Pages

Thursday 31 July 2014

[RwandaLibre] Fwd: Dr Murayi Paulin aranyomoza inkuru ivuga ko yareze Dr. Rudasingwa Theogene

 

Begin forwarded message:

From: "Twagiramungu Innocent itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date: July 31, 2014 at 5:48:22 EDT
To: - DHR <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Dr Murayi Paulin aranyomoza inkuru ivuga yareze Dr. Rudasingwa Theogene
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 



Ingoma ya KAGAME ikomeje ikinyoma gushaka guca amacakubiri muli oposition
Maze gusoma inyandiko y'impimbano yiswe « Kabuga's son-in-law files case aigainst Theogene Rudasingwa in Brussels » ikaba yaranditswe ntagushidikanya n'abambari ba Kagame.
Ndamenyesha abasomye iyo nyandiko bose yuko ibikubiyemo byose ari ibinyoma byambaye ubusa muli wa muco w'ingoma ya Kagame na FPR ikunze gukoresha wo guharabika no guhimbira ibyaha abantu bashaka kubica, kubafunga cyanga se gutwara utwabo.
Nagiraga ngo mbonereho umwanya wo kubwira abanyarwanda ko n'ubwo navuye muli RNC ntacyo mpfa na mugenzi wanjye Dr Theogene RUDASINGWA kimwe n'abandi twahoranye muri iryo shyaka. Twatandukanyijwe na stategie tutunvikanyeho ariko icyo duharanira twese kiracyari kimwe kandi nzi neza ko tuzongera gukorana kuko duhuje umugambi.
Dr Theogene RUDASINGWA twakoranye byinshi kandi byiza mugushaka ukuntu twabohoza igihugu cyacu ingoyi y'ubutegetsi bwa KAGAME na FPR yahozemo. Nk'urugero nakwibutsa ko ari njye wamuherekeje agiye gutanga ubuhamya kwa Juge Trévidic mubufaransa nk'uko yabyitangarije mugitabo cye. Twarafatanyije kandi, n'ubwo tutakiri mu ishyaka rimwe, turacyafatanya kurwanya no kwamagana ubwo butegetsi bw'igitugu yahozemo, akaba yaravuyemo kubushake bwe kuko bwica, bwiba, bubeshya, buvangura amoko kandi bubuza amahoro akarere k'ibiyaga bigari n'isi yose.
Iyo nyandiko n'ibisa nayo rero ndasaba bose kubyamaganira kure kuko ntakindi bigamije uretse gucamo ibice abanyarwanda, no kubuza opposition kwishyirahamwe kuko ariyo ntwaro yonyine izatsinda buriya butegetsi bushaka kutumarira ku icumu.
Ndagira ngo mbonereho umwanya wo kubwira inshuti zanjye zose twahoranye muli RNC, ko n'ubwo tutakiri mw'ishyaka rimwe, ngifatanyije nabo umugambi wo gukora igishoboka cyose ngo u Rwanda rushobore guturwa n'abanyarwanda bose ntavangura ry'amoko, uturere, amadini n'ibindi ; kandi sinshidikanya ko tuzongera gukorana vuba na bwangu kandi tukazabigeraho.
Nsabye abanyarwanda bose kwamagana uwo muco mubi w'ubutegetsi bwa KAGAME wo guhimbira ibyaha abantu bose barwanya imikorere mibi yabwo, bukoresha kugira ngo burambe.
Ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Tubyamagane twivuye inyuma!!! Uyu munsi ni njye na mugenzi wanjye RUDASINGWA bahimbira kugira ngo bacemo ibice opposition, mu myaka yashize n'abahutu benshi bahimbiwe kuba barishe abantu muli genocide kandi ntaruhare nabusa bayigizemo. Abenshi bari za gereza, ziba iz'u Rwanda, cangwa se mu mahanga.
Banyarwanda banyarwandakazi mukunda ukuri nimuze dufatanye twese, dushime ubutwari bwa Dr RUDASINGWA Théogene, Patrick KARAGEYA, KAYUMBA NYAMWASA, Jean Marie MICOMBERO n'abandi benshi ntarondoye bahoze muri ubwo butegetsi bageraho bagafata imigambi yo kuburwanya bamagana ibyo binyoma, ubwicanyi n'ubusahuzi bukorerwa abana b´abanyarwanda kandi bafitiye gihamya ndetse bamwe muri bo bakaba barabiguyeme nka nyakwigendera Col. KAREGEYA Patrick n'abandi bamubanjirije.
Banyarwanda bose muri muri opposition koko nimuze twese dushire hamwe twubake u Rwanda rw'ukuri, rw'ubworoherane, rudahotora abana barwo cyangwa ngo rubacuze ibyo baruhiye .
Byandikiwe i Buruseli ho mububirigi.
Dr MURAYI Paulin
Umuyobozi w'ishyaka UDR
Akaba n'umuyobozi wungirije wakabiri w'ishyirahamwe ry'amashyaka CPC
Envoyé de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.