Pages

Saturday, 23 August 2014

Re: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Re: Mémoire pour les victimes du coup d’Etat d u 5/07/1973: Discours prononcé lors de la pr emière convention

Byilingiro rwose gerageza wihangane ukomeze urengere ubumenyi,ubwenge n' ubunyangamugayo bwawe.
Singombwa uko Dr Gasana Anastase yanditse ikintu ugomba kumvako ugomba kumwamagana.Wowe jya ureba ibitekerezo atanze abe aribyo ugira icyo uvugaho ariko ni ukomeza kureba izina ry' uwanditse ushobora kuzasanga waribeshye kuri benshi.
Bishobotse wakurikira ibitekerezo akaba aribyo ujora cg ukosora.
Erega Gasana ni umunyapolitiki kandi wiyemeje gukomeza kuyikora.None urumva ibintu byose yagenda abishima ?Ubwo se we yaba aje gukora ik?Ubundi umunyapolitiki agomba kubanza kugaragaza amakosa yakozwe yabaye muri politiki ashaka gusimbuza iye,bityo akagaragaza agashya iye yaba izanye.Nsanga rero Dr Gasana ariho abarizwa nkuko nabikubwiye usubiye inyuma ukajoro n'abandi ba nyapolitiki yaba abari mugihugu imbere cg abari hanze ushobora gusanga hari n'abajorwa kurusha Gasana.Ikindi tujye tumenyako nta mwere kuri iy'isi ubaho kandi hakosa ukora.

Harya ubu abiyicariye ntibagire politiki bagaragaramo cg umuryango udashamikiye kuri Leta nibo bagomba gushimwa kandi i Rwanda bikomeje gucika?
Aho turi duharanire kuzimya uriya muriro ukomeje kwaka i Rwanda.
Week-end nziza muturanyi.
Abibuka bibuke ariko duhaguruke duharanire uko icyatumye abo bibukwa barenganywa kitazongera kuba iwacu i Rwanda.


Le Samedi 23 août 2014 4h39, "byilin@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 


Dr. Gasana,
Urakoresha demagogie pour faire une recuperation politique d'un evenement culturel.
Rwagasana yavuze ibyo yabonye kuli regime ya Habyarimana, ariko urabiheraho ugashaka gusobanura ibyo muli 1972—3 by'imvururu mumashuri kandi abakoze ukwibuka bataragize uwo babura icyo gihe, na Rwagasana atarabyamaganye ngo abishyire kuri regime ya Habyarimana, kandi ibyo by'izo mvururu byarabaye nyine kuri regime ya Kayibanda.
Ikindi n'uko uhakana ko nta infiltrations zakozwe na FPR mbere ya Avril 1994, kandi byariyemerejwe bikanandikwa n'ababikoze. Ndibaza aho mujyana abanyarwanda mutaramenya kuvugisha ukuri!
Ndi Semahoro

------------------------------
On Fri, Aug 22, 2014 9:10 PM EDT Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights] wrote:

>RWAGASANA,
>1.Ngushimiye temoignage yawe ya kuriya kuntu abantu uzi mwiganye bishwe
>abari bagize umutekano muri leta ya Habyarimana babanje gukora ikinamico
>ryo guteza akaduruvayo mu kabari abantu barimo kugirango babone uko
>babafata bajye kubica. Ibi birafasha cyane bariya bavictimes bibutse ababo
>taliki ya 16/08/2014 kumenya amateka mabi yose y'imfu z'ababo, gukurikirana
>uko ababo bishwe no kumenya ko hari n'abandi bishwe nyuma y'ababo kandi
>bishwe bazira kimwe n'ababyeyi ba bariya ko ari abanyenduga.Waba utugiriye
>neza twese abasomyi ariko cyane cyane bariya bavictimes, uduhaye amazina ya
>bariya mwiganye bari abakozi ba leta n'abari mu gisilikare bishwe n'igihe
>biciwe, kuko ubu ni amateka y'igihugu cyacu twese arimo yiyandika.
>2.Kuriya abari bashinzwe umutekano bo muri leta yaHabarimana aribo bateraga
>akaduruvayo ahantu kugirango babone uko bafata bariya uvuga bajye kubica,
>ni nako ari bo bateye akaduruvayo n'ubwicanyi mu mashuli no kwirukana
>abatutsi mu kazi ka leta no mu mashuli kugirango babonereho uko bakora coup
>d'Etat babeshya ngo baje gukura u Rwanda mu rwobo kandi aribo barutaye muri
>urwo rwobo bavugaga. Kuko niba barirukanaga abatutsi mu mashuli no mu kazi
>ka leta ni uko abo batutsi bari bari muri ayo mshuli no muri ako kazi ari
>benshi; ntibajyaga kubirukana aho batari. Nyuma nibwo Habyarimana
>n'abafasha be bavuze ngo Kayibanda yari yararangaye abatutsi baramubanye
>benshi mu mashuli no mu kazi ka leta nuko bashyiraho politiki y'iringaniza
>ry'amoko n'ututrere mu mashuli no mu kazi ka leta precisemment.
>3. Kuriya ubivuze byatangiye kiriya gihe bikabura gitangira ni byo kuko mu
>1990 wibuke ko Habyarima n'abafasha be bongeye gukora irindi kinamico
>bakarara barasa mu mugi wa Kigali babeshya ngo ni FPR yateye mu mugi ariko
>ikihishe inyuma ari ukugirango batoragure abatutsi bose mu mugi n'abahutu
>bo mu Nduga batigeze bishimira ubutegetsi bwa Habyarimana, bajye
>kubafungira kuri stade regionale i Nyamirambo ubundi babone uko bagenda
>bakuramo abo bajya kwica ngo ni ibyitso by'inkotanyi byaraye birasa mu mugi
>kandi atari byo.
>4.Twe amashyaka yita kubanyarwnda bose n'abavictimes bose nta kuvangura
>ariyo BANYRWANDA PARTY , PRM/MRP-ABASANGIZI n'andi mashyaka dukunze
>kubiganiraho kuko tubisangiye dushyigikiye bariya bapfushije ababo
>mw'ifatwa ry'ubutegetsi ku ngufu ryabaye taliki ya 5/7/1973 bakabuzwa
>uburyo bagatotezwa ntibamenye irengero ry'ababo kugeza ubu imyaka ikaba
>imaze gushira ari 41 kandi tubafashe mu mugongo. (Gasana Anastase,
>umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwnda
>bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
>2014-08-21 19:59 GMT-04:00 gerwaga@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <
>Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
>
>>
>>
>> Enfin, les rwandais pensent a ces morts oubliés. Il n'est jamais tard pour
>> une action juste. Ces rwandais ont été lâchement, atrocement assassines,
>> uniquement, pour la plupart, parce qu'ils étaient de Gitarama !!! Quel
>> crime que d'être alors, originaire de Gitarama !!??? Comme si cela ne leur
>> (les tueurs) suffisait pas, ils ont continué leurs assassinats ... Ils
>> envoyaient par exemple des voyous provoquer des bagarres dans les cabarets
>> ou étaient des intellectuels de Gitarama, et la police venaient ramasser
>> tous ceux qui étaient la pour interrogatoire. Ensuite les gens étaient
>> relâchés sauf ces intellectuels, qui disparaissaient (assassinés).
>>
>> *TOUS* mes compagnons gitaramiens avec qui j'avais étudié au Petit
>> Séminaire Saint Léon de Kabgayi, qui occupaient des postes importants dans
>> l'administration, l'armée, etc... ont été tués. *TOUS.*
>>
>>
>>
>> Pourquoi??? Pour rien. Parce qu'ils étaient de GITARAMA !? Tués et d'une
>> mort atroce. JUSTE COMME ils ont tué, vint ans après, un million de
>> rwandais, parce qu'ils étaient TUTSIS!!?
>>
>>
>>
>> Mais alors, comment comprendre, comment expliquer, que les descendants de
>> ces victimes de HABYARIMANA, vingt ans après, ont *exterminé a leur tour
>> des milliers de Tutsis innocens dans un génocide sans nom, POUR VENGER CE
>> MEME CRIMINEL de HABYARIMANA qui avait exterminee leurs parents, amis, ...*
>>
>>
>>
>> Vas y comprendre quelque chose ... !
>>
>>
>>
>> En tout cas c'est très bien kwibuka ziriya nzirakarengane. Abazishe
>> urubozo ninabo bapanze kumara abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi. Esprit
>> ya non respect de la vie humaine niho yatangiriye, ibura gitangira
>> irakuraaa kugera muri 1994. Ndatekereza ko iyo abatutsi bashiraho muri 1994
>> ubu nta munyagitarama (ndetse n'umunyabutare) uba akiriho...
>>
>>
>>
>>
>>
>> rwagasana
>>
>>
>>
>>
>>

__._,_.___

Envoyé par : byilin@yahoo.com
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)
-----------------------------------------------------------------------

FONDATION BANYARWANDA est un forum libre.  Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent  être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance. 
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05             
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda


-----------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.