Niyigena Faustin – Izuba rirashe
Umwe mu bareganwa na Lt Joel Mutabazi yemeye ko yari afite amakarita y'Ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya RNC ndetse ko yanayahaye abandi bantu.
Nibishaka Cyprien ahuriye mu itsinda rimwe ry'abantu 8 ryiswe iry'abanyeshuri bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (ex-UNR), bahuriye mu rubanza na Lt Mutabazi. Mu byo abaregwa bose bakurikiranyweho birimo iterabwoba, gushaka kwica umukuru w'igihugu, gushinga umutwe w'igisirikare, guhirika ubutegetsi buriho n'ibindi.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko Nibishaka ariwe ufatwa nk'imbarutso muri iri tsinda ry'abanyeshuri.
Ubushinjacyaha busobanura ko Nibishaka yagiye i Kampala muri Uganda, aho yahuriye n'umukozi wa RNC wamuhaye amakarita aranga umunyamuryango n'agatabo k'amatwara ya RNC, ahabwa ubutumwa bwo kujya gushaka abayoboke.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Nibishatse agarutse ku ishuri (ex UNR), yakoresheje inama zo gushaka abanyamuryango (sensibilization), ahereza bamwe amakarita n'udutabo ndetse anohereza bamwe muri FDLR kugira ngo bigishwe gutera gerenade kandi ko ibyo byose ngo yabyemeye mu nyandiko mvugo bwamukoresheje.
Nibishaka yabanje yanga kugira icyo avuga ku byo aregwa kuko yavugaga ko ubushinjacyaha bwitiranya ibyo bumushinja n'ibyo bushinja abandi ndetse akavuga ko akorerwa iyicarubozo aho afungiye kandi ko izo nyandiko mvugo yazisinyeho atangiye kuvunagurwa intoki.
Amaze kugirwa inama n'umucamanza, yemeye kwisobanura ku byo aregwa.
Yavuze ko yemeye izo karita n'udutabo bya RNC kuko yashakaga gukora ubushakashatsi.
Yahakanye ko atigeze yohereza umuntu muri FDLR icyakora yemera ko izo karita hari abo yazihaye kandi nabo bari muri uru rukiko.
Umucamanza yamubajije impamvu ahakana ibyo bagenzi be bamushinja aho bavuga ko yabakanguriraga kuyoboka RNC, asubiza ko atazi impamvu babimushinja.
Nibishaka yemera ko utwo dutabo tugaragaza amatwara ya RNC ashingiye ku ivangura mu gihe ibyo yari yarigishirijwe mu mahugurwa yakoreshejwe na FPR muri kaminuza byo bivuga ko ubutegetsi bw'u Rwanda bushingiye ku bumwe bw'Abanyarwanda.
Abajijwe impamvu izo karita yagendaga azihereza bagenzi be kandi yemera ko zirimo ivangura, yasubije ko ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Ex-UNR muri 2010, yabasabye ko nk'intiti bajya bandika ibitabo bivuguruza ibyandikwa n'abasebya u Rwanda.
Uwo yahaye ikarita bwa mbere witwa Nizigiyeho Jean de Dieu ubwo yahabwaga ijambo ku munsi w'ejo, yavuze ko Nibishaka yababwiraga ko RNC izishyurira kaminuza abadafite ubushobozi, abarangije ikabafasha kubona akazi n'ibindi…
Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.