Pages

Wednesday, 9 July 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Re: RWANDA: KUKI GEN. PROFESERI, DOGITERI, PASITERI MUPENZI JEAN DE LA PAIX AKOMEJE KUTEZA URUJIJO?

 

Nzinink,
Wiba de mauvaise foi nka IKAZEIWACU ngo wirengagize ko General Mupenzi yasohoye documents ebyiri asobanura uko yabonye ipeti rya General de Brigade kandi izo nyandiko nzi ko ari wowe ubwawe ari na IKAZEIWACU mwese mwazibonye mwazisomye. Muri izo nyandiko Gen Mupenzi asobanura ukuntu leta ya FPR yamuhimbiye ibyaha ngo yakoze genocide tutsi i Butare mu 1994 igihe yari muri 6eme Groupe Scolaire de Byumba yari yarimukiye i Butare kubera intambara i Byumba,  igahita imushyira muri prison yo ku Karubanda i Butare nyine. Aho ibya M23 biziye birazwi ko leta ya FPR yagiye mu magereza gushakamo abanyururu bigeze kuba abasilikare kugirango iboherereze kuyirwanira muri M23 ingurane yabyo ikaba kubahanaguraho ibyaha by'ibihimbano bari bafungiwe. Yasobanuye ukuntu procureur w'i Butare yaje kubakorera amadosiye abahanaguraho ibyaha ubundi bakabahambiriza bakagenda i Kigali n'i Gisenyi guhabwa amabwiriza mbere yo kwambuka bajyanwa muri Congo. Yasobanuye ko leta y'u Rwanda(RDF) yamuhaye ipeti rya Brigadier General inamushinga kuyobora unit y'abo banyuru bigeze kuba abasilikare kimwe nawe. Bamaze kugera muri Congo, buri wese azi ko hari inkuru zavuzwe ko hari unit y' abasilikare bajyanywe kurwana muri M23 muri Congo yazimiye. Abo basilikare bazimiye ni General de Brigade Mupenzi wabajimije akoresheje ubumenyi buhanitse afite mu bya cartographie, navigation,environnement hostile n'amashyamba kubera amashuli ya universite yabyizemo, no kumenya igisilikare cya guerilla yigiye muri FDLR mu mashyamba ya Congo kandi, ce qui etait un grand avantage pour lui. Ibi byose yarabisobanuye mu nyandiko ze yatangaje. Kuki rero IKAZEIWACU ikomeza kubaza ibibazo byashubijwe kera abantu bose bakaba babiziye ibisubizo! General Mupenzi amaze kuzimira n'abasilikare be, Leta ya FPR yatangaje mu binyamakuru byayo IGIHE.COM n'ibindi ibeshya ko Mupenzi yatorotse gereza ya Karubanda i Butare n'abanyururu benshi nijoro bamaze gucukura umwobo uva muri gereza imbere ugahinguka hanze. Ari ikinyoma bien sur cyo kwikura mu kimwaro no kwanga ko amahanga amenya ko leta y'u Rwanda ijyana imfungwa za gereza kurwana muri M23 muri Congo. General Mupenzi yanyomoje leta y'u Rwanda anayishyira hanze ku mugaragaro kuko yandike umunyamabanga mukuru wa l'ONU uko byagenze byose, uko baje kubakura mu magereza ngo bajye kurwana muri M23 n'uburyo we n'abasilikare yayoboraga batorotse M23 bakazimira mu mashyamba ya Congo. None umusilikare nkuyu aho mwamushimiye buriya butwari yagize ngo munishimire ziriya talents afite kandi yakoresheje neza muri biriya byose, ahubwo muramuterera hejuru kubera amashyari mumufitiye! Muri ba bangamwabo! (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRRM/MRP-ABASANGIZI ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-07-08 20:04 GMT-04:00 Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Pour votre info....

"Ikindi gikomeye Mupenzi adashaka kuvuga ni uwamuhaye ipeti rya Général. 
Mupenzi aho kwikoma Ikaze Iwacu, bwira abanyarwanda uwaguhaye iryo peti. 
Wavuye muri FDLR utaraba na Capitaine, ugeze mu gihugu ntiwigeze ujya muri RDF, ahubwo wakoze utuzi dutandukanye twa gisivili, ipeti rya Général warihawe igihe nyine FPR yari ikohereje muri Congo muri M23."
http://ikazeiwacu.fr/2014/07/08/gen-mupenzi-yo-kwikoma-ikaze-iwacu-ahubwo-nareke-ububingwa-no-kubeshya-izuba-riva/

On Jul 8, 2014, at 19:22, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

SHARANGABO,
Uti ngo "ko ubona uyu mugabo[Mupenzi] arusha Afande Kagame amapeti!", arayamurusha nyine. Mupenzi yize muri Universite nawe wizemo ya Lubumbashi muri departement de geographie ahakura Licence en geographie physique avec mention Grande Distinction bituma bamugira prof. assistant wa geo-physique. Yize ibya gisilikare muri FDLR. Yakoze Doctorat ye (Ph.D.) muri Universite yo mu Bushinwa mu bya environnement n'amashyamba. Avuyeyo yabaye Associate Professor muri za universites ziri mu Rwanda n'iy'i Butare irimo na Ecole Superieure Militaire y'u Rwanda mu Ruhengeli aho yigishaha carthographie na navigation. Igihe yari akiri i Lubumbashi yari yaratowe n'impunzi z'abanyarwnda ngo azibere umuyobozi, akaba yari na pasteur dans une Eglise locale aho i Lubumbashi. Ziriya titres Mupenzi afite rero, il les merite et il ne faut en parler en essayant de tourner tout ca au ridicule. Ntabwo ari fanfaronnade, afite ziriya titres zose kandi azi kuzikoresha buri yose mu mwanya wayo kuko multitasking ari ikintu ashoboye cyane. Urabibona rero nawe ko ntaho General Prof. Dr. Mupenzi ahuriye n'uwo bita senior four. Wari wongeyeho ngo "ni ibyo gusetsa" ariko natwe mu kinyarwanda tuzi ko "Ukuri gushirira mu biganiro". Ndangije ngushimira ukuntu wamenye ikinyarwanda neza rwose, ukomereze aho , abagukurikiye kuva izi forums de discussion zatangira en 2000, nous sommes tres fiers de vous.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
(Gasana Anastase



2014-07-07 22:18 GMT-04:00 Sharangabo Rufagari sharangabo.rufagari@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Nzinink,
Ko mbona Uyu mugabo arusha Afande Kagame amapete..Bazagongana..
Pasteur Docteur Général de la Paix
  Uyu muntu aho ntibyaba ari fanfaronnade nkiya Amin Dada..
  Nibyo gusetsa..


Envoyé de mon iPhone

Le 2014-07-07 à 8:04 PM, "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :

 


KUKI GEN. PROFESERI, DOGITERI, PASITERI MUPENZI JEAN DE LA PAIX AKOMEJE KUTEZA URUJIJO?

6 juillet 2014

Amakuru

Mu nkuru twabagejejeho ubushize mwisomeye koGen Mupenzi Jean De La Paix, wari washinze umutwe w'ingabo wo gutera u Rwanda, afatanyije n'amwe mu mashyaka akorera hanze, yirukanywe mu gihugu cya Zambiya, avanywe muri gereza, kubera ko igihugu cya Zambiya cyavumbuye ko yari intasi ya leta ya FPR, yoherejwe guhungabanya umutekano w'impunzi z'abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Mupenzi Jean de la Paix

Mupenzi Jean de la Paix

Kugira ngo Mupenzi agere muri Zambiya ku buryo bworoshye, yagendeye kuri passport y'Ubuganda ifite nr B1067496, yitwa John Peace Mugisha. Yinjiye muri Zambiyatariki ya 23 Ukuboza 2013k'umupaka wa Nakonde, nk'umugenzi usanzwe. Gen Mupenzi yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano za Zambiya tariki ya 28 Mutarama, 2014, yirukanwa tariki ya 22 Kamena, 2014 ku mabwiriza ya ministre w'ubutegetsi bw'igihugu wa Zambiya.

Gen Mupenzi kandi ntiyirukanywe wenyine, ahubwon'uwari ukuriye DMI muri Zambiya, Rodrigue Maniriho, nawe yarirukanywe. Muri rya tekinika rya FPR, Gen Mupenzi yabonye inkuru y'iyirukanwa rya patron we, twasohoye tariki ya 27 Kamena, 2014, umunsi wakurikiye, n'ukuvuga tariki ya 28 Kamena, 2014, Gen Mupenzi yahise atwandikira ibaruwa, avuga ko ngo twamwibeshyeho, ko ahubwo ari we uri gukorana n'inzego z'umutekano za Zambiya mu gufata abamaneko ba FPR. Nimusome hano hasi ibyo Gen yandikiye IKAZE IWACU ngo asaba ko yagira ubushishozi kuri we:

« Nyakubwa Editor in Chief w'Ikaze,

Mbanje kubasuhuza, mbifuriza amahoro n'amahirwe mu kazi kanyu.

Ikinteye kubandikira n' iki:

Nyuma y'uko mfungwa muri Zambia bikozwe naPastor Shukuru, Maniriho Rodrigue n'izindi ntumwa za Kagame, Mwaguye mu mutego, ababashakiraga amakuru babaha ibihuha, nyuma y'aho Leta ya Zambia imenye ukuri ikandekura, nakomeje gukorera abanyarwanda, kandi narabyiyemeje kuko nzapfa ntongeye gukorera leta ya FPR. Ninjye ubwanjye uri gukorana na leta ya Zambia ngo abo bantu bose bagamije kubuza amahoro impunzi bajyanywe mu Rwanda kugumya gukorera shebuja, ni njye ubwanjye watanze Rodrigue, yewe na Shukuru n'abandi baraza gukurikiraho.

Ikibabaje mukomeje kugwa mu mutego (abanyamakuru babashakira inkuru) wo kugwa mu mutego munkamfatanya n'abo banyabinyoma. Njye ubwanjye sinigeze mpura n'abo bantu, habe n'umunsi umwe, sinigeze ninjira mu itorero iryo ari ryo ryose I Lusaka, none ndasaba ko mwahindura mukabwiza abantu ukuri, mukore enquete yimbitse, mumenye ukuri, mwigendera k'urwangano rw'umuntu umwe uri kubayobya bigendeye ku byigeze guhanurirwa i Lubumbashi.

Numva abantu bakwiye kurekeraho inzika, tugakorera umugozi umwe tukarimbura uriya mugome ugiye guhekura u Rwanda. Mwisebya CFCR kuko iriho kandi ntaho izajyaSi iya Gen Mupenzi, si nawe wayishinze, yashinzwe n'amashyaka kandi abyemera. Muzasubire neza muri izo nyandiko murebe ukuntu zinavuguruzanya. Muzanabaze n'abanzi, sinjya njya mu kabari habe na gato. Nk'iyo harimo inyandiko injyana k'urupfu rwa Nyakwigendera KAREGEYA, MWUMVA AtARI UMUTEGO Kagame ashaka gutega ngo, yereke isi ko ari impunzi ubwazo ziyicanira? NJYE UBWANJYE SINZI NUKO SA hasa, yewe na Malawi simpazi, sinjya mu kabari mu buzima bwanjye.  Mwumva atari umutego ngo Kagame akomeze ajijishe amahanga.

Kagame kuko azi ko tuzi ibye ashaka uburyo tutazigera dutahiriza umugozi umwe. Ubwo avuga ko ingabo za CFCR ari abamayimayi, mwaretse ukuri kukazagaragara? Ndabasaba banyakubahwa ko mwabwira abanyamakuru banyu bakabanza bagashishoza, bamwe bavugira FDLR ibitari byo, kuko njye nayo ntacyo dupfa, ni abanyarwanda barushye nkanjye, Kagame ahoza ku nkeke. None nyakubahwa ndagirango mumenye ukuri. 

Murakabaho kandi tubifurije akazi keza mu kugumya kubera amaso abannyarwanda, turabizi ko mu kazi kenshi nk'ako ko kurebera abanyarwanda hashobora kuba kurengera. Nirinze kujya mu binyamakuru kuko nziko mukorera impunzi ngo tutagwa muri wa mutego wo kwereka Kagame ko Hanze twananiwe kumvikana, azi ko turwanira ubuyobozi kandi si ko biri.

 

Imana ibahe umugisha.

Brig Gen Mupenzi »

Gén Emmanuel Habyalimana, nabwire abanyarwanda iby'ingabo yashinze

Gén Emmanuel Habyalimana, nabwire abanyarwanda iby'ingabo yashinze

Ngayo nguko. Gen Mupenzi na n'ubu aracyashaka kujijisha koko? Ngo ni we uri gukorana na Zambiya kandiyarirukanyweyo tariki ya 22 Kamena, 2014? Ahubwo byaba byiza atubwiye aho aherereye ubu. Uretse ko ukurikije ibyangombwa yari afite byo mu Buganda, nta kabuza, Gen. Mupenzi ari mu Buganda, aho yari yaravuye, mu barwanyi ba M23, kuko n'ubundi Zambiya yamwirukanye ivuga ko ari umwe mu barwanyi ba M23. Ba banyamashyaka nabo bakorana nawe, yongeye kwemeza ko ari bo bamukoreshaga ko nta ngabo yashinze ahubwo ko ari bo bazishinze kandi zihari zitasenyutse.

Ubu birakwiye ko abantu nka Dr Anasatse Gasana, Gen Emmanuel Habyalimana n'abandi basinye ya nyandiko ishinga ziriya ngabo za CFCR, batinyuka bagasobanurira abanyarwanda ibyazo, n'ukuntu bakorana na Gen Mupenzi, uzwi na leta ya Zambiya nk'umurwanyi wa M23, umutwe wa FPR wari warigaruriye ubutaka bunini muri Kivu y'amajyaruguru, ariko ukaza gutsindwa n'ingabo za Congo mu mpera za 2012. 



__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.