Pages

Friday 15 August 2014

Re: FDLR niraswa ntituzaba indorerezi, tuzayitabara (Faustin Twagiramungu).

Komera Rwaka.

Aha rwose ndabona urimo ucabiranya kubera ko udasubiza ibyo Manishimwe yabajije.

Uwiyise Pytho Pytho mu kanya yanditse ati:
"Njyewe iyo mbona bamwe kuri izi mbuga bitera amajeki ngo bazahangana na Kagame mu nzira y'amahoro. Twese ni byo twifuza, Ariko ntitwagombye kugumya kurota".

Niba ntibeshye rero iyi niyo position yawe, position ya JC. 
Biriya urimo kuvuga aho kwereka aho izo ngufu Rukokoma n'abambari be bazana nibyo nita gucsbiranya. 

Bitabaye ibyo CPC ushimagiza yaba ntaho itaniye na bariya uwiyise Pytho avuga ko bakiri mu nzozi (zitari zimwe za Rwanda Dream Initiative)!!!

Bwana Manishimwe rero, komera turi kumwe. 

Abakwikoma bose ujye ubohereza muri Birmanie kwa San Suki ubabaze niba hari ingufu yakoresheje kugirango agere aho ari. 

No mu Rwanda rero birashoboka. Ikibazo ni abakomehe kudutobera nkaba cg batabizi, bakadukereza cg bakadusubiza inyuma.

Pour votre info:

Kagame : Abaturage ntibankunda, Ndahiro.

Ndahiro : Baragukunda, Nyagasani, ko ubaha icyo barya se, ikindi ni iki?

Kagame : Bararya koko ? Ko iyo mbareba mu maso ko mbona yarahennye?

Nziza : Ni indoro y'igitinyiro, Nyagasani. Barya rimwe mu munsi birahagije, nta kindi bashaka, Nyagasani.

Kagame : Koko barankunda, Nziza?

Nziza : Baragukunda, Nyagasani, uretse amazimwe ahwihwiswa ngo warabahekuye, wica imbaga. Humura ariko, Nyagasani, uwo twumvise avuga nkuko, turamukacira tukamuryoza ko apfobya itsembabwoko.

Kagame : Ndahiro ko Nzizaaaaaa!

Ndahiro : Baragukunda, Nyagasani. Wanavuze ko na miliyoni yagucitse ikajya i Kongo. Izo si impuhwe se, Nyagasani ? Waranagize n'icyo gitekerezo, gihamya ni iyihe ko nta kimenyetso kiranga aho baba bariciwe?

Kagame : Abanyamerika ntibankunda, Ndahiro.

Ndahiro : Baragukunda, Nyagasani, uretse uriya mugore Suzana Rice, tutazi uwamutumye. Ari na Obama si Pentagone, icyangombwa ni ingufu za gisirikare.

Kagame : Nziza ibyo avuga ko bitampumurije?

Nziza: Baragukunda, Nyagasani, na Africom y'abasirikare babo yakoze raporo ivugako mu minsi iri imbere ushobora kuzagira ibibazo. Ni ukukunekera, Nyagasani.

Kagame : Abanyaburayi baranyanga, Nziza.

Nziza : Oya, baragukunda, Nyagasani, na Sarkozy yarakwakiriye kandi ni igihangange.

Kagame : Ndahiro koko Sarkozy arankunda?

Ndahiro : Aragukunda, Nyagasani. No muri iyi minsi abantu be basohoye raporo ivugako igisasu cyarashe indege y'uwo wasimbuye Habyarimana cyaturutse i Kanombe. Ntaho bigeze bavuga ko ari wowe watanze wayihanuye.

Kagame : Nziza ko Mushikiwabo yabivuze ukundi?

Nziza : Ibyo uvuga ni ukuri, Nyagasani. Kugeza ubu nanjye sinumva impamvu iriya raporo yasohotse. Ariko Sarkozy aragukunda, Nyagasani.

Kagame : Noneho amahanga arankunda.

Nziza : Aragukunda, Nyagasani, ntiwishinge abategetsi bo mu Bubiligi na Hispaniya banze kukuramutsa wabasuye. Ntiwishinge amagambo y'intumwa ya Amerika.

Ndahiro : Amahanga aragukunda, Nyagasani, ntiwishinge imiryango iharanira uburenganziramuntu n'abanyamakuru bakwamagana aho ugeze hose. Biriya byone ni amagambo. Bose ni useless.

Kagame : Abanyafurika bo barankunda, Nziza.

Nziza : Baragukunda, Nyagasani n'abatabizi bitaga abanzi bawe nka Museveni, wabonye ko ubu muri inshuti. Na Khadafi wigendeye yaragukundaga.

Kagame : Nyamwasa arashaka kumpirika, Ndahiro.

Ndahiro : Barakubeshya, Nyagasani, ni Rudasingwa kandi nta ngabo, yigeze.

Kagame : Umudamu Victoire Ingabire ko bambwira ko ari umutasi wo kumvana ku butegetsi?

Nziza  : Barakubeshya, Nyagasani, ntiyaguhangara kuko na we nta ngabo. Ararwanisha ijambo gusa. Ni useless.

Kagame : Aho harakomeye, Ndahiro.

Ndahiro : Harakomeye, Nyagasani, kuko ijambo  niryo rikuru, kandi twe turi ingabo, icyo tuzi ni ingufu.

Kagame : Nziza urabivugaho iki!

Nziza : Ariko humura, Nyagasani, yego ijambo niryo rikuru, iyo umuntu yarikwatse aba yagutsinze. Ariko humura, Nyagasani, wanivugiye ko ari umugore.

Kagame : Ndahiro none ko mbonaaaaaaa!

Ndahiro : Humura, Nyagasani, na Mutara Rudahigwa wavuze wijyanye i Bujumbura, wowe nibabikubwira uzanangire ntuzajye kwivuza.

Kagame : Mfite ubwoba, Nziza, amazi yarenze inkombe.

Nziza : Ufite ubwoba, Nyagasani, ndabireba, amazi yarenze inkombe. Gutsindirwa kw'ijambo, aho ntitwahateguye, ijambo ntiwarirasa, ijambo ntiwaritsindisha utari wigeze kwitoza kurivuga, kuko niwo wakabaye umuhamuro.

Kagame : Ubutegetsi burakendeye, Nziza, ubutegetsi buragiye, Ndahiro!

 

Nkiko : Barwanashyaka, baterankunga, ijambo koko niryo rikuru. Mureke turimwake burundu, maze murebe ngo n'ingabo ze akangisha ngo ziraba impehe. Ngaho rero nimutinyuke mwiyizere, mumenye ko mushobora guhindura ibintu bikajya mu nzira mushaka. Nimutinyuke nk'umukobwa uva iwabo, akajya iw'abandi, naho akahagira iwabo. Nk'umugore utwita, azi uko igise kiryana, ariko kubyara no kwungura umuryango bikarenga gutinya gupfira ku gise. Ejobundi umuntu yarambwiye ati ibyo murimo by'abanyarwanda si ibyanjye ubu ndi umufaransa. Naramusubije nti ntuzashobora kuba undi utabanje kuba wowe. Banyarwanda nimutinyuke, mufate ijambo murebe ngo turataha u Rwanda. Barwanashyaka nimutinyuke. Kayibanda n'abarwanashyaka bibanze, iyo baza gutinya umwami, dore ko we yari Imana, ntibari kujya kw'isonga ya Revolusiyo ya 1959, ngo bahirike ubwami i Gitarama kuri 28.01.1961, bimike demokarasi, twibutse uyu munsi, dore hashize imyaka 51.

 

Murakarama. Twese hamwe tuzatsinda.

 

FDU-InkingiNkiko Nsengimana,

Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa

https://mbasic.facebook.com/notes/victoire-ingabire-umuhoza/ikiganiro-cyabidishyi-kagame-nziza-na-ndahiro-uko-twakibwiwe-orl%C3%A9ans-france-tali/10150542036218423/?refid=17

On Aug 15, 2014, at 7:20, "Theobald Gakwaya tgakwaya@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Muvandimwe Manishimwe,
Gutabara ntibivuga gukoresha intwaro gusa. Kwumvisha urasa ko ntawe urasa uwashyize intwaro hasi k'ubushake ubwabyo ni ubutabazi.Abo bifuza kurasa bari batanze ultimatum y'amezi atatu ubu yavuye kuri atatu igera kuri atandatu uretse ko hasigaye amezi ane kuko noneho bihaye kugeza fin decembre 2014.Ameza ane ni menshi singombwa rwose kwemeza ko muri ayo mezi ntakizahinduka.Niba wumva kuba izo mpunzi z'abahutu zigiye kurasirwa muri Kongo ntacyo bikubwiye nta mpamvu mbona yo kugaya no guca intege abarimo bagerageza kugira icyo bakora. Mbese wowe nk'umunyarwanda nta muganda watanga uretse kwandika no kuvuga izina rya Twagiramungu Faustin gusa? Niba se koko wowe urwana intambara y'ibitekerezo Ni gute wumva ko CPC ari Twagiramungu Faustin? Erega nubwo yaba atariho dore ko mbona ko wowe aricyo kibazo ufite, CPC yagumaho kandi ikarangiza inshingano yiyemeje. Gutabara ni ibikorwa si amagmbo gusa kandi abari muri FDLR bazi ko harimo hakorwa byinshi uzabegere ubabaze niba wumva kubaza Twagiramungu Faustin bitakunogera.

Ukomere


On Friday, August 15, 2014 4:21 AM, "Jean de Dieu Manishimwe jdmanishimwe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Tuvugishukuri,

Ko najyaga mbona ugerageza gusubiza ibitekerezo (n'ubwo hari ibyo tutakumvikanaho) bikugendekeye gute ? FDLR ifite intwaro iramutse irashwe Twagiramungu yayitabaza iki ntazo afite ? Ni aho wakagombye gusubiza. Naho ayo mashuli yawe, niba warize aho abandi batize, ihamanire.


Jean de Dieu Manishimwe
18 rue Auguste Perret
75013 Paris


Le Vendredi 15 août 2014 4h25, "Theobald Gakwaya tgakwaya@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Mubabarire kuko batazi icyo bakora. Gusa ntibazatinda kubona ko bibeshye. Ikibazo ni uko bakomeza gukina mu bikomeye nk'abapfayongo.

Rwaka 


On Thursday, August 14, 2014 5:25 PM, "'J.C. Tuvugishukuri' psj_survivors@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Abahutu bamwe wangira ngo ntibigeze mu ishuli.
Ndashimira imana ko ntiganye nabo bameze batyo.Byali kuntera isoni.
Thanks to you God.
 


alt
It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. We Will Win ! 
 


From: "Jean de Dieu Manishimwe jdmanishimwe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, August 14, 2014 10:22 PM
Subject: Réf.: Re: *DHR* FDLR niraswa ntituzaba indorerezi, tuzayitabara (Faustin Twagiramungu).

 


Nibyo uvuze ukuri. Mbona Twagiramungu yarigize umwami wa opposition, yumva ko inzira yahisemo ariyo kamara, abandi bose bakagomba kumwoma inyuma.

Harya ngo FDLR niraswa azayitabarisha ingufu avanye he ?

------------------------------
Le lun. 11 août 2014 12:55 HAEC, UWIMANA Espÿffffffffffe9rance uwimanapouma@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] a écrit :

>Bwana King Kalimunda ugize neza kutugezaho ikiganiro Bwana Twagiramungu Faustin yatanze kuri Radio Impala agira icyo avuga kubirebana nuko ONU idashaka kumva ibyifuzo bya FDLR .Ariko nubwo Bwana Twagiramungu F.avugako ko FDLR niterwa izatabarwa akaba ahamagarira amashyaka kuba yashyigikira imigambi ya FDLR ndagira ngo rwose nk' umuntu mukorana uzamurye akara umwibutse ko ubu opposition ihanganye n' Ubutegetsi bwa FPR bityo mubyo atangaza ajye yirinda gushaka guhangana cg guhanganisha  andi mashyaka atumva kimwe n' inzira yahisemo cg se ibitekerezo bye.Kuko imvugo ye uyumvise isa naho imugaragaza ko yiyemeje guhangana kumpande zombi.
>
>
>Siko byakagombye kuko mbere na mbere ikibazo ugiteza ni ufite ubutegetsi(Ishyaka FPR) ingufu rero zagombye gukusanywa zigambirye kurwanya uteza ikibazo .Uko byakombye kubonerwa umuti bisaba imbaraga zifatika kandi zishyizehamwe.Kugeza ubu rero nta shyaka cg ishyirahamwe kamara ryari ryaboneka rishobora gukemura icyo kibazo kinigwa rya demokarasi mu Rwanda.
>Niba ishyaka cg ihuriro ryumva ko ryihagije nirikore rireke guta igihe rishaka gusenyana .
>
>
>FCLR-Ubumwe yabivuze neza igira iti:Abumva batiteguye kwigomwa ibyo aribyo byose ndetse n' ubuzima bwabo kugirango igihugu kibohozwe bagomba kwicecekera bakareka Kagame akababera Umwami mushya.
>Njye nkongeraho ko abumva hari icyo bari gukora ko batagombye kugira impungenge ahubwo bazivune uzabaka kumatunda yabo batarafatanyije kuyahinga ariko babe baretse kwivuga imyato batarafunga n' imishumi ya bote.
>
>
>
>
>E.Uwimana
>
>
>
>
>
>
>Le Lundi 11 août 2014 2h02, "King Kalimunda kingkalimunda@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
>
>
>
>
>

>Nyuma y'aho Russ Feingold intumwa idasanzwe ya leta zunze Ubumwe z'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari atangarije kuwa kabiri taliki ya 5/08/2014 ko nyuma y'amezi 6 FDLR izaraswa niba idashyize intwaro hasi ndetse ikaba itemerewe no gukora politique mu Rwanda, Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye ikiganiro na radiyo Impala agira icyo avuga kuri ayo magambo,avugako FDLR niraswa ntakurebera kuzabaho izatabarwa !
>
>
>
>
>Kanda aha usome ibikurikira: http://www.veritasinfo.fr/2014/08/fdlr-niraswa-ntituzaba-indorerezi-tuzayitabara-faustin-twagiramungu.htmlhttp://www.veritasinfo.fr/2014/08/fdlr-niraswa-ntituzaba-indorerezi-tuzayitabara-faustin-twagiramungu.html









__._,_.___

Envoyé par : Theobald Gakwaya <tgakwaya@yahoo.com>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (7)
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.