Pages

Monday 4 August 2014

Rwanda-Rubavu: Abaturage 140 baratakambira ubutegetsi kubera urugomo bagiriwe na Munyangomba Appolinaire mu gisa n’irondakoko.


Rwanda-Rubavu: Abaturage 140 baratakambira ubutegetsi kubera urugomo bagiriwe na Munyangomba Appolinaire mu gisa n'irondakoko.

KANAMA 04, 2014  
Kigali, kuwa 04 Kanama 2014
Muri iyi minsi abaturage benshi baratugezaho impungenge batewe n'ibibazo byo kwamburwa amasambu yabo mu buryo budakurikije amategeko. Ni muri urwo rwego dushaka kwibutsa iki kibazo cya Nyamyumba kigiye kumara imyaka 17.
Mu mwaka w'1997, abaturage 140 bo mu Kagali ka Rubona, Umurenge wa Nyamumba Akarere ka Rubavu, batunguwe no kumva ko umugabo witwa Munyangomba Appolinaire wahoze ari umumotsi w'i Bwami mbere y'umwaka w'1959, aho atahukiye mu mwaka w'1994 yitwaje uyu mwanya yahoranye i Bwami maze yiha kunyaga abaturage amasambu yabo nk'uko yari yarabimenyereye mu gihe cy'ubwami, aho umuturage yanyagwaga ibye igihe babishakiye!
Nyuma yo kubona aka karengene uyu mutegetsi wo ku gihe cy'ubwami yari agiye kubakorera aba baturage banditse ibaruwa kuwa 10/04/1997 bandikira inzego zitandukanye z'ubuyobozi zirimo na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, ndetse abo baturage bamenyesha n'izindi nzego nkuru z'igihugu zirimo na Perezida wa Repuburika!
N'ubwo Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu nawe atazuyaje mu gutangazwa n'akarengane gateye gatyo dore ko nk'uko bigaragara ku ibaruwa yabashubije yemezaga ko iri nyagwa ritandukanye n'ibyemejwe mu masezerano ya Arusha, umutwe wayo wa 4, cyane cyane ingingo yayo ya 4, ndetse akaba yaranditse ibararuwa numero 727/05.09.01/3 yo kuwa 31/07/1997 n'ibaruwa numero 1048/05.05/3 yo kuwa 14/10/1997 aho yasabaga umuyobozi w'intara ko yakwihutira kurengenura mu maguru mashya abo baturage.
Nyamara icyo cyemezo cya Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu cyasuzuguwe nkana maze abo baturage bakomeza gushyirwa ku nkeke, ko bagomba kunyagwa amasambu yabo hatitawe ku mabwiriza ya Minisitiri ndetse hatitawe no ku mategeko!
Kuva icyo gihe, abaturage ntibarahumeka ku buryo n'ubwo nyuma habaye nk'ahazamo agahenge gato, ndetse bamwe bakaba baranashoboye no kubaruza ayo masambu ku buryo ubu banayafitiye ibyangombwa naho abandi bakaba barahagaritswe kuva icyo gihe n'uyu mutegetsi wo ku gihe cy'ubwami kugira icyo bakorera muri ayo masambu aho yababwiraga ko uko byagenda kose agomba kuyabanyaga nk'uko byahoze kera!
Aba baturage bageze n'aho bitabaza inkiko ariko nazo zisa n'izirengagiza ikibazo cyabo kuko kugeza ubu nyuma y'imyaka 17 ntacyo zirabatangariza. Ahubwo intambwe igezweho akaba ari ukubahagarika burundu kugira icyo bakorera muri ayo masambu yabo hagendewe ku marangamutima y'inshuti n'abambari b'uwo muyobozi wo ku gihe cy'ubwami bafashijwe na Bwana Jabo Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa ku Ntara y'Iburengerazuba.
Ashagawe n'abandi bayobozi kandi barinzwe cyane n'inzego za gisirikare na polisi ziyobowe na Colonel Rutikanga, Capitaine Kayigire, DPC Karangwa na CIP Janvier bari kumwe n'ingabo nyinshi n'abapolisi benshi bayoboye n'inzego z'iperereza bitwaje imbunda, indembo n'amapingu, IBUKA ihagarariwe na Perezida wayo Kabanda muri Rubavu n'abandi, bakoresheje inama mpuruza tariki ya 05 Mutarama 2014 ahagana mu ma saa Cyenda z'amanywa maze mu gitugu n'iterabwoba bategeka abaturage ba Rubona gusubiza ku ngufu abakomoka ku mututsi Munyangomba Appolinnaire wahoze ari umumotsi mbere ya 1959, imirima yari yaranyaze rubanda ku ngoma ya cyami !
Iyi tariki ya 05/01/2014 yabaye intangiriro y'inzira y'umusaraba ku baturage ba Nyamyumba kuko iryo nyagwa ryahise ritangizwa no mu tugari twa Kiraga na Busoro aho bita Kigufi na Ruru aho abitwa bene Mugenzi bagabye igitero kinyaga abaturage utwo duce, ku buryo guhera kuwa 05/01/2014 kugera kuwa 17/01/2014 nta kandi kazi abaturage bikoreye kabateza imbere kubera kwirizwa ku nkeke ya Bwana Jabo Paul yifashishije inzego z'umutekano ku buryo n'ababonye iyo mirima bayiguze mu buryo bwemewe n'amategeko Leta yaranabahaye ibyangombwa by'ubutaka bya burundu bayinyazwe.
Muri iyo nama aba baturage bicajwe hasi kw'itaka bazengurukwa n'abasirikare, maze ushatse kubaza ikibazo agahita yambikwa amapingu akanapfukamishwa, ndetse akabwirwa ko ashobora guhura n'akaga gakomeye!
Akandi gashya kabonetse muri iyo nama ni uko Bwana Jabo Paul yahise ategeka inzego z'ubutaka mu Karere ka Rubavu kutongera gutanga icyangombwa cy'ubutaka kuri abo baturage no kubuza abaturage guhinga, kabone n'iyo inzego z'ibanze zirimo Umudugudu, Akagari n'Umurenge zaba zabitangiye ubuhamya buherekejwe n'ibyemezo byanditswe, ndetse no ku bandi baturage badafite aho bahuriye n'amasambu, bene Munyagomba bifuza kunyaga, ku buryo Bwana Jabo Paul yaguye ubuso bw'ubutaka busabwa, bafata Akagari kose ka Rubona n'ahandi bitareba, ariyo mpamvu abaturage bandikisha ubutaka biguriye mu buryo bwemewe n'amategeko kuri ubu bari mu gihirahiro. Igitangaje ni uko abaturage bakomeje kwakwa imisoro y'umurengera kuri ubwo butaka batemerewe no kugira icyo babukoreraho!
Kubera uku kuburabuzwa, kugeza ubwo abaturage bari barabashije guhabwa ibyangombwa by'ubutaka batakemerewe kubukoreraho ibyababeshaho, ubu abenshi bugarijwe n'inzara ikomeye ku buryo hari n'abatangiye gutekereza inzira yo guhunga urw'ababyaye!
Nk'uko ishyaka FDU-Inkingi ryakomeje kwamagana imiyoborere mibi iranga ubutegetsi bwa Kigali, uru rugero rw'aba baturage ruragaragaza ko ibyemezo byafatiwe i Kigali na Minisitiri ubifitiye ububasha bidakurikiranwa bihagije, ku buryo abategetsi b'inzego zo hasi babirengaho bakikorera ibyo bashaka. Bikaba kandi byerekana ko hari abategetsi bagikeka ko bari hejuru y'amategeko.
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba rikomeje ko iki kibazo cy'aba baturage kigiye kumara hafi imyaka 20 cyakemuka, bitashoboka izi nzego zikegura kubera ko ntacyo zaba zimaze mu gihe zidafite ubushobozi bwo kurengera inyungu z'umuturage wo hasi uzitabaje!
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi Mukuru Wungirije
 
 
image
 
 
 
 
 
Preview by Yahoo
 
 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.