| Inteko y'IgihuguIharanira Repubulika Site Web: www.cnr-intwari.com e-mail: secretariat@cnr-intwari.com |
Bwana HABYARIMANA Emmanuel,
Nyuma yo kwitegereza imikorere yawe mibiyazanye umwuka mubi mu ishyaka ryacu, nogusuzuma neza amategeko atugengauhagaritswe k'ubuyobozi bw' ishyaka, kuberaimpamvu zikurikira:
1) Kuba ushaka gucamo ishyaka ibicewabigambiriye uheza bamwe ku mpanvuzidasobanutse.
Ibi bigaragarira mu nama watumije kuwa 26 Nyakanga2014 aho byagaragaragaye neza koutifuzaga ko bamwe mu bagize komitenyobozi y'ishyaka Bwana Rwaka Gakwaya, vice-président, n'aba komiseri bamwe nabamwe bagaragaza ibitekerezo byabo. Ibibikaba bitandukanye cyane n'amahame yademokarasi CNR intwari iharanira. Ntitwabaturwanya igitugu ngo twimike ikindi muishyaka ryacu.
2) Kuba ushaka gutatira inshingano,ubwigenge n'amahame by'ishyaka ushakakubyimurira mu mpuzamashyaka uyoborabityo CNR intwari ikaba yarahatereyeagaciro. CNR intwari yabaye nk' ingwate y'iyompuzamashyaka aho itakigira uburenganzirabwo kuba yagira icyo ikora itabanje kubaza .
Ibi byerekana ko ushishikajwe gusa nokuyobora CNCD, ugatera CNR intwariumugongo.
3) Gushaka kuba nyamwigendaho kandihari urwego rukuru ngishwanama rugombakumenyeshwa ibyemezo mbere y'ukobifatwa. Urugero rufatika ni ukuntu wimuriyeinama za komité nyobozi i Bruxelles nyamaraincuro nyinshi twagusabye kuba twahurira iLyon ari naho hafi kuri benshi no kuri wowe,ariko ku cyemezo cyawe bwite warabyanze.Ibi bigaragaza ko inyungu za CNR intwarintacyo zikikubwiye.
4) Kubeshya inzego z'ubuyobozi za CNRintwari
Aha twakwibutsa ukuntu wabeshye iby'umutwe wa gisirikare utabaho kandi byarigushyira mu kaga abayoboke ba CNR intwari,n'abandi Banyarwanda, ukagiranaamasezerano ya rwihishwa n'uwomwagombaga gufatanya witwa MUPENZIkandi uzi neza ko akorana n'ubutegetsiturwanya. Ibyemezo nk'ibi bihubukiwentibikwiye mu ishyaka ryacu, kandi byanduzaisura y' ishyaka ryacu ikindi byadutwayeingufu nyinshi mu gusobanura ibyo tutazi.
5) Kutita k'ubukangurambaga: Ibibigaragarira cyane ukuntu kenshi twagusabyemu ishyaka gukoresha meeting kugirangodusobanurire abanyarwanda umushinga wapolitike dufite, nyamara warabyanze kandibyaratwaye ingufu nyinshi abanyamuryangobitanze batizigamye kugirango ishyaka ryacuribe koko Intwari. Nk'umuntu nkawe uzi nezaingufu n'ubushishozi ndetse n'ubwengegutegura umushinga nk'uyu bisaba nyamarabyose wabihinduye ubusa. Ibi byosebigaragaza ko inyungu za CNR intwari ntacyozikubwiye ahubwo wagira ngo hari undiukorera.
Tugushimiye uko ubyakirana ubutwari.
Harakabaho Intwari z'u Rwanda.
Bikorewe i Paris ku wa 27Nyakanga 2014
Mu izina rya Komite Nyobozi,
Emmanuel HAKIZIMANA,
Umunyamabanga Mukuru wa CNR intwari.
Begin forwarded message:
From: "Theobald Gakwaya tgakwaya@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date: July 27, 2014 at 21:18:45 EDT
To: Forum DHR <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>, Veritsa Infos <veritasinfo@yahoo.fr>, Ikaze <ikazeiwacu1@gmail.com>
Subject: *DHR* Perezida wa CNR-Intwari yasimbuwe [1 pièce jointe]
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.