Pages

Monday, 28 July 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 014/P.S.IMB/014

 

Merci bcp cher Aimable.

On Jul 27, 2014, at 18:25, "Aimable Mugara aimable59@hotmail.com [RAYA-Network]" <RAYA-Network@yahoogroups.com> wrote:

 

Source: https://www.facebook.com/groups/440137886096333/permalink/545411872235600/


ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 013/P.S.IMB/014
Komite Nyobozi yagutse y'Ishyaka PS IMBERAKURI yateranye kuwa gatandatu taliki ya 05/7/2014 maze ifata imyanzuro ikubiye mu ngingo zikurikira:
Ingingo ya mbere
Prezida Fondateri w'Ishyaka PS IMBERAKURI; Me NTAGANDA Bernard yayoboye inama ya mbere ya Komite Nyobozi yagutse. Inama yahuje Komite Nyobozi Nkuru y'Ishyaka, Komite z'Intara uko ari enye(4) na Komite y'Umujyi wa Kigali. Kubera ikibazo cy'ikoranabuhanga, Umuhuzabikorwa w'Ishyaka mu mahanga ntiyashoboye gukurikirana neza inama ariko yashoboye kungurana n'abandi ibitekerezo ku ngingo zasuzumwe.
Ingingo ya 2
Komite Nyobozi yagutse yishimiye ukuntu Abayobozi n'Abarwanashyaka b'Ishyaka PS IMBERAKURI bitwaye bahangana n'ibibazo by'ingutu mu gihe cy'imyaka ine Prezida Fondateri yamaze afunzwe maze biyemeza gukomeza uwo murongo w'ubutwari dore ko Ishyaka rya FPR rikomeje imigambi mibisha yo gusenya Ishyaka PS IMBERAKURI ryibasira Abayoboke baryo ribashinja ngo " gukorana n'imitwe irwanya Leta ya FPR ".
Ingingo ya 3
Komite Nyobozi yagutse yishimiye kandi iterwa ishema n'uko urugamba rw'amahoro Ishyaka ryatangije rwo guharanira demokarasi n'uburenganzira bwa buri wese rurushaho kumvikana no kwitabirwa na benshi. Ibyo bigaragazwa n'uburyo andi mashyaka yaje mu Rwanda agafatanya na PS IMBERAKURI n'ukuntu imiryango n'ibihugu bitandukanye byabaye hafi Ishyaka PS IMBERAKURI. Muri urwo rwego, Komite Nyobozi yagutse yishimiye cyane uburyo muri 2012, Umuryango w'Ibihugu by'Iburayi washyize intuma z'u Rwanda: Me NTAGANDA Bernard, Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI, Madamu Victoire INGABIRE, Prezidanti wa FDU INKINGI na Bwana Déogratias MUSHAYIDI, Prezida wa PDP IMANZI ku rutonde rw'abaharanira igihembo cyo guharanira uburenganzira bw'ibitekerezo uwo Muryango witiriye SAKHAROV.
Ingingo ya 4
Komite Nyobozi yagutse yashimangiye ubufatanye Ishyaka PS IMBERAKURI rifitanye n'andi mashyaka, amashyirahamwe ndetse n'imiryango itandukanye. Komite Nyobozi yagutse yashimangiye ko ubufatanye yemera kandi izashyigikira ari ubufatanye buri mu nyungu z'Ishyaka kandi butabangamiye amategeko n'ubusugire bw' Ishyaka PS IMBERAKURI n' umutekano w'Abarwanashyaka aho kuba ubufatanye bushingiye ku nyungu z'umuntu cyangwa z'agatsiko runaka
Ingingo ya 5
Komite Nyobozi yagutse yasanze ubufatanye nyabwo bw'Ishyaka PS IMBERAKURI n'andi mashyaka, imiryango ndese n'amashyirahamwe bugomba no kugaragarira mu kubungabunga umutekano w'abarwanashyaka ba PS IMBERAKURI. Aha Komite Nyobozi yagutse yatewe impungenge n'ihohoterwa ry'Abarwanashyaka ba PS IMBERAKURI rikorwa na bamwe mu bayobozi cyangwa abayoboke b'amashyaka Ishyaka PS IMBERAKURI ryari rizi ko ryunze nayo urunana. Muri urwo rwego, Komite Nyobozi yasabye ikomeje ko ibyo bihagarara kandi abarenganye bakarenganurwa mu maguru mashya.
Ingingo ya 6
Komite Nyobozi yagutse yongeye gushimangira ko Ishyaka PS IMBERAKURI rifite icyicaro mu Rwanda rikaba ari naho Ubuyobozi bukorera bityo ibyemezo byose birebana n'Ishyaka PS IMBERAKURI bikaba bifatirwa ku cyicaro cyaryo i Kigali.
Ingingo ya 7
Komite Nyobozi yagutse yaboneyeho umwanya wo kugaragariza abayobozi batandukanye batashoboye gukomeza imirimo yabo kubera impamvu z'umutekano wabo; bakaba barahunze, ko izakomeza kubaba hafi. "Amagara araseseka ntayorwa." Kuba baragiye hanze Ishyaka rimaze kumenyekana rikaba kandi rihafite n'ubuvuguzi bibaha urwego bashobora gukomerezamo ibikorwa bya politiki byo guteza imbere Ishyaka, igihe bazaba bamaze gushira impumu n'igihunga.
Ingingo ya 8
Komite Nyobozi yagutse yashimangiye ko ibyemezo birebana n'ibibazo by'Ububanyi n'amahanga biri by'umwihariko mu shingano za Bwana RYUMUGABE Jean Baptiste ; Umuhuzabikorwa w'Ishyaka PS IMBERAKURI mu mahanga nk'uko byemejwe n'amatangazo ya Prezida Fondateri n° 002/PSIMB/2013 na n° 001/PSIMB/2014 yandikiye muri gereza ya NYANZA bigashimangirwa n'Inama Nkuru y'Ishyaka yo kuwa 07/09/2013 n'iyo kuwa 09/02/2014. Aha Komite Nyobozi yagutse yasabye ikomeje amashyaka n'abandi bose badakorera mu Rwanda bakorana cyangwa bifuza gukorana n'Ishyaka PS IMBERAKURI ko bagomba kunyura kuri urwo rwego rwavuzwe haruguru.
Bikorewe i Kigali, kuwa 06/07/2014
Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI
Me NTAGANDA Bernard (sé)



To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: RAYA-Network@yahoogroups.com
Date: Sun, 27 Jul 2014 17:44:02 -0400
Subject: [RAYA-Network] Re: *DHR* ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 014/P.S.IMB/014

 

Mukomere.

Uwaba afite ririya tangazo rya Me Bernard Ntaganda ryo kuwa 6 Ntakanga 2014 aridushyirire kuri izi mbuga tubone aho duhera duca uru rubanza rw'abavandimwe kandi basangirangendo turaramye.

Nabonye iryo tangazo ritaragera kuri site y'ishyaka PS-Imberakuri
mu gihe itangazo Me Bernard Ntaganda yasinye kuwa 4 Nyakanga 2014 ryo ryageze kuri iyo site.

Reba hano:
http://www.ps-imberakuri.net/

Merci.


On Jul 27, 2014, at 13:27, "Bakunzibake Alexis imberakuri.5@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 
---------- Forwarded message ----------
From: Parti Social Imberakuri <info@ps-imberakuri.net>
Date: Sun, 27 Jul 2014 19:01:59 +0200
Subject: ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 014/P.S.IMB/014
To: Bakunzibake Alexis <imberakuri.5@gmail.com>, Immaculée UWIZEYE
<immy.uwizeye@yahoo.fr>

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 014/P.S.IMB/014

Rishingiye ku itangazo rigenewe abanyamakuru N° 013/P.S.IMB/014 ryasohotse
kuwa 06/07/2014 rishyizweho umukono na Me Bernard Ntaganda perezida
fondateri w'ishyaka, ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe cyane niryo tangazo
ryasohotse risenya ishyaka rinaricamo ibice ndetse rinasenya ibikorwa byose
ishyaka ryagezeho mu nzego zose mu myaka 4 ishyize ubwo Me Ntaganda yari
afunzwe, kubw'ibyo byose ishyaka PS-Imberakuri ritangarije abanyarwanda,
abarwanashyaka n'amahanga ibi bikurikira:

- Ishyaka PS Imberakuri ryatewe impungenge zikomeye n'inama nkiriya
idasobanutse, ukurikije imitegurire, imiyoborere ndetse n'ibyayivuyemo. Aha
hakaba hahishe byinshi aho inama itigize itumirwamo visi perezida wa
mbere,uwa kabiri,umunyamabanga mukuru,umunyamabanga mukuru ushinzwe
urubyiruko n'abandi… Nyamara ngo hifashishijwe ikoranabunga nkuko bivugwa
mu ngingo ya mbere inama ikaba yaratumiyemo Bwana Jean Baptiste Ryumugabe
nubwo bitabakundiye ndetse n'abandi bagombaga kwemeza ibyifuzo
by'abayiyoboye niba yaranabayeho.

- Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n'amakenga y'ibyavuzwe mu ngingo
ya 5(...), biteye agahinda kubona nyuma y'imyaka 4 yose ishyaka rikorana
neza n'amashyaka atandukanye none kubw'inyungu z'abantu bake cyane nka 2 cg
3 bikaba uyu munsi aribwo abayobozi bamwe batangiye kwikoma abandi bayobozi
b'amashyaka nkaho ayo mashyaka agendera ku murongo cyangwa ibyifuzo byabo.

- Ishyaka PS Imberakuri riranenga byimazeyo imvugo zirimo ubugome
n'ubwishongozi ziri mu ngingo ya 7(...) aho hari abifuza cyangwa bakeka ko
gufungwa cg kwicwa aribwo butwari. Ntabwo ariko abantu bose babibona,
guhunga si ububwa. Bakomeza bavuga ko ngo abahunze cg abagiye hanze
y'igihugu nibashyira impumu n'igihunga bazasubira mu mirimo yabo; ariko
hano umuntu wese akaba yakwibaza ari ufunguwe cyangwa uwahunze uwakabaye
ashyira impumu ari inde? Dore ko no mu itegeko shingiro ishyaka rigenderaho
ntahanditswe ko uri hanze y'igihugu cg uwahunze ahagarika imirimo ye mu
ishyaka, n'ikimenyimenyi ni uko Ryumugabe ukunze gushyirwa imbere na Me
Ntaganda Bernard yahunze igihugu cg akaba aba hanze y'igihugu. Gusa aha
birumvikana ko ubufatanye ishyaka PS Imberakuri ryagiranye n'andi mashyaka
cyane cyane FDLR ko hari abo butashimishije cyane cyane Leta ya Kigali
itarahwemye gusenya ishyaka ikoresha uwo ariwe wese, bikaba nta gitangaza
kirimo kuba iyo Leta yaba ariyo yihishishe inyuma yibi byose. Kandi
twibutse ko ubwo bufatanye bumaze imyaka isaga itatu,kuba rero hari abaza
bakumva ko ubwo bufatanye butababereye ibyo nta gitangaza kirimo.

- Kuba ingingo ya 8 yaragarutse cyane kuri Bwana Jean Baptiste Ryumugabe
dore ko urebye neza iri tangazo hafi ya ryose wagira ngo niwe ryakorewe
nta gitangaza kirimo dore ko uyu Ryumugabe yakomeje gucamo ishyaka ibice no
kubiba amacakubiri hagati y'abayobozi n'abarwanashyaka yica amategeko uko
yishakiye agamije kwigarura ishyaka akaba aribyo akomeje gukora afatanyije
n'abamushigikiye bagamije inyungu no kwimika inda zabo imbere. Uyu
Ryumugabe akaba yarihanangirijwe ndetse agirwa inama inshuro nyinshi ariko
bikaba bigaragara ko nta kwikosora kwahabaye ahubwo aho kugira ngo Me
Ntaganda Bernard aze afasha kumugarura mu murongo ahubwo akaba
amushyigikiye mu migambi ye mibisha. Ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe
n'imikorere idahwitse ya Me Ntaganda Bernard isenya ikanatiza umurindi
abashaka gusenya ishyaka rya PS-Imberakuri aho Me Ntaganda avuga ko
yasohoye amatangazo ari muri gereza akura bamwe mu bayobozi mu myanya
barimo, agashyiramo abandi batazwi. Akaba yarakoze ibi yica amategeko nkana
dore ko ntaho ashobora kvuga cyangwa ngo agaragaze abo yakoranye nabo inama
bagafatana imyanzuro muri gereza nuko bagasohora amatangazo nkariya afata
ibyemezo. Tuributsa uwariwe wese witwaza icyo aricyo cyose mu ishyaka ko
adafite uburenganzira na buke bwo kwica amategeko nkana akora ibyo ashaka
mu ishyaka kuko ishyaka atari akarima k'umuntu umwe ku giti cye aho
ashobora gukora ibyo yishakiye.

- Ishyaka PS-Imberakuri riboneyeho umwanya wo kwamagana ku mugaragaro
imyitwarire idahwitse ya Me Ntaganda Bernard uvuye muri gereza ashishikajwe
no gucamo ishyaka ibice aho gufatanya n'abandi mu gukomeza urugamba
atabariza abafunzwe, ababuriwe irengero, abicwa ndetse n'abashimuswe haba
mu barwanshyaka no mu banyarwanda bakomeje kurenganywa na Leta ya FPR nkuko
nawe yagiye atabarizwa; ahubwo nkuko mubibona akaba ashishikajwe n'izindi
nyungu zidafite aho zihuriye no guharanira uburenganzira bw'abanyarwanda no
gukomeza umurongo wa politike ishyaka ryiyemeje, ahubwo akaba ashaka
kurigira nk'akarima ke. Twamwibutsa ko imbaga y'abarwanashyaka atari we
yakurikiye nk'umuntu ku giti cye ahubwo yakurikiye umurongo wa politike
w'ishyaka; rero kubw'ibyo tukaba tumwibutsa ko abanyarwanda atari ikibuga
bakiniraho umupira. Ishyaka rikaba rimusaba kugaruka mu murongo mu maguru
mashya agakorera abanyarwanda kurusha gushyira imbere izindi nyungu ze
bwite kuko nibitaba bityo yazafatirwa ibindi byemezo.

- Nyuma yo gusanga inama Me Ntaganda Bernard yakoresheje itemewe
n'amategeko turasaba ko yategura indi nama yemewe n'amategeko
tugafatanyiriza hamwe kunonosora ibibazo byaba bihari no gushyiraho
umurongo twagenderaho twese hamwe; dore ko nyuma y'imyaka 4 ari muri gereza
azira akamama ari myinshi akeneye gushyira ubwenge ku gihe no gushyira
impumu n'igihunga nkuko abyivugira abibwira abahumze cg abatari mu gihugu
dore ko ahubwo ariwe bireba kuko yakorewe iyicarubozo n'ingoma mpotozi ya
FPR. Rero hari byinshi byahindutse ku buryo hakenewe inama inonosora zimwe
muri izo mpinduka kugira ngo arusheho kuzumva no gukorera abanyarwanda uko
bikwiye abafasha kwibohora ingoma y'igitugu iyobowe na FPR.

- Ku mpamvu zose zavuzwe haruguru, ishyaka PS-Imberakuri riramara
impungenge abarwanashyaka baryo n'abanyarwanda ko ritazigera ridohoka ku
rugamba rwo guharanira ko buri munyarwanda yakwishyira akizana mu gihugu
cye. Twongeye kandi kumenyesha ko ubufatanye bwa PS-Imberakuri nandi
mashyaka bukomeje mu rugamba rwo kubohora abanyarwanda ingoyi bashyizweho
na Leta mpotozi y'igitugu ya FPR; ni muri urwo rwego twibutsa ko ubufatanye
bwa PS-Imberakuri na FDLR bukomeje kandi butazigera buhungabanywa n'uwari
wese yitwaje icyo aricyo n'umwanya wose yaba afite muri aya mashyaka.

Ishyaka PS-Imberakuri riboneyeho umwanya wo gushimira abarwanashyaka,
abanyarwanda ndetse n'amahanga ubufatanye batawemye kugaragaza mu bihe
bikomeye bitanga mu guharanira uburenganzira bw'abanyarwanda mu gihe cyose
ubutegetsi bw'igitugu bwa Kigali buyobowe na FPR bwashatse gusenya ishyaka.
Uko twagiye dutera intambwe tujya mbere, Leta ya Kigali ntibyayishimishije
na gato akaba ariyo mpamvu igikomeje gushaka gusenya ishyaka ariko tukaba
tuyikuriye inzira ku murima ko ntacyo izigera igeraho kuko abanyarwanda
bamaze guhaga akarengane ibagirira kandi bamenye guharanira uburenganzira
bwabo. Rero dukomeze ubwo bufatanye kandi twese hamwe tuzatsinda.

Mugire amahoro y'Imana!

Bikozwe kuwa 27 Nyakanga 2014

Ku bwa PS-Imberakuri Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere

http://www.ps-imberakuri.net/kin/amakuru/110-itangazo-rigenewe-abanyamakuru-nd-014psimb014.html


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Yahoo Groups
Instantly Preview Links Before your Click in Groups
Links in Group messages now display a preview image and snippet from the web page

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.