Pages

Monday 11 August 2014

GAHIMA GERARD a dit que RNC reconnait le Génocide Hutu (Journal Marianne.net)


Extrait du journal Marianne.net
"le Haut Commissariat des Nations unies fait état  d'un « génocide » commis sur les réfugiés hutus au Congo. Notre organisation reconnaît ces crimes et le rapport des Nations Unies, et nous sommes pour que la vérité soit connue. Toutes les investigations et enquêtes sur les attaques contre les Hutus et les réfugiés doivent être menées. Mais en tant que membre du FPR et Tutsi, cela ne fait pas de moi un responsable du génocide. Un génocide a également été planifié à l'encontre des Tutsi en 1994."
 

------------------------------------------------------------

GAHIMA EN 2014:  Dore ibyo yatangaje mukiganiro yagiranye n'umunyamakuru Serge wa radio Itahuka :« Abanyarwanda ntibazahuzwa, ntibaziyunga, ntibazabanishwa no  gupfobya genocide y'abatutsi cyangwa gupfobya ubwicanyi  bwaba genocide butaba genocide  bwakorewe abahutu. Nanjye  ndemeza yuko  hari ubwicanyi bwakorewe abahutu, inyito yayo  ntabwo yari yemerwa  n'abanyarwanda bose kubera yuko icyo kibazo leta iriho icyo kintu  itashoboye kutwemerera ngo tukige  kumugaragaro  tugifatire umwanzuro. Ariko nemera ko hari ubwicanyi bwakorewe abahutu ko bukwiye kwemerwa, bugahanwa, bukajya mumateka y'abanyarwanda, ntibupfobywe. Ariko kuba hari ubwicanyi bwakorewe abahutu budahanwa, ntibikwiriye kuba intandaro yo gupfobya genocide yakorewe abatutsi. Dore rero icyo mvuga ni iki. Abatutsi barapfuye bapfa bazira ubwoko bwabo. Ntibiyahuye, barishwe »./ Par Gahimana Gerard, Radio Itahuka, Washington, 16 Juin 2014.
Dore ibindi yongeyeho « Icyo ndegreta n'uko nabaye membre wa organization yishe Habyarimana bikaba byarabaye imbarutso ya genocide yahitanye abatutsi »./ Par Gahimana Gerard, Radio Itahuka, Washington, 16 Juin 2014

------------------------------------------------
 

Kwibuka Bifasha Iki Mu Bwiyunge bw'Abanyarwanda

 
 
image
 
 
 
 
 
Kwibuka Bifasha Iki Mu Bwiyunge bw'Abanyarwanda
 Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka itsembabwoko n'itsembatsembaku nshuro ya 12, hari bamwe babona ko uburyo kwibuka bikorwa bidafashamu mugambi w'...
Preview by Yahoo
 
 
Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka itsembabwoko n'itsembatsemba
ku nshuro ya 12, hari bamwe babona ko uburyo kwibuka bikorwa bidafasha
mu mugambi w'ubumwe n'ubwiyunge.
Mu gihe bivugwa ko hakwiye kwibukwa itsembabwoko ryakorewe Abatutsi,
hari Abanyarwanda bahagurukiye guharanira kwibuka abantu bose
bakozweho n'itsembabwoko ryabaye mu Rwanda mu mwaka w'1994. Ku ruhande
rumwe, hari abemeza ko itsembabwoko n'itsembatsemba byakorewe Abatutsi,
akaba ari na bo baomba kwibukwa bonyine. Ku rundi ruhande, hari abandi
basanga ko hari n'Abahutu bakorewe itsembatsemba, cyane cyane ahahoze
ari Byumba na Kibungo. Gusa, aha impaka zisa n'aho zigitangira.
 
Mu biganiro "Dusangire Ijambo" na "Duhugukire Demokrasi", turabagezaho
ibisobanuro binyuranye by'abantu bahagarariye impande zitandukanye.
Baratubwira uko babona kwibuka bikwiye gukorwa, abakwiye kwibukwa
n'icyo byafasha mu mibanire y'abantu bose bumva ko ari Abanyarwanda. 
Turaganira na Bwana Ildefonsi Karengera ushinzwe ibyo kwibuka muri
Ministeri y'Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Rwanda. Turi kumwe kandi
na Bwana Bonifasi Rutayisire wo mu muryango Tubeho ufite icyicaro i
Brusseli mu Bubiligi, na bwana Philbert Gakwenzire wo mu muryango Ibuka. 
 
Umunyamakuru Etienne Karekezi yaganiye n'abo mu biganiro
"Dusangire Ijambo" na "Duhugukire Demokrasi" kw'Ijwi ry'Amerika.
Ibyo biganiro byose mushobora kubyumvira mu ntangiriro y'iyi nyandiko
 
------------------------------------------
ITANGAZO : GENOCIDE HUTU NA GENOCIDE TUTSI, AMATEKA Y'U RWANDA AKOMEJE GUHINDUKA AGANA KUKUMENYA NO KWEMERA UKURI NYAKURI KUJYANYE N'UKO IBINTU BYAGENZE : GAHIMA GERARD WAHOZE ARI PROCUREUR MUKURU WA LETA YA FPR YEMEYE GENOCIDE HUTU KUMUGARAGARO. TURASABA NA RWABUKUMBA SERAPHIN MUSAZA W'UMUGORE WA HABYARIMANA JUVENAL NA BAGENZI BE BATEMERA GENOCIDE NIMWE  YABA GENOCIDE  HUTU CYANGWA GENOCIDE  TUTSI KO NABO BATERA INTAMBWE

image
Photo:Rutayisire Boniface President w'Ishyaka
Banyarwanda akaba na President wa
Tubeho Twese-CIVHEMG
 
Nk'umuntu wazamuye iki kibazo cy'abavictimes bose ba genocide tutsi n'abavictimes ba genocide hutu muri opposition nyarwanda, ndagirango menyeshe abanyarwanda n'abatuye isi bose ko ku itariki ya 16/06/2014, ikibazo cy'abavictimes bose nkomeje kwitangira  cyateye intambwe ikomeye kuko Nyakubahwa Gahima Gerard wahoze ari procureur general wa leta ya FPR atangaje kumugaragaro ko leta ya FPR yakoze genocide hutu.  Atangaje kandi  kumugaragaro kandi ko FPR ariyo yahanuye indege ya Nyakubahwa Habyarimana Juvenal.
Dore ibyo yatangaje mukiganiro yagiranye n'umunyamakuru Serge wa radio Itahuka :« Abanyarwanda ntibazahuzwa, ntibaziyunga, ntibazabanishwa no  gupfobya genocide y'abatutsi cyangwa gupfobya ubwicanyi  bwaba genocide butaba genocide  bwakorewe abahutu. Nanjye  ndemeza yuko  hari ubwicanyi bwakorewe abahutu, inyito yayo  ntabwo yari yemerwa  n'abanyarwanda bose kubera yuko icyo kibazo leta iriho icyo kintu  itashoboye kutwemerera ngo tukige  kumugaragaro  tugifatire umwanzuro. Ariko nemera ko hari ubwicanyi bwakorewe abahutu ko bukwiye kwemerwa, bugahanwa, bukajya mumateka y'abanyarwanda, ntibupfobywe. Ariko kuba hari ubwicanyi bwakorewe abahutu budahanwa, ntibikwiriye kuba intandaro yo gupfobya genocide yakorewe abatutsi. Dore rero icyo mvuga ni iki. Abatutsi barapfuye bapfa bazira ubwoko bwabo. Ntibiyahuye, barishwe »./ Par Gahimana Gerard, Radio Itahuka, Washington, 16 Juin 2014.
Dore ibindi yongeyeho « Icyo ndegreta n'uko nabaye membre wa organization yishe Habyarimana bikaba byarabaye imbarutso ya genocide yahitanye abatutsi »./ Par Gahimana Gerard, Radio Itahuka, Washington, 16 Juin 2014
Ibi Nyakubahwa Gahima Gerard atangaje bije bisanga ibyatangajwe n'abahoze muri leta ya FPR barimo Twagiramungu Faustin, Gasana Anastase, Twaka Théobald, Habyarimana Emanuel na Ndagijimana JMV batangaje kandi bakemeza ko FPR yari iyoboye leta bari barimo yakoze genocide hutu.
Ibi bijye byiyongera kandi memorandum iherutse gukorwa tariki ya 02/04/2014  aho abayisinye bagize bati turasaba ko hajyaho urukiko rwemera genocide hutu yakozwe  ( Mumagambo bwitwe yabo yashyizwe mugice bise  « conclusions et recommandations  de ce mémorandum » baragira bati dusabye « Créer un Tribunal approprié qui reconnaîtrait le « Génocide Hutu " » yabaye mu Rwanda no muri Congo)Iyo mémorandum yasinywe naBwana Jean Marie MICOMBERO akaba ari  Coordinateur-Belgique de Rwanda National Congress(RNC); Bwana Marcel SEBATWARE akaba ari Coordinateur-Belgique des Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi); Bwana Boniface RUTAYISIRE akaba ari Président wa Banyarwanda Party,Bwana Joseph MATATA akaba ari Coordinateur du Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda (CLIIR); yasinywe kandi na Bwana Brave BAHIBIGWI akaba ari Président de l'Association des jeunes originaires de la Région des Grands Lacs (JAMBO); Madame Primitiva MUKARWEGO akaba ari  Présidente du Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RIFDP); Général Emmanuel HABYARIMANA akaba ari Président du Conseil National pour le Changement Démocratique (CNCD);  Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU akaba ari  Président de la Coalition des Partis pour le Changement (CPC); Bwana Jean Baptiste RYUMUGABE akaba ari Coordinateur du Front Commun pour la Libération du Rwanda (FCLR-Ubumwe); Bwana Padiri  Thomas NAHIMANA akaba ari Président wa  Ishema Party; Bwana  Bonaventure HABIMANA akaba ari Président du Parti Populaire Rwandais (PPR-Imena); Bwana Jean Damascène MUNYAMPETA akaba ari  Secrétaire général du Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi).
 
muri iyo mémorandum hakaba haragiyemo  genocide hutu basaba  ko yemerwa n'amahanga.
Hamwe n'iyi ntamwe yindi itewe, abanyarwanda bose n'abatuye isi ubu noneho barabona ko abanyapolitiki bose bo muri opposition nyarwanda tuvuga rumwe kukibazo cya genocide hutu na genocide tutsi kuburyo hatazongera kubamo uwanyuranya n'abandi.  Turasaba kandi amahanga amwe yajyaga abiziza abanyapolitiki bamwe nkanjye ko basabwe  gutanga amahoro bakarushaho kunshyigikira  kuko nemeye gupfira ukuri ndetse ubu  noneho isi yose yiboneye  ko nari mfite ukuri.
Ndashimira cyane abantu bose bakomeza kwitangira ibikorwa bituma uku kuri gutera imbere.  Ndasaba abahoze mubutegetsi bwa MRND n'abanyamahanga b'amacuti yayo batemera genocide n'imwe  ya hutu cyangwa tutsi ko bahindura imyumvire.  Muri urwo rwego ndamenyesha abanyarwanda n'abatuye isi ko muminsi ishize dutegura imyigaragambyo yo kwamagana Kagame tariki ya 02/04/2014 i Bruxelles, nagiranye impaka na Nyakubahwa Rwabukumba Seraphin (musaza wa Madamu wa Perezida Habyarimana Juvenal)  ambwira ko tutagomba gukoresha ijambo génocide  (haba ku bahutu cyangwa kubatutsi) kuko ijambo genocide riramuderanja kubera iryo jambo ari slogan yazanywe n'umwanzi FPR.  Iyo mvugo ayihuje n'abandi basaza n'abajeune  begereye iyo myumvire kuko hari n'umwe wambwiye munama ngo « nous ne sommes pas là pour le génocide hutu ».  Icyo gihe rero Rwabukumb a Seraphin  namushubije namushubije ibitaramushimishije kuko namubwiye ko ntashobora guhindura imvugo ihuza n'ukuri kuko ukuri ni ukuri ntushobora kuguca iruhande. Ijambo génocide ryabayeho mbere y'uko FPR ibaho kuburyo ritazanywe na FPR.  Ijambo génocide ryazanywe  mubanyarwanda bitewe n'uko abahutu n'abatutsi bakorewe genocide hutu na genocide tutsi.   No muri mémorandum icyo kibazo narakizamuye nk'umuntu wari muri comité de coordination itegura imyigaragambyo kuburyo ikibazo cya genocide hutu cyagiye mumyanzuro yafashwe  ikubiye muri mémorandum (mu ntangiro icyo kibazo cya genocide hutu ntacyari kirimo). Nshimiye amashyakayose n'amashyirahamwe yose  twafatanije gutegura iriya myigaragambyo kandi nshimiye n'abakoze reportage kuko icyokibazo cyabaye icya opposition yose kurusha mbere.   
Ndashishikariza kandi abantu bose bahoze muri leta ya FPR  hamwe n'abanyamahanga  bazi ukuri gukora nka Gahimana Gerard  n'abandi bamubanjirije kandi bakabikora nta no kujijinganya ku nyito ya genocide hutu kuko abanyarwanda nitwe tuzi ukuri mbere y'abanyamahanga na za institutions mpuzamahanga. Abanyarwanda nitwe tuzi amateka yacu ninatwe tuzi ibyatubayeho.
Na none kuruhande rwa genocide hutu na tutsi, ndasaba ko abantu batera intambwe bakava mumurongo wo gupfobya, guhakana cyangwa gukabya.
Nk'umuntu uhagarariye association y'abavictimes hutu na tutsi kandi wazamuye ikibazo cy'abavictimes bose ba genocide hutu na genocide tutsi ndemeza  ko FPR yatumye  genocide tutsi ibaho kuko yahanuye indege ya Habyarimana Juvenal. Ariko kuvuga ko ari FPR yakoze iyo genocide tutsi kumisozi yose yo mu Rwanda,  ibyo ni agakabyo nino kwibeshya ko wahindura ukuri byose ukabigereka kuri FPR. Kuba munterahamwe zo mumijyi minini, hamwe na hamwe  harivanzemo abasirikare ba FPR, nta bwo ibyo ariko ubisanga  ku misozi yo mugiturage kuko mugiturage abantu babaga baziranye kandi naho habayeyo  genocide tutsi.   Ikizwi n'uko genocide tutsi yakozwe n'interahamwe n'abahutu extremistes bamwe (si bose) bafatanije na bambwe mubasirikare ba EX_FAR( sibose). Genocide hutu yakozwe n'abatutsi extremistes bamwe  (si bose) bafatanije  na local defense force  yariho muturere tumwe hamwe  n'ingabo za FPR (si zose).  Kubyo gutegura genocide tutsi abantu bamwe bibandaho ngo nibyo bigomba kwemeza ko genocide tutsi ari genocide ibyo nabyo harimo  agashinyaguro.  Kurijye  nk'umuntu wakoze ubushakashatsi kuri icyo kibazo  kandi nkaba mpagarariye abavictimes ndetse nkaba nariyemeje  kuvuga ukuri uko kumeze ntacyo nkuyeho, mfite uko mbibona  kuko mpuza amakuru nkongeraho no kwitegereza imyitwarire muri icyo gihe y'abayobozi bakuru n'a b'uturere  barimo ba bourgmestre  n'abandi.  Hamwe  ubwicanyi  kubatutsi bagombye kubuhatirwa kugirango bukunde bushoboke.  Ahandi ibintu  byahise bidogera  muminsi ibanza. Na none uko genocide tutsi yabaye habayemo intambwe kuva kumunsi wa mbere kugeza mu minsi yakurikiye.
Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 18/06/2014
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes TUBEHO TWESE-CIVHEMG
Tel : (32) 488250305
-----------------------------------------
 
On Sunday, June 1, 2014 12:54 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:



UBUHAMYA KUKARENGANE KA RUTAYISIRE BONIFACE WISHWE AKAZUKA (MBERE YA 1994, MURI 1994 NA NYUMA YA 1994)

HUTSI, TUTSI, HUTU, TWA, NATURALISE TWESE TURI ABANYARWANDA : U RWANDA RUGOMBA KUBA URWA TWESE ABANYARWANDA: UZAYOBOKA INDI NZIRA IBANGAMIRA UKO KURI KWA BOSE TUZAYIRWANYA N'IMBARAGA ZACU ZOSE.
BANYARWANDA MUGANIRA KUKIBAZO CY'ABAHUTU N'ABATUTSI NGO NIBO BONYINE BAKWIRIYE KUYOBORA U RWANDA, TURABAMENYESHA KO MURIMO KUYOBA KANDI MURASHOZA INTAMBARA IKOMEYE MUTAZI ISURA YAYO
Nk'uko mbibona mubiganiro biri kumbuga zimwe na zimwe, bamwe mubanyarwanda  bakaba barimo gushyira imbere ko u Rwanda rukwiriye kuyoborwa  muburyo abahutu n'abatutsi basimburana, ndagirango mbabwire ko nsanga bibabaje kandi kubikora gutyo harimo kuyoba no kwibagirwa ko u Rwanda rudatuwe n'abahutu n'abatutsi bonyine.  U Rwanda rutuwe n'abanyarwanda bose bagizwe n'abahutu, abatutsi, abahutsi, abatwa, aba naturalisé n'abanyamahanga bahisemo gutura u Rwanda.
Aba bantu bose batuye u Rwanda kandi buri wese arufitiye akamaro runaka.
Kuvuga rero ngo ubutegetsi buzagume hagati y'abahutu n'abatutsi bonyine ndumva ari icyaha gikomeye  kiba gikorewe u Rwanda n'abanyarwanda bose kuko ubivuze atyo aba aheje abandi banyarwanda kandi ibyo nibyo twahagurukiye guca burundu. Nta munyarwanda ugomba guhezwa mubuyobozi bw'igihugu kurwego ashatse rwose igihe abifitiye ubushobozi.   Kuki u Rwanda rutayoborwa n'umuhutsi cyangwa umutwa ?
Mujye mumenya ko iyo muvuze abahutu n'abatutsi hari abantu batajya bibona muri uwo murongo kubera amateka kandi bikaba bidahuje n'ukuri.
Nkanjye ubwanjye reka nihereho kandi nsobanure n'impamvu.  Kuri jye, iyo hategeka umuhutu simbura kurengana. Iyo hategeka umututsi simbura kurengana. None se si ndi umunyarwanda nk'abandi ? Mumateka y'u Rwanda byarananiye kuba umuhutu. Inshuro nyinshi nararenganijwe bambwira ngo ubuhutu bwanjye ntibugaragara. Ndetse narishwe ndazuka muri genocide y'abatutsi.  Mbere ya 1994 nabwo nimwe akazi ndetse n'aho ngahawe mpura n'ibibazo ngo ubuhutu bwanjye burakemangwa.
Kugirango buri wese arusheho kubyumva neza, ndagirango mbabwireko  kera CDR mputu itarashingwa nagiye gusaba akazi muri papeterie du Rwanda yayoborwaga na Martin Bucyana, icyo gihe nagiye aho bari bafite ibiro bikuru muri quartier commercial i Kigali (uruganda rwabo rwo rwabaga i Zaza). Ushinzwe abakozi akazi yarakanyemereye antuma n'attestations  za komini mvukamo. Attestation narazizanye niteguye gutangira akazi hanyuma bagiye kunyerekana kwa Directeur ariwe Bucyana Martin  ati sinaguha akazi kuko ubuhutu bwawe nsoma kuri izi attestations ntabwo mbona kuri wowe.  Icyo gihe yongeyeho n'andi magambo menshi. 
Abenshi muzi n'inkuru y'ingorane nahuye nazo ngiye gukora muri PVK (prefecture de la ville de Kigali) ikimara kujyaho muri 1990. Icyo gihe  yayoborwaga na Renzaho Tharcice. Nakoze ibizamini hamwe n'abandi bantu benshi cyane hanyuma mba muri bake cyane batsinze ibizamini. Ibizamini byakosowe n'umugabo ushyira mugaciro witwa Dusabemungu Gervais.  Uwari ushinzwe abakozi ni uwitwa Sezirahiga Froduald.  Icyo gihe hasohotse itangazo rihamagaza abatsinze ikizamini ngo baze batangire akazi. Nanjye rero nagiye kugatangira ariko  mpageze mpura n'uruva gusenya kuko abagore b'abasirikare bigaragambije ngo ntibashobora gukoresha umututsi (inyenzi) muri secretariat ya Renzaho Tharcice.  Njye nari ndangije amashuri yisumbuye muri secretariat comptabilité.  Icyo gihe Hahise havuka ikibazo kuko  nari natsinze ikizamini ngomba guhabwa akazi  ariko nanone service natsindiye gukoramo itanshaka. Nagize amahirwe rero kuko muri PVK hari umugabo mwiza witwa Juvenal wari comptable wa PVK waje arandeba aho nirirwa nigunze ndindiriye gutangira akazi noneho abwira abari bahari ngo nibamunyihere njye gukora muri service ye. Ubwo twarajyanye anshyira muri service ye ya comptabilité ntangira akazi ntyo. Kubera no gukora akazi neza nageze aho mpabwa kujya njya no gukontorora abasoresha.   Uyu mugabo w'umutima mwiza ubu asigaye aba mububirigi.
 Hashize amezi menshi havutse ikibazo cy'abakozi muri Komini nshyashya ya Kicukiro. Ubwo noherejwe muri Komini ya Kicukiro ndetse Bourgmestre Gasamagera Evariste wari umu PSD yangize uwungirije chef de service, uwo Gasamagera yaje no gusanga data amuzi. 
Ikibazo ariko cyakunze kugaruka n'uko Gasamagera yahoraga ampamagara mu biro bye ngo nitonde ne kumukururira ibibazo kuko  ba maneko bamumereye nabi nsigaye ntanga cyane ibyangombwa mbiha inyenzi (attestation  n'ibindi). Icyo gihe nari mfite uburenganzira bwo gusinya igihe chef de service adahari. Ntabwo Bourgmestre Gasamagera yigeze ambwira ko haba harabaye ikibazo kubireba abahutu nahaga ibyangombwa kandi abaturage bose barazaga bansanga ntakurobanura. Ahubwo ikibazo cyavukaga kubatutsi nahaga ibyangombwa.
Ibintu byaje guhuhuka igihe Kabonake Thomas aza gusaba icyangombwa cy'irangamuntu. Icyo gihe narakimuhaye ndetse mugirira vuba nk'uko nabigenzaga kubandi  bantu bazaga bangana. Ariko muri iyo minsi Kabonabake Thomas yashinze ikinyamakuru cyitwa « L'echo des milles collines » mu numero yacyo ya mbere ahita yandika ko bibabaje kubona bashyira umututsi mugutanga ibyangombwa mubihe by'intambara. Guhera icyo gihe abamaneko ba presidence y'igihugu hamwe n'abamaneko bo mukarere  benshi bahoraga inyuma yanjye, abandi bagahora bampata ibibazo bambaza.  Nari  narabaye inyamaswa bahiga. 
Muri ibyo bihe Bourgmestre yakomeje kujya  ampamagara kenshi ambwira  ngo natanze cyangwa nahesheje ibyangombwa by'inzira abana b'abatutsi basangaga inkotanyi. Kugirango buri wese arusheho gusobanukirwa nshobora kubaha ingero zifatika.  Hari nka cas zimwe na zimwe  zankomereye cyane kurenza izindi. Nka cas,  y'uwitwa Solange, umusore witwa Nyiramakuza  wabaye umusirikare n'abandi benshi cyane.  Abo bombi bize no kukigo nizeho kuburyo byari bigoye kubyikuraho.  Hari n'abandi benshi hazaga ibikuru bavuga ngo bafatiwe aha naha bagiye.  Mubihe bishize nabonye uyu Solange ariwe watahutse ari  n'umugore wa General Kayizari mu nkotanyi.  Abaserire benshi nabo  bari baragizwe ba maneko bahembwa umushakaha mwishi cyane kurusha n'abakozi ba leta. 
 Ibyo byose byaje byiyongera kuzindi cas nyinshi cyane zankomereye bikomeye zintera n'ibibazo kuko nabahaye ibyo bagomba nk'abandi banyarwanda, muri izo cas wavugamo nk'iya benewabo w'umugore w'umucuruzi witwaga Nkwaya  (wavaga inda imwe na Kayombya Robert) yari yarashatsemo n'ibindi n'ibindi. 
Hari kenshi  abazaga kwaka ibyangombwa bavuye mumahanga  bakeneye gukora ubukwe cyangwa kubyifashisha mubindi.  Iyo yabaga ari umututsi byahindukaga ikibazo gikomeye kandi buri muturage afite ubwo burenganzira, etc. Buri munsi rero nasohokaga munzu ntazi uko umunsi uri burangire.
Burya koko uwahuye n'ibibazo ntakitamuhuhura.  Nk'igihe bafunguraga inyenzi za kera zomuri 1960. Uwitwa Ngurumbe bari baramuhaye kujya aza kwiyerekana kuri Komini ya Kicukiro. Umunsi wa mbere aza kwiyerekana hari huzuye abantu benshi baje kwaka laisser- passer n'amarangamuntu mashya. We uko yari ahagaze muri icyo kivunge cy'abantu mukibuga cya Komini yasumbaga abantu bose bari bahari, sinzi uko yandabutswe hanze ndimo nshaka umukozi wa komini wari ugiye gukorera hanze, noneho arandeba aranyitegereza arampamagara  aransuhuza arambwira  ngo « mwana wa, nitwa Ngurumbe naje kwiyerekana kubutegetsi, bigenda bite ? ».  Uwo mwanya aba maneko bancugiraga hafi bashushe n'abagize amahirwe bariyamirira ngo ntureba ko avugana n'inyenzi nkuru Ngurumbe !!!!    Jye sinari nzi n'uwo muntu uwo ariwe nibwo bwa mbere nari mubonye. Cyokora nari menyereye kwakira abantu bose  kuburyo namufashe akaboko mwereka ubishinzwe nikomereza akazi.  Ibihe byakurikiye noneho byabaye  agasitwe ndetse ivangura rirushaho gukara ngira umujinya ndasezera nisubirira gukomeza amashuri njya no muri université. Bigeze mubihe by'i 1994 byo byabaye umwanda kuko narapfuye ndazuka.  Ndetse na Bucyana apfa nabaye mubantu batewe ngira amahirwe ko ntari mpari.  Ibyo muri 1994  nabaye mubantu baje  no gushakwa n'abapolisi bamwe ba PVK ngo banyice ariko bamwe babahaga amakuru ko ngo napfuye mu ikubitiro nsanga inkotanyi ku irebero kuburyo hari abambonaga nyuma ya 1994 bakibaza uko ndiho kuko amakuru yari yarakwiriye ko ntakiriho.  Mboneyeho no gusubiza uwigeze kumbaza ikibazo kireba Renzaho Tharicice.  Ibyo byose mbabwiye,   njyewe kubindeba ntacyo nikomamo  Renzaho Tharcice kugiti cye kuko yahoraga mubyo gupanga intambara atabonekaga. Ninawe wasinye ibaruwa impa ikazi hamwe n'inyimura. Ndetse hari n'amakuru y'impamo avuga ko n'abatutsi bashoboye kugera kuri PVK muri mata 1994 nka Dieudonné  babayeyo kugeza birangira ntawe ugize icyo abatwara. Njye mvuga ibintu uko mbizi ntagukabya cyangwa kugira  icyo nkuramo.
Aho nahungiye iyo za Gitarama n'ahandi naho ngirango mwabonye amakuru ahagije mubihe bishize. Nabwo narishwe ndazuka nzira kwitwa umututsi, njya gutabwa muri Nyabarongo ndabirokoka   hamana etc. Ndetse no muri 2007-2008 habaye n'urubanza rwo kuburanisha umuturage wari wanyakiriye bamurega ko ngo yanyishe. Umunsi wo gusoma urubanza rwo kumukatira nibwo yerekanye ko ndiho kuko umuhungu we yaje kumpuruza ngo nimvuge ko ndiho kuko se bagiye kumukatira imyaka mirongo bamurega ko yanyishe.  Umunsi wanyuma mpungishwa n'abacuruzi banjyana Kabgayi hari abaturage barenga ibihumbi b'amasegiteri arenga atatu bari bahuruye n'ibisongo n'imiheto ngo baje kwica inyenzi. Icyo gihe barambuze kuko nari nahungishijwe noneho kubera ubwinshi bwabo kandi bakaba barasatse hose bagacukura murutoki no hirya no hino hari abavuyemo bakwiza inkuru ko bampitanye aribyo gacaca yagarutseho ndetse bamwe batanga ubuhamya ko uwari wampishe ariwe wantanze nkicwa.
NB : Aha ndasobanurira abantu ko ntigeze njya muri FPR ngo mbe umunyamuryango wayo nibura ngo mbe narabaye  aribyo naziraga. Oya ntaho nari mpuriye no kuba inyenzi kuko hari byinshi nazigayaga cyane nk'ivangura, extremisme n'ibindi. 
Ndetse nari mfite ibyangombwa by'abahutu byuzuye nk'iby'abandi bose ariko nkarenga ngahura n'akarengane ko kwitwa umututsi ndetse mubihe bimwe nkarengana no kurusha abatutsi bamwe.
Kubera gushoberwa no kubonabona nageze naho nzana ibisebe kumazuru nyakwedura akanga akaguma uko ari. Burya amagara ni ikintu gikomeye. Utarabona urupfu rumwugarije ajye ashimira imana.
 Nk'uko abantu bamwe bagiye babisoma munkuru zinyuranye, hari n'ibindi bibazo byinshi byivangura nagiye mpura naryo  nzira ko ntari umuhutu wuzuye, ndetse aho abandi bahutu baca jye simbe nabitekereza.
Kubindeba kugiti cyanjye, ntakintu na kimwe nigayaho ndetse nta n'icyo ngayaho ababyeyi banjye na kimwe kuko njye ndi  umwana w'ababyeyi banjye bombi  ijana ku ijana.  Ndetse no mumuryango wanjye kubera ndi imfura, nagize igihe cyo kubiganiraho n'ababyeyi banjye bombi  nkabasetsa kuby'abahutu n'abatutsi uko buri ruhande rumfata. Ibyo twabikoraga  bambaza uko mbayeho aho nabanje kwiga mumahanga yari yarahungiyemo abatutsi ba kera no mubundi buzima nabayemo.  
Ntabwo batinyaga kubinganiriza kuko umwe mubabyeyi banjye buri wese yampaye bimwe mubimuranga ku isura ahantu runaka kuburyo ntawahenze undi. Ndetse ibyo bintu narabyishimiraga kuko utabona icyo ugereranya nacyo iyo ubona ukuze ufite ababyeyi bombi kandi buri wese umwibonamo. Ariko icyambabaje n'uko umwe yishwe na FPR hakoreshejwe bwa buryo budasanzwe bwo kwica abantu benshi bwakoreshejwe cyane cyane mu burasirazuba bw'u Rwanda bafunga umupaka  wa Rusumo maze abahungaga bakabohera mu mashyamba. Icyo gihe  ahari isoko n'ivuriro n'ibindi byaramira abantu bagiye  bahashyira ibigo by'abasirikare, uje atataba ishyamba rimurembeje bakamuhitana naho abafite imbaraga bakabashorera babajyana  kubatwika bakubiswe agafuni cyangwa ari bazima. Uku kwica abantu babohera kubizazane bibahitana vuba  hanyuma  utatabye  arembye bakamuhitana buri muburyo bwakoreshejwe mukwica abantu benshi cyane  icyarimwe kandi nabi muri kariya karere k'i Burasirazuba. Ndetse iyo migirire iri  no muri definition ya ONU ikoresha  mu gusobanura genocide icyo aricyo.  Undi nawe namubonye ibye bisa n'ibyarangiye atagishoboye kuramirwa kuburyo u Rwanda rwa FPR natangiranye narwo nikoreye intimba y'uko ndi impfumbyi kandi n'ingoma yari imaze guhirima nayo yarampitanye ngacyizwa n'imana.   Ikibi ni ukurokoka ingoma yendaga kuguhitana, hanyuma n'ijeho nayo ikakugira impfubyi maze ugatangira undi musaraba. Ushaka  ajye yitondera akababaro k'abantu biciwe baba abahutu cyangwa abatutsi  kuko burya hari byinshi bihariye imbere muribo bigoye gusobanura.
Ndagirango nibutse ko kurundi ruhande rw'abatutsi nabo bitigeze bimpira maze ngo ubwo bututsi abahutu bantsindagira butume banyakira mubandi batutsi.   Mugitutsi  ntabwo byoroshye kuko udashobora kuba umututsi ngo bifate.
Ndetse jye hari n'abatutsi bagiye bampa ubuhamya bavuga ko haramutse haje irushanwa ry'ubututsi  naza mub'imbere babarusha ubututsi.  Ibyo ariko ntabwo biguha avantages zigenewe abatutsi. 
Mu biganiro nk'ibyo, abatutsi  bafite amagambo bwite yihariye y'ukuri gushirira mubiganiro,  bamwe banyita umututsi w'inziga kumaso n'ibindi ntarondora. Ikibabaje ariko n'uko ibyo bidakuraho kunyita umuhutu n'akandi kaga kajyana nabyo karimo kuba nariciwe n'inkotanyi abantu benshi nanjye ubwanjye  ngakizwa n'imana ubu nkaba ndi impunzi mu Burayi kandi igihugu gitegekwa n'abatutsi nitirirwa iyo rukomeye.  Ibibera mubatutsi  b'aba extremistes ni agahomamunwa birasa n'ibibera mu ba extremiste b'abahutu ijana ku ijana.  Kubanyarwanda bafite ibibazo nk'ibyanjye hari benshi bagiye bambwira bati birababaza  nk'iyo umwe mubatutsi  aje akagukoraho ati dore cya gihutu cyacu kandi wareba ubivuga ugasanga wamuca ibihano aramutse yiyise umututsi kuko butamugaragaraho.
Izi nkuru zanjye  zisa n'iz'abandi benshi.  Ndetse mu iyicwa ry'abatutsi, abahutu n'abatutsi bari barashakanye benshi cyane barishwe babizira.  Ndetse n'aho batabishe bari barabwiwe ko iby'abatutsi nibirangira aribo bazahita bakurikizwaho kuburyo umuhutu wari warashakanye n'umututsi interahamwe zahunze aziko agomba kwicwa.  Abahunganye nazo,  abanyarwanda barabizi ko benshi muri abo bantu bakomeje kwicirwa mumakambi buri munsi kuburyo icyo kibazo nacyo kigomba kwitabwaho kuko hari abavictimes benshi bameze gutyo badafite uruvugiro.  Buri munyarwanda agomba kumenya ko hari abavictime benshi b'ababahutu nabo biciwe n'abandi bahutu kandi bagera no kuri FPR ikaba nabo idashobora kubumva. Hari n'abavictimes b'abatutsi biciwe na ba benewabo b'abatutsi  (mbere ya 1994, muri 1994, na nyuma ya 1994), abo ba victimes nabo ntaruvugiro bafite.
Icyo nsaba rero buri munyarwanda wiciwe, nuko yazamura ijwi kandi akaza tukisungana kuko jye ntawe naheza kuko nahuye n'akababaro k'impande zose. Ntabwo narota ngira victime n'umwe nsubiza inyuma kuko narababaye shenge nzicyo icyo guhigwa no kwicirwa aricyo. Ndasaba ababaye abavictimes baba abahutu abatutsi n'abandi bose biciwe mbere ya 1994, muri 1994 na nyuma ya 1994 ko bazamura ijwi bakigaragaza maze u Rwanda  rukubakwa n'abana barwo bose kandi hagaharanirwa kurwanya akarengane kumpande zose. Iyo ukomeje kwanga gufata ijambo, uba uhaye urubuga uwakwiciye n'uwaguhize kugirango nabona uburyo azongere akwice cyangwa akwicire. 
Kubijyanye n'ingingo yo gusangira igihugu hagati y'abahutu n'abatutsi bonyine, jye ndabaza abanyarwanda bose n'abatuye isi niba iyo umuntu yihanukiriye akavuga ko u Rwanda rugomba kuba urw'abahutu n'abatutsi aba atabona ko hari abandi banyarwanda atifurije kubaho.  Ese uwo muntu ntabwo aba abona ko ashoje intambara ? Njye niyumva nk'umunyarwanda kuko numva ntakindi nkeneye gushyira imbere, none se iyo umuntu agaruye imvugo igamije kumpeza ntabwo aba ashoje intambara kuri jye n'abandi duhuje ibibazo ?
Niba jye byaragaragaye mumateka ko ntashoboye guharanira ubuhutu cyangwa ubututsi kuko ntabyo nshaka kandi ntabyo nshoboye, ndetse nkaba nta n'ubwoko na bumwe niyumvamo ahubwo nkiyumva ndi umunyarwanda,  ni kuki jye n'abateye gutyo cyangwa abatekereza gutyo tudafite uburenganzira bwo kubaho no kuyobora igihugu ?  Ntawe mbuza kuba umuhutu cyangwa umututsi niba bimushishikaje kuko ni uburenganzira bwe. Ariko nawe ntafite uburenganzira bwo kumpora ko nta buhutu cyangwa ubututsi niyumvamo. Nta n'ugomba kubindenganiriza kuko ni amateka yabigize gutyo. Naravutse ndakura nibona gutyo kandi niyemeza kubaho gutyo kuko ndi umuntu wemera uko ndi. Icyiza rero cyaba ni umuti mwiza mugusangira igihugu ni uko buri wese yashyira imbere ubunyarwanda tugasangira igihugu nk'abanyarwanda. Ninayo mpamvu ishyaka nashinze mfatanije n'abandi ryitwa ISHYAKA BANYARWANDA kuko icyo rishyize imbere ari uburinganire mumahirwe (n'ibindi) busesuye  hagati y'abanyarwanda. Ishyaka Banyarwanda ni ishyaka ririmo abanyarwanda b'amoko yose.
None se niba twebwe abantu tutibona mubya Hutu Tutsi duteye  dutyo kandi tukaba natwe twarafashe ijambo muri politiki dufatanije n'abanyarwanda b'amoko yose, niki cyatubuza natwe kugira uruhare mumiyoborere y'igihugu ?  Iyo bigeze aha rero  ninayo mpamvu mvuga ko gouvernement yajyaho najye ntari mubafite ijambo rigaragara,  mu izina ry'abakunda uyu murongo w'ibitekerezo ndimo, mfite inshingano zo  kurwanya iyo leta yaba ije ivangura kuko nzi icyo kutagira ijambo mubutegetsi bw'igihugu cyawe bivuze.  Koko haramutse hagiyeho indi leta (nyuma ya Kagame ) ishyira imbere inyungu z'ubwoko bumwe bw'abahutu cyangwa abatutsi murabona bitaba ari akaga. Ninde warokoka iyo leta noneho ? Kugirango rero hatabaho leta yagaruka ivangura, ningombwa ko buri munyarwanda wese ahaguruka kandi agaharanira kuba umwe mubayishyizeho cyangwa igashyirwaho n'abamuhagarariye afiteho ijambo.
Kuba kandi ndi mubiyumvamo ubunyarwanda kurusha ibindi nkaba naremeye gufata ijambo mu izina ry'abandi banyarwanda ndetse nkagaragarizwa ikizere n'abanyarwanda b'amoko yose ko banshyigikiye kuko  ndi munzira nziza y'ukuri,  kubera izo mpamvu, buri wese uzanyuranya n'iyo nzira itubereye twese azanyumve nabona murwanya nkoresheje imbaraga nyinshi zishoboka. Abemera kandi uyu murongo w'ibitekerezo mbamo, baba abahutu, abatutsi, abahutsi, abatwa, aba naturalisé n'abanyamahanga bakunda u Rwanda, mwese muzamenye ko ntazigera ntatira iyi nzira mumibereho yanjye. Njye sindi umuntu uhunga responsabilités kandi mwarabibonye ko ntigeze mpindagura amagambo muri politiki nshyize imbere. Nko kukibazo cy'abavictimes bose ninjye nakizanye muri opposition nyarwanda kandi buri wese yabonye ko ntigeze nkigoramisha cyangwa ngite nk'uko bamwe mubanyapolitiki hari ibihe wasanga baragitaye. Ibyo kuguma rero ndi uwo ndiwe kandi simpindagurike kandi ngakomeza nshyira ukuri imbere nabibarahiriye kumugaragaro kandi nabirahiye n'imana ngo izampfashe bikomeze kugeza tugeze ku Rwanda rushyashya rubereye abanyarwanda bose.
Nituramuka twubashye abanyarwanda b'amoko yose batuye u  Rwanda bizadufasha kubohora abahutu baboshye muri iki gihe, bizadufasha kandi kubohora abatutsi nabo bari kungoyi y'agatsiko k'abandi batutsi. 
Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 25/10/2013
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes Hutus Tutusi n'abandi TUBEHO TWESE-CIVHEMG
Tel  (32) 488250305
Email : infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)
 -----------------------------------------
 
 
[akagera]" <akagera@yahoogroups.com> a écrit :

Comment: 
Chers amis et membres du forum, 
Wikileaks révèle le message du haut commandement de l'armée américaine. Ils font des réunions sur le cas de Rutayisire Boniface et les messages de Tubeho Twese. C'est connu depuis longtemps que Rutayisire Boniface est pris au sérieux par les décideurs du monde. Ce n'est pas n'importe qui peut être en discussion dans des réunions des décideurs du monde entier comme des USA. 
 Lisez ce message ultra confidentiel publié par wikileaks: 
-----------------------------------------------------------------------------


Source: WWW.WIKILEAKS.ORG

07KIGALI83
HUMAN RIGHTS VETTING INFORMATION FOR SENIOR LEADER
Mon Jan 29 00:00:00 +0100 2007
UNCLASSIFIED//FOR OFFICIAL USE ONLY
Embassy Kigali
VZCZCXYZ0000
RR RUEHWEB

DE RUEHLGB #0083 0290905
ZNR UUUUU ZZH
R 290905Z JAN 07
FM AMEMBASSY KIGALI
TO RUEHC/SECSTATE WASHDC 3694
INFO RUEKJCS/SECDEF WASHINGTON DC
RHEFDIA/DIA WASHINGTON DCUNCLAS KIGALI 000083

SIPDIS

SENSITIVE
SIPDIS

DEPARTMENT FOR AMY NICODEMUS, DRL/PHD, PM/RSAT AND L/PM

E.O. 12958: N/A
TAGS: PGOV MARR PHUM RW
SUBJECT: HUMAN RIGHTS VETTING INFORMATION FOR SENIOR LEADER
SEMINAR

¶1. (U) This is an action request, please see paragraph 2.

¶2. (SBU) Per Leahy Amendment human rights vetting
requirements, please screen the following GOR officials
nominated to attend the Senior Leadership Seminar (SLS) in
Addis Ababa, Ethiopia 25 Feb - 9 MAR 2007:
-- Mr. Ben Balthazar Rutsinga, Ministry of Foreign Affairs,
dob: 06 SPE 54
-- BrigGen Mubarakh Muganga, Rwandan Defense Forces (RDF),
dob: 26 JUN 67.

"¶3. (SBU) Post has discovered no information concerning gross
human rights violations derogatory information on Mr Rutsinga
in its own files and data bases. However, a Brussels based Rwandan citizen, Boniface Rutayisire, has accused Muganga of ordering the killings of Hutu and Tutsi civilians during the
1994 Rwandan Civil War on his website".

"For example, a 23 January entry accuses the current government of an ongoing campaign to exterminate the Hutu population in
Eastern Rwanda. Rutayisite writes that the RDF is a
"genocidaire army" run by "Tutsi extremists" who are currently committing genocide in Rwanda as they have done since 1994.

¶4. (SBU) Comment. There are Rwandan opposition groups based in Europe and North America that are outspoken critics of President Kagame and the Rwandan Patriotic Front (RPF). Many
of these groups accuse the RPF of conducting a "Hutu Genocide" in 1994 after winning the Civil War-- and stopping the genocide of Tutsis and moderate Hutus-- and call for war crimes charges against Kagame and other RPF members.
Rutayisire's organization appears to be on fringes of these vairous groups". End comment.

¶5. (SBU) Please contact political officer George Learned
(Learendg@...; 250.505.601 ext.3311) with any questions
regarding this information.
ARIETTI
---------------------------------------------------------------------
 
AFP – 30/6: Boniface Rutayisire, a annoncé samedi avoir déposé plainte auprès du Tribunal pénal international pour le Rwanda (TPIR) contre le président rwandais Paul Kagame et contre son parti

"Un ressortissant rwandais vivant en exil en Belgique, Boniface Rutayisire, a annoncé samedi avoir déposé plainte auprès du Tribunal pénal international pour le Rwanda (TPIR) contre le président rwandais Paul Kagame et contre son parti - une ex-rébellion au pouvoir à Kigali depuis juillet 1994 - pour leur implication dans "le génocide contre les Hutus" en 1994 et le génocide tutsi.
              
"J'informe les Rwandais et la communauté internationale que je viens de terminer le processus de déposer une plainte au TPIR contre le FPR (Front patriotique rwandais) et contre Kagame Paul ainsi que son gouvernement pour avoir commis le génocide contre les Hutus en 1994 et le génocide Tutsi", a-t-il indiqué dans un communiqué.
           
M. Rutayisire, un Hutu, préside à la fois le parti politique Banyarwanda et l'association des victimes hutues et tutsis (du génocide) Tubeho Twese. Il cite pour appuyer sa plainte des témoignages faisant état de "crimes commis par le FPR au Rwanda" et par sa branche armée, l'Armée patriotique rwandaise (APR), en 1994. Et notamment le cas d'un camion réquisitionné par l'APR et "utilisé pour transporter l'essence destinée à brûler les Hutus vivants et les corps des Hutus tués par l'armée du FPR".
           
Selon lui, plusieurs milliers de familles hutues de la région de Byumba, Kibungo, Umutara, Kigali rural et les régions environnantes ont été tués et brûlés en utilisant ce système. "J'ai perdu plusieurs personnes de ma famille dans ces tueries commises par le FPR et des Tutsis extrémistes", ajoute M. Rutayisire."


------------------------------------------------------------------------------
ITANGAZO :

 
GENOCIDE HUTU : IBARUWA YA PRESIDENT W'URUKIKO RWA TPIR KUBIREGO BYATANZWE NA RUTAYISIRE BONIFACE AKABA ARI PRESIDENT WA ZA ASSOCIATIONS Z' ABAVICTIMES BA GENOCIDE « TUBEHO TWESE ASBL » NA « CIVHEMG »

Twishimiye kumenyesha abanyarwanda n'amahanga ko tumaze kwakira ibaruwa twandikiwe na Président   w'urukiko mpuzamahanga ruburanisha abakoze genocide mu Rwanda ruri Arusha rwitwa TPIR. Iyo baruwa iratumenyesha ko ikirego twatanze,  Perezida w'urukiko cyamugezeho kandi nawe akaba yaragishyikirije Procureur w'urukiko rwa TPIR  ushinzwe gutangiza ikurikirana n'ifatwa ry'abakoze ibyaha kugirango baburanishwe na TPIR.

Igisubizo cya President w'urukiko rwa TPIR ni ikintu gikomeye cyane kuko ni ibaruwa imenyesha bwa mbere mu mateka y'u Rwanda n'isi na TPIR ko hariko idosiye y'ikirego kumugaragaro kirega abakoze jenoside Hutu.

Iki kirego kirarega FPR, Kagame Paul, Gouvernement y'u Rwanda iyobowe na FPR guhera muri 1994 hamwe n'ingabo za FPR.  Abo bose bakaba baregwa kuba barakoze ibyaha bya genocide hutu na genocide tutsi mu mwaka w'i 1994.   Icyo kirego giherekejwe n'ibimenyetso byinshi by'amapaji menshi cyane.

Ikindi cy'ingenzi gikomeye cyane kiri muri icyo kirego ni uko ikirego gisaba ko abagize opposition politique nyarwanda  bahoze ari abakuru ba leta ya FPR hamwe n'abanyamuryango ba FPR utibagiwe n'abahoze mu gisirikare cya FPR n'abandi bagomba guhamagazwa murukiko rwa TPIR bakabazwa.  Muri abo, hari bamwe bavuzwe amazina aribo uwahoze ari umugaba mukuru w'ingabo za FPR ariweLieutenant generali Kayumba NyamwasaKoloneli Twahirwa Dodo wahoze ari umukuru w'ingabo mukarere, Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru ariweGahima Gerard, uwahoze ari umunyamabanga wa FPR ariwe Rudasingwa Théogène, uwahoze ari premier minister wa leta ya FPR muri 1994 ariweTwagiramungu Faustin, uwahoze ari umukuru w'ibiro by'iperereza hanze y'igihugu Karegeya, uwahoze ari umukuru w'ibiro by'iperereza mugihuguMusangamfura SixbertMajor Furuma Alphonse n'abandi.

Na none dukurikije ibaruwa dufite y'ushinzwe ishami ry'amategeko muri TPIR akaba ari n'umufasha wa President wa TPIR, turamenyesha ko yanditse ibaruwa yohereza iyo ya Perezida wa TPIR kubacamanza bose hamwe n'abandi bose bagize ONU n'umugenzacyaha wa TPIR mukuru arimo.  Ibi rero bikaba byerekana ko kiriya kirego cyacu ari idosiye bwite izwi n'inzego za TPIR zose ndetse iri mu ntoki z'abagize TPIR bose n'abandi bagize ONU, etc.

Turamenyesha ko iyi baruwa ya Perezida wa TPIR ije ikurikira inyandiko gihamya twari twasinyiwe n'inzego za TPIR ku biro byayo biri i La Haye (Den Haag)  mu Buholandi.  Icyo kirego cyoherejwe kwa Procureur wa TPIR kandi na President w'urukiko yagenewe copie akaba ari nayo mpamvu yatwandikiye atumenyesha ko cyamugezeho akanagishyigikiriza procureur wa TPIR ku mugaragaro akoresheje ibaruwa mwisomeye twometse kuri iri tangazo.

Turashimira byimazeyo President wa TPIR kubera icyo gisubizo cye yatanze. Hamwe n'iyo baruwa ya President wa TPIR, turamenyesha abantu bose ko twebwe abavictimes bose bababajwe na FPR tumaze gutsinda ku ntambwe ya mbere uwo duhanganye nawe ariwe FPR kuko  bimaze kwerekanako kwishongora kwa FPR bari batangiye kubaye imfabusa.  Kubatari baragezweho n'ayo makuru turamenyesha abantu bose ko FPR yari yaratangiye gukwiza ibigambo bivugako hazakoreshwa imbaraga zose bafite  z'igitangaza muri byose kugirango ikirego cyacu kizimangatane ntihagire n'umenya ko hari ikirego cyakiriwe na TPIR  nk'uko byagiye bigenda ku bandi bari bashatse gutanga ibirego mu bihe bishize.

Hamwe rero n'iyi baruwa yanditswe na President w'urukiko rwa TPIR, ikirego twatanze kigiye mu madosiye bizwi ko afitwe n'urukiko rwa TPIR kandi iyo dossier ikaba izwi na za services zose za TPIR na ONU n'abandi ku buryo n'iyo hashira imyaka amagana buri wese azamenya ko iyo dossier ya genocide hutu  ibaho muri TPIR.
Birashoboka kandi ndetse tunizeye ko Procureur nawe azayigenera igisubizo cyiza.

Kubera n'itangwa ry'iki kirego, ndetse bikaba bisabwa n'abavictimes bose hamwe n'inzego n'abandi bashaka kumenya ukuri, turamenyesha abantu bose ko twatangije Komisiyo ishinzwe kurundanya ubuhamya ku byaha byose bya genocide Hutu byakozwe hamwe n'ibyagenocide Tutsi (kumakuru atazwi).

Turamenyesha ko kandi  turimo kugerageza gushyiraho ikipi y'aba avocatsbashinzwe gufasha abantu bose bashaka kuregera indishyi z'akababaro muri iki kirego hamwe no kugira uruhare mu manza.
Bitewe n'uko ubushobozi bwacu bufite igarukiro kandi nk'uko mubibona hakaba hari ibintu byinshi bigomba gukorwa, turasaba ko uwaba ashoboye kugira icyo adufashisha atajijinganya kuko inkunga ya buriwese irakenewe.
 
Dore aho mwasanga ibaruwa ya Perezida wa TPIR (tubashyiriyeho kopi yayo kuri uru rubuga ) http://www.allvictims.net/docs/ictr-press-014-12.pdf.
 
TPIR-copie-1
 
Bitangarijwe I Bruxelles, tariki ya 21/07/2012,

 
 
RUTAYISIRE Boniface,

 
 
Président w'association y'abavictimes TUBEHO TWESE, COMITE INTERNATIONALE POUR LES VICTIMES DE LA HAINE ETHNIQUE MASSACRES ET GENOCIDE  NA BANYARWANDA

 
 
Tel  (32) 488 25 03 05
Email : infotubeho@yahoo.fr  
Website : www.allvictims.net  
BELGIQUE  -  EUROPE 
 




---------------------------------------------------------------------
On Wednesday, July 30, 2014 6:25 AM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:

Nk'uko hari umuntu watangaje hirya no hino  amafoto ya conférence  nakoze mubihe bishize muri Finlande, ayo mafoto akaba yayakuye  kuri facebook,  ariko abagize ishyaka Banyarwanda bakansaba gutanga amakuru yuzuye; 

Nibyo iko IYO NI CONFERENCE NAKOZE MURI FINLANDE YARI YATEGUWE NA MINISITERI Y'UBUBANYI N'AMAHANGA ya Finlande

Havugiyemo aba professeurs bavuye muri za Universités nyinshi zo muri Afrika n'abandi plomate twarengaga icumi. Njye ikiganiro cyanjye nasobanuraga ibya genocide hutu na genocide tutsi nk'uko mubibona inyuma yanjye aho ibyo navugaga byindikaga hakoreshejwe projecteur.  Aba professeur n'abadiplomate twatanganye ikiganiro bakomoka muri  Finlande, Tanzaniya, Kenya, Ethiopian, Zimbabwe, Uk, Uganda, etc... Christophe Nizeyimana  nawe twarafatanije.
Abavugako rero nakoze byinshi kukibazo cyo kumvikanisha génocide hutu na tutsi ntabwo babeshya hari byinshi cyane nakoze kuko sinjya nduhuka na gato.
By'umwihariko ningombwa no gushimira Christophe Bizimungu uba muri Finlande kuko nawe yabigizemo uruhare rukomeye kandi akaba ari commissaire mu Ishyaka Banyarwanda ndetse aba ari n'umwe mubakomeza kuryitangira cyane.



  1. Iyo ni conférence internationale yabereye muri Finlande aho Rutayisire Boniface yasobanuye ikibazo cya genocide hutu  na tutsi mu Rwanda.  





  1. Abo nibamwe mubaje muri conférence internationale nagiriye muri Finande
---------------------------------------------------------
 
 
 
 
 
UBUHUTU N'UBUTUTSI MBIBONA NK'UMUHORO N'AGAFUNI BINSATIRA IYO BIJE BIBUZA UBUNYARWANDA BWANJYE KUBAHO KANDI UBWO BUNYARWANDA BWANJYE MBUSANGIYE NAWE N'ABANDI BOSE BATUYE U RWANDA
Muvandimwe,
Munyandiko yawe nkunze ko washyizemo ukuri kuvuye kumutima wawe. Weruye usobanura rwose ko mukarere kanyu ukomokamo ntabatutsi bahigeze ngo abari barahaje ni abashefu n'abamotsi babo kandi abo nabo ngo baje guhungira mu Bugesera abandi mumahanga mubihe bya kera. Nk'uko rero ubibona icyo ni ikintu bikomeye cyane gishobora gutuma wumva imiterere yawe ko itandukanye n'iyanjye mumibonere n'imibanire y'ibyo bita amoko kandi ibyo twembi tukaba tugomba kubyubahirana.
Njye rero mukarere k'iwacu hari abatutsi benshi baturanye n'abahutu ndese bari barashyingiranye barabyarana kuburyo imiryango itari yaravanze ari mbarwa ndetse ubanza nta nayo. Njye nakuze mbona umuhutu n'umututsi buri munsi na buri mwanya mubuzima kandi nkababona bashyize hamwe basangira ubuzima bwa buri munsi. Ndetse iyo natahaga mubiruhuko mvuye kumashuri, abatutsi n'abahutu b'abaturanyi wasangaga babyishimiye bose kuburyo nagiraga n'abakecuru b'abahutu n'abatutsi bazaga kundirimbira no kumbarira amateka ya kera. Kugirango wumve ko ibyo nkubwira ari ukuri kwambaye ubusa , nshobora kuguha ingero zimwe na zimwe. Hari nk'umucyecuru w'umututsikazi twari duturanye witwaga Tereziya wari ufite n'abahungu bajijutse bakuze, uwo mukecuru yajyaga ansetsa akandirimbira akaririmbo n'ubu nibuka "ngo mbe Rutayisire wa …..ko wasohotse amashuri inanga yawe Ngarambe". Ibyo yabikoraga abikuye kumutima byo gushimisha umwana nkanjye kuko rwose abatutsi n'abahutu bose barankundaga cyaneeeeeee. Nongeyeho cyaneeeee kuko narabibonaga ndetse nkumva n'amashuri niga nyigira abantu bose kuko nta bantu benshi kumusozi bari barize ayisumbuye na université icyo gihe.
Na none hari abakecuru b'abahutu n'abatutsi bamenyaga ko natashye mubiruhuko bakantumira ngo mbasure bantekere kinyarwanda munkono za kinyarwanda kuburyo nabasuraga nkataha badashaka. Ndetse hari n'abandi banzaniraga ibitoki bya Kamarasende iwacu ya mineke mito iryoha niko yitwa. Abandi nabo wasangaga bakora ibindi binshimisha kuburyo nagize ubwana bwiza cyane bwizihiwe kumutima kuko numvaga nkunzwe cyane n'ababyeyi banjye n'abaturanyi ndetse n'abantu ba kure kandi abo bose ukababona mumoko yose.
Icyaje kumbabaza cyane ndetse kikaba cyarabaye n'imwe muri moteur zatumye nitangira abanyarwanda nk'uku mbikora ngahangara ibyo abandi batinya cyangwa bahunga nka genocide hutu na tutsi, n'uko abo baturage hafi bose b'abahutu nakubwiye bishwe n'inkotanyi, naho abo baturage b'abatutsi hafi bose bishwe n'interahamwe, abo mumuryango wanjye nabo barishwe kandi impande zombi zabigizemo uruhare. Ndetse wa mukecuru w'umututsikazi wajyaga andirimbira, abicanyi bishe abahungu be, hanyuma barangije kubica we bamutwikira munzu ari muzima. Umukecuru w'umuhutukazi nawe wakundaga guteka ibikoro kubishyimbo maze akantumira kubukeye byahoze, umuhungu we yaboshywe ari muzima bamujyanana kumutwika. Umu muhungu we kandi yicanwe n'umututsi nawe wari utuye aho nawe FPR iramuboha imutwikana n'abahutu. Uwo mututsi yari yiciwe n'interahamwe zimwicira umugore n'abana bose. Uwo mukecuru wari mubakunda kuntekera ibiryo byiza bya gikecuru, we abicanyi ba FPR baramushoreye bamunona bageze mukirometero kimwe babona atari bugere kure bakubita mumutwe arenguka munsi y'umuhanda aborera aho nk'abandi.
Abaturage b'iwacu rero barishwe mumoko yose imisozi isigara yambaye ubusa kuburyo iyo mbyibutse numva ntagishobora kumpagarara imbere ngo kindushe imbaraga niyo bazana na za FPR ijana bakazibumbamo imwe. Abaturage b'iwacu bishwe n'interahamwe na FPR ihageze nayo irakubura kugirango abatutsi bavuye hanze babone amasambu. Aho ninaho mvuga ko FPR iyo iririmba intsinzi ibeshya abanyarwanda kuko FPR yaratsinzwe muburyo bwa politiki. Iyo iza kuba irindi shyaka ritekereza riba ryarebye ubwo bumwe bwari bwariyubatse mubahutu n'abatutsi iwacu noneho ikabwubahiraho kuburyo yari bube yiteganyirije. Ntabwo bari bubure aho batuza abatahutse kuko bashoboraga gukoresha système yo kurema imigi mito aho gukora biriya byitwa imidugugu inyanyagiye hose kugeza naho bashyize imidugudu n'aho idakwiriye. Kandi iyo baza kuba bareba kure abaturage bagatuzwa neza, hari buboneke ubutaka buhagije bwo guhingamo no gukoramo ibikorwa by'amajyambere. Kubera ubwenge bucye rero bwa FPR, FPR yahisemo gutsembaho abahoze bahatuye kugirango bahatuze abashyashya.
Ibyo byose by'uko abaturage b'iwacu no mu tundi turere tw'u Rwanda bo mumoko yose batsembwe n'interahamwe n'inkotanyi, kuri jye ni agahinda mporana ku mutima kiyongera kubanjye bishwe ndetse nkaba narabayeho kubwimana kuko narishwe ndazuka.
Muvandimwe rero turiho tuganira uragirango nkubwire iki. Urabizi ko iyo umuhutu yeguye imbunda n'umupanga atema abatutsi mbirokoka hamana. Urabizi ko iyo umututsi yeguye agafundi n'imbunda mbirokoka hamana. None se urambwira ngo ubunyarwanda bwanjye mbwongereho ubuhutu n'ubututsi bimarire iki kandi jye iyo numvise ko ubwo buhutu n'ubututsi bugarutse bubuza ubunyarwanda kubaho mbona umuhoro n'ifuni iruhande rwanjye. Wibuke ko kandi ubwo bunyarwanda bwanjye mbusangiye n'abakomeye kubuhutu n'ubututsi bwabo. Ibyo kandi mbihuje n'abandi banyarwanda benshi ninayo mpamvu dufite ishyaka twise ISHYAKA BANYARWANDA/BANYARWANDA PARTY/ PARTI POLITIKI BANYARWANDA. Ndetse dufite association y'abavictimes TUBEHO TWESE ivugira abavictimes bose ntakurobanura amoko. Dufite kandi umurongo wa politiki witabiriwe n'abanyarwanda b'amoko yose ndetse n'amashyaka anyuranye.
None se icyo wongeraho n'iki ko turiho kandi tukaba tuzakomeza kubaho ndetse tukayobora igihugu kandi tugafatanya n'abanyarwanda bose n'amashyaka yose. None se uracyashidikanya ko tuzagirira igihugu akamaro n'abanyarwanda bose nawe urimo? Ntushidikanye rero kuko bizabaho kandi kugirira abanyarwanda bose akamaro byaratangiye, igisigaye ni ukugera kubutegetsi.
Mu nyandiko yawe washoje uvuga ko "Abafite ubushobozi bwo kurema ubwoko bushya mu gihugu bikaba umuti ku mahano akomeje kugwira abantu, nababwira iki. Gusa nongere mbisubiremo, kubaka u Rwanda ngo rw'abantu bitwa ABANYARWANDA NTA RINDI ZINA RYIHISHE INYUMA, ni ikinyoma"/Par Kampororo
Ntabwo ari ikinyoma kuko turiho kandi twarabyiyemeje gukora intambara y'amahoro kugeza tugeze ku Rwanda rushyashya rwa bose. Ntabwo kandi turi ubwoko bushya nk'uko utwita kuko ubunyarwanda tubusangiye nawe n'abandi uretse ko wenda wowe wumva ukeneye kongeraho hutu cyangwa tutsi kuri ubwo bunyarwanda kubera amateka yawe. Kandi rero urumva nawe ubiterwa n'uko iwanyu ntabatutsi bari bahari nk'uko abandi nabo bafite izindi mpamvu. Uribuka ko abakoroni bahemukiye abanyarwanda bavana abatutsi muri turiya turere babajyana kubatuza mubugesera kungufu. Uziko bageze naho hatangwa amamodoka yo kwimura abo batutsi kungufu. Umukoroni we rero yari yarapanze imiryano y'abatutsi n'abahutu kuva kera kuko yakoresheje uko ashoboye agatandukanya amoko yombi kugirango hazabeho ingoma zitsemba nta mpuhwe. Urabizi ko muri za 1960 abahutu bamwe baherekeje abatutsi bahunga. Muri 1994, abahutu ahubwo bahize abatutsi ahantu hose n'aho bihishe kugirango babatsembeho kubera ko politiki zayoboye izo ngoma zombi zari zitandukanye ndetse n'abazigize bari bafite imibonere itandukanye kumuhutu n'uututsi. Ibyo kandi byarushijeho gushimangirwa n'umukoroni wakoze kuburyo habaho abahutu bakura batazi cyangwa badaturanye n'umututsi. Urabyibuka ko mumaperefegitura amwe banze kwica abatutsi kugeza babitegetswe kungufu. Hari n'ama perefegitura ariko bahise bica abatutsi bari bahari ako kanya mubihe bibanza. Kubera iki ? Ngirango igisubizo nakiguhaye hejuru.
No muri iyi minsi rero, abo bahutu bateguwe n'umukoroni kutagirira impuhwe umututsi kuko abakoroni bamwimye guturana nawe no kubana nawe ninabo bagwiriyemo muri ibi bihe abashaka kudutsindagira igabana ry'ubutegetsi rishingiye kuri hutu tutsi kuko bumva badashobora kubana n'umututsi. Ng'uwo rero umurage mubi abakoroni badusigiye. Hutu tutsi byari bisanzweho ariko babigize bibi cyane. Abo kandi bakomeye kubuhutu wibuke ko ari minorité cyane ugereranije n'abandi bahutu badakeneye gutsimbarara kuri ubwo buhutu.
Kubitureba rero, kuba ubunyarwanda bwacu aribwo buzagirira u Rwanda akamaro, ikindi kibikwereka n'uko iyo umututsi abangamiwe turahagaruka, n'umuhutu yabangamirwa tugahaguruka. Warabibonye ko ndetse arijye washoboye kuzana kurubuga rwa politiki iki kibazo cya genocide hutu kandi njye ndi umunyarwanda sinkeneye ubwo buhutu. Ndetse muntangiro kurinda ugeza muminsi ya vuba ubona ko abahutu hafi bose bahungaga kwamagana iyo genocide hutu nkabikora jyenyine kugeza mbonye abo dufatanya hanyuma na babandi bakomeye kubuhutu babonye bitangiye gutera intambwe barahaguruka none barabivuga kuri ubu. 
Igitangaje ahubwo n'uko bavuga genocide hutu bakibagirwa cyangwa ugasanga barahunga no kwibuka twe abitangiye iyo cause kugirango ibeho ifate imizi kugeza kuri ubu imaze gutsinda kuko abanyarwanda basanze ari ukuri nyakuri.
Nk'uko rero ubona nubatse cause yo kubaha abavictime bose bakorewe genocide tutsi na hutu, mpereye kubusa maze iyo cause ifasha bose igafata kandi abakomeye kubuhutu n'ubututsi barabihungaga, ibyo ni ibintu bikomeye bikwerekako politiki yajye n'abo dufatanije atari ibigambo ahubwo ni ibikorwa bifatika. Nk'uko byagenze gutyo, n'ubu nzongera nubake u Rwanda rw'abanyarwanda bose badakeneye kongeraho ibya hutu na tutsi kuburyo nabyo bazageza aho babona ko ari byiza bakansanga. Ibyo kandi nzabigeraho mfatanije n'abo dufatanya mu ishyaka Banyarwanda n'abandi banyarwanda barimo n'andi mashyaka nka MRP abasangizi ryakwibwiye n'abandi bose bazitabira urwo rugamba.
Uku ni ukuri rero nkubwiye kandi uzakubona mu bikorwa kwarabyaye umusaruro. Nye ndi umugabo wubaha ibyo mvuze kandi mvuga ibyo nzasubiramo.
Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 06/07/2014
RUTAYISIRE BonifaceNgulinzira
Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes TUBEHO TWESE ASBL
Tel (32) 488250305
Email : infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)






On Sunday, July 6, 2014 4:55 AM, marie kampororo <mkampororo@hotmail.com> wrote:


Ndagira ngo nkubwire ko ufite ibyo wabonye , n'abandi buli muntu akagira ibyo yabonye. Wowe ntabwo wari uhagaze kuli buri gasozi ko mu Rwanda. Nubwo  muli iriya tragedie Rwandaise FPR yari igamije kumara abahutu cyane cyane (ABIZE CG NGO ABANDI BAZI AMATEKA YA 1959 N'ICYAYATEYE), yarabagerereje ariko hari abakiriho. Abo rero nabo bafite icyo bavuga ku ITSEMBATSEMBA N'ITSEMBABWOKO ryabaye mu Rwanda muli biriya bihe. Iwacu aho nvuka, nta batutsi bahabaga ) abahigeze bari abashefu batarenze 10 bahaje mu myaka ya vuba nka za 1930 bashagawe buli wese n'imiryango mikeya y'abatutsi nk'abamotsi babo, mu karere kose ( territoire) bazanywe n'abazungu revolution niyo yabakuyeho abaturage basubira mu milima bari barambuwe n'abo bashefu. Nta mututsi wigeze wicwa aho mu karere kose, icyakora barahunze bamwe bajya mu Bugesera abandi mu mahanga ..Nyamara muli 1990 ibyakorewe abahutu mu karere k'iwacu biteye agahinda…ntacyo nvuga ubwanjye nguhaye iyi extrait ya ABDUL RUZIBIZA wari mu nkotanyi zicaga abahutu iwacu: Nkoze copy na pasting ntacyo minduye:
Ibitero byabaye mu turere twa Muvumba, Kiyombe, Nkana, Rushaki, Kaniga -Gatuna, n'uturere twose tuhakikije, byakoranwe violence mbi cyane: kurunda abaturage hamwe bakicwa ntakuvangura, bamwe bagasambanya kungufu abakobwa bahasanze, banarangiza bakabica ngo batazabatera umwaku, kurya amatungo y'abaturage ku ngufu, kurya imyaka yabo, nabo bagahunga, aho bagiye bakicwa n'inzara, gusenyera abaturage, amabati akajyanwa kugurisha mu baturage ba Uganda. Kurimbura amazu kugirango banyirayo ntibazanatekereze kuhagaruka, …
 
Mu ruhanda rundi za Cyumba, Kivuye, Butaro, Nkumba, Kinigi, Mukingo, n'uturere twegeranye n'aho mvuze, ibikorwa byasaga nk'ibyo mu Mutara. Igikuru muli ibi byose ni uko abantu bakwiye kumva ko umuntu umwe, Kagame, ariwe wabaga yateguye uko intambara igenda, ibizayikorwamo, ndetse akanayikurikiranira hafi cyane kuburyo ntawabeshya ko hari ikintu nakimwe kigeze gikorwa atariwe wabipanze (ndavuga opérations). Ingabo za Habyarimana zari zarubatse ibirindiro bikomeye cyane kuburyo kubicaho ukinjira mu gihugu hagati byari bikaze cyane. Natanga ingero nke.
Mu Mutara, ahantu nka NYAGATARE, RWEMPASHA, KANGOMA, MABARE, MUTOJO, BUSHARA, KABUGA, NYABIHARA, GIKAGATI, KARAMA,…. Buli Nkotanyi yabaga izi ko ari danger.
Mu karere ko Hagati GATONDE, KANIGA 1, KANIGA 2, MUKONO, KIVUYE , aho twese twabaga tuzi rwose ko ntagupfa gukandiraho.
Mu Ruhengeri ibirindiro bikaze byari ahitwa NYAMICUCU, BUTARO -RUNABA, RWABUTAMA, KINYABABA, KU MUREMURE, KAGANO, BISATE n'ahandi nka Ruhengeri, Kinigi, ... Icyo nshaka kwerekana, ni uko kubera gukomera kwaho hantu, buli gihe twahateraga twaraneshwaga tukiruka. Ikimwaro cyose cyaturwaga abaturage baturiye buri hantu hari ibirindiro bikomeye. Dore ibyahakorwaga: kubikoreza inkomere zacu n'imirambo, kubashoreza amatungo n'ibyo kurya twabambuye, kubacukuza imyobo baza guhambwamo, hakaba ubwo banategekwa kwicana umwe akica undi kugeza hasigaye umwe, akicwa n'umusirikare. Byaba bitabaye gutyo, bakazirikwa amaguru n'amaboko, bose bagahondwa amafuni mu mutwe, bakajombwa ibyuma mu mbavu, kugeza bapfuye. Ntihaburaga urwitwazo rwo kubica gutyo nko kubaza abaturage ngo nibavuge ibanga rya Muvoma, ngo abasirikare bapanga ibiki byo kudutera, mbese impamvu nyine zimeze nkizo.
 Ibyo byose byararangiraga tukisubirira mu ndiri zacu muli Uganda.
Ibi byose byakorwaga muli za 1990-1991-1992; rero kumbwira ngo ninemere ko jenoside itangirira 1994 ni ugupfa kwivugira, nzi neza abajenosideri ba mbere abaribo.
Abambwira ko ngo bafite ubushobozi bwo kurema u Rwanda rutagira amoko abo ni abiyemera niko nkomeje kubivuga. Ikibazo cy'u Rwanda ni complexe kandi ubwicanyi ndengakamere bwapangiwe ubwoko bw'abahutu nkuko muli iyi Memorandum (AHANGAHA NI ZA EEXTRAITS ) yanditswe n'inkotanyi ziri mu zambere zitandukanije n'iziri ku butegetsi zibivuga: " MEMORANDUM ADDRESSE A L'ONU -2008" par PARTENARIET –INTWARI (ndunva ubwo uri umunyapolitiki iyi document warayunvise cg warayinyujijemo amaso)…IBIRIMO SINDUNVA HARI UMU-FPR NUMWE UBIVUGURUZA..IMPANVU NUKO ARI UKULI KWAMBAYE UBUSA:

 
 








 
---------------------------------------------------------------------------------------


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.