Pages

Wednesday 6 August 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Kwiyama amacakubiri muri CNR-Intwari

 

Arakoze cyane Bwana Guillaume Murere kuba akuye urujijo rwari ruri muri iyi rwaserera.


From: "Guillaume Murere murere_guillaume@yahoo.ca [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Veritsa Infos <veritasinfo@yahoo.fr>; Ikaze <ikazeiwacu1@gmail.com>; "Imbona-Nkubone@yahoogroupes.fr" <Imbona-Nkubone@yahoogroupes.fr>; "ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr" <ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr>
Cc: "Ron_Barrister@yahoo.ca" <Ron_Barrister@yahoo.ca>
Sent: Friday, August 1, 2014 8:54 PM
Subject: Re: *DHR* Kwiyama amacakubiri muri CNR-Intwari

 
Komera Bwana byiringiro;

Bitari kure, nzafata akanya mbwire abanyarubuga uko aya makimbirane yaje n'icyayateye. Mwihangane. Ariko muri aka kanya ndagira ngo mvaneho kimwe mu binyoma Hakizimana Emmanuel yakwirakwije. 

Uragira uti: "
Methode impande zombi zikoresha ni imwe, Gakwaya Rwanda akuyeho Habyarimana mumunota ukurikira uwo undi yari amukuyeho yitwaje abantu 5 kuli 18, ..."

Ntabwo bureau politique yo kugeza kuwa 26/07/2014 yari igizwe n'abantu 18 nk'uko Hakizimana yabitangaje.
1. Kugeza kw'itariki ya 26/07/2014, Directoire yari igizwe n'abantu batatu gusa, Président, Vice-Président na Ségéral. Umwanya wa Trésorier général ntiwigeze ushyirwamo umuntu. Wakorwaga na Segéral. Nk'uko ubizi muri Demokarasi ni umuntu umwe ijwi rimwe, ntabwo ari poste imwe ijwi rimwe.
2. Muri bariya ba représentants régionaux Hakizimana avuga, abashyizweho ni Habimana Théoneste uhagarariye ifasi y'uburayi. Abandi babiri bahagarariye amafasi yo muri Afurika. Abandi bose barindwi  (7) ntibigeze bashyirwaho. Habimana Théoneste yaratumiwe, uretse ko atitabiriye inama akohereza ubutumwa avuga ko abakoze amakosa bahanwa hakurikijwe amategeko. Abahagarariye CNR-Intwari muri Afurika kugeza ubu ntibigeze batumirwa mu nama za Bureau politique kubera kuba kure.

Kuvuga rero ngo Bureau politique ya CNR-Intwari yari igizwe n'abantu 18 ni ikinyoma cyambaye ubusa.

Rwose ntimukagereranye Inama yo kuwa 26/07/2014 n'ibyo Hakizimana na Rwaka bakoze biherera bagatangaza ko bakuyeho Président. 

Ku ya 22/07/2014 nibwo Président w'ishyaka, ariwe Général Habyarimana, yatumije Inama ya Bureau politique yo kuwa 26/07/2014. Kandi yabanje kuvugana na buri wese muri Bureau politique amubaza icyo abitekerezaho. Ntawe rero utari uzi ko iriya nama izaba. Bamwe bahisemo kutayitabira. Ni uburenganzira bwabo ariko ibitekerezo byabo ntibyumviswe kuko banze kubitanga.

Naho Rwaka na Hakizimana bariherereye bati dufashe umugambi wo gukuraho Président, kandi Hakizimana yari avuye mu nama imaze gufata icyemezo cyo guhagarika Rwaka ku myanya ya Vice-Président na Porte-Parole. Niba barafashe inama yabo nk'inama ya Directoire baribeshye, kuko amategeko ya CNR-Intwari avuga ko ibyemezo bya directoire bigomba kwemerwa na bose muri Directoire (par consensus) kandi bikongera bikemezwa na Bureau politique. Icyemezo Rwaka na Hakizimana bafashe ntaho gishingiye kuko atari icyemezo cya Directoire kandi nta na bureau politique yacyemeje.

Ikindi, biriya Rwaka yakoze ashaka gukora PUTSCH mw'ishyaka binyuranije n'amahame ya CNR-Intwari. Jya kuri site ya CNR-Intwari ubu yabohojwe na Hakizimana urebe ihame rya 5 rigira riti:

5. DEMOKARASI : Umuntu umwe, ijwi rimwe
Kuri CNR-INTWARI, DEMOKARASI bivuga ubutegetsi abaturage bihitiyemo, bishingiye ku matora asesuye, abatsinze amatora akaba ari abagize amajwi menshi, bitabujije abatsinzwe amatora gukomeza kwamamaza amatwara n'imishinga yabo.
Mu kwubahiriziza ihame-shingiro ko abantu bose bangana kandi banganya agaciro, CNR-Intwari yemera DEMOKARASI ishingiye ku matora : Umuntu umwe, ijwi rimwe. Amashyaka agomba kwamamaza amatwara yayo mu mucyo, ishyaka rigize amajwi menshi rigategeka.
CNR-Intwari iributsa ko gutorwa atari uburenganzira (right mu cyongereza, droit mu gifaransa) umuntu ahabwa n'amategeko. Umunyarwanda, nk'abandi baturage mu bihugu birangwa na DEMOKARASI, agomba kugira uburenganzira bwo gutora uwo ashatse. Ushaka gutorwa niwe ugomba kwamamaza ibitekerezo n'imishinga byatuma abaturage bamuha amajwi.

Kubera biriya Rwaka yakoze ashaka gukora coup d'état mw'ishyaka, ntazongera kuvuga ko ari impirimbanyi ya DEMOKARASI ngo hagire umwemera. Umuntu ntiyaba arimo gukora coup d'état mw'ishyaka ngo noneho yongere avuge ngo araharanira demokarasi mu gihugu. Ahubwo imikorere ye yerekana ko icyo aharanira ari ukuvanaho igitugu cy'abandi akimika icye. Abaharanira Demokarasi bose bari bakwiriye kubamagirira. Umuco mubi wa coup d'état ugomba gucika burundu nk'uko bimeze muri ibi bihugu byatwakiriye.

Erega yabaye Hakizimana na Rwaka barebaga kure babona ko biriya barimo aribo ba mbere bigirira nabi. Guterera hejuru umuyobozi w'ishyaka, ni ukuvuga ko nta rindi shyaka bakoreramo uretse iryo bo bategeka. Naho ubundi undi muyobozi yahorana ubwoba ngo batamuterera hejuru. Ni ukuvuga rero ko ari abanyagitugu. Icyiza kivuyemo ni uko 'ibuye ryagaragaye ritica isuka'. Njye nanze kwemera igitugu cy'abafite igihugu, sinzemera igitugu cy'abadafite igihugu.

Ibindi, ihangane mu minsi mike. 

Guillaume Murere


On Thursday, July 31, 2014 8:37:03 PM, "byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Muvandimwe Dr. Gasana,
Ndabona urimo unsubiza ibyo ntumva kandi munyandiko yanjye, niba wayisomye neza, nemeje ko ibibazo bigihari [ntibikemutse ngo kuberako gen. Emmanuel Habyarimana ahagaritswe cyangwa Theobald Gakwaya Rwaka agizwe president wa CNR-Intwari]. Methode impande zombi zikoresha ni imwe, Gakwaya Rwanda akuyeho Habyarimana mumunota ukurikira uwo undi yari amukuyeho yitwaje abantu 5 kuli 18, kandi Rwaka yari amaze iminsi mike yiyemereye kumugaragaro ko guhuza abantu bagize urwego rwakemura biriya bibazo bitaboroyehe kubera aho baba hatandukanye n'amikoro adahagije bafite.
Niba rero mbyemera gutyo, n'uko habuze ubushake kumpande zombi bwo kubahiriza amategeko no gukora muli transparence ijyana na systeme democratique biyemeje kubaka mu Rwanda.
Kubwanjye, biriya bibazo biranyereka ko imikorere ari yayindi yo kwerekana amahame meza [nk'ayo uhora utwira ko mufite mw'ishyaka ry'ABASANGIZI] kandi mwene ayo mahame ntashyaka rijya kubutegetsi ritayafite, ariko wareba uko bayubahiriza ugasanga ari dictature yigendara gusa gusa kw'isi yose. 

Kubinyerekeye, inyandiko umbwira ya Hakizimana Bonaventure ntagisubizo iha message yanjye, ntanubwo isobanura aho buliya bubasha bwo guhagarika Rwaka abantu 5 babukura kandi amategeko abuha 18 bagize organe ishinzwe gukemura bene biriya bibazo. 
Ntiwanyumvishako gukuraho president wa CNR-Intwari bigomba kubahiriza amategeko, aliko gukuraho vice-president et porte-parole bigakorwa ntamategeko yubahirijwe, uretsee volonte du president kandi atariwe wamushyizeho.

Urarakazwa n'inyandiko ikarishye ya Cyprien Munyensanga maze wajya kuyisubiza ugasa n'aho umbwira ngo nanjye numvireho ibisubizo umuha bitagize aho bisubiza n'agace nagato inyandiko nanditse. Iyo myumvire se irimo ubuhanga nyabaki? 
Kuki se utanashubije nibura uriya munyeshuri wawe wagutanzeho ibitekerezo bifatika, ariko ugahitamo kumbwira ibyo ntazi? Nibase utasubije kubyo nakwandikiye bimariye iki kwerekana ko Cyprien yatandukiriye ntavuge ibyo ushaka, kandi ushaka ko nanjye nakumviraho?
Kubona musaba ibisobanuro Emmanuel Hakizimana watanze conference de presse, biragaragara ko mutumva icyo conference de presse aricyo, aho itandukaniye n'inyandiko-mvugo y'inama, kandi ubwo si ubuhanga. 
Niba mushaka inyandiko-mvugo y'inama ya comite/bureau runaka y'ishyaka CNR-Intwari, nimubanze mube membres biryo shyaka, maze mubone kubaza ibisobanuro mushaka. 
Ntabwo izi fora ari inkiko z'amashyaka, mumenye kumva ibyo babageneye, mube aribyo mukemanga ntimushake kwinjira mubuzima bw'ishyaka mutalimo cyangwa kububariza kukarubanda, kuko ntaho mwaba mutaniye n'abiyeje kurisenya; nabwo si ubuhanga. Jye siho ndi.
Ndi Semahoro
   


On Wednesday, July 30, 2014 3:47 PM, "Theobald Gakwaya tgakwaya@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 






__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
New feature! Create Photo Albums in Groups Effortlessly
Now, whenever you share photos with your group, a new album is automatically created in the Group. It's so simple! Try it now!

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.