Pages

Sunday 20 July 2014

Fw: *DHR* Rwanda: Perezida Kagame yavuguruye imishahara y’abayobozi bakuru


----- Forwarded Message -----
From: "Cyprien Munyensanga munyensanga@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" 
Subject: Re: *DHR* Rwanda: Perezida Kagame yavuguruye imishahara y'abayobozi bakuru

 
Cyakora nizeye ko ibyemezo nk'ibyo bizamanuka bikagera no mu byiciro by'abakozi basanzwe, uhereye ku barimu, abaganga, abaforomo n'abandi bakozi ba Leta basanzwe…

Nubwo iriya mishahara ishobora kugaragara nk'iy'ikerenga mu gihugu gikennye kandi gifite ibibazo akangari mu bukungu n'imibereho myiza y'abaturage, ariko ku bwanjye mbona bidakabije cyane niba abo bayobozi bacitse koko ku ngeso yo kwikoreramo!!!

Koko rero, nkeka ko igihugu kihahombera kurushaho iyo abayobozi bihaye imishahara yitwa ko iciriritse, ariko bagaca ruhinganyuma bakishakishiriza inyongera muri za ruswa, kunyereza, ka "Mwana wa Mama" n'ibindi nkabyo! Birutwa no kubagenera umushahara ufatika, utuma badasonza cyangwa se ngo bahorane irari ry'ibintu!

Ikibazo gusa mbona, ni uko kwongera imishahara byagarukira ku bayobozi bo hejuru gusa, abo hasi ntibibagereho kandi nabo bavunika cyane, ahubwo bamwe bagatakaza n'akazi kari kabatunze nk'uko duherutse kubyumva mu minsi yashize!

Mais le pouvoir est vraiment doux…!!! C'est pas possible! 

« Miliyoni 6 zo gukoresha mu rugo, buri kwezi!!! »

C. M.



Le Samedi 19 juillet 2014 19h01, "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 



Izuba rirashe, taliki ya 18 Nyakanga 2014


Perezida wa Repubulika aherutse gusinya iteka rituma abayobozi bakuru b'igihugu bazajya bongezwa 10% by'umushahara nyuma ya buri myaka itatu (3).

Iri teka ryashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame tariki ya 18 Kamena 2014 rigenera umukuru w'Igihugu umushahara mbumbe ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni eshanu n'ibihumbi magana atanu na mirongo ine na birindwi na magana cyenda mirongo itandatu (5.547.960 Frw) buri kwezi.

Perezida wa Repubulika kandi yemerewe ibintu bitandukanye byishyurwa na Leta birimo inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; imodoka eshanu (5) z'akazi za buri gihe n'ibyangombwa byazo byose; amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw'akazi;  uburyo bw'itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fax, internet itagendanwa na internet igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n'irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n'ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze.

Umukuru w'Igihugu yemerewe kandi amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n'ibihumbi magana atanu y'u Rwanda (6.500.000 Frw ) buri kwezi; hakiyongeraho no kwishyurirwa  amazi n'amashanyarazi...





No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.