From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Frank Sebudandi - Igihe
Mu gihe Minisiteri y'Ubuzima idahwema gukangurira Abanyarwanda kwisiramuza (gukebwa) kuko bibafitiye akamaro cyane mu kongera isuku y'igitsina no kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, bamwe mu bagore babangamiwe n'uko abagabo babo batabikozwa.
Nyuma y'ubushakashatsi bucukumbuye bwakozwe n'Umuryango w'Abibumbye wita ku buzima (OMS), ufatanyije n'ishami ry' Umuryango w' Abibumbye ryita ku kurwanya SIDA (UNAIDS) basanze ari ngombwa gukangurira umubare munini w'abaturage cyane cyane ku mugabane w'Afurika kwisiramuza kuko birinda kwandura icyorezo cya SIDA.
Muri ubwo bushakashatsi, hemezwa ko iyo umugabo asiramuwe, iyo akoze imibonano mpuzabitsina n'umugore ubana n'ubwandu bwa SIDA, uwo mugabo aba afite amahirwe menshi angana na 60% yo kutandura SIDA. Ibi ntibivuze ko atazandura burundu, gusa ayo mahirwe akaba ayarusha umugabo utarasiramuwe ugiranye imibonano mpuzabitsina n'umugore wanduye.
Hano mu Rwanda usanga abagabo bamwe batangiye gusobanukirwa akamaro ko kwisiramuza ku buryo babishishikariza abana babo kubikora, ariko bo ntibabikozwa kubera impamvu nyinshi zitandukanye maze bakabangamira cyane abagore bashakanye nk'uko bamwe muri bo babitangarije IGIHE.
Batatu mu bagore bubatse batifuje ko amazina yabo agaragara…
Umwe mu bagore ati "Njye mfite umugabo n'abana batatu, umugabo wanjye yigeze kurwara ibisebe ku gitsina ngira ubwoba ko yaba yaranciye inyuma akazana ibirwara ariko kwa muganga batubwiye ko ari za infection, nuko agira amahirwe arakira".
Akomeza agira ati "Kuva ubwo mpora mwinginga ngo azajye kwisiramuza yarananiye kandi kwa muganga barabimubwiye ko ari imyanda iterwa n'uruhu rwo hejuru y'igitsina cye bamugira inama yo kwisiramuza ariko yaranze".
Uyu mugore avuga ko yafashe icyemezo gikomeye kuko umugabo yanze kumwumva, ati "Ntibyamaze n'amezi ane arangije imiti yongera kurwara kwa kundi, none naramubwiye ko ntazongera kubonana nawe atazanyanduza ibyo birwara".
Uwa kabiri we yanze kudutangariza byinshi, mu ijambo rimwe gusa ati" abafite abagabo basiramuye bafite amahirwe".
Undi ati "Njyewe sinavuga ko yananiye kuko n'ubusanzwe ahora anyumvira kandi tumaranye igihe gito kuko dufitanye umwana umwe w'umwaka n'igice, we gusa ahora ambwira ko nabona umwanya azabikora, ndacyakomeje guhendahenda ariko ndabangamiwe pe. Si njye uzarota anyemereye bitewe n'impamvu nyinshi ntavugira imbere yawe kuko ni ukwishyira hanze, gusa birambangamira".
Bamwe mu bakobwa b'inkumi bari mu nzira yo gushaka abagabo bagize icyo bavuga ku kibazo nk'icya bakuru babo bafite.
Aba basabye kutagaragaza imyirondoro yabo yose…
Lydia ati "Bariya bahuye n'ibyago njyewe ndamutse menye neza ko sheri (cheri) wanjye atarisiramuza namubwira kubikora tutarabana mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuzabyanga nyuma tumaze kubyarana abana, atabyemera nkamukuzaho kuko ni umwanda".
Umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko utarashatse ko dutangaza amazina ye ati" abasore badasiramuye akenshi ntabwo bakunda kuba indaya, kuko abakobwa barabaseka cyane iyo basanze udasiramuye, njyewe nzamusaba kwisiramuza tubura nk'amezi abiri ngo tubane".
Nyuma yo kuganira n'abagore ndetse n'abakobwa b'inkumi bahangayikishijwe n'abagabo badasiramuye, byatumye IGIHE igira amatsiko yo kwegera bamwe mu bagabo bubatse ngo hamenyekane impamvu benshi banga kwisiramuza.
Uwitwa Venuste ati "[…] nkagira inzu y'abandi ngomba kwishyura buri kwezi, ubwo urambwira kujya kwisiramuza iyo minsi yose ndwaye ndi hasi kubera ibisebe ntapagasa kandi nta mushahara w'ukwezi ngira ninde uzabarwanaho (aha yavugaga umuryango we) ? Ntabyo nzakora kuko ntacyo bintwaye, ko ntabikoze se byambujije kubyara abana ?"
Akomeza agira ati "Reba nawe abana banjye bakamenya ko papa bamusiramuye [araseka] ndi igisaza bo bazasiramurwa umwe narangije no kubimukorera hasigaye umuto naho njye ndisaziye, nararangaye nagombaga kubikora kera ntaragira stress (imihangayiko) y'ubuzima gusa nagira inama abataragira stress nk'iyo ngira kuzabikora kuko ni isuku".
Undi utarifuje ko izina rye rigaragara, yatangaje ko kuva kera yagiriraga igitsina cye isuku n'ubu akibikora, yasobanuye ko adafite impungenge zo kuba atarisiramuza kuko atari umusambanyi, ati […] ntabwo ndi umusambanyi ngo ndandura SIDA".
Jean Claude Mpayimana ni umugabo w'abana batatu, yagiriye inama abagabo bagenzi be ati "Abagabo batarisiramuza ndabagaya cyane, abavuga ko batinya kubabara, umuti urasharira ariko ugakira indwara, ikindi nta usarura ibyo atabibye, bisiramuze bakire ibirwara by'isuku nke n'ibindi bazi cyangwa se babireke barware ibirwara biterwa n'isuku nke […] no kwiyongerera ibyago byo kwandura SIDA".
Dr Kanimba Pierre Célestin umuyobozi w'ivuriro "La Médicale" aganira na IGIHE, yavuze ko umubare munini w'abisiramuza ari abana bato.
Ati "Hano twakira cyane abana bato kurusha abantu bakuru, bigaragara ko abakuru babitinya, gusa inama nabagira utarisiramuza abikore kuko bimugabanyiriza ibyago byo kwandura SIDA kandi bikamurinda indwara ishobora guterwa n'isuku nke".
Dr Kanimba agira abubatse inama yo kudasenya kubera iyi ngingo, ati "Kuba umugabo atarabikora ntabwo byaba intandaro yo gusenyuka kw'urugo ahubwo umugore ajye agerageza kwigisha umugabo we buhoro buhoro kandi mu bwumvikane kugeza aho azabyemerera".
Ministereri y'Ubuzima yakoresheje ingufu zishoboka mu rwego rwo kwigisha Abanyarwanda akamaro ko kwisiramuza, kuri ubu hashyizweho uburyo bushya budasaba kubagwa cyangwa guterwa ikinya bwitwa "Pre pex".
Ubu buryo bwashyizweho ngo bworohereze abantu batinya kumara igihe kirekire barwaye kuko usiramuwe amara igihe gito cyane akaba muzima ndetse akimara no kubikorerwa ashobora guhita akomeza imirimo ye ya buri munsi.
Mugume Nathan, ushinzwe itangazamakuru muri Ministeri y'Ubuzima yasabye abagabo bagitinya kwisiramuza ko bagomba gutinyuka kuko ari bo bifitiye akamaro mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura SIDA ndetse n'isuku muri rusange.
Mugume kandi avuga ko abatinya kwisiramuza kubera gukeka ko bashobora gutinda mu rugo barwaye bakwiriye kugana ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, kuko hakorerwa ubu buryo bugezweho bwo gusiramura hatabayeho kubagwa.
U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byitabiriye gahunda yo gusiramurwa ku bushake (Countries participating in the voluntary medical male circumcision project) harimo Ethiopia, Kenya, Uganda, Tanzania, Malawi, Mozambique, Swaziland, Lesotho, Zambia, Zimbabwe, Botswana, Namibia, Afurika y'Epfo.
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-mu-bagore-babangamiwe-n
__._,_.___
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.