere ariko sinigeze mbona babikorera Twagiramungu Faustin kandi urebye baraziye igihe kimwe misa yatangiye. Mubari bahari nabonyemo na Munyazesa wahoze ari Ministiri w'ubutegetsi bw'igihugu kubwa Habyarimana. Uwaba azi umuntu ukomeye nibagiwe yanyunganira cyangwa se niba nibagiwe ikintu runaka cy'ingenzi mubyabaye yanyunganira. Munyandamutsa arangije ijambo, ukwibuka kwasaga naho guhumuje. Icyo gihe ariko nanone inzoga zaje kubwinshi wagirango n'amakamyo arimo kuzizana maze abantu baranywa barahaga. Kwibuka ariko ntibyarangiriye aho kuko byarakomeje hagati y'imiyango bivanzemo no kwinegura. Abantu benshi bitabiriye uwo muhango bagiye bashima ko byari ibintu byiza kandi biteguye neza. Na none
> abenshi bifuje ko bajya barara inkera bakarikesha baganira kuri izo ntwari zazanye ubwigenge na Republika mu Rwanda. ikindi cyagarutse mumagambo y'abitabiriye igikorwa n'uko, uko kwibuka intwari zishwe muri 1973 Atari igikorwa cy'imiryango yabo yonyine ahubwo ari igikorwa cy'abanyarwanda bose kuburyo ngo ubutaha byazafasha abagitegura. Mubigejejweho na Jean de Dieu 
>> 6.
>>
>> 7. Source: http://www.leprophete.fr/news.php?id=549 
>>
>>
>>

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.