Pages

Sunday 13 July 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* RE:Abanyarwanda baratakira opposition ngo ibatabare.

 

Uyu muntu aravuga ukuri

-------------------------------
Le Dimanche 13 juillet 2014 23h05, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :




UBUTUMWA BUGENEWE ABANYARWANDA BOSE CYANE CYANE  ABAGIZE  OPOSITION NYARWANDA
 
Banyarwanda banyarwandakazi,  namwe nshuti z'u Rwanda, Tumaze Iminsi dukurikirana imyitwarire, imvugo, imigirire, n'inyandiko z'abavuga ko bashishikajwe no Gushakira amahoro abanyarwanda, tukaba rero twarifuje kugeza ubu butumwa twizerako buzagira umumaro kurii buri wese ukunda U Rwanda , kuko aho abanyarwanda tugeze kuri uyu munsi imitima irarushye ndetse abesnhi dusigaye twibaza aho umucunguzi azava bikatuyobera:
 
Ku bibera mu Rwanda rw'iki gihe, intero niyayindi, Ivanguramoko, ryarushije ubukari, umuhutu muri uru Rwanda agenda yubamye umutwe ureba mubutaka, FPR iririmba kuba umuryango w'abanyarwanda ariko turibaza niba abayobozi bayo baravutse kubantu bikadushobera. Insengero ziba zuzuye kuko abanyarwanda tubeshya ko tuzi Imana, ariko urwango ruriho ndagirango mbamenyesheko rutigeze rubaho kwisi. Ibyo byose kandi bikorwa ariko ntawahingutsa ngo agire icyo avuga, abantu bahisemo guceceka,  kubanyarwanda bari hanze, mujya mwibaza ko hari abo muzasanga, nimusubize amaso ahayo kuko Kagame we ubwe yarivugiye ngo Nyamwinshi kuki yo itaba nyamuke. Iyo rero mwirirwa muririmba ngo nyamwinshi, twumvako ari bamwe muheruka u Rwanda muri 1994 MUTAZI IBIRI KUBABA, ubu Kagame afite igikoresho Kitwa Ibingira, Jack NZIZA, n abandi biyemeje gukoresha, amarozi, amasasu, no Guca imitwe, ngo hatazagira rwose akarokoka.
 
Ndakeka mujya mwunva ibyo kwibuka byaburi gihe, mwumva ngo hataburuwe imirambo, ngo yo muri 1994, ariko tubona ntacyo mubyitayeho, mwarimuziko FPR ifite gahunda yo kwica nibura 1000 kumwaka muri buri karere ngo ikomeze yereke amahanga amahano yabaye iyitirira mwe mwese? Mwibaze namwe, U Rwanda nuko rungana, uyumunsi ngo haracyaboneka abantu bari baraburiwe irengero? Ibyo murabyibaza?
 
Mwumva ngo murwanda abantu bariga? Ngo bigira ubusa? Ninde muhutu wakwemererwa mumashuri ya Leta? Ko ubuntu bwigira abatutsi gusa? Se nimwibaze koko aho umuntu wavuye muri Congo, Burundi, Uganda, ubu abana babo bishyurirwa na FARG, nk' abarokotse Genocide? Ese ubwo murumva iyo politiki?
 
Intego Nyamukuru ariko y'ubu butumwa n'amahano dusigaye tubona hagati y'abavugako bazabohora abanyarwanda, mutwemerere tubagarukeho, kandi ariko ntitugamije kugira uwo dutesha umutwe, cyangwa ngo tumucire urwa Pilato, ariko turagirango mwibuke ko mwadusize, kandi ko kutadutabara Imana izabibabaza.
1.      Tumaze Iminsi twumva umwiryane uri hagati y'amashyaka , kandi yose avugako arwanya FPR, tukumva atariko biri. Reka nibarize TWAGIRAMUNGU FAUSTIN, HABYALIMANA EMMANUEL,  RWAKA THEOBALD; ntimwabaye muri ikigihugu, nticyabananiye kubera ubuhotozi buba muri uru Rwanda, iyo mutangiye yamatiku yatumye Mwirukana Habyalimana mumurega kuba Umukiga cyane, none ubu Twagiramungu aho kwibagirwa ibyo byose wakoze ntugire inyungu n'imwe ubibonamo, ubu ukaba wumva abantu bose bavuka I Cyangugu bagomba kugukurikira wumva ushaka kuza kudutabara?  Habyalimana, birazwi wenda ko MRND yari yaraguhemukiye bitari cyane kuko  mutumvaga bimwe nawe kandi ntiwari miseke igoroye, none ye ari FPR yaguhaye ubuminisitiri ishaka kukwirenza, n abaguhemuke mbere isomo wakuyemo n'irihe? Rwaka uziko ikyakunanije nubwo ingoma mpotozi wayitinyaga, ariko nawe uziko ukuri kwawe ntawakumenya, none utangiye kubura aho uhagarara;  amaherezo?
 
 
2.      Ndashaka Kugaruka kubantu bo muri RNC, ko muzi neza ubwicanyi FPR yakoze, kandi ko muzi ko ibahiga kurusha abandi bose, ubu mukaba muhora mumagambo gusa, mwumva kuvugira za AMERIKA n ahandi, aribwo butabazi, Igituma mutegera abo mwahemukiye ko tuziko mwabasabye imbabazi n'ikihe?
 
3.      FDLR  twe dufata nk'ingabo zatsinzwe ariko twumvako zabonye isomo zuko ibice bidashobora kunesha urugamba, none tubabazwa cyane, nukuntu muvuga ngo ubu noneho mwashyize hasi intwaro, turabizi amahanga ntaboroheye ariko mumenyeko nabandi bibeshye ngo baratahutse, nk'uko mubizi ONU ivuga ko hatahutse abarenga ibihunbi 11, ariko mureke mbabwire ukuri, ubu uje gukora ibarura muri uru Rwanda ukaba washobora kubona nibura ibihumbi 5 nabyo nyine bibikiwe ifuni n umuhoro? Ntibishoboka kuko abenshi bashiriye mumagereza cg kugafuni. Nonese mwumva Kagame rwose azabareka ngo muraje mubanye nawe? Ye nimuze, azabareka umwaka umwe, ibiri, ariko mumenyeko yarahiye ko Ntamuhutu wabayeho kungoma ya MRND yaba yarize atarize, umusirikare cyangwa umusivili, uzaba murwanda ategeka, keretse ibikoresho bye nabyo bitariho, urugero: Rucagu, MAKUZA, Bazivamo, HABUMUREMYI, aba uwababwira ubuzima bariho mwakumirwa, ubwo imiryango yabo yashiriye mumagereza, akndi bazira ubusa, ariko bakaba basa nkaho ntacyabaye.
 
 
4.      Inkuru yatesheje abantu umutwe muminsi itambutse ni iy'umujenelali witwa Mupenzi Jean de la PAIX, tubwirwa ngo akorera FPR, twarabyumvishe gusa turumirwa kuko twabonyeko , uko bakabivuze abahutu mukunda amafaranga ndetse amashyali nitutayashyira hasi ntaho tuzagera, tuzakomeza tube ingaruzwa muheto, kandi niba tutisubiyeho, reka Kagame adutegeke, ikindi twabonye nuko hari uguhubuka cyane, Basomyi kandi banyarwanda; twabonye ibyagiye byandikwa bituma twibaza niba koko hari opposition igamije gucyura abantu, cg abenshi mugamije kugomeza gushaka imfashanyo z'abazungu no gukiza imiryango yanyu gusa mubeshya amahanga. Uyu Gen Dr Mupenzi ,Gen Kayumba Nyamwasa na Rusesabagine nibo  buntu ubu uhangayikishije FPR kuko nk uyu Mupenzi yamuhaye amabanga yose y'urugamba, y'ahahishe intwara mumashyamba ya Congo, arangije ayereka igihandure, Inkuru yatugezeho yukuntu yafungishijwe namwe muzi neza , bigakorwa na mubyara wa Twagiramungu witwa Desire ubana na Pastor Shukuru bafite itorero ahitwa ahitwa Kiboliya ya Zambia-Lusaka, twibaza niba koko Twagiramungu atari abizi? Tukibaza, niba Twagiramungu ashaka kubohora abanyarwanda atari ukwishakira ikyubahiro? Yagirira ikizere gute DESIRE secretaire (umunyamabanga mukuru ) wa Shukuru bizwi neza ko akorera Kigali anabyiyemerera?
 
NB: Amakuru twamenye niba atariyo byaba ari mahire, ariko bibaye aribyo, turabasaba kwisubiraho kuko abahemukiye abanyarwanda nibenshi, ubu turabasaba gusabana imbabazi: Muribuka mwese inkuru yakwiyeko Twagiramungu yakiriwe DODOMA-TANZANIA, nyamara abantu bamenyeko ari Gen Dr MUPENZI wari uriyo ahubwo FPR ibura inkuru nyayo; Twagiramungu Wibuke ko igihe wari Lyon muri France, wemereye abantu ko aribyo, kandi nawe ubizi neza? Twamenyeko Gen Mupenzi ageze Zambia yabwiye abantu ko atari Twagiramungu ahubwo ari undi muntu (bishoboka wenda kuba nawe yarivuze kuko abantu benshi bishakira kubahwa) , iyonkuru rero bikaba bivugwako ariyo Twagiramungu yagendeyeho asaba abantu be bari Lusaka kuko byagaragaraga ko agiye kuyatamo, bakoresha uwitwa Damascene uzwi kwizina rya Gaheza, mumugerekaho kuba akorana na FPR, ntamuntu wo mugihugu mwabajije, twese tuzi uburyo FPR yatare umutwe amaze gutorokana abasilikare. Ibyo banyarwanda, bantu mushaka kubohora abanyarwanda, iyo mikorer murumva itabadindiza?
 
Ikiduhangayitse kurushaho nuko mwese muvugako murwanya  umwicanyi tuzi twese Kagame ariko mukongeraho ngo uyu avuye mu Rwanda vuba? Ngo uyu ni uwakera? Uyu ni umukiga, uyu ni uw'icyangug.  Twumva kandi ko abenshi ngo mufite ubucuruzi bukomeye hanze iyo, mwubatse amazu, amamodoka.  Mwibaze, mwumva bumariye ikibi ababakomokaho bagiye kumarirwa ku icumu?
 
Ikibazo Nshaka kwibariza: Pr Minister Twagiramungu FAUSTIN, Minister Gasana Anastase, Minister Rwaka, Minister Habyalimana, Gen Kayumba Nyamwasa, Gen Dr Prof Mupenzi Jean de la Paix, Dr Rudasingwa Theogene, Procureur Gahima, Rutayisire Boniface, ….n'abandi, ko muzi ingoma ya FPR, mukaba muzi uburyo ibahiga, mukaba kandi muziko kagame ari kwica abantu mumayeri namwe muzi ndetse mwemeraga mugihari ; mukaba mwaragize ubutwari bwo kumuhunga no kuvuga ibibi by iyingoma. Kuki mudashyirahamwe ngo mudutabare kandi ko mufite ubushobozi? Kuki mudashyirahamwe ngo muhamagare FDLR mwemere mukorane nayo kuko  bo ubwabo hari ibyo bahishwe; ariko mukarengera abanyarwanda? Ni ikibazo kiri hagati y abahutu n abatutsi gituma mutegereana? Kuko muziko mwese Kagame ashaka kubaca umutwe, turabasaba ngo mwemere ikyo azabita cyose, ariko mudukize ingoyi.
 
Banyarwanda mwese turabasaba kureka ingeso mbi yo gukomeza kurya udufaranga twa Kagame kuko azatubarutsa ngo mugambanire abandi, mumenyeko Kagame ari umu eliminati, ibye ni ukunywa amaraso, ntawe azababarira waba hutu waba Tusti? Niba mudukunda nimushyire hamwe, imbere mugihugu, ntituzabatenguha, arikose ubu twamenya dushyigikira nde? Mudukure kungoyi.
 
Tubifurije amahoro n amahirwe iteka
 
Bikorewe i Kigali, kuwa 12/07/2014
BIRAMAHIRE SALVATOR
 




__._,_.___

Posted by: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.