Mu rubanza rw'iterabwoba ruregwamo Lt Mutabazi na bagenzi 15, kuri uyu wa Gatatu hakomeje kumvwa itsinda ry'abahoze ari abanyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare ; hagaragazwa ko aba banyeshuri bari bariyemeje gutanga umusanzu w'amafaranga mu mutwe wa RNC kuri konti yari yarafunguwe muri BK ishami rya Musanze.
Uyu munsi abagaragaye imbere y'Urukiko, Nizeyimana Pelagie, Niyonsenga Dative, Maniriho Balthazar, Mahirwe Simon Pierre na Numvayabo Shadrack Jean Paul na Nimusaba Anselme. Aba bose ibyaha baregwa birimo gukora inama muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, gukwirakwiza amatwara ya RNC muri kaminuza, no kurenga bagakora ubukangurambaga mu turere dutandukanye tw'u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uko iri tsinda rigizwe n'abantu umunani bahoze biga muri kaminuza, bose bahuriye mu kuba baritabiriye inama z'ishyaka rya RNC, gutanga inkunga muri uyu mutwe, gushaka kuvanaho ubutegetsi buriho kuko bemeza ko ari ubw'igitugu. Ibi byose babikoze cyane cyane bamwe bamaze kuvanwa ku rutonde rw'abagombaga guhabwa buruse.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko aba banyeshuri hari umusanzu bagombaga gutangamo, buri muntu yatangaga ibihumbi 11, arimo ibihumbi 10 yo guhabwa ikarita ya RNC n'amafaranga 1000 yagombaga gushyirwa muri koperative y'iri shyaka.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko hari konti ya RNC yari yarafunguwe n'aba banyeshuri muri BK iherereye mu mujyi wa Musanze, ikaba yaragombaga kujya icishwaho amafaranga y'iri shyaka yagombaga gufasha abarimo gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa leta y'u Rwanda.
Anselme yashinjwe kujya kujya mu nama ya RNC na bagenzi be barimo Nibishaka Cyprien, Pelagie n'abandi. Yahawe inshingano zo kuba umwanditsi w'agateganyo wa RNC muri iyi kaminuza, ndetse anashingwa no kwamamaza amatwara ya RNC mu Karere ka Rutsiro.
Gusa yamaganye ibi aregwa, avuga ko ari ibinyoma kuko ibi byose atabikoze. Ku nyandikomvugo niho byagaragaye ko yemera byose aregwa, ariko yavuze ko ibyo yasinye yabiloze ku gahato.
Shadrack Numvayabo ashinjwa kujya mu nama, gukora amakarita agaragaza ibirindiro by'ingabo z'u Rwanda aho ziri hose, gukora amakarita agaragaza utugari tw'u Rwanda n'Imirenge kuko asanzwe yarize amasomo y'ubumenyi bw'isi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.
Yafashwe ari umwarimu ku ishuri ryisumbuye rya Mushubati mu karere ka Ruhango. Ubushinjacyaha bunavuga ko bwamufatanye ikarita ya RNC, ibi nawe arabyemera ariko ngo yari mu bushakashatsi yarimo gukora.
Yashinjwe kuba yari ashinzwe ubukangurambaga bwa RNC mu turere twa Nyanza, Ruhango na Rutsiro, aho yagombaga kumenya amakuru aharangwa no kumenya uko inzego za leta zihinduka umunsi ku munsi.
Nubwo yamaze umwanya yanze kugira icyo avuga kuri ibi aregwa, aho yavugaga ko yafunzwe mu buryo butemewe n'amategeko ndetse agashimangira ko arwaye kandi akaba atavuzwa, urukiko rwamusabye ko imbaraga arimo kuvugisha ko arwaye yakagombye kuzikoresha aburana, cyane ko ngo atigeze avuga ko arwaye mbere ngo abure abamuvura.
Nyuma yo kwemera kuvuga, Shadrack yahakanye ibyaha byose aregwa ashimangira ko kuvuga ko yagiye mu nama atigeze abikora.
Urukiko rwamubajije ukuntu yatunga ikarita ya RNC n'uburyo yarimo kuyikoreraho ubushakashatsi, mu magambo make yavuze ko n'uwajyaga kumuha ibindi bya RNC nabyo yari kubikoreraho ubushakatsi yari afite.
Muri uru rubanza kandi hagaragajwe ko kuba aba banyeshuri abenshi bariroshye mu mitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, akenshi ngo byagize ingufu mu gihe amafaranga ahabwa abanyeshuri yari amaze kuvanwaho. Uyu Shadrack nawe yari yavanwe kuri uru rutonde, ndetse ngo bizezwaga kuzabona imirimo ikomeye nyuma yo gufata ubutegetsi, uburiho ubu buyobowe na Perezida Kagame buhiritswe.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.