Pages

Saturday 12 July 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR*( Cyprien) Kuvanaho urujijo muri CNR-Intwari [1 pièce jointe]

 

Muvandimwe munyarwanda Munyensanga,
1.Umuco wa demokarasi nkuko Munyabagisha Francois awudushishikariza, uduha uburenganzira bwo kutumvikana n'abandi ku bitekerezo byabo ariko mu bwubahane, tutise ibitekerezo byabo ngo ni "foutaises" nkuko wabyanditse.
2. Vous etes en contradiction avec vous-meme muri iyi nyankdiko aho ugaya unenga usenya Twagiramungu Faustin warangiza ugashishikariza Rwaka kumusanga muri CPC anyuze iy'ubusamo(Coup) nkuko Francois Munyabagisha yabikoreye isesengura rwimbitse.
3.Ibyo wavuze bya MDR, ntabwo twari "poids-plumes" nkuko ubibeshya abasomyi. Twari twaratowe na Congres y'igihugu kuba mu bagize Bureau Poltique ya MDR mu rwego rw'igihugu.
4.Tugera ku masezerano y'amahoro ya Arusha y'igabana ry'ubutegetsi 60% abahutu 40% abatutsi ntikwari ugupfunyikira abantu kabutindi nkuko ubivuga. Kuko mwe ababujije ayo masezerano gushyirwa mu bikorwa argument yanyu ari ukuvuga ngo "nta mututsi wo kuba Ministre de la Justice" (Nyakwigendera Maitre Niyoyota) ni byo byatumye uwo mututsi mutashaka ko aba Ministre de la Justice ahubwo yarengejeho aba na Perezida wa Repubulika none muririrwa muririra mu myotsi mumusaba ngo nabahe iminshyikirano, ngo nareke muganire nawe ku mitegekere y'u Rwanda no kwigabana ry'ubwo butegetsi, mukibagirwa ko iyo mishyikirano musaba ubu yabayeho(1990-1993) muyirwanya, yagira icyo igeraho akaba ari mwe mugisenya mwita ibyavuyengo ni "ibipapuro".
5. Gen. BEM Habyarimana na bamwe muri bagenzi be nta gihe batavuze cyangwa ngo bandike ko muri analyses geopolitiques et geostrategiques zabo babona neza ko u Rwanda ruzaterwa n'inyenzi ziturutse Uganda aho guturuka i Burundi nkuko byagenze mu myaka ya 1960. Ubuyobozi bukuru bwa ex-FAR bwari buhugiye mu bya ethnisme na regionalisme, ingabo z'igihugu bwarazigize iz'akarere, ntibwigeze bwita kubyo bavugaga ngo bubihe agaciro kabyo. Ahubwo nivellement par le bas na mediocrite ni byo byari byarabaye la regle du jeu au lieu de promouvoir l'excellence. Ibaze nawe kugirango ingabo zitwa iz'igihugu zimare imyaka 20 yose zifite Chef d'Etat Major umwe gusa Col Serubuga Laurent. Ahandi mu bindi bihugu bamara imyaka ibiri itatu, ntibarenza ine batarasimburwa. Ibi byose ni byo byatumye ex-FAR ziterwa zitunguwe taliki ya 1/10/1990 i Kagitumba hari un adjudant n'abasilikare cumi n'umwe gusa. Ibyo rero si ikosa rya Gen. BEM Habyarimana Emmanuel wababwiraga ibyo abona akurikije ubwenge yize muri War School(Ecole de Guerre) ubuyobozi bukuru bwa exFAR ntibumwumve ahubwo bukamushyira muri prison umwaka n'igice azira kumenya neza ibyo yize. None se bamwoherezaga kubyiga kugirango bigende bite? Si ukugirango abikoreshe ari nabyo yageragezaga bakamubera ibamba!
6. General BEM Habyarimana Emmanuel ni umuntu udakunda ibintu byo kwifotoza "mwambonye".Ishyaka CNR-INTWARI abereye perezida-fondateri rirahirwa kumugiraho Umuyobozi Mukuru. Inama nagira abarigize ni ukwegera Visi-Perezida waryo baganira nawe, bakamwumvisha ko yakoshereje perezida w'ishyaka ryabo na bo ubwabo igihe yasohoraga amatangazo abiri akurikirana avuga ko ishyaka ryabo rivuye muri CNCD irindi ko ryinjiye muri CPC kandi ari perezida w'ishyaka ari nabo ubwabo ntacyo babiziho. Ndifuriza kandi amahirwe menshi Rutayisire Boniface perezida w'ishyaka Banyarwanda wiyemeje kuvugana na bose ngo abe yababera umwunzi.
(Gasana Anastase, umuyobozi wa prm/mrp-abasangizi, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-07-10 20:40 GMT-04:00 Cyprien Munyensanga munyensanga@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Foutaises!!!

Ibyo mwihaye byo kumva ko ngo muri ba Présidents ngo b' « amashyaka », mukumva ko ngo muruta inzego n'abandi bayobozi, ni amafuti avanze n'amanyanga kabutindi!!!

Ariko se umuntu nka Gasana Anastase yabura kubishyigikira ate, kandi byaramuhahiye!!!

Si uko Twagiramungu Faustin, qui était à l'époque ultra-minoritaire et totalement désavoué par la majorité des membres des instances dirigeantes du M.D.R (comité directeur, bureau politique, congrès), yirukankanye amazina ngo ya ba Anastase Gasana, Faustin Rucogoza na J.M.V Mbonimpa ngo nibo bagomba kugabana imyanya ya M.D.R muri guverinoma, yitwaje ngo ngo aha ni « musumbabyose » Perezida w'ishyaka…!!!

Si uko abantu bari rien que des "poids-plumes" au sein du M.D.R babohoje imyanya yose y'iryo shyaka, na Habyarimana Yuvenali nta rusoni akabibashyigikiramo…!!!

Nkaho yabaye umubyeyi koko, umukuru w'igihugu nyawe, akavuga ati nubwo mfitanye amakimbirane na Nsengiyaremye na Ngurinzira, ariko rero ntabwo ishyaka rikomeye nka M.D.R nemeye ko riba akarima k'umuntu umwe, kabone n'iyo yaba Perezida, na les quelques opportunistes bamugaragiye…!!!

Reka ba Gasana bajye birirwa batuka Yuvenali Habyarimana - abicanyi bamwivuganye bahabwa amatitres ya « les justiciers de Dieu » (dérivé du concept de "justice divine" à la Gasana!!!) ni mu gihe, kuko niwe wabiterereje!

Ubwo siniriwe ngaruka ku mazi izo za kabutindi zadupfunyikiye ngo ni « amasezerano y'amahoro », Inkotanyi bakazizana no mu mutamenwa wa C.N.D ngo ba!!!

Ibi byose nta kindi gitumye mbigarukaho, uretse gushaka kumvikanisha ko igihe cya ba « Perezida b'amashyaka » bigira ibyo babonye byose, bakica bagakiza, bakumva ko baruta amashyaka n'izindi nzego, ari IMPITAGIHE!!!

Hanyuma se ubwo « buhanga » n' « ubushishozi » bya Emmanuel Habyarimana a.k.a MUKARU aterekanye ubwo yoherezwaga ku rugamba muri 1990 akinyonyombera ni buhanga nyabaki?!

Na nyuma y'aho kandi, umuntu wari "commandant en second" et "commandant des opérations militaires" (S3) mu Mutara muri 1994, akiruka « kibuno mpa amaguru » feri ya mbere akayifatira ku Kigeme, ngo uwo ni musirikare nyabaki?! Sibo batumye na "unités" zari muri OPS ya Byumba Inkotanyi zenda kuzizengurukirayo ziciye mu Mutara…!!!

Izo za B.E.M nazo ntawe zigikanga, zimaze kuba nka za "kadahwema"!!! Zimaze kuba za Brevets ahari zo gutaka mu ma salons gusa, kuko ibikorwa byo babirushwa n'abize igisirikare mu buryo bwa « cyimeza », ariko bafite umuhate wo gushyira hamwe no kurasa ku ntego!!!

Inama nagira Habyarimana Emmanuel rero ni ukwicara akumva ibyo bagenzi be bamubwira, byamunanira akabaha rugari akareka gukomeza gupfubya buri rugamba agiyemo rwose, atitwaje za « NDI PEREZIDA », « NDI PEREZIDA »!!!

C. M.  



Le Jeudi 10 juillet 2014 19h00, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 


---------- Forwarded message ----------
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Date: 2014-07-10 18:56 GMT-04:00
Subject: Fwd: Re: *DHR*( a COUP?) Kuvanaho urujijo muri CNR-Intwari [1 pièce jointe]
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, rwandalibre@yahoogroups.com, rwanda-l@yahoogroups.com, Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>, Ikaze Iwacu <ikazeiwacu1@gmail.com>, Mureme Kubwimana <mureme70@yahoo.com>, BN B <b2003n@yahoo.fr>, Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com>, johnmugisha2300@gmail.com, amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com, Isaac MUKESHIMANA <isamuke5@gmail.com>, Batungwanayo Felicien <batungwanayoj@gmail.com>


SEMAHORO NA MANISHIMWE,
Ndashima tentatives za Semahoro zo kunga abavandimwe cyangwa se kubagira inama yo kwiyunga, nkanashima Jean de Dieu utwibutsa sagesse rwandaise itubwira ngo "Ujya gukiranura/gukiza abavandimwe aragarama(areba hejuru)", kugira ngo yirinde kubogama. Iyo wirinda kubogama ureba chronologie des faits pour mieux etablir les responsabilites de chacun de maniere impartiale. Tujye mu mataliki rero:
1. Taliki ya 02 Nyakanga 2014, Rwaka yacishije hano itangazo ko ishyakaCNCR-INTWARI rivuye muri CNCD;
2.Hashize iminsi ibiri gusa taliki ya 6 Nyakanga 2014 Rwaka yahitishije hano ibaruwa yandikiye "Bwana Twagiramungu Umuyobozi mukuru wa CPC" amubwira ko ishyaka Intwari ryinjiye muri CPC; (buri wese aribaza ati ese kuki iriya baruwa niba ari icyemezo cya CNR Intwari koko cyo kwinjira muri CPC kuki itatangajwe na Gen. Habyarimana Emmanuel  Perezida w'ishyaka akandikira undi mugenzi we Twagiramungu Perezida wa CPC; kuki Rwaka visi perezida wa CNR Intwari atandikiye Visi-perezida wa CPC);
3.Kw'italiki ya 7/7/2014 ni bwo perezida wa CNR Gen. BEM Habyarimana Emmanuelle yagize reaction anyomoza biriya byombi Rwaka yari yatangaje ku giti cye atari ibivuye mu buyobozi bukuru bw'ishyaka nkuko perezida waryo abyemeza.
4. Kuba perezida w'ishyaka(murebe kuri entete y'impapuru zabo handitseho ko ikicaro gikuru permanence du parti kiri aho Gen Habyarimana atuye), kuba yarategereje iminsi itanu yose mbere yo kunyomoza Rwaka, n'uko ari ibintu byamutunguye akaba nk'umuntu responsable yari irimo ashakisha ukuntu yagarura ibintu mu buryo.
5. Biragaragara rero ko ari Rwaka wamuhemukiye kuko ari we wafashe iyambere mu kumuca inyuma agakora amatangazo atatu yose ushyizemo n'iry'uyu munsi, atangaza ibintu bitavuye mu buyobozi bukuru bw'ishyaka Gen. BEM Habyarimana abereye Umuyobozi Mukuru.
6. Ikindi n'uko kuba visi-perezida n'umuvugizi w'ishyaka bidaha uwo ari we wese uburenganzira bwo gutangaza ibyo yishakiye. Porte parole du parti atangaza ibyemejwe n'Ubuyobozi Bukuru bw'ishyaka buyoborwa na perezida w'ishyaka, ibyemejwe na Bureau Politique iyoborwa na perezida w'ishyaka,  n'ibya Congres y'Ishyaka nayo iyoborwa na perezida w'ishyaka iyo yateranye.
7.Nanjye kimwe na Jean de Dieu Manishimwe bariya bagabo bombi ndabubaha kuko mbazi nzi agaciro kabo nk'abantu twabanye muri gouvernement ndi Minaffet Gen. BEM Habyarimana ari Minisitiri w'Ingabo  Rwaka ari Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu.
General BEM Habyarimana Emmanuel ni umugabo tres discret udakunda ibyo kwigaragaza mu byo akora agacisha make ariko inyuma aho hari ubwenge bwinshi n'ubushobozi bwinshi arimo akoresha. Mbese c'est un veritable stratege, ari nacyo muri carriere ye ya gisilikare yagiye azira kubera bagenzi be bamutinyaga banamugirira amashyari en meme temps, haba muri exFAR haba no muri APR/RDF. Ce type, mu bintu bya strategies geopolitiques regionales et internationales araroze; c'est un veritable laboratoire. Abanyarwanda baca umugani ngo "Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera". Abantu ntibazi umuntu bafite hariya! Ndibuka ko  yabwiye General Major Paul Kagame icyo gihe wari Visi Perezida akaba na Minisitiri w'Ingabo mu 1996/7 ko ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda zizarwana, undi ngo ibyo se ubikuye hehe! ngo reka! amufata bule! nyuma koko ingabo z'ibihugu byombi ziza kurwana i Kisangani, n'ibindi ntarondoye.
8. Umuvandimwe wacu Rwaka visi perezida wa CNR Intwari ndumva biriya bya coup d'Etat mw'ishyaka CNR Intwari niba hari n'ababa barabimugiriyemo inama yabishingukamo akegera mugenzi we Gen. BEM Habyarimana perezida w'ishyaka batangiranye bagakomezanya urugondo. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-07-10 16:49 GMT-04:00 Jean de Dieu Manishimwe jdmanishimwe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 


Bylingiro,

Justement Rwaka nta institution ahagarariye. Institution (CNR Intwali) ihagarariwe na général Habyarimana, Rwaka akamusimbura iyo adahari. Habaye amakimbirane, ni congrès yonyine igomba kuyakemura.

------------------------------
Le jeu. 10 juil. 2014 21:51 HAEC, Semahoro byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] a écrit :


>Jean de Dieu, muvandimwe;
>Ndibazako ibyo uvuga ko hakwiye Congres yo gukemurz ibibazo aribyo navuze,aho dutandukaniye aruko ubona ukoresha ikingufu ari uwo mbona ugikorerwa. Nyamara ndanemezako ntanumwe wemerewe gukoresha abus d'autorite kuko ntawe amategeko abyemerera. None iliya institution Rwaka ahagarariye ihagarikwa na Habyarimana yitwaje ububasha ahabwa nande?
>Ndi Semahoro
>
>From my Android phone on T-Mobile. The first nationwide 4G network.
>
>"Jean de Dieu Manishimwe jdmanishimwe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
>
>>Semahoro,
>>
>>Niba ushaka kunga aba bavandimwe koko, tinyuka ubwire Rwaka ko biriya arimo byitwa coup d'Etat. Nta kintu na kimwe cyasobanura ko yakwiha ububasha bwitwa ubwa perezida mu mashyirahamwe yose y'isi. Ni nde wakumva ukuntu visi perezida w'ishyaka yakwandika asaba kwinjira mu mpuzamashyaka kandi perezida ahari ? Ndibwira ko statuts za CNR Intwari, kimwe n'andi mashyirahamwe, ziteganya uburyo bwo gutumiza congrès idasanzwe, perezida aramutse yanze gutumira inama nk'iyo. Iyo congrès niyo yonyine yafata ibyemezo bihosha amakimbirane. Igihe iyo nama itabaye, ijambo rya perezida riba rirusha ingufu irya visi perezida. Rwaka ari mu bantu nubaha cyane ariko nareke gusisibiranya.
>>
>>
>>Jean de Dieu Manishimwe
>>18 rue Auguste Perret
>>75013 Paris
>>
>>
>>Le Jeudi 10 juillet 2014 18h39, "Semahoro byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
>>
>>
>>
>> 
>>Rwaka muvandimwe,
>>Ibyo uvuga nanjye niko nabyumvaga nkurikije uko imiterere y'ubutegetsi yakagombye gutera. Ikibazo mfite nikimwe mumigenzereze yanyu mwembi, nk'abayobozi bakuru b'ishyaka batagicana uwaka:
>>Mukeneye gukuraho urujijo, cyangwa kubaka ubumwe bwahakomerekeye?
>>Ingamba mbona mwari mukwiye kugeraho mwembi kandi bwangu mudashatse kwitana bamwana buri wese akurura yishyirira munsi y'icyombo n'urutara, ni ugutumiza inama idasanzwe y'abanyamuryango igafata ibyemezo amazi atararenga inkombe, kuko mbona nibitinda icyombo kizasiga urutare ku inkombe.
>>Ndi Semahoro
>>
>>From my Android phone on T-Mobile. The first nationwide 4G network.
>>
>>"Theobald Gakwaya tgakwaya@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
>>
>>
>>
>>





__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.