Pages

Sunday, 27 July 2014

[RwandaLibre] PS-IMBERAKURI: ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 014/P.S.IMB/014


Rishingiye ku itangazo rigenewe abanyamakuru N° 013/P.S.IMB/014 ryasohotse kuwa 06/07/2014 rishyizweho umukono na Me Bernard Ntaganda perezida fondateri w'ishyaka, ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe cyane niryo tangazo ryasohotse risenya ishyaka rinaricamo ibice ndetse rinasenya ibikorwa byose ishyaka ryagezeho mu nzego zose mu myaka 4 ishyize ubwo Me Ntaganda yari afunzwe, kubw'ibyo byose ishyaka PS-Imberakuri ritangarije abanyarwanda, abarwanashyaka n'amahanga ibi bikurikira: 

Ishyaka PS Imberakuri ryatewe impungenge zikomeye n'inama nkiriya idasobanutse, ukurikije imitegurire, imiyoborere ndetse n'ibyayivuyemo. Aha hakaba hahishe byinshi aho inama itigize itumirwamo visi perezida wa mbere,uwa kabiri,umunyamabanga mukuru,umunyamabanga mukuru ushinzwe urubyiruko n'abandi… Nyamara ngo hifashishijwe ikoranabunga nkuko bivugwa mu ngingo ya mbere inama ikaba yaratumiyemo Bwana Jean Baptiste Ryumugabe nubwo bitabakundiye ndetse n'abandi bagombaga kwemeza ibyifuzo by'abayiyoboye niba yaranabayeho.

 

Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n'amakenga y'ibyavuzwe mu ngingo ya 5(...), biteye agahinda kubona nyuma y'imyaka 4 yose ishyaka rikorana neza n'amashyaka atandukanye none kubw'inyungu z'abantu bake cyane nka 2 cg 3 bikaba uyu munsi aribwo abayobozi bamwe batangiye kwikoma abandi bayobozi b'amashyaka nkaho ayo mashyaka agendera ku murongo cyangwa ibyifuzo byabo.

Ishyaka PS Imberakuri riranenga byimazeyo imvugo zirimo ubugome n'ubwishongozi ziri mu ngingo ya 7(...) aho hari abifuza cyangwa bakeka ko gufungwa cg kwicwa aribwo butwari. Ntabwo ariko abantu bose babibona, guhunga si ububwa. Bakomeza bavuga ko ngo abahunze cg abagiye hanze y'igihugu nibashyira impumu n'igihunga bazasubira mu mirimo yabo; ariko hano umuntu wese akaba yakwibaza ari ufunguwe cyangwa uwahunze uwakabaye ashyira impumu ari inde? Dore ko no mu itegeko shingiro ishyaka rigenderaho ntahanditswe ko uri hanze y'igihugu cg uwahunze ahagarika imirimo ye mu ishyaka, n'ikimenyimenyi ni uko Ryumugabe ukunze gushyirwa imbere na Me Ntaganda Bernard yahunze igihugu cg akaba aba hanze y'igihugu. Gusa aha birumvikana ko ubufatanye ishyaka PS Imberakuri ryagiranye n'andi mashyaka cyane cyane FDLR ko hari abo butashimishije cyane cyane Leta ya Kigali itarahwemye gusenya ishyaka ikoresha uwo ariwe wese, bikaba nta gitangaza kirimo kuba iyo Leta yaba ariyo yihishishe inyuma yibi byose. Kandi twibutse ko ubwo bufatanye bumaze imyaka isaga itatu,kuba rero hari abaza bakumva ko ubwo bufatanye butababereye ibyo nta gitangaza kirimo.

Kuba ingingo ya 8 yaragarutse cyane kuri Bwana Jean Baptiste Ryumugabe dore ko urebye neza iri tangazo hafi ya ryose wagira ngo niwe ryakorewe nta gitangaza kirimo dore ko uyu Ryumugabe yakomeje gucamo ishyaka ibice no kubiba amacakubiri hagati y'abayobozi n'abarwanashyaka yica amategeko uko yishakiye agamije kwigarura ishyaka akaba aribyo akomeje gukora afatanyije n'abamushigikiye bagamije inyungu no kwimika inda zabo imbere. Uyu Ryumugabe akaba yarihanangirijwe ndetse agirwa inama inshuro nyinshi ariko bikaba bigaragara ko nta kwikosora kwahabaye ahubwo aho kugira ngo Me Ntaganda Bernard aze afasha kumugarura mu murongo ahubwo akaba amushyigikiye mu migambi ye mibisha. Ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe n'imikorere idahwitse ya Me Ntaganda Bernard isenya ikanatiza umurindi abashaka gusenya ishyaka rya PS-Imberakuri aho Me Ntaganda avuga ko yasohoye amatangazo ari muri gereza akura bamwe mu bayobozi mu myanya barimo, agashyiramo abandi batazwi. Akaba yarakoze ibi yica amategeko nkana dore ko ntaho ashobora kvuga cyangwa ngo agaragaze abo yakoranye nabo inama bagafatana imyanzuro muri gereza nuko bagasohora amatangazo nkariya afata ibyemezo. Tuributsa uwariwe wese witwaza icyo aricyo cyose mu ishyaka ko adafite uburenganzira na buke bwo kwica amategeko nkana akora ibyo ashaka mu ishyaka kuko ishyaka atari akarima k'umuntu umwe ku giti cye aho ashobora gukora ibyo yishakiye. 

Ishyaka PS-Imberakuri riboneyeho umwanya wo kwamagana ku mugaragaro imyitwarire idahwitse ya Me Ntaganda Bernard uvuye muri gereza ashishikajwe no gucamo ishyaka ibice aho gufatanya n'abandi mu gukomeza urugamba atabariza abafunzwe, ababuriwe irengero, abicwa ndetse n'abashimuswe haba mu barwanshyaka no mu banyarwanda bakomeje kurenganywa na Leta ya FPR nkuko nawe yagiye atabarizwa; ahubwo nkuko mubibona akaba ashishikajwe n'izindi nyungu zidafite aho zihuriye no guharanira uburenganzira bw'abanyarwanda no gukomeza umurongo wa politike ishyaka ryiyemeje, ahubwo akaba ashaka kurigira nk'akarima ke. Twamwibutsa ko imbaga y'abarwanashyaka atari we yakurikiye nk'umuntu ku giti cye ahubwo yakurikiye umurongo wa politike w'ishyaka; rero kubw'ibyo tukaba tumwibutsa ko abanyarwanda atari ikibuga bakiniraho umupira. Ishyaka rikaba rimusaba kugaruka mu murongo mu maguru mashya agakorera abanyarwanda kurusha gushyira imbere izindi nyungu ze bwite kuko nibitaba bityo yazafatirwa ibindi byemezo.

- Nyuma yo gusanga inama Me Ntaganda Bernard yakoresheje itemewe n'amategeko turasaba ko yategura indi nama yemewe n'amategeko tugafatanyiriza hamwe kunonosora ibibazo byaba bihari no gushyiraho umurongo twagenderaho twese hamwe; dore ko nyuma y'imyaka 4 ari muri gereza azira akamama ari myinshi akeneye gushyira ubwenge ku gihe no gushyira impumu n'igihunga nkuko abyivugira abibwira abahumze cg abatari mu gihugu dore ko ahubwo ariwe bireba kuko yakorewe iyicarubozo n'ingoma mpotozi ya FPR. Rero hari byinshi byahindutse ku buryo hakenewe inama inonosora zimwe muri izo mpinduka kugira ngo arusheho kuzumva no gukorera abanyarwanda uko bikwiye abafasha kwibohora ingoma y'igitugu iyobowe na FPR.

- Ku mpamvu zose zavuzwe haruguru, ishyaka PS-Imberakuri riramara impungenge abarwanashyaka baryo n'abanyarwanda ko ritazigera ridohoka ku rugamba rwo guharanira ko buri munyarwanda yakwishyira akizana mu gihugu cye. Twongeye kandi kumenyesha ko ubufatanye bwa PS-Imberakuri nandi mashyaka bukomeje mu rugamba rwo kubohora abanyarwanda ingoyi bashyizweho na Leta mpotozi y'igitugu ya FPR; ni muri urwo rwego twibutsa ko ubufatanye bwa PS-Imberakuri na FDLR bukomeje kandi butazigera buhungabanywa n'uwari wese yitwaje icyo aricyo n'umwanya wose yaba afite muri aya mashyaka.

Ishyaka PS-Imberakuri riboneyeho umwanya wo gushimira abarwanashyaka, abanyarwanda ndetse n'amahanga ubufatanye batawemye kugaragaza mu bihe bikomeye bitanga mu guharanira uburenganzira bw'abanyarwanda mu gihe cyose ubutegetsi bw'igitugu bwa Kigali buyobowe na FPR bwashatse gusenya ishyaka. Uko twagiye dutera intambwe tujya mbere, Leta ya Kigali ntibyayishimishije na gato akaba ariyo mpamvu igikomeje gushaka gusenya ishyaka ariko tukaba tuyikuriye inzira ku murima ko ntacyo izigera igeraho kuko abanyarwanda bamaze guhaga akarengane ibagirira kandi bamenye guharanira uburenganzira bwabo. Rero dukomeze ubwo bufatanye kandi twese hamwe tuzatsinda.

Mugire amahoro y'Imana!

Bikozwe kuwa 27 Nyakanga 2014 

Ku bwa PS-Imberakuri Alexis BAKUNZIBAKE

Visi perezida wa mbere

Comments (0)

Write comment

smaller | bigger

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Instantly Preview Links Before your Click in Groups
Links in Group messages now display a preview image and snippet from the web page

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.