UBUHAMYA KUKARENGANE KA RUTAYISIRE BONIFACE WISHWE AKAZUKA (MBERE YA 1994, MURI 1994 NA NYUMA YA 1994)
HUTSI, TUTSI, HUTU, TWA, NATURALISE TWESE TURI ABANYARWANDA : U RWANDA RUGOMBA KUBA URWA TWESE ABANYARWANDA: UZAYOBOKA INDI NZIRA IBANGAMIRA UKO KURI KWA BOSE TUZAYIRWANYA N'IMBARAGA ZACU ZOSE.
BANYARWANDA MUGANIRA KUKIBAZO CY'ABAHUTU N'ABATUTSI NGO NIBO BONYINE BAKWIRIYE KUYOBORA U RWANDA, TURABAMENYESHA KO MURIMO KUYOBA KANDI MURASHOZA INTAMBARA IKOMEYE MUTAZI ISURA YAYO
Nk'uko mbibona mubiganiro biri kumbuga zimwe na zimwe, bamwe mubanyarwanda bakaba barimo gushyira imbere ko u Rwanda rukwiriye kuyoborwa muburyo abahutu n'abatutsi basimburana, ndagirango mbabwire ko nsanga bibabaje kandi kubikora gutyo harimo kuyoba no kwibagirwa ko u Rwanda rudatuwe n'abahutu n'abatutsi bonyine. U Rwanda rutuwe n'abanyarwanda bose bagizwe n'abahutu, abatutsi, abahutsi, abatwa, aba naturalisé n'abanyamahanga bahisemo gutura u Rwanda.
Aba bantu bose batuye u Rwanda kandi buri wese arufitiye akamaro runaka.
Kuvuga rero ngo ubutegetsi buzagume hagati y'abahutu n'abatutsi bonyine ndumva ari icyaha gikomeye kiba gikorewe u Rwanda n'abanyarwanda bose kuko ubivuze atyo aba aheje abandi banyarwanda kandi ibyo nibyo twahagurukiye guca burundu. Nta munyarwanda ugomba guhezwa mubuyobozi bw'igihugu kurwego ashatse rwose igihe abifitiye ubushobozi. Kuki u Rwanda rutayoborwa n'umuhutsi cyangwa umutwa ?
Mujye mumenya ko iyo muvuze abahutu n'abatutsi hari abantu batajya bibona muri uwo murongo kubera amateka kandi bikaba bidahuje n'ukuri.
Nkanjye ubwanjye reka nihereho kandi nsobanure n'impamvu. Kuri jye, iyo hategeka umuhutu simbura kurengana. Iyo hategeka umututsi simbura kurengana. None se si ndi umunyarwanda nk'abandi ? Mumateka y'u Rwanda byarananiye kuba umuhutu. Inshuro nyinshi nararenganijwe bambwira ngo ubuhutu bwanjye ntibugaragara. Ndetse narishwe ndazuka muri genocide y'abatutsi. Mbere ya 1994 nabwo nimwe akazi ndetse n'aho ngahawe mpura n'ibibazo ngo ubuhutu bwanjye burakemangwa.
Kugirango buri wese arusheho kubyumva neza, ndagirango mbabwireko kera CDR mputu itarashingwa nagiye gusaba akazi muri papeterie du Rwanda yayoborwaga na Martin Bucyana, icyo gihe nagiye aho bari bafite ibiro bikuru muri quartier commercial i Kigali (uruganda rwabo rwo rwabaga i Zaza). Ushinzwe abakozi akazi yarakanyemereye antuma n'attestations za komini mvukamo. Attestation narazizanye niteguye gutangira akazi hanyuma bagiye kunyerekana kwa Directeur ariwe Bucyana Martin ati sinaguha akazi kuko ubuhutu bwawe nsoma kuri izi attestations ntabwo mbona kuri wowe. Icyo gihe yongeyeho n'andi magambo menshi.
Abenshi muzi n'inkuru y'ingorane nahuye nazo ngiye gukora muri PVK (prefecture de la ville de Kigali) ikimara kujyaho muri 1990. Icyo gihe yayoborwaga na Renzaho Tharcice. Nakoze ibizamini hamwe n'abandi bantu benshi cyane hanyuma mba muri bake cyane batsinze ibizamini. Ibizamini byakosowe n'umugabo ushyira mugaciro witwa Dusabemungu Gervais. Uwari ushinzwe abakozi ni uwitwa Sezirahiga Froduald. Icyo gihe hasohotse itangazo rihamagaza abatsinze ikizamini ngo baze batangire akazi. Nanjye rero nagiye kugatangira ariko mpageze mpura n'uruva gusenya kuko abagore b'abasirikare bigaragambije ngo ntibashobora gukoresha umututsi (inyenzi) muri secretariat ya Renzaho Tharcice. Njye nari ndangije amashuri yisumbuye muri secretariat comptabilité. Icyo gihe Hahise havuka ikibazo kuko nari natsinze ikizamini ngomba guhabwa akazi ariko nanone service natsindiye gukoramo itanshaka. Nagize amahirwe rero kuko muri PVK hari umugabo mwiza witwa Juvenal wari comptable wa PVK waje arandeba aho nirirwa nigunze ndindiriye gutangira akazi noneho abwira abari bahari ngo nibamunyihere njye gukora muri service ye. Ubwo twarajyanye anshyira muri service ye ya comptabilité ntangira akazi ntyo. Kubera no gukora akazi neza nageze aho mpabwa kujya njya no gukontorora abasoresha. Uyu mugabo w'umutima mwiza ubu asigaye aba mububirigi.
Hashize amezi menshi havutse ikibazo cy'abakozi muri Komini nshyashya ya Kicukiro. Ubwo noherejwe muri Komini ya Kicukiro ndetse Bourgmestre Gasamagera Evariste wari umu PSD yangize uwungirije chef de service, uwo Gasamagera yaje no gusanga data amuzi.
Ikibazo ariko cyakunze kugaruka n'uko Gasamagera yahoraga ampamagara mu biro bye ngo nitonde ne kumukururira ibibazo kuko ba maneko bamumereye nabi nsigaye ntanga cyane ibyangombwa mbiha inyenzi (attestation n'ibindi). Icyo gihe nari mfite uburenganzira bwo gusinya igihe chef de service adahari. Ntabwo Bourgmestre Gasamagera yigeze ambwira ko haba harabaye ikibazo kubireba abahutu nahaga ibyangombwa kandi abaturage bose barazaga bansanga ntakurobanura. Ahubwo ikibazo cyavukaga kubatutsi nahaga ibyangombwa.
Ibintu byaje guhuhuka igihe Kabonake Thomas aza gusaba icyangombwa cy'irangamuntu. Icyo gihe narakimuhaye ndetse mugirira vuba nk'uko nabigenzaga kubandi bantu bazaga bangana. Ariko muri iyo minsi Kabonabake Thomas yashinze ikinyamakuru cyitwa « L'echo des milles collines » mu numero yacyo ya mbere ahita yandika ko bibabaje kubona bashyira umututsi mugutanga ibyangombwa mubihe by'intambara. Guhera icyo gihe abamaneko ba presidence y'igihugu hamwe n'abamaneko bo mukarere benshi bahoraga inyuma yanjye, abandi bagahora bampata ibibazo bambaza. Nari narabaye inyamaswa bahiga.
Muri ibyo bihe Bourgmestre yakomeje kujya ampamagara kenshi ambwira ngo natanze cyangwa nahesheje ibyangombwa by'inzira abana b'abatutsi basangaga inkotanyi. Kugirango buri wese arusheho gusobanukirwa nshobora kubaha ingero zifatika. Hari nka cas zimwe na zimwe zankomereye cyane kurenza izindi. Nka cas, y'uwitwa Solange, umusore witwa Nyiramakuza wabaye umusirikare n'abandi benshi cyane. Abo bombi bize no kukigo nizeho kuburyo byari bigoye kubyikuraho. Hari n'abandi benshi hazaga ibikuru bavuga ngo bafatiwe aha naha bagiye. Mubihe bishize nabonye uyu Solange ariwe watahutse ari n'umugore wa General Kayizari mu nkotanyi. Abaserire benshi nabo bari baragizwe ba maneko bahembwa umushakaha mwishi cyane kurusha n'abakozi ba leta.
Ibyo byose byaje byiyongera kuzindi cas nyinshi cyane zankomereye bikomeye zintera n'ibibazo kuko nabahaye ibyo bagomba nk'abandi banyarwanda, muri izo cas wavugamo nk'iya benewabo w'umugore w'umucuruzi witwaga Nkwaya (wavaga inda imwe na Kayombya Robert) yari yarashatsemo n'ibindi n'ibindi.
Hari kenshi abazaga kwaka ibyangombwa bavuye mumahanga bakeneye gukora ubukwe cyangwa kubyifashisha mubindi. Iyo yabaga ari umututsi byahindukaga ikibazo gikomeye kandi buri muturage afite ubwo burenganzira, etc. Buri munsi rero nasohokaga munzu ntazi uko umunsi uri burangire.
Burya koko uwahuye n'ibibazo ntakitamuhuhura. Nk'igihe bafunguraga inyenzi za kera zomuri 1960. Uwitwa Ngurumbe bari baramuhaye kujya aza kwiyerekana kuri Komini ya Kicukiro. Umunsi wa mbere aza kwiyerekana hari huzuye abantu benshi baje kwaka laisser- passer n'amarangamuntu mashya. We uko yari ahagaze muri icyo kivunge cy'abantu mukibuga cya Komini yasumbaga abantu bose bari bahari, sinzi uko yandabutswe hanze ndimo nshaka umukozi wa komini wari ugiye gukorera hanze, noneho arandeba aranyitegereza arampamagara aransuhuza arambwira ngo « mwana wa, nitwa Ngurumbe naje kwiyerekana kubutegetsi, bigenda bite ? ». Uwo mwanya aba maneko bancugiraga hafi bashushe n'abagize amahirwe bariyamirira ngo ntureba ko avugana n'inyenzi nkuru Ngurumbe !!!! Jye sinari nzi n'uwo muntu uwo ariwe nibwo bwa mbere nari mubonye. Cyokora nari menyereye kwakira abantu bose kuburyo namufashe akaboko mwereka ubishinzwe nikomereza akazi. Ibihe byakurikiye noneho byabaye agasitwe ndetse ivangura rirushaho gukara ngira umujinya ndasezera nisubirira gukomeza amashuri njya no muri université. Bigeze mubihe by'i 1994 byo byabaye umwanda kuko narapfuye ndazuka. Ndetse na Bucyana apfa nabaye mubantu batewe ngira amahirwe ko ntari mpari. Ibyo muri 1994 nabaye mubantu baje no gushakwa n'abapolisi bamwe ba PVK ngo banyice ariko bamwe babahaga amakuru ko ngo napfuye mu ikubitiro nsanga inkotanyi ku irebero kuburyo hari abambonaga nyuma ya 1994 bakibaza uko ndiho kuko amakuru yari yarakwiriye ko ntakiriho. Mboneyeho no gusubiza uwigeze kumbaza ikibazo kireba Renzaho Tharicice. Ibyo byose mbabwiye, njyewe kubindeba ntacyo nikomamo Renzaho Tharcice kugiti cye kuko yahoraga mubyo gupanga intambara atabonekaga. Ninawe wasinye ibaruwa impa ikazi hamwe n'inyimura. Ndetse hari n'amakuru y'impamo avuga ko n'abatutsi bashoboye kugera kuri PVK muri mata 1994 nka Dieudonné babayeyo kugeza birangira ntawe ugize icyo abatwara. Njye mvuga ibintu uko mbizi ntagukabya cyangwa kugira icyo nkuramo.
Aho nahungiye iyo za Gitarama n'ahandi naho ngirango mwabonye amakuru ahagije mubihe bishize. Nabwo narishwe ndazuka nzira kwitwa umututsi, njya gutabwa muri Nyabarongo ndabirokoka hamana etc. Ndetse no muri 2007-2008 habaye n'urubanza rwo kuburanisha umuturage wari wanyakiriye bamurega ko ngo yanyishe. Umunsi wo gusoma urubanza rwo kumukatira nibwo yerekanye ko ndiho kuko umuhungu we yaje kumpuruza ngo nimvuge ko ndiho kuko se bagiye kumukatira imyaka mirongo bamurega ko yanyishe. Umunsi wanyuma mpungishwa n'abacuruzi banjyana Kabgayi hari abaturage barenga ibihumbi b'amasegiteri arenga atatu bari bahuruye n'ibisongo n'imiheto ngo baje kwica inyenzi. Icyo gihe barambuze kuko nari nahungishijwe noneho kubera ubwinshi bwabo kandi bakaba barasatse hose bagacukura murutoki no hirya no hino hari abavuyemo bakwiza inkuru ko bampitanye aribyo gacaca yagarutseho ndetse bamwe batanga ubuhamya ko uwari wampishe ariwe wantanze nkicwa.
NB : Aha ndasobanurira abantu ko ntigeze njya muri FPR ngo mbe umunyamuryango wayo nibura ngo mbe narabaye aribyo naziraga. Oya ntaho nari mpuriye no kuba inyenzi kuko hari byinshi nazigayaga cyane nk'ivangura, extremisme n'ibindi.
Ndetse nari mfite ibyangombwa by'abahutu byuzuye nk'iby'abandi bose ariko nkarenga ngahura n'akarengane ko kwitwa umututsi ndetse mubihe bimwe nkarengana no kurusha abatutsi bamwe.
Kubera gushoberwa no kubonabona nageze naho nzana ibisebe kumazuru nyakwedura akanga akaguma uko ari. Burya amagara ni ikintu gikomeye. Utarabona urupfu rumwugarije ajye ashimira imana.
Nk'uko abantu bamwe bagiye babisoma munkuru zinyuranye, hari n'ibindi bibazo byinshi byivangura nagiye mpura naryo nzira ko ntari umuhutu wuzuye, ndetse aho abandi bahutu baca jye simbe nabitekereza.
Kubindeba kugiti cyanjye, ntakintu na kimwe nigayaho ndetse nta n'icyo ngayaho ababyeyi banjye na kimwe kuko njye ndi umwana w'ababyeyi banjye bombi ijana ku ijana. Ndetse no mumuryango wanjye kubera ndi imfura, nagize igihe cyo kubiganiraho n'ababyeyi banjye bombi nkabasetsa kuby'abahutu n'abatutsi uko buri ruhande rumfata. Ibyo twabikoraga bambaza uko mbayeho aho nabanje kwiga mumahanga yari yarahungiyemo abatutsi ba kera no mubundi buzima nabayemo.
Ntabwo batinyaga kubinganiriza kuko umwe mubabyeyi banjye buri wese yampaye bimwe mubimuranga ku isura ahantu runaka kuburyo ntawahenze undi. Ndetse ibyo bintu narabyishimiraga kuko utabona icyo ugereranya nacyo iyo ubona ukuze ufite ababyeyi bombi kandi buri wese umwibonamo. Ariko icyambabaje n'uko umwe yishwe na FPR hakoreshejwe bwa buryo budasanzwe bwo kwica abantu benshi bwakoreshejwe cyane cyane mu burasirazuba bw'u Rwanda bafunga umupaka wa Rusumo maze abahungaga bakabohera mu mashyamba. Icyo gihe ahari isoko n'ivuriro n'ibindi byaramira abantu bagiye bahashyira ibigo by'abasirikare, uje atataba ishyamba rimurembeje bakamuhitana naho abafite imbaraga bakabashorera babajyana kubatwika bakubiswe agafuni cyangwa ari bazima. Uku kwica abantu babohera kubizazane bibahitana vuba hanyuma utatabye arembye bakamuhitana buri muburyo bwakoreshejwe mukwica abantu benshi cyane icyarimwe kandi nabi muri kariya karere k'i Burasirazuba. Ndetse iyo migirire iri no muri definition ya ONU ikoresha mu gusobanura genocide icyo aricyo. Undi nawe namubonye ibye bisa n'ibyarangiye atagishoboye kuramirwa kuburyo u Rwanda rwa FPR natangiranye narwo nikoreye intimba y'uko ndi impfumbyi kandi n'ingoma yari imaze guhirima nayo yarampitanye ngacyizwa n'imana. Ikibi ni ukurokoka ingoma yendaga kuguhitana, hanyuma n'ijeho nayo ikakugira impfubyi maze ugatangira undi musaraba. Ushaka ajye yitondera akababaro k'abantu biciwe baba abahutu cyangwa abatutsi kuko burya hari byinshi bihariye imbere muribo bigoye gusobanura.
Ndagirango nibutse ko kurundi ruhande rw'abatutsi nabo bitigeze bimpira maze ngo ubwo bututsi abahutu bantsindagira butume banyakira mubandi batutsi. Mugitutsi ntabwo byoroshye kuko udashobora kuba umututsi ngo bifate.
Ndetse jye hari n'abatutsi bagiye bampa ubuhamya bavuga ko haramutse haje irushanwa ry'ubututsi naza mub'imbere babarusha ubututsi. Ibyo ariko ntabwo biguha avantages zigenewe abatutsi.
Mu biganiro nk'ibyo, abatutsi bafite amagambo bwite yihariye y'ukuri gushirira mubiganiro, bamwe banyita umututsi w'inziga kumaso n'ibindi ntarondora. Ikibabaje ariko n'uko ibyo bidakuraho kunyita umuhutu n'akandi kaga kajyana nabyo karimo kuba nariciwe n'inkotanyi abantu benshi nanjye ubwanjye ngakizwa n'imana ubu nkaba ndi impunzi mu Burayi kandi igihugu gitegekwa n'abatutsi nitirirwa iyo rukomeye. Ibibera mubatutsi b'aba extremistes ni agahomamunwa birasa n'ibibera mu ba extremiste b'abahutu ijana ku ijana. Kubanyarwanda bafite ibibazo nk'ibyanjye hari benshi bagiye bambwira bati birababaza nk'iyo umwe mubatutsi aje akagukoraho ati dore cya gihutu cyacu kandi wareba ubivuga ugasanga wamuca ibihano aramutse yiyise umututsi kuko butamugaragaraho.
Izi nkuru zanjye zisa n'iz'abandi benshi. Ndetse mu iyicwa ry'abatutsi, abahutu n'abatutsi bari barashakanye benshi cyane barishwe babizira. Ndetse n'aho batabishe bari barabwiwe ko iby'abatutsi nibirangira aribo bazahita bakurikizwaho kuburyo umuhutu wari warashakanye n'umututsi interahamwe zahunze aziko agomba kwicwa. Abahunganye nazo, abanyarwanda barabizi ko benshi muri abo bantu bakomeje kwicirwa mumakambi buri munsi kuburyo icyo kibazo nacyo kigomba kwitabwaho kuko hari abavictimes benshi bameze gutyo badafite uruvugiro. Buri munyarwanda agomba kumenya ko hari abavictime benshi b'ababahutu nabo biciwe n'abandi bahutu kandi bagera no kuri FPR ikaba nabo idashobora kubumva. Hari n'abavictimes b'abatutsi biciwe na ba benewabo b'abatutsi (mbere ya 1994, muri 1994, na nyuma ya 1994), abo ba victimes nabo ntaruvugiro bafite.
Icyo nsaba rero buri munyarwanda wiciwe, nuko yazamura ijwi kandi akaza tukisungana kuko jye ntawe naheza kuko nahuye n'akababaro k'impande zose. Ntabwo narota ngira victime n'umwe nsubiza inyuma kuko narababaye shenge nzicyo icyo guhigwa no kwicirwa aricyo. Ndasaba ababaye abavictimes baba abahutu abatutsi n'abandi bose biciwe mbere ya 1994, muri 1994 na nyuma ya 1994 ko bazamura ijwi bakigaragaza maze u Rwanda rukubakwa n'abana barwo bose kandi hagaharanirwa kurwanya akarengane kumpande zose. Iyo ukomeje kwanga gufata ijambo, uba uhaye urubuga uwakwiciye n'uwaguhize kugirango nabona uburyo azongere akwice cyangwa akwicire.
Kubijyanye n'ingingo yo gusangira igihugu hagati y'abahutu n'abatutsi bonyine, jye ndabaza abanyarwanda bose n'abatuye isi niba iyo umuntu yihanukiriye akavuga ko u Rwanda rugomba kuba urw'abahutu n'abatutsi aba atabona ko hari abandi banyarwanda atifurije kubaho. Ese uwo muntu ntabwo aba abona ko ashoje intambara ? Njye niyumva nk'umunyarwanda kuko numva ntakindi nkeneye gushyira imbere, none se iyo umuntu agaruye imvugo igamije kumpeza ntabwo aba ashoje intambara kuri jye n'abandi duhuje ibibazo ?
Niba jye byaragaragaye mumateka ko ntashoboye guharanira ubuhutu cyangwa ubututsi kuko ntabyo nshaka kandi ntabyo nshoboye, ndetse nkaba nta n'ubwoko na bumwe niyumvamo ahubwo nkiyumva ndi umunyarwanda, ni kuki jye n'abateye gutyo cyangwa abatekereza gutyo tudafite uburenganzira bwo kubaho no kuyobora igihugu ? Ntawe mbuza kuba umuhutu cyangwa umututsi niba bimushishikaje kuko ni uburenganzira bwe. Ariko nawe ntafite uburenganzira bwo kumpora ko nta buhutu cyangwa ubututsi niyumvamo. Nta n'ugomba kubindenganiriza kuko ni amateka yabigize gutyo. Naravutse ndakura nibona gutyo kandi niyemeza kubaho gutyo kuko ndi umuntu wemera uko ndi. Icyiza rero cyaba ni umuti mwiza mugusangira igihugu ni uko buri wese yashyira imbere ubunyarwanda tugasangira igihugu nk'abanyarwanda. Ninayo mpamvu ishyaka nashinze mfatanije n'abandi ryitwa ISHYAKA BANYARWANDA kuko icyo rishyize imbere ari uburinganire mumahirwe (n'ibindi) busesuye hagati y'abanyarwanda. Ishyaka Banyarwanda ni ishyaka ririmo abanyarwanda b'amoko yose.
None se niba twebwe abantu tutibona mubya Hutu Tutsi duteye dutyo kandi tukaba natwe twarafashe ijambo muri politiki dufatanije n'abanyarwanda b'amoko yose, niki cyatubuza natwe kugira uruhare mumiyoborere y'igihugu ? Iyo bigeze aha rero ninayo mpamvu mvuga ko gouvernement yajyaho najye ntari mubafite ijambo rigaragara, mu izina ry'abakunda uyu murongo w'ibitekerezo ndimo, mfite inshingano zo kurwanya iyo leta yaba ije ivangura kuko nzi icyo kutagira ijambo mubutegetsi bw'igihugu cyawe bivuze. Koko haramutse hagiyeho indi leta (nyuma ya Kagame ) ishyira imbere inyungu z'ubwoko bumwe bw'abahutu cyangwa abatutsi murabona bitaba ari akaga. Ninde warokoka iyo leta noneho ? Kugirango rero hatabaho leta yagaruka ivangura, ningombwa ko buri munyarwanda wese ahaguruka kandi agaharanira kuba umwe mubayishyizeho cyangwa igashyirwaho n'abamuhagarariye afiteho ijambo.
Kuba kandi ndi mubiyumvamo ubunyarwanda kurusha ibindi nkaba naremeye gufata ijambo mu izina ry'abandi banyarwanda ndetse nkagaragarizwa ikizere n'abanyarwanda b'amoko yose ko banshyigikiye kuko ndi munzira nziza y'ukuri, kubera izo mpamvu, buri wese uzanyuranya n'iyo nzira itubereye twese azanyumve nabona murwanya nkoresheje imbaraga nyinshi zishoboka. Abemera kandi uyu murongo w'ibitekerezo mbamo, baba abahutu, abatutsi, abahutsi, abatwa, aba naturalisé n'abanyamahanga bakunda u Rwanda, mwese muzamenye ko ntazigera ntatira iyi nzira mumibereho yanjye. Njye sindi umuntu uhunga responsabilités kandi mwarabibonye ko ntigeze mpindagura amagambo muri politiki nshyize imbere. Nko kukibazo cy'abavictimes bose ninjye nakizanye muri opposition nyarwanda kandi buri wese yabonye ko ntigeze nkigoramisha cyangwa ngite nk'uko bamwe mubanyapolitiki hari ibihe wasanga baragitaye. Ibyo kuguma rero ndi uwo ndiwe kandi simpindagurike kandi ngakomeza nshyira ukuri imbere nabibarahiriye kumugaragaro kandi nabirahiye n'imana ngo izampfashe bikomeze kugeza tugeze ku Rwanda rushyashya rubereye abanyarwanda bose.
Nituramuka twubashye abanyarwanda b'amoko yose batuye u Rwanda bizadufasha kubohora abahutu baboshye muri iki gihe, bizadufasha kandi kubohora abatutsi nabo bari kungoyi y'agatsiko k'abandi batutsi.
Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 25/10/2013
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes Hutus Tutusi n'abandi TUBEHO TWESE-CIVHEMG
Tel (32) 488250305
-----------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.