Pages

Tuesday, 15 July 2014

[RwandaLibre] TANZANIYA IRASABA KO U RWANDA RUGANIRA NA FDLR

 



TANZANIYA IRASABA KO U RWANDA RUGANIRA NA FDLR.

14 juillet 2014
Inkuru dukesha BBC, iravuga ko leta ya Tanzania yasabye abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania gufasha umugambi w'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu byo mu karere k' Afurika y'amajyepfo, SADC mu gushakira umuti ikibazo cy'ingabo za FDLR ziri muri Republika Iharanira demokarasi ya Congo ziregwa guhungabanya umutekano mu gihugu cy'u Rwanda.
Ese noneho Kagame aravuga iki niyumva iki cyifuzo?
Ese noneho Kagame aravuga iki niyumva iki cyifuzo?
Nyuma yo kubona ukuntu ingabo zahoze mu mutwe wa M23 zatsinzwe ku rugamba n'ingabo z'umuryango w'abibumbye zari ziyobowe na Tanzania, Umutwe w inyeshamba za FDLR zatangaje ko zigiye gushyira intwaro hasi zigasubira mu Rwanda. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, ministre w'ububanyi n'amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yavuze ko bamaze kubona iyo baruwa mu muryango wa SADC bahuye mu ntangiriro z'uku kwezi kwa karindwi mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, bahitamo kwemera icyipfuzo cy'izo nyeshamba za FDLR zishaka guhunguka zigasubira iwazo mu Rwanda.
Bernard Membe yavuze ko bayeretse leta y'u Rwanda, bayibaza niba izi neza amazina y' abantu baregwa ko bagize uruhare muri jenoside kugirango bazashyikirizwe inkiko binyuze mu mategeko, basaba umuryango w'abibumbye n'imiryango mpuzamahanga gufatanya n'umuryango wa SADC mu gushyigikira umugambi w'amahoro wa FDLR mu gukemura ibibazo bafitanye na leta z'u Rwanda na Congo.
Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yavuze ko ingabo za FDLR zahawe amezi atandatu kuzaba zamaze kwitegura muri icyo gikorwa, bitaba bagashaka ubundi buryo bwo gukemura icyo kibazo. Ntawuzi uko leta y'u Rwanda izakira izo ngamba za SADC kuko leta y'u Rwanda irega uwo mutwe wa FDLR kugira uruhare muri jenoside yo muri '94 no gukomeza guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Kuri video iri hasi, FDLR yari yakoze umuhango wo gushyira intwaro hasi, tariki ya 30-05-2014, muri Kivu y'amajyaruguru; visi guverineri w'iyi ntara hamwe n'abandi banyacyubahiro bari babucyereye:
<a href="http://www.vimeo.com/100049854">http://www.vimeo.com/100049854</a>
Ubwanditsi


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>

Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------





.


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.