Pages

Wednesday 6 August 2014

FDU-Inkingi: Mitingi yo kuwa 2 Kanama 2014 i Rouen mu Bufaransa


FDU-Inkingi: Mitingi yo kuwa 2 Kanama 2014 i Rouen mu Bufaransa.

KANAMA 06, 2014  
Ijambo rya Dr. Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa
Barwanashyaka ba FDU-Inkingi,
Namwe mushaka kuba abarwanashyaka,
Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi nyobora yabasezeranije kenshi kuza kubasura ariko buri gihe hakagira igicamo ntituze. N'uyu munsi byari bigiye kuba ko kuko twatakaje mugenzi wacu w'imena, Bwana Stanislas Niyibizi, atari ukuvuga ko yari Prezida wa CPL y'u Buholandi, ahubwo ko yari inshuti, yari mugenzi wacu twagishaga inama za politiki n'iz'ubuzima busanzwe. Umuntu wakugiraga inama ukayikurikira uko yayikugiriye kuko yakwumvise, kuko yabaga yize ikibazo wamugejejeho kuva mu mizi. None yatabarutse.. Byabaye ngombwa ko muri komite yacu twigabanyamo intumwa, bamwe bakajya gushyingura mugenzi wacu, abandi tukaza hano. Ubu mu kanya saa munani bamushyinguraga, nkaba mbasabye kwifatanya n'abandi, tugafata umunota umwe bucece, twibuka mugenzi wacu Stanis Niyibizi watabarutse.
(umunota umwe bucece).
Murakoze.
Barwanashyaka,
Abashinze FDU-Inkingi, bamwe muri twe tukanagira amahirwe yo kuyiyobora, byaturutse ku misesengurire y'amizero twashoboraga gushingiraho kugira ngo dushyireho ubuyobozi bw'igihugu bwemera ubureshye bw'abanyarwanda na demokrasi, ko nta n'umuntu n'umwe uvukana imbuto ngo undi avukane ikara. Ayo mizero ashingiye ku ngingo-mizi za Revolusiyo yo mu wa 1959. Byaturutse kandi ku misesengurire y'amahano n'akaga Leta zatubanjirije zaroshye mu banyarwanda, twashakaga kurandura tuvuye mu mizi, kugira ngo dushyireho ubutegetsi abanyarwanda bose bibonamo. Ayo mahano ni irondakoko ryatubyariye Jenoside yibasiye abatutsi, ni ibyaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu nk'ibyabereye ku mpunzi z'abahutu muri Kongo, umuntu atatinya kwita itsembabwoko n'ubwo dutegereje ko hari urukiko rwabicaho urubanza. Ayo mahano ni irondakarere no kutoroherana byatuviriyemo gutsindwa, kwangara no kubura igihugu.
FDU-Inkingi yavutse muri 2006, ari impuzamashyaka ihuje icyitwaga UFDR, yari igizwe na RDR na FRD, maze bihura na ADR, n'abandi bantu ku giti cyabo. Ubu abari muri FRD bavuye muri FDU-Inkingi. Mbere gato ko Madamu Victoire Umuhoza ajya mu Rwanda mu kwezi k'Ukwakira 2009, FDU-Inkingi yaretse kuba impuzamashyaka, iba ishyaka rimwe. Niyo mpamvu yitwa Forces démocratiques unifiées Inkingi kuko yubatse ku nkingi z'amashyaka yayibarutse.
I. PROGRAMU YA FDU-INKINGI
Muri FDU-Inkingi dufite programu ya politiki y'amapaji 30, irimo icyo tugamije n'indangagaciro kacu. Dufite igihe gihagije cyo kuganira mureke mvuge FDU-Inkingi iyo ariyo, abazayinjiramo muzaze muyizi.
1. FDU-Inkingi: indoto yayo n'uko yibona.
FDU-Inkingi igamije guharanira igihugu, abakigize bagena ubwabo, ku giti cyabo cyangwa muri rusange, amahirwe n'ubuzima bashaka kugeraho, bifashishije inzego z'igihugu zirangwa na demokrasi, ukworoherana, ukugira uruhare rwuzuye mu mpaka zo kwubaka igihugu, ubwiyunge n'ubufatanye, batekereza abazabavukaho no kubasigira uwo murage mu ruhererekane.
FDU-Inkingi yibona nk'ishyaka rya politiki rirangwa na demokrasi kandi ryizerwa kubera ubuhanga mu gucunga neza ibya rubanda, kurwanya ubukene, kurwanya ubusumbane mu mibereho y'abaturage no kurandura ivangura ryose iyo riva rikagera, hagamijwe kwubaka ubukungu burambye.
2. Indangagaciro
Duhuriye mu kwemera igihugu kigendera ku mategeko, gihamya ubureshye bw'abantu imbere y'amategeko n'ukwishyira ukizana, guhamya ko umuntu ku giti n'abantu muri rusange bagena bwite ubuzima bwabo kandi bakemera kuryozwa ibyo baba bakoze. Duhuriye mu gushyira imbere ubufatanye, kugira uburenganzira bwo kwibuka abacitse kw'icumu bose no kurengera ubuzima bw'umuntu n'ubusugire bwe iyo ava akagera. Duhuriye mu kwemera ko abaturage bagira uruhare mu kugena ubuyobozi bw'igihugu n'ibikorwa rusange, mu gushaka ko ubuyobozi bw'igihugu bwegera rubanda, mu guharanira amajyambere arambye tuzasigira ubuvivi n'ubuvivure nta bidukikije twangije burundu.
3. Ingamba munani FDU-Inkingi yiyemeje
Kwimika ubutegetsi burangwa na demokrasi ishingiye ku mashyaka menshi. Gutegura inama nkuru y'igihugu y'ubwiyunge. Kurandura umuco wo kudahana no kwimakaza ubutabera. Kurandura ivangura iryo ari ryo ryose no guha abanyarwanda amahirwe amwe mu kwubaka ubuzima bwabo. Gucyura impunzi. Kuzahura ubukungu bw'igihugu. Guhagarika politiki yo kwanda mu bihugu duhana imbibi no kugarura amahoro mu karere k'ibihugu by'ibiyaga bigari.
II. IBYO TWEMERA KANDI DUHARANIRA, AKARUSHO
1. Twemera Revolusiyo yo muri 1959
Impindura ya politiki y'igihugu cy'u Rwanda muri rusange yabaye muri 1959 yiswe Revolusiyo ya 1959 ni ikimenyetso gikomeye cyane mu mateka y'u Rwanda. Yahinduye cyane imyumvire y'abanyarwanda mu kubaho kwabo no kumenya uburenganzira bafite cyangwa badafite. Revolusiyo yazanye amizero akomeye mu banyarwanda, cyane cyane kuri rubanda rugufi rw'abahutu n'abatutsi n'abatwa b'icyo gihe, bagengwaga badakopfora n'ingoma ya gihake. Abaharaniye Revolusiyo yo muri 1959 bari abana b'abagaragu n'abaja, bashakaga ko abanyarwanda bose bareshya imbere y'amategeko kandi bakagira amahirwe amwe mu gihugu, batikanga buri kanya ko bavuga ko bagomye bakanyagwa n'abatware cyangwa ba shebuja.
Revolusiyo yo muri 1959 yari ifite amizero yo kwishyira ukizana no kwigenga, umuntu ku giti cye, kureshya imbere y'amategeko, kugira umutungo bwite, kugira amahirwe amwe, ko nta muntu uruta undi, gusezera ku buhake, guhabwa ubutabera, mbese uburenganziramuntu ku muntu wese, udakurikije ubwoko, ubuvuke, indeshyo, umutungo. Muri make, twe twibumbiye muri FDU-Inkingi, nta pfunwe bidutera, twemera uwo murage wa Revolusiyo.
2. Twemera Jenoside yibasiye abatutsi muri 1994
Twemera ko guhera muri Mata 1994 kugeza muri Nyakanga 1994, mu Rwanda habaye Itsembabwoko ryibasiye abatutsi bari mu gihugu. Mu yandi magambo ubwo bwicanyi bwitwa Jenoside. Iyo Jenoside yabaye ku mugaragaro, amanywa ava, abatutsi baricwa bazira ko ari abatutsi, bahigwa bukware mu bihuru, kugeza n'aho hatatiwe kirazira yo gukurikirana umuntu yahungiye mu rugo rw'undi, abatutsi bahishwe mu ngo z'abahutu baratahurwa baricwa, rimwe na rimwe n'abahutu babahishe bakicwa cyangwa bakigura bikomeye. Muzi ko n'inyamaswa bahigaga ikihindira mu rugo rw'umuturage, abahigi bayirekaga bagataha, nyuma nyir'urugo aka yireka igasohoka ikigendera.
Iri ni ihame rigomba gushimangirwa, rizahora ryibukwa, rikabwirwa abana b'abanyarwanda bose mu ruhererekane kugira ngo ayo mahano atazongera kuba mu gihugu cyacu kandi Leta n'izindi nzego z'ubutegetsi zikumva buri gihe ko zifite inshingano idakuka yo kubaha ubuzima bwa buri muntu, zikaburinda kandi zikaburengera. Kubera ko ubuzima bw'umuntu ari ubunyagitinyiro kandi bukaba indahubanganywa.
Abari ku ngoma y'icyo gihe bayoboye iyo Jenoside bakwiye kubihanirwa mbere y'abandi bose. Abandi bakwiye kuryozwa iyo Jenoside harimo Generali Paul Kagame watanze amabwiriza yo kwica Perezida Yuvenali Habyarimana n'abo bari kumwe ku wa 6 Mata 1994. Agomba kandi kuryozwa kuba yarafashe icyemezo cyo kwegura imirwano no kuzika burundu Amasezerano ya Arusha yatangaje ko intambara irangiye. Ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Habyarimana w'u Rwanda na Perezida Ntaryamira w'u Burundi, n'ubwo atariyo mpamvu, ryakomye imbarutso ya jenoside n'itsembatsemba.
3. Twemera ibyaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu ku bandi banyarwanda
Mu gihe cya Jenoside, mbera yayo na nyuma yayo, habaye ibyaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu mu Rwanda. Kuva Ukwakira 1990, inyeshyamba za FPR ziteye u Rwanda ziturutse mu Buganda, zavanye abaturage mu byabo, cyane cyane abanya Byumba n'abanya Ruhengeri. Mbere ya Mata 1994, intambara yari imaze gukura mu byabo abanyarwanda abarenga miliyoni. Mu gihe cya Jenoside, ari nabwo FPR yubuye imirwano, ingabo za FPR zishe abantu batabarika za Byumba, Kigali, Kibungo, Gitarama, Butare kugeza aho zifatiye ubutegetsi ndetse na nyuma yaho. Nyuma ya Jenoside, ubutegetsi bwa FPR bwasenye mu mivu y'amaraso inkambi z'impunzi zari mu gihugu. I Kibeho ku Gikongoro haguye ibihumbi umunani by'abaturage.
Agahomamunwa kabaye muri 1996 muri Kongo, aho ingabo z'ubutegetsi bw'u Rwanda zagabye ibitero mu nkambi, zikica umugenda impunzi z'abahutu zirenga ibihumbi magana ane.. Izo mpunzi ziciwe mu nkambi, mu mashyamba yo muri Kongo, ndetse no mu migi myinshi y'icyo gihugu. Ubwo bwicanyi ndengakamere bwakozweho anketi na LONI, isanga nabwo buri mu rwego rwa Jenoside.
Abanyarwanda bose, baba abatutsi bafite ababo bashiriye muri Jenoside, baba abahutu bafite ababo bashiriye mu mashyamaba ya Kongo mw'itsembabwoko cyangwa se mu Rwanda, baba se abatwa bakunze kwibagirana, igihe cyose abo bose bazaba badafite uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe, ngo igihugu cyose cyibyuhahirize kandi imfumbyi zibakomokaho zifatwe kimwe, nta bwiyunge buzashoboka, nta n'igihugu gituje tuzigera tubona.
4. FDU-Inkingi turwanya irondakarere aho riva rikagera
Ikibazo cy'ivangura-turere mu Rwanda cyatangiye mu bihe bya nyuma bya Republika ya mbere ubwo yateshaga abantu umurongo. Republika ya kabiri yagiyeho ivuga ko ije kurwanya iryo rondakarere. Nayo ntiyabigezeho kuko imyanya myinshi y'ingenzi mu buzima bw'igihugu yayihariye abakomoka mu karere ka ruguru. Iryo rondakarere ryarakomeje rigera aho n'ababarirwaga mu karere k'amajyaruguru bahejwe, ibyiza byose byikubirwa n'abaje kwitwa Akazu ko mu Bushiru, Buhoma, Kingogo na Kanage. Iyo amazi abaye make aharirwa imfizi.
Ibi byose byazanye inzika n'inkovu zikomeye hagati y'abanyarwanda baturuka mu turere dutandukanye. Byagize uruhare rukomeye mu myumvire y'intambara yo muri 1990. Igihugu nicyo cyahahombeye kugera aho gisandariye cyose. Abibonaga mu butegetsi bwariho cyangwa se abatarabwibonagamo, bose bataye byose nk'ingata imennye.
5. FDU-Inkingi irashaka inzego z'ubutegetsi bw'igihugu abanyarwanda bose bibonamo
Abanyarwanda twese dukomoka mu turere tunyuranye no mu moko anyuranye. Mu Rwanda habayeho ingoma ya cyami yari iyobowe n'abatutsi, habaho za Republika ebyiri z'abahutu, none ubu hariho Republika iyobowe n'abatutsi. Akarusho kacu muri FDU-Inkingi ni uguharanira, no kwubaka igihugu buri wese azibonamo. Bityo twese igihugu kikaturengera kimwe kandi kikaduha amahirwe angana twaba abahutu, abatutsi, abatwa; twakomoka mu karere ako ariko kose, twaba mw'idini iryo ariryo ryose.
Ubuyobozi bw'igihugu tuzubaka ni ubusangiwe, ubuvana amasomo akomeye mu mateka yacu y'amaraso n'imiborogo, cyane cyane yo muri 1994, tugakanda ibisebe by'umufunzo birimo gukomeza kutuboza, tukubaka igihugu kitavangura, tukubaka u Rwanda rushyashya, umuntu yishyira akizana, agashaka imibereho myiza nta nkomyi ya Leta, akazananirwa n'ubushobozi bwe.
6. Imyumvire y'imikoranire n'amashyaka
Kimwe no muri Revolusiyo yo muri 1959, kurwanya irondakoko n'irondakarere ni Inkingi ya Mwamba. Kubera ko benshi mubitabiriye FDU-Inkingi baturuka mu bwoko bw'abahutu, gukorana n'amashyaka yiganjemo abatutsi bigomba kutubera Urubariro rwa Koma, twubakiraho turwanya ingoma mpotozi kandi dutegura isangira ry'urubutegetsi bw'ejo dushaka. Birumvikana kandi ko FDU-Inkingi ikorana n'ayandi mashyaka. Twemera ko nta butegetsi bw'u Rwanda rw'ejo buzabaho ngo burambe, budategeka bufatanije na gahutu na gatutsi.Twemera ko nta butegetsi bw'ubwoko bumwe buzizerwa na bose. Ntitwashobora guhumuriza abatutsi bari mu gihugu, tutanashoboye no gufafatanya n'abo turi kumwe i Shyanga. Nk'uko nabo bagomba kuduhumuriza. Mu ngamba zacu za politiki dukeneye gushimangira ubumwe bwubakiye ku bayobozi nyabwo buva mu moko yombi, abalideri nyabo, batari udukingirizo n'urwitwazo.
Byongeyeho kandi, guhirika ubutegetsi si ukuburwanya gusa ushingiye ku mbaraga zawe n'ibitekerezo byawe. Ubutegetsi bw'igihugu, cyane cyane ubw'igitugu, ntibuhirikwa gusa n'ababurwanya, ahubwo iyo ushishoje, usanga buhirikwa n'abatoni b'ubutegetsi babuvamo, bagafatanya n'abaturage barengana. Kuko nibo baba babuzi impumeko, amabanga n'ingusho. Ntabwo FPR yari kugira imbaraga ngo itsinde, iyo igumya gushakira imbaraga mu batutsi gusa, ntizishakire no mu bahutu bari bazi ubutegetsi bwa Prezida Yuvenali Habyarimana nka Alexis Kanyarengwe, Pasteur Bizimungu, Tewonesti Lizinde cyangwa se Faustin Twagiramungu.
7. Akarusho ka FDU-Inkingi: diversité, pluralité
Imbaraga za FDU-Inkingi zituruka ku bayigize, ku bayiri kw'isonga, no ku mateka anyuranye y'abayishinze (diversité, pluralité). Gukuraho icyo kintu ni ugusenya ikintu gikuru cyari kiduhuje. Ntabwo yaba ikiri FDU-Inkingi nyine. Kugira ishyaka rya politiki rifite impande zose kandi zishyigikiwe ni byiza kuko bibuza buri ruhande, buri muyobozi, kubirindurira byose mu ruhande rwe. Ingamba zacu z'ubukangurambaga zigomba kwihatira guhugura abarwanashyaka ku Nkingi ya Mwamba n'Urubariro rwa Koma twavuze hejuru, ishyaka FDU-Inkingi ryubakiweho. Kugira ngo nitujya impaka tuzijye duhereye ku myumvire imwe ya fondasiyo yacu, tugashobora kunyuranya ku bindi, ariko aho hakaba Kirazira twubahiriza twese.
8. Incamake ya FDU-Inkingi
Prezidanti wacu, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, bamukatiye imyaka 15 y'igifungo, n'umunyamabanga wacu, Bwana Sylvain Sibomana, bamukatira imyaka munani. Hari n'abandi barwanashyaka bafunze. Barazira ko baharanira ukwishyira ukizana kw'abanyarwanda; barazira ko ari FDU-Inkingi yagaragaje mbere ya bose -nanavuga kurusha andi mashyaka – nta nkumi yigaya; ububi bw'iriya Leta n'ubwicanyi bwayo ku buryo nta cyiza tuyitegerejeho. Dukomeje gukora ibishoboka byose ngo tubafunguze n'ubwo iriya Leta ntacyo yumva.
Dufite amasezerano akomeye yo gukorana politiki n'amashyaka yandi. Twabanje kugira amasezerano na PS-Imberakuri na Green Party. Ubu Green Party yavuyemo. Turongera tugira andi hamwe na RNC n'Amahoro-PC. Ubu imyaka ibaye itatu n'igice cy'umwaka. Aya masezerano agenda neza kugeza ubu kuko twese tuyibonamo kandi tukaganira byose. Twatangiye ibiganiro na PDR-Ihumure na PDP-Imanzi.
Turateganya amatora mu kwezi kwa Nzeri. Twifuje kuvanga inzego zombi zo mu Rwanda no hanze kugira ngo habe umuyoboro umwe w'ubuyobozi. Njye narasezeye, nkyuye igihe. Amaraso mashya naze, ajye kw'isonga, dore aho nahereye kuva muri 1994. Muri ayo maraso mashya twanazanye, umwe mu biyamamaza. Ni uyu Dr. Mwiseneza Emmanuel, ushinzwe itangazamakuru akaba n'umucikacumu w'ishyamba rya Kongo. Undi ni Bwana Bukeye Joseph, ushinzwe ubukangurambaga, utashoboye kuza, kubera ko twamutumye we n'abandi bagenzi bacu, kujya gutabara umuryango wa mugenzi wacu Stanis Niyibizi mu Buholandi. Ndashaka njye kuba negutse, bitavuga ariko ko mvuye muri politiki. Nabo nigeragereze.
III. UMWANZURO
Abashinze FDU-Inkingi, bari bavuye mu turere tunyuranye, mu moko atandukanye, mu mashyaka ya politiki atandukanye, bamwe bari baronse ingoma, abandi barayirwanije, bamwe barapfushije, abandi batarapfushije. Twashakaga kwerekana ko dushaka kurenga ibibazo byadutanije. Twashakaga kwerekana ko twakuye amasomo akomeye muri ayo mahano n'akaga, tugamije kwubaka igihugu cya twese, gishingiye kuri demokrasi, k'ukwishyira ukizana, nta rondakoko, nta rondakarere. Iyo urebye amateka y'igihugu, arangwa n'amaraso n'imiborogo, umuntu cyangwa ishyaka rizategeka u Rwanda ejo, abaturage bakaryizera, ni ishyaka rizemera kurenga inyungu z'akarere aka n'aka, ubwoko ubu n'ubu, rikarengera igihugu cyose, rikarebera abanyarwanda bose. Ngiyo FDU-Inkingi twemera. Ngiyo FDU-Inkingi duharanira.
Reka ndekere aho. Uwavuga FDU-Inkingi bwakwira bugacya. Reka mbahe umwanya wo kumbaza kuko mugomba kuba mufite inyota yo kumenya FDU-Inkingi n'ibindi bibazo bya politiki muri rusange.
Murakarama.
Dr. Nkiko Nsengimana

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.