Pages

Wednesday 27 August 2014

Re: Rwagasana: ABANYANDUGA,ABATUTSI,ABAKIGA: "AMAKURU CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BO MUNDUGA BIBUTSE ABABO AMAKURU CONFIDENTIEL YAFASHA ABAHUTU BAREBA KURE BO MUNDUGA BIBUTSE HAMWE N'ABAKIGA NDETSE N'ABATUTSI BADAKURIKIRA IBIBA MURI BENEWABO"

Mugabo Sipiriyani,
1. Ni byiza kuri twese abasomyi n'abandi tsi bo kuri izi mbuga kubona ibibazo nka biriya wibaza ukabitubaza bityo ukaba ubibajije n'undi wese uri hano ku karubanda y'urubugu.
 2. Ndashima Uwimana Esperance isesengura yakoze n'ibisubizo yatanze kandi ndemeranya nawe. Ndemeranya Semahoro aho atubwira ko ba mpatsibihugu b'abanyamahanga bakora umurimo wo kuturyanisha hagati yacu abanyarwanda kugirango tumarane ubutitsa kuko bo bafite icyo bashaka muri kariya karere kacu.
3. Ku bwicanyi bwahitanye abatutsi benshi mu mpera za 1963, ikiswe icyo gihe "Noel Rouge" ndemeranya na Rwagasana Gerard. Ubutegetsi bwa perezida Kayibanda bwaguye mu mutego inyenzi zabuteze zibutera kuko zashaka ko bwihimura ku batutsi bari mu gihugu imbere. Abatutsi bari mu gihugu imbere umutekano wabo wari ushinzwe leta y'u Rwanda yagiyeho taliki ya 1/7/1962 ifite igipolisi n'igisilikare byari bifite inshingano zo kurinda ubusugire bw'igihugu n'abenegihugu bose nta kuvangura ngo n'uko inyenzi zateye.
4.Politics mbi z'u Rwanda zifite imizi mu ngoma ya Cyami yategetse u Rwanda imyaka 500 maze bigatuma imitegekere yayo ijya mu mico y'igihugu no mu mitwe y'abanyarwanda bose. Urugero ni biriya Esperance yavuze by'ubwiru bwabyaye ubutegetsi bwo mu Rwanda buhora iteka bwubakiye  ku kinyoma. Ubutegetsi bwa Cyami nyiginya ntutsi mu Rwanda ni bwo bwazanye umuco w' ubwicanyi mu butegetsi. Ni bwo no kungoma y'Umwami Kigeli V bwakoze bwambere amalistes(urutonde) rw'abanyarwanda(bo mu bwoko bw'abahutu bo kwicwa kuko butashaka gusangira nabo ubutegetsi). Ni nabwo bwateye imvururu zo muri 1959 butuma abanyarwanda bamwe(bo mu bwoko bw'abatutsi bahunga igihugu cyabo; ntabwo ari Kayibanda wabiteye si we wabirukanye).Mu nama y'umushyikirano 2000 I Kigali uwari Executive Secretary wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge Nyakwigendera Aloysia Inyumba(umututsikazi) yagize ati "ikibazo cy'abahutu n'abatutsi kirakomeye ni ingorabahizi kuko abahutu bavuga ko ari abatutsi bagiteye ko ari nabo bagomba kukirangiza". Iyi nteruro, iri jambo ryo kuba yarakojeje agatoki aho katagomba gukozwa n'umututsi, irir mu byo yazize kuva icyo gihe kugeza ubwo bamuhaga ku "tuzi twa Dan Munyuza" ubundi abaganga babifitiye amabwiriza bakandika ko azize cancer yo mu mihogo! Nagirango mbwire buri wese ushishikajwe n'inzira y'ukuri mu gusesengura ibibazo by'u Rwanda, ko u Rwanda kuva kungo ya Cyami ntutsi ugaca muri repubulika mputu zombie kagera muri repubulika ntutsi ya mbere ari nayo iriho ubu, u Rwanda rumaze gutegekwa n'Abakuru b'Igihugu 35 harimo abami 32 n'abaperezida 3(batatu); muri abo baperezida batatu hakabamo abahutu 2 n'umututsu umwe(abaperezida b'agateganyo,agakingirizo n'abasimbura ari bo Mbonyumutwa, Sindikubwabo na Bizimungu, simbabara kuko nta regime bitiriwe). Uko bose ari 35 bategetse u Rwanda bakagira impact ku gihugu n'abanyarwnda bose harimo abatutsi 33 n'abahutu 2(babiri) gusa. Bariya bakuru b'igihugu bo mu bwoko bw'abatutsi uko ari 33 bategetse u Rwanda imyaka hafi 500 naho abakuru b'igihugu bo mu bwoko bw'abahutu uko ari 2 bategeka imyaka 32 gusa(Kayibanda: 11 na Habyarimana: 21). Ntawakwihanukira rero ngo agereke ibibazo by'ubwicanyi bw'abatutsi mu Rwanda kuri Kayibanda na Habyarimana bonyine asize Umwami Kigeli n'Umwami Rudahigwa n'abandi Bami bose bamubanjirije ngo arebe responsabilite yabo nabo muri ubwo bwicanyi kandi bigaragara ko ihari ndetse iremereye cyane.
5. Abanyarwanda bubu Cyprien Mugabo abariza, ni ukumenya ko niba mu Rwanda haracuze umwijima kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu, uwo mwijima ntabwo uzakurwaho n'undi mwijima nkuko byagenze mu 1994. Uzakurwaho n'urumuli, uzakurwaho n'umucyo. Niba u Rwanda kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu u Rwanda rwarishwe n'ubutegetsi bubi bushingiye ku bwiru n' kinyoma, ibyo bigomba gusimburwa n'ukuri no gukorera mu mucyo(transparence). Niba ubutegetsi kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu  bwararanzwe no kwica abantu, ibyo bigomba gusimburwa no kubahiriza uburenganzira n'ubuzima bwa buri munyarwanda. Niba ubutegetsi mu Rwanda kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu bwararanzwe n'ivangurabwoko, rigomba gusimburwa no kureshyeshya abanyarwanda bose imbere y'igihugu cyabo n'amategeko akigenga kandi bose bakagira ijambo ringana mu birebana n'igihugu cyabo,ntawe uherekeje undi/ntawe ugaragiye undi, ahubwo bose bareshya. Niba u Rwanda kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu bwarishwe n'ubutegetsi bushingiye ku gitugu akarengane,iterabwoba n'urugomo, ibyo bigomba kuva mu nzira bigasimbuzwa DEMOKARASI n'amahame yayo meza aha abenegihugu bose kwishyiriraho ubutegetsi bashaka n'abategetsi bashaka, binyuze nzira z'amatora adafifitse. Bityo abategetsi bo mu Rwanda bazumva ko ari abakozi b'abaturage, ko abaturage ari bo bakoresha babo, ko ari bo babaha ubutegetsi bakanabubambura igihe batujuje uko bikwiye inshingano zabo cyangwa se mu gihe mandats batorewe zirangiye. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi) 


2014-08-25 18:27 GMT-04:00 Cyprien Mugabo <mugaboc2002@yahoo.fr>:
Ba Bwana Rwagasana na Gasana Anastase, 
Ndagirango mbashimire ibiganiro byanyu kuri iyi nyandiko kuko kuyizana hano n'ubundi niyo yari gahunda kugirango iganirweho abantu bungurane ibitekerezo. Na none kandi ibiganiro byanyu ntawabyitaho muramutse muvuga bimwe cyangwa mushimana kuko ntacyo byaba bimaze. 
Kubakurikirana ibiganiro wenda batamenyereye iby'imbuga,  nabibutsako ko kuganira gutya bitajya bigira icyo bihindura kuri message runaka y'ibanze iba igomba gutambuka cyangwa iba yaratambutse. Icyo bifasha ahubwo n'uko n'utarabonye ikintu runaka agira igihe cyo kugisanga kumbuga. Ibyo biba byiza cyane  cyane  kumbuga zigira gahunda y'abantu bataba messages vuba bayirenzaho izindi kugirango zitagaruka cyangwa zitagarara iyo zibabangamiye. Hari n'igihe mubaganira umwe ahisemo kwiganirira byo kwiganirira bikaba byagera n'aho yivuguruza bibaho. Icyo kuganira kuri message bifasha cyane ni uko  gutangaza message inshuro nyinshi igaruka nta comentaire cyangwa ibiganiro kugirango ibonwe n'abatarayibonye, usanga ba nyir'imbuga bamwe batabikunda. Iyo message iganiriweho nibwo buryo bwiza. Hari n'abo najyaga numva ngo barishyura kugirango habeho abemera kugarura message bashaka ko igaruka kenshi. 

Ba Bwana Gasana Anastase na Rwagasana Gerard, nimunyemerere mbabwire ko nasomye ibyo mwese mwanditse nkasanga iby'ibanze mubyumvikanaho ndetse mubivuga kimwe. Ibyo muhurizaho n'uko bariya bantu bibutse tariki ya 16/8/2014 ari ikintu cyiza mushima ndetse mukavuga ko byakabaye byarabaye no mumyaka ishize yose. 

Aho jye mbona mutandukanya kandi ngirango mbibarizeho ibibazo bike ni kukintu cy'uko Gasana Anasatse mubo ashima bibutswe we ashyiramo bose na Kayibanda arimo, noneho Rwagasana akavuga ko yabarwaho abatutsi leta ye yishe ikanabamenesha. Icyo muhurizaho kuri Kayibanda ariko nuko mugaya ko abari bafatanije nawe bamusimbuye, bamwishe nabi muburyo bwa kinyamaswa. 

Ikibazo nibariza Gasana ariko ni ukumenya niba yemera ko ibyaberye kugikongoro Rwagasana avuga abibona kimwe nawe.

Na none Rwagasana nkunze aho agera kure mumurongo yatangiranye kuri iki kibazo amenyesha ko abanyanduga bishwe, kuri  we atabita aba parmehutu kuko Parmehutu yari iya bose. Ibyo bikaba bihuza na message y'ibanze yatambutse isobanura ko abatutsi benshi batari abahezanguzi bahinduye imyumvire abandi nka Rwagasana bakaba basanzwe bazi ko   abanyanduga bishwe batabarwaho  ubuparmehutu.  Iyo ninayo message y'ibanze  yatumye nkunda nanjye ya message ya mbere yatambutse kuko ivuga ukuri.  Nkaba nshimira Rwagasana kuba yongeye no kuyishyira imbere munyandiko ye.

Icyo nibaza ariko ntafitiye igisubizo ngirango namwe niba hari icyo mwaba mufite, ni kubirebana n'ibyo n'amagambo akunze kugaruka muri politiki y'iki gihe. Iyo witegereje usanga hari ibintu bitatu by'inkingi muri politiki nyarwanda aribyo ABANYANDUGA, ABAKIGA, ABATUTSI. Iyo ubyitegereye usanga bivaga  ibyo wakwita uturere hamwe n'ibyo wakwita n'ibyo wakwita amoko n'ubwo bamwe iyo uvuze amoko bavuga bati si amoko, etc.
Icyo mbona muri politiki n'uko ibyo bintu biriho kandi no muri ibi biganiro bimaze iminsi byagiye bigaruka. Umuntu yabyifatamo ate kugiranga ababarirwa muri ibyo bintu basangire n'abandi banyarwanda ubutegetsi bose banganya ijambo. Iyo witegereje buri wese akurura ajyana mucyo nakwita igikuta cye uretse ngirango igikuta cy'abanyanduga kubera ubugari bwacyo kuko usangamo uruvange rwa byose (Nduga Ngari igizwe n'amaperefegitura yose (kubwa kera) ukuyemo Ruhengeri-Gisenyi, abahutu barongoranye n'abatutsi kubwinshi n'ubwo ubisanga hose, etc.  Abakiga bo n'abakiga kuko ubivuze aba avuga Ruhengeri-Gisenyi (kunyito za kera). Igikuta cyindi ni icy'abatutsi. He kugira uwumva ko nibagiwe abatwa. 
Ko amashyaka yiyubaka cyangwa ingoma zikabaho ariko ibyo bintu bikanga biyarusha imbaraga cyangwa bikazirusha imbaraga bikigaragaza umuntu yabyifatamo ate. Iyo witegereje muri politiki hari naho bigeza bigasaba buri wese kugira aho ahagaze kuri icyo kintu kuburyo njye biranjena ariko ni ukuri kuriho kw'abanyarwanda. Ese abanyarwanda b'ubu babyifatamo gute? ibyo bikuta byagirana ibiganiro bya politiki ? Ibyo bikuta umuntu yabyirengagiza?  Uwashobora yakunganira aba bagambo mbajije.
Mugabo



----------------------------------------------------------------------------


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.