Pages

Thursday 10 July 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* (Sharangabo) RWANDA: KUKI GEN. PROFESERI, DOGITERI, PASITERI MUPENZI JEAN DE LA PAIX AKOMEJE KUTEZA URUJIJO?

 

Muvandimwe munyarwanda Sharangabo,

Wambajije uti ni iki kikwereka qu'il [le General Mupenzi] ne serait pas entrain de jouer le double jeu au profit de...[du fpr]".
Ikinyamakuru IGIHE.COM gikorera FPR nkuko ubizi, soma inkuru cyanditse taliki ya 16/08/2013 kuri General Mupenzi bamaze kumenya ko yatorokanye abasilikare akazimirana nabo mu mashyamba ya Congo noneho kugira FPR isibanganye ibimenyetso by'uko ijya kurwanisha imfungwa muri M23 itekinika iriya nkuru yo gutoroka gereza kwa Mupenzi na bagenzi be ngo bacukuye umwobo muri gereza y'i Butare(Huye) uhinguka hanze. SOMA:

batorotse gereza


Yanditswe kuya 16-08-2013 – Saa 19:11′ na Olivier Rubibi

Imfungwa eshanu zirimo enye zakatiwe igifungo cya burundu y'umwihariko n'undi umwe wakatiwe imyaka 30 y'igifungo, batorotse gereza ya Huye yubatse mu karere ka Huye.

Izi mfungwa zatorotse gereza ubwo zari zahawe iminsi itatu y'amasengesho y'umwihariko, aho biyirizaga ubusa, nyuma bakaza gutoroka ku munsi wa kabiri w'aya masengesho bari batangiye.

Nk'uko uwagejeje aya makuru kuri IGIHE, wanze ko dutangaza izina rye kubera impamvu z'umutekano we abivuga, abacungagereza babyukiye ku cyumba izi mfungwa zasengeragamo basanga urukuta rwacukuwemo inzira, urugi rwacyo rugifunze.

Muri izi mfungwa zatorotse gereza ya Huye harimo Dr. Mupenzi Jean de la Paix watahutse avuye mu ngabo za FDLR afite ipeti rya kapiteni. Nyuma yo gutahuka yahise aba umukozi w'uruganda rw'icyayi rwa Murindi ruherereye mu karere ka Gicumbi, aza no guhabwa buruse na Leta y'u Rwanda yo kujya kwiga mu Bushinwa ibijyanye na siyansi irebana n'ibidukikije, agaruka mu Rwanda muri 2012.

Dr. Mupenzi avuye kwiga yabaye umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Ishuri Rikuru Ryigenga ry'Abadivantisiti b'Abalayiki rya Kigali (Independent Institute of Lay Adventist of Kigali – INILAK).

Mbere y'uko agaruka mu Rwanda avuye mu Bushinwa yari yakatiwe n'Urukiko Gacaca rwa Butare igihano cyo gufungwa burundu y'umwihariko ari naho bivugwa ko yakoreye icyaha cya jenoside ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye muri EAV Kabutare.

Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imfungwa n'abagororwa, Jenerali Majoro Rwarakabije Paul, yavuze ko ari ukuri koko aba bantu batorotse gereza. Yagize ati "Ibi ni ibintu bisanzwe ; baratoroka tugakurikirana tukabafata." Yakomeje agira ati "Byaba byiza ubajije umukuru w'iyi gereza akagusobanurira neza uburyo batorotse."

Umuyobozi wa gereza ya Huye, Mugororotsi Prosper, aganira na IGIHE yavuze ko batorotse koko, ariko hakomeje gukorwa iperereza ry'uburyo batorotsemo kugira ngo bafatwe. Kugeza ubu ariko ngo umwe yarafashwe abandi nabo baracyashakishwa.

Abajijwe niba iyi gahunda yo gusengera mu byumba by'amasengesho isanzwe muri iyi gereza ya Huye, Mugororotsi yasubije ko izi mfungwa zatorotse zitari mu cyumba cy'amasengesho, ahubwo ko "batorotse mu gihe n'abandi barimo basenga, bagiye kuryama ; nibwo batoboye gereza baragenda."

Mu gihe hamenyekanye imfungwa imwe muri eshanu zatorotse ariwe Dr. Mupenzi Jean de la Paix, Umuyobozi wa gereza ya Huye yavuze ko atazi abo ari bo ko yabamenya abanje kureba mu madosiye. Abajijwe izina ry'uwafashwe, yagize ati "Ntabwo muzi cyereka mbanje kureba neza."

Mu Rwanda ntibikunze kubaho itoroka ry'imfungwa mu magereza, gusa byagiye biba ku bari hanze bari mu mirimo nsimburagifungo, TIG.

mupenzi_jean_de_la_paix-4ca58

Dr. Mupenzi Jean de la Paix

rubibi@igihe.rw




2014-07-10 0:25 GMT-04:00 Sharangabo Rufagari sharangabo.rufagari@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 



Envoyé de mon iPhone

Le 2014-07-10 à 12:24 AM, Sharangabo Rufagari <sharangabo.rufagari@gmail.com> a écrit :

Bwana Gasana,
Indépendamment y'ibyo Ikaze imwandikaho nibyo abandi position bamufitiye Njewe ndabona Uyu ari Impressionant Nkurikije parcours ye..Ibi bintu byari byari byarancitse..ubundi ibyandikwa mu binyamakuru byose bivuga U Rwanda bincishamwo amaso..na Ikaze nayo nkurikira ibyo yandika ...ariko iyi biographie yu yu Bwana Mupenzi yari yancitse pe!

Umugabo Yize i Lubumbashi nyuma ya génocide ahakura Licence..Aranahigisha..Asanga FDLR..ataha mu Rwanda ruyobowe na FPR ...Yigisha muri Université zo mu Rwanda..maze ajya muri Chine kuri bourse j'imagine yahawe leta yu Rwanda...Ahobonera PHD..arataha mu Rwanda yigisha muri Kaminuza ya gisirikare Rwanda military academy..ni bindi bikurikira...Uyu mugabo ntabwo ari umu Fanfaron....
Ariko kugirango abantu batamwizera nabyo bifite impavu zisobanutse...nubwo buhanga nu bumenyi afite son parcours peut créer des suspicions justifiable...
Bwana Gasana nkwibarije wowe wenyine ...Niki kikwereka ko il ne serait pas entrain de jouer un double jeu au profit de...A titre d'exemple je ne trouve rien du côté de la propagande habituelle qui discréditerait une personne de son acabit dans l'opposition Rwandaise de nos jours...Rushyshya n'en parle pas..Igihe n'en parle pas..du moins on ne lui réserve pas le même traitement que l'on donne a des personnes qualifiaient comme ennemi de l'état...

    Une fois de plus merci de me faire découvrir son parcours.
     Sharangabo

Envoyé de mon iPhone

Le 2014-07-09 à 3:29 PM, Veronika Kirimumpuzu <veronika_kirimumpuzu@yahoo.com> a écrit :

Bwana Gasana,
 
Un conseil gratuit: reba ukuntu wakwiyunga na Zac Biampa umushinge urukatsa naho uriya mu fanfaron nta kintu azageza k'urukatsa!
 


On Wednesday, July 9, 2014 10:43 AM, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Muvandimwe munyarwanda Sharangabo,
1. Ndashimye ko wakiriye ibisobanuro nakugejejeho.Nkunda abantu basobanuza babona ibisobanuro bakabiha agaciro . Birerekana ko utari umuntu de mauvaise foi.
2. Nabonye hari abakomeza gukoresha amatitres ya General Prof. Dr. Mupenzi bamukerensa nk'aho yayibye cyangwa se yayabonye atayakwiriye.Ikinyamakuru IKAZEIWACU kitamufite ku mutima na gato kiyandikiye ubwacyo ko Mupenzi yize Universite i Lubumbashi nyuma ya 1994 igihe yari impunzi muri Congo DRC akahakura Licence en geographie physique avec Grande  Distinction bigatuma atoranywa kuba assistant d'un des prof. de geo-physique. Izo ni activites academiques ze nkuko tuzandikirwa na IKAZEIWACU. IKAZE ikomeza itubwira ko muri activites sociales ze yari Pasteur mu rusengero rw'itorero ryari aho i Lubumbashi. IKAZE inatubwira ko yari yaratorewe kuyobora impunzi z'abanyarwanda muri ako karere, ibi byose bikerekana ubushobozi bwe nk'umuyobozi(as a leader). IKAZEIWACU iranandika ko uwashakanye na Mupenzi nawe yize muri Universite de Lubumbashi akaba afite Licence en Sciences Politiques et Administratives. Urabona rwose ko ari une petite famille d'intectuelles.
La suite IKAZE itanditseho ni ibyo Mupenzi ubwe yiyandikiye kandi bifite n'abandi babizi bagiye babyandikaho ku mbuga cyangwa babivugaho ku maradio: uko yabaye umusilikari muri FDLR, uko bacyuwe mu Rwanda, uko yagiye mu by'akazi k'ubwarimu, uko yabonye bourse d'etudes akajya kwiga muri Universite mu Bushinwa akahakura Doctorat(Ph.D.) mu bya environnement n'amashyamba, uko yagarutse akaba associate professor muri za Universites zinyuranye ziri mu Rwanda no mw'ishuli rikuru rya gisilikare I Nyakinama mu Ruhengeli aho yigishaga cartographie na navigation. Leta ya FPR Inkotanyi igendera kw'ivangurabwoko mu buryo buzwi na buri wese ushaka kubumenya, yabonye ari umuhutu utangiye kuzamuka mu by'ubwenge muri izo za Universites zinyuranye mu Rwanda bose bashaka ko abigishiriza, imuhimbira ibyaha ngo yakoze genocide i Butare mu 1994 igihe yari mu mwaka wa nyuma wa Groupe scolaire de Byumba yari yarimukiye i Butare kubera intambara yabanje i Byumba mbere yo kugera i Kigali n'ahandi hose. Nk'abandi bose bazira akarengane, bazira ubwoko bwabo mu Rwanda, yarafunzwe muri prison yo ku Karubanda i Butare. Nyuma ntawe utazi ko FPR yagiye gukora recrutement y'ababaye abasilikare bari muri prison kugirango bajye kuyirwanira muri M23. Professeur Dr. Mupenzi wari warabaye n'umusilikare muri FDLR ni we watoranijwe kuyobora abandi bose bari imfungwa ku Karubanda no mu zindi za prisons, ahabwa ipeti rya General de Brigade, nuko bazana procureur wo kubahanaguraho ibyaha bari barahimbiwe ubundi barahambira bajya muri Congo. Bageze yo, ngirango waba warumvise inkuru yavuzwe ko hari abasilikare b'abanyarwanda bajyanywe kurwana muri Congo ku ngufu batorotse M23 bakazimira. Ni uyu General de Brigade Prof. Dr. Mupenzi wabajimije akoreshe ubumenyi buhanitse yakuye muri Univeriste y'i Lubumbashi n'iyo mu Bushinwa mu bya geographie physique, cartographie,navigation, environnement n'amashyamba n'ubumenyi bw'ibya gisilikari yakuye muri FDLR. Iyo rero IKAZE n'abandi bumva urwumwe biha gutondeka amatitres ya Mupenzi pour les tourner en ridicule bajye bitonda bamenya ko ari reel, ko ariya matitres ari merites ze, ko ayafite kandi ko yayakoresheje mu gikorwa cy'ingenzi cya mbere mu mateka y'u Rwanda cyo kuzimiza abasilikare kandi na n'ubu akaba akiyakoresha ndetse yiteguye no kuyakoresha kurushaho. General Mupenzi ni umusilikare ukomeye cyane ujyanjye n'iki gihe tugezemo n'igihe kizaza kuko azi ibintu bya multitasking cyane nko gukoresha biriya by'ubupasteri bwe mukerensa akaba na  aumonier w'abasilikare ayobora. Multitasking ni ngombwa mu gisilikari cy'inyeshyamba kitaraba une armee reguliere y'igihugu, ibyo General Mupenzi akaba yarabyumvise mbere y'abandi bose kandi akabishyira mu bikorwa.  Kandi ngirango uzi akamaro ka aumonier kuri moral y'abasilikari.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi)


2014-07-08 22:33 GMT-04:00 Sharangabo Rufagari sharangabo.rufagari@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Bwana Gasana,
Urakoze kunyereka iyi CV ya Bwana Mupenzi Jean de la Paix.Franchement nu bwambere nyibona..
C'est un monsieur bien Impressionant .Ikyantagazaga nuko atari ibintu bisanzwe...Na ma titre akurikirana adasanzwe umu Jenerali w'inyeshamba zo mu biyaga bigari akanaba nu mu dogiteri mu bintu bidasobanukirwaga akongera akaba nu mu pasiteri ufite nizina rya yohanni wa mahoro...
Urumva neza ko c'était quand même suspect..
Urakoze kubidosobanurira...

     Sharangabo 


Envoyé de mon iPhone

Le 2014-07-08 à 7:18 PM, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :

 
SHARANGABO,
Uti ngo "ko ubona uyu mugabo[Mupenzi] arusha Afande Kagame amapeti!", arayamurusha nyine. Mupenzi yize muri Universite nawe wizemo ya Lubumbashi muri departement de geographie ahakura Licence en geographie physique avec mention Grande Distinction bituma bamugira prof. assistant wa geo-physique. Yize ibya gisilikare muri FDLR. Yakoze Doctorat ye (Ph.D.) muri Universite yo mu Bushinwa mu bya environnement n'amashyamba. Avuyeyo yabaye Associate Professor muri za universites ziri mu Rwanda n'iy'i Butare irimo na Ecole Superieure Militaire y'u Rwanda mu Ruhengeli aho yigishaha carthographie na navigation. Igihe yari akiri i Lubumbashi yari yaratowe n'impunzi z'abanyarwnda ngo azibere umuyobozi, akaba yari na pasteur dans une Eglise locale aho i Lubumbashi. Ziriya titres Mupenzi afite rero, il les merite et il ne faut en parler en essayant de tourner tout ca au ridicule. Ntabwo ari fanfaronnade, afite ziriya titres zose kandi azi kuzikoresha buri yose mu mwanya wayo kuko multitasking ari ikintu ashoboye cyane. Urabibona rero nawe ko ntaho General Prof. Dr. Mupenzi ahuriye n'uwo bita senior four. Wari wongeyeho ngo "ni ibyo gusetsa" ariko natwe mu kinyarwanda tuzi ko "Ukuri gushirira mu biganiro". Ndangije ngushimira ukuntu wamenye ikinyarwanda neza rwose, ukomereze aho , abagukurikiye kuva izi forums de discussion zatangira en 2000, nous sommes tres fiers de vous.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
(Gasana Anastase


2014-07-07 22:18 GMT-04:00 Sharangabo Rufagari sharangabo.rufagari@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Nzinink,
Ko mbona Uyu mugabo arusha Afande Kagame amapete..Bazagongana..
Pasteur Docteur Général de la Paix
  Uyu muntu aho ntibyaba ari fanfaronnade nkiya Amin Dada..
  Nibyo gusetsa..


Envoyé de mon iPhone

Le 2014-07-07 à 8:04 PM, "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :

 

KUKI GEN. PROFESERI, DOGITERI, PASITERI MUPENZI JEAN DE LA PAIX AKOMEJE KUTEZA URUJIJO?

6 juillet 2014
Mu nkuru twabagejejeho ubushize mwisomeye koGen Mupenzi Jean De La Paix, wari washinze umutwe w'ingabo wo gutera u Rwanda, afatanyije n'amwe mu mashyaka akorera hanze, yirukanywe mu gihugu cya Zambiya, avanywe muri gereza, kubera ko igihugu cya Zambiya cyavumbuye ko yari intasi ya leta ya FPR, yoherejwe guhungabanya umutekano w'impunzi z'abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Mupenzi Jean de la Paix
Mupenzi Jean de la Paix


__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Did you Know?
Learn about attachment settings in your groups.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.