Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Amahoro!
Ntibyumvikana !
Ntibyumvukana ko: abiyitiliraga gukora politiki igihe igihugu cyacu cyari mu kaga, batinyutse gufata ibyemezo byatumye abantu bicwe urubuzo kuva 1994 na magingo ayo, bagikeneye ko twabatega yombi ngo bongere batwibe umugono bafate ibindi byemezo mu izina ryacu. Rubanda mushishwa nabi! Ntibyumvikana: ko umunyepolitiki utarigeze yemera ko amakosa yose yakozwe, na we yayagize mo uruhare, yahabwa amashyi nta n'ijambo ahawe! Azakosara ate amakosa ye ayabundikiye ? Kugeraka amakosa yose ku badahari, turabirambiwe. Twemere ibyo twakoze niba tuvuga ko ari twe ubwacu bwite twakoze amateke yacu.
Ntibyumvikana.
Ntibyumvikana, Banyarwandakazi, Banyarwanda, ko Bwana Twagiramungu Faustin wayoboraga icyo we na bagenzi be bitaga les « Forces démocratiques pour le changement », bafashe ibyemezo mu ishyirwaho lya guverinema yayobowe na Dr Nsengiyaremye Dismas, bagafata icyemezo cyo kwambura Umukuru w'Igihugu urwego rw'iperereza mu gihe cy'intambara nk'umugaba mukuru w'ingabo no mu gihe yagombaga gufata ibyemezo bidasanzwe bireba igihugu cyose. Babikora nkana hagamijwe gusa kuzamwicisha. Bamwambura ibiro by'iperereza mu gihe igihugu cyari kigeze ahaga. Babikora nkana bagamije kumubuza gusesa umutwe w'Interahamwe kandi bagamije ko n'uwo mutwe uhinduka indili y'Inkotanyi zigambiliye gusenya politiki yari imaze imyaka 18 y'ubumwe n'amahoro, byabujije abantu kwicana intambara ingitangira ku wa 01 ukwakira 1990.
Ntibyumvikana ko: uwo «les Forces démocratiques pour le changement » zashinze ibiro by'iperereza ryo mu gihugu, Bwana Iyamuremye Augustin, yakoreye imilimo ye muri Fpr, ayiha raporo zose z'akazi kandi abamushyizeho babibona, barabyemera, barabyemeza. Kuva 1992 kugera none aha, Augustin Iyamurenye akorera Fpr. Ntawe umuvuga, nta n'uwigeze amushyira mu majwi. Nyamara abamushyizeho ntibashobora no kutwemerera ko bakoze ikosa rya politiki bafata icyemezo cyigayitse cyamushyizeho. Iyi migilire ni yo yatumye ibyemezo byose byarebaga u Rwanda bifatirwa kure ya Présidence ya Repubulika. Cyane cyane muri Ambassade ya Usa, i Kigali no muri Minuar. Buri wese muri twe azilikane ko igihe cyose ibyemezo bitureba bifatwa n'abandi, tuba tutagifite uburenganzira bw'ibanze bwo kwishyira ukizana no kwitekerereza. Tuba duhinduwe ingaruzwamuheto !
Ntibyumvikana ukuntu Bwana Twagiramungu Faustin yasitaye kuri Jean-Pierre Turatsinze Abubakar maze mu ukubwirana « mpore » bombi bikisanga mu biro bya Roméo Dallaire ! Mbibutse ko uyu Turatsinze Jean-Pierre yari mwene Ugirashebusha wari utuye mu Bilyogo, yakomokaga i Shyorongi. Ugirashebuja kandi akaba yari mwenenyinawabo wa Rwubusisi muzasa wa Kanjogera, umwegakazi wabyaranye na musaza we umwega Kabare : umwana wabo wiswe Musinga, w'umwega. Ni yo mpamvu bavuga ko ubwami bw'abanyiginya bwagarukiye kuri Rutalindwa. Ntibyumvikana ukuntu Faustin Twagiramungu yahuye ubwa mbere na Turatsinze Abubakar Jean-Pierre, akamujyanira Roméo Dallaire nta banga, nta na « mot de passe » ibahuje ! Nyamara ibyo uyu Roméo Dallaire yakoze byose muri Minuar byari kuri gahunda yateguwe, yanditswe ku urupapuro guhera ku ifatwa ry'ibikoresho bya gisilikali bya Far kugera ubwo Ababiligi bo muri Minuar bahambiye utwangushye, binyuze ku iyicwa rya babwana Gatabazi Félicien na Bucyana Martin, iyicwa lya Ingabire Alphonse alias Katumba wari peresida w'Impuzamugambi (hakenewe ko intambara ihinduka iya amoko n'iyo uturere), ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana ari hamwe n'umugaba w'Igabo Général Déo Nsabimana, iyicwa lya Madame Uwilingiyimana Agatha n'iyicwa ry'abantu benshi kugira ngo Fpr ibagire ikiraro ifate ubutegetsi. Muri aba bose nta n'umwe wazize impanuka cyangwa urw'ikirago ! En attentat politique, il n'y a jamais de coïncidence.
Ntibyumvikana na gato ko : uyu Bwana Twagiramungu Faustin utarigeze asubiza amaso inyuma ngo yumve ko kuva Fpr yafashe «ubutegetsi n'igihugu ku uruhembe ry'umuheto », kubuyigobotora mu ntoke hasabwa ubushake, imbaraga n'imikorere itandukonye cyane n'ibyo, Faustin Twagiramungu ubwe bwite, ashyira mu bikorwa. Hejuru y'imyaka 70, iyo mikorere ye ntiyahinduka uko bwije uko bucyeye. Gushyira mu gaciro umuntu abitozwa akiri muto byongeye kandi bishoboka gusa iyo afashe akanya ko kugenzura ibyo yakoze neza, ibyo yakoze nabi ; agakora gahunda nshya, amatwara mashya n'igenzura lishya.
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Umutaliani Carlo Maria Cipolla, amaze kwitegereza ibikorwa by'abantu no kubisesengura, yasanze abantu barimo amatsinda ane. Twese twese mu byo dukora byose tuba tugamije inyungu. Hari abantu bitanga n'ubushake mu byo bashaka kugeraho, nyamara igihe cyo gusarura cyagera, bo bagafata ubusa abandi bakabyungukira mo. Aba CIPOLLA yabise «des crétins ». Hakaba abakora ibyo bungukiramo n'abandi bose babari iruhande bakunguka. Inyungu z'umwe zigatuma abandi magana iruhende rwe banguka. Aba yabise « des gens intelligents ». Ubwa gatatu yagize ati, hari abasuma n'abajura yabise « les bandits ». Hari « des bandits intelligents » ; aba bazahombya abo bibye nibura ibingana n'ibyo binjije mu mifuka yabo. Aba ubwabo ntacyo batwaye. Ils ne font que déplacer la richesse ! Hari kandi « des bandits stupides », aba bahombya byinshi abo bibye mu mufuka wa bo bakinjizamo bicye cyane. Hari kandi n'abarozi b'ibisebe, babereyeho kwangiza. « Les stupides », bahombya abandi kandi ntacyo ubwabo baribwunguke. Ako gatabo ka Carlo Maria Cipolla kitwa : « Les lois fondamentales de la stupidité humaines ».
Abanyepolitiki bacu tubashyira mu lihe tsinda ? Twese se twishyira mu lihe ?
Nk'umuntu narimfite barumuna banjye bane muri Far, amaraso yabo akameneka baharanira uburenganzira bwacu ngo tutaba ingaruzwamuheto aliko kubera abanyepolitiki bavugaga ko « les Forces armées rwandaises ntacyo bafite barwanira » bakabagambanira ;
Mu izina lyabo, mu izina ly'ababyeyi n'inshuti na bo bamennye amaraso yabo baharanira inzira igana demokarasi ;
Mu izina ly'abandi bose babuze ababo baguye ku urugamba ngo isafali ya demokarasi yari itangijwe idasibangana ;
Mu izina ly'abishwe n'agatsiko kaabagize ikiraro ngo gafate ubutegetsi, kihimure, kagarure ya ngoma na ya ngoyi ;
Mu izina ly'ababuze ababo hirya no hino n'abaguye mu magereza mu Rwanda ;
Mu izina ly'adafite uko bigira hirya no hino n'abafungiye mu magereza mu Rwanda;
Mu izina ly'abanyarwanda bahugujwe ukuri kwabo, mu izina kandi ly'abandi bose batekereza aliko bagatinya kubwiza ukuri Bwana Twagiramungu Faustin no mu izina lyanjye bwite:
Nasabaga uyu Bwana Twagiramungu Faustin kumva no kwiyumvisha ihame lya mbere lya politiki ko : Mu politiki iyo ufashe ibyemezo abantu bagapfa, wivanaho. Areke kunsubiza ngo « Naramaze ! » Areke kandi kumva ko abasazi n'inkundarubyino bamuha amashyi uko bamubonye bidatandukanye na gato no kwicalira umutogoto w'inkono. Abababajwe no kuvutswa hato na hato ibyu duharanira turamusaba gusaza neza atanduranije. Tuzabimwubahira, tureke kugayana!
Mwese mwese murire amahoro.
Seif-Omar DUFITEMUNGU.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.