Pages

Friday 1 August 2014

UKO ISHYAKA PRM/MRP – ABASANGIZI RIBONA UMUNSI W’UMUGANURA MU RWANDA UBA TALIKI YA 01/08/BURI MWAKA.

UKO ISHYAKA PRM/MRP – ABASANGIZI RIBONA UMUNSI W’UMUGANURA MU RWANDA UBA TALIKI YA 01/08/BURI MWAKA.
Nk’uko tubisanga mu mateka ya kera yaranze u Rwanda, umunsi w’umuganura wari umunsi mukuru ukomeye usumba iyindi yose, ukaba wari uriho mu bihe by’abami b’abahutu bategekaga impugu zinyuranye mu Rwanda ariko hose ukawuhasanga. Wizihizwaga guhera i Bwami ukagenda ukagera muri rubanda rwa giseseka.
Haba mu bihe by’abami b’abahutu babanje haba no mubihe by’abami b’abatutsi bakurikiyeho, umunsi mukuru w’Umuganura wategurirwaga i Bwami, imihango y’ingenzi igakorwa n’Umwami, hanyuma ikagera ku zindi nzego n’imiryango by’umwihariko. Uyu wari umwanya ukomeye wo gushimira Imana, bakayitura umusaruro wa mbere wa buri mwaka, kuko kuva na kera Abanyarwanda bemeraga ko Imana ariyo itanga uburumbuke bw’ubutaka n’umusaruro w’imyaka. Abana bubatse nabo baboneragaho kuganuza ababyeyi ku byo bejeje, bityo bikubaka imiryango.
Umuganura wari umuhango ukomeye, ukaba wari ufite indangagaciro ziwuhatse zifite icyo zigisha abanyarwanda mu mibereho no mu mibanire yabo, muri zo hakabamo nko gutoza Rubanda umuco wo gushimira Imana, gukunda umurimo, kwishimira umusaruro wabonetse, gusabana no gusangira hagati y’abavandimwe.
Kuva mu mwaka 1925 kugera mu mwaka wa 1980, umunsi w’umuganura waraciwe mu Rwanda, uhagarikwa n’abakoloni bashakaga kurwanya ibyarangaga ukwemera Imana kwari gusanzwe kuranga abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu.
Mu ntangiriro z’imyaka ya 1980, Umuganura wongeye guhabwa agaciro mu Rwanda, ubwo itariki ya 01/08 yemejwe nk’Umunsi Mukuru wo kwizihiza Umuganura mu Rwanda hose. Kuva icyo gihe kugeza ubu, uwo munsi ukaba wizihizwa mu buryo bw’ibirori bisanzwe, bitandukanye n’ibya kera, ukaba warongereweho n’irindi  zina  rwo kitwa umunsi mukuru w’umuco nyarwanda.
Tariki ya 01/08/2014, abanyarwanda twese turizihiza umunsi mukuru w’umuganura, umunsi abanyarwanda twese twagakwiye kuba dushima Imana kandi twishimira ibyagezweho bivuye mu maboko ya bene kanyarwanda, ibi bigakorwa hagamijwe gukomera k’ubumwe, ubuvandimwe n’urukundo mu miryango no ku banyarwanda muri rusange.
Uyu munsi w’Umuganura ubaye mu gihe ubukungu bw’Igihugu cyose buri mu mabako ya Perezida Kagame Paul no muri sosiyeti Crystal Ventures Ltd ihuje amasosiyeti y’ubucuruzi ya FPR – Inkotanyi, ubu FPR ikaba igabira uwo ishaka ikanyaga uwo ishaka. Umutungo w’Igihugu wagakwiye kuba ukoreshwa kugira ngo imibereho myiza ya rubanda igerweho, uribwa kandi ugasahurwa n’udutsiko tw’abantu ba FPR Inkotanyi.
Mu mutungo w’Igihugu wibwe cyangwa watanzwe mu buriganya bwa kijura harimo ibibanza, amasambu, ibishanga, amazu ya leta, ibigo bya leta binyuranye, inganda nka CIMERWA, inganda z’icyayi, imigabane ya Leta yari mu bigo by’ubucuruzi  nka Banki y’ubucuruzi “BCR”, Banki ya Kigali “BK”, BRALIRWA, Banki y’Abaturage, n’indi mitungo y’igihugu.  Byagaragaye ko ubuyobozi bw’ishyaka FPR – INKOTANYI riri ku butegetsi bwihaye kandi bugurisha iriya mitungo yose hagamijwe gusahura umutungo w’Igihugu no gukenesha abaturage aribo rubanda rwa giseseka. Nguko uko mujya mwumva cyangwa se musoma mu binyamakuru mpuzamahanga ko FPR ari ryo shyaka rya mbere rikize kw’isi kuko rifite miliyali zirenga mirongo ine z’amadolari y’amanyamerika, rikaba rikize kuruta leta y’u Rwanda riyobora kuko risahura igihugu n’abenegihugu bacyo kuva mu 1994 kugeza ubu. Nguko uko mujya mwumva uko perezida Kagame yaguze indege ebyiri zo mu bwoko bwa bombardier zikorerwa muri Canada zihenda cyane zigura imwe miliyoni mirongo itandatu z’amadolari y’amanyamerika. Nguko uko arara mu mahoteli ahenze cyane i New York ku madolari ibihumbi makumyabiri ijoro rimwe mu gihe abana b’u Rwanda bananiwe kwiga bakageza aho biyahura kubera kubura amafaranga yo kubatunga n’ayo gutanga mw’ishuri(bourses d’etudes).
Umuntu iyo yitegereje ukuntu abategetsi ba leta ya FPR babaho mu bintu bihenze nka kuriya,  aribaza ati ubukungu bw’u Rwanda buhagaze bute? Banki Nkuru y’igihugu (BNR) mu ijwi rya Guverineri wayo yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwari bwifashe neza mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2013, aho ubukungu muri rusange bwiyongereyeho 5.9%, ndetse n’ifaranga rikaba rihagaze neza, ariko yajya kurangiza akavuga ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari, ibi bikaba bigaragaza ukwivuguruza gukabije.
Mu byukuri kuva FPR – Inkotanyi yafata ubutegetsi mu 1994, idolari rimwe (USD 1 = RWF 140.70) ryavuye ku mafaranga y’u Rwanda RWF 140.70 ubu rikaba riri hejuru ya RWF 688.02, ni ukuvuga ko ifaranga ry’u Rwanda ryagize impinduka ku kigereranyo cya 488.99%, ibi bikagaragaza ko mu  by’ukuri leta ya FPR – Inkotanyi nta politiki yigeze igira yo gucunga ifaranga ry’igihugu. Ingaruka zabyo ni izamuka ry’ibiciro ku masoko bitewe n’uko ifaranga ryataye agaciro, ababihomberamo akaba ari abaturage kuko badafite icyo bakuraho amafaranga kandi ubushobozi bwabo bwo guhaha ( pouvoir d’achat) akaba ari buke, abakorera umushahara nabo bakabigwamo kuko imishahara itiyongera.  
Na none raporo za Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda zigaragaza ko isesengura ry’imiterere y’ubukene mu mwaka w’i 2000 byari 60.29% cy'abaturage bari munsi y'umurongo w'ubukene, ubu bakaba bageze kuri 44.9% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene. Aha wakwibaza niba koko izi raporo zikubiyemo ukuri ugereranyije n’imibereho mibi cyane abaturage babayeho muri iki gihe ariko si igitangaza kuri FPR – Inkotanyi kuko politiki yo gutekinika yahawe intebe mu Rwanda.
Umunsi mukuru w’Umuganura uje mu gihe abaturage babona ko abitwa abayobozi babo bagakwiye kuba bashyiraho politiki y’ubuhinzi by’umwihariko n’iy’ubukungu muri rusange zihamye, aribo babicishije inzara kubera ko bashyiraho politiki na gahunda zigamije gupyinagaza rubanda zikazamura bamwe bari ku ibere rya FPR – Inkotanyi. Birababaje cyane kandi biteye agahinda kubona aho abayoborwa babona ko ababayobora aribo babateje inzara, babarandurira imyaka, babatemera intoki, babategeka guhinga ibitera mu masambu yabo, babasenyera amazu n’ibindi bibi byinshi bigamije kubatindahaza.
Ishyaka PRM/MRP – Abasangizi ryifatanyije n’abanyarwanda bose mu kababaro n’agahinda  k’imiyoborere  mibi, akarengane, ubwicanyi, ubusahuzi, ubuhunzi n’inzara bakomeje guterwa na Perezida Kagame Paul, FPR – Inkotanyi hamwe n’abandi bambari babo bafatanyije kuyobora Igihugu.
Mu mahame remezo y’ishyaka PRM/MRP - Abasangizi ku rupapuro rwa 13 na 14 Iterambere rirambye ni imwe mu ntego twiyemeje.Twemera ko mu Rwanda habaye demokarasi nyayo itari kw’izina gusa, amahame yayo yose akubahirizwa, hakaba ubuyobozi buzirikana kandi bukorera abaturage koko, ubuyobozi buha abaturage bose ituze mu mitima kugirango babashe gutekereza neza no kwikorera utwabo ntawe uje kubarambuza igitugu n’urugomo ibyo baruhiye, u Rwanda rwagera ku majyambere arambye.
Aha ikindi twemera by’umwihariko ni uko ubukungu bwa mbere bwa buri gihugu icyo ari cyo cyose ari bantu. Abantu ni wo mutungo w’igihugu wa mbere uhatse ibindi byose. Ibyo bindi byose, ari zahabu, ari diyama, ari peteroli, ari iki, bihabwa agaciro n’abantu kuko baba bakeneye kubikoresha. Badahari ngo bagure ibicuruzwa bivuyemo, nta gaciro ibyo bintu  byagira.
Muri politiki ya Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, umunyarwanda umwe upfuye, yaba yishwe n’indwara cyangwa yishwe n’agafuni ka FPR Inkotanyi cyangwa umuhoro w’Interahamwe, aba ari icyuho n’igihombo gikomeye ku gihugu kuko haba hari ibyo yakoraga cyangwa yari kuzakora bitazagira undi ubikora kandi amajyambere y’igihugu ari igiteranyo rusange cy’ibikorwa byose abagituye bakora buri wese ku giti cye cyangwa se bashyize hamwe. Kuri twe, nta muntu muto ubaho, nta muntu usuzuguritse ubaho kuko twese ari ukuzuzanya.
Kugirango iguhugu cyacu kigire uburumbuke bwatuma abantu bahinga bakeza bagasarura bakaganura, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI risanga hari byinshi bigomba gukorwa, bimwe muri byo bikaba ibi bikurikira:
1) Gushyira ingufu mu bintu byose byo guteza imbere amajyambere y’icyaro kuko ariho abanyarwanda benshi baba, no gukora ku buryo amajyambere y’icyaro ashingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi aba inkingi y’ubukungu bw’igihugu (pro-growth area);
2) Gusubiza abantu amasambu n’imitungo yabo bambuwe mu buryo bw’urugomo na leta ya FPR Inkotanyi;
3) Gutega amatwi abanyarwanda no kumva ibyifuzo byabo akaba ari byo biba ishingiro ry’ibikorwa bya leta yabo aho kubatwara buhumyi no kubategekesha igitugu, iterabwoba n’inkoni nk’uko leta ya FPR ibigenza ibahatira guhinga ibitera mu masambu yabo kandi bo ubwabo aribo bazi ibihera n’ibitahera none iyo politiki mbi ikaba yarateye inzara mu gihugu;
4) Guha abanyarwanda ibyo bakeneye kugirango babashe kwitunga ubwabo no kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi; ibyo bakeneye akaba ari ukubaha amahoro arambye kugirango bagire ihumure n’ituze mu mitima yabo bityo babashe kwitabira umurimo no kwiteganyiriza ejo hazaza, kubaha agaciro n’amahirwe angana muri byose nk’abana b’igihugu, no kubahiriza uburenganzira bwabo busesuye kuri bo ubwabo, ku buzima bwabo, ku masambu yabo, n’utundi bikorera ku giti cyabo tubatunze.
5) Gushyiraho isaranganywa ry’imishinga ya leta mu turere rikozwe mu mucyo kandi hakurikijwe ibikenewe muri buri karere.
Ibi ni byo bizatuma abanyarwanda bahinga bakeza, bagasarura, bakaganura.
Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 01/08/2014;
Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka; (Se)
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki; (Se)
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa: (Se)

Niba mushaka kutwandikira ngo muduhe inama, mutwungure ibitekerezo cyangwa se mugire icyo mutubaza, email yacu ni :abasangizi@gmail.com

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.