Pages

Monday 14 July 2014

Fw: *DHR* Indi nkongi y’umuriro ?



----- Forwarded Message -----
From: "GAETAN* kayitani@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Gaetan <kayitani@yahoo.com>
Sent: Monday, 14 July 2014, 21:19
Subject: *DHR* Indi nkongi y'umuriro ?

 
Indi nkongi y'umuriro ?

Inganda 2 zafashwe n'inkongi y'umuriro


Yanditswe kuya 14-07-2014 - Saa 17:07' na Thamimu Hakizimana




Mu gishanga cy'inganda i Gikondo mu Mujyi wa Kigali inganda ebyeri zafashwe n'inkongi y'umuriro kuri uyu wa Mbere.
Umutangabuhamya akaba n'umukobwa wa nyir'uruganda rumwe rwahiye, Kadusabe Teddy, yabwiye IGIHE ko inganda ebyeri zahiye ku gicamunsi ari izitunganya ifu y'ibigori.
Kadusabe yagize ati "Hatangiye gushya saa cyenda n'igice ariko kubw'amahirwe Polisi yahise ihagoboka itangira kuzimya ku buryo hahiye inganda ebyiri gusa, uruganda rwitwa Gasabo n'uruganda rwa papa rwitwa Umutara."
Nubwo Polisi yatangaje ko igikora iperereza ku cyateye iyi mpanuka, Kadusabe we yavuze ko yatewe n'amashanyarazi.
Yakomeje agira ati "Byatewe n'amashanyarazi ya EWSA kuko nta muntu n'umwe wari urimo gusudira, sinakubwira ngo hahiye ibintu bifite agaciro aka n'aka ariko uruganda rwa papa ibyahiye bifite agaciro ka miliyoni 60 kuko n'amafaranga yari yacurujwe yose yahiye ,gusa mbabajwe n'uko papa atari ahari bitewe n'uko yari yagiye gushyingura mu Mutara."
Aha hahiye hakurikiye ahandi hatandukanye hahiye mu cyumweru gishize, harimo amaduka yo muri Quartier Matheus mu mujyi wa Kigali rwagati ; igaraje muri Gatsata ; naho hakurikiye amagereza abiri yafashwe n'inkongi y'umuriro, iya Muhanga n'iya Rubavu.
Ubutabazi bw"ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya imiriro bwahageze bukora akazi kabwo.
Umukobwa wa nyir'uruganda rumwe rwahiye, Kadusabe Teddy

__._,_.___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.