Pages

Friday 25 July 2014

Rwanda : Icyegeranyo cy’amazina y’abagize guverinema nshya ya Paul Kagame cyasohotse!

Rwanda : Icyegeranyo cy'amazina y'abagize guverinema nshya ya Paul Kagame cyasohotse!

Ifoto y'urwibutso ya guverinema nshya ya Paul Kagame

Ifoto y'urwibutso ya guverinema nshya ya Paul Kagame

Nubwo kubantu benshi bisa nibyatunguranye, icyegeranyo cy'amazina y'abagize leta nshya ya Paul Kagame cyari kimaze iminsi kibitse mu kabati! Ibimenyetso by'uko iyi guverinema yari yaratekerejweho kera kigaragarira mu buryo n'igihe yashyizweho! Kuwa kabiri taliki ya 22/07/2014 nibwo abadepite bategereje uwari minister w'intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ngo abagezeho ibisobanuro yari akeneweho arabura, ibyo byakuruye akaduruvayo abadepite bamwe bavugako ari agasuzuguro kandi akaba atari ubwa mbere yari abikoze! Kuwa gatatu taliki ya 23/07/2014 nibwo hasohotse itangazo ko Habumuremyi yakuwe ku mwanya wa ministre w'intebe agasimburwa na Anastase Murekezi, hatarashira amasaha 24, minister w'intebe mushya aba ararahiye ahita ashyiraho abaministre bashya nabo bararahira!
 
Uyu muvuduko wo kwirukana no gushyiraho abaministre bashya wari warateguwe kera, ariko amakuru y'ibihuha ari gukwirakwizwa mu baturage i Kigali n'urwego rwa DMI  rushinzwe iperereza ari kumvisha abaturage ko uwari ministre w'intebe Pierre Damien Habumuremyi ko ariwe weguye ku giti cye; ibi bigakorwa mu rwego rwo gushaka kujijisha abanyarwanda n'abanyamahanga ko mu Rwanda hari demokarasi, ko umuntu iyo abonye ibitagenda mu mikorere ye yegura ntankurikizi! Nyamara ikurwaho rya Habumuremyi ryateguwe mu ibanga rikomeye na DMI !
 
Dr Pierre Damien Habumuremyi yazize ibintu bibiri byarakaje ba somambike b'agatsiko ka Paul Kagame maze bamuhimbira dosiye yo kumukuraho atarabutswe! Ikintu cya mbere Habumuremyi yazize ni ugushaka gukora ibintu neza kandi vuba abivanzemo ubwirasi bukabije no gushaka gutona cyane kwa Kagame; ibyo bikaba byaratumye ashyiraho imikorere yari igizwe n'IMIHIGO yatumye abatutsi bari mu nzego z'ubuyobozi (hafi ya bose nibo gusa) bagaragaraho ubunebwe n'ubuswa, ibyo byarushijeho kubarakaza ubwo mu mwiherero w'abayobozi Dr Pierre Damien Habumuremyi yabibishongoragaho imbere ya Kagame ubwo yavugaga ngo :abayobozi bose bakoze nabi ukuyemo perezida wa repubulika! Iyo mvugo yamukuririye ishyari n'urwango bikomeye cyane !
 
Impamvu ya kabiri yaturutse kuri Kagame ubwe; ubwo mu kwezi kwa mbere yashimiraga Habumuremyi kumugaragaro avuga ko yasubije neza abantu bose bashinjaga Paul Kagame ko ariwe wishe Karegeya maze Pierre Damien Habumuremyi akarwana urwo rugamba agaramye ku rubuga rwa interineti rwa twitter, mu gihe abaministre bose barimo Kabarebe na Mushikiwabo bari babuze icyo bavuga! Uko gushimwa kumugaragaro byongereye Habumurimyi ikizere cyo gufata ibyemezo nk'umuyobozi ariko birushaho kurakaza abamubonamo kudacisha make ngo yumvire abatoni b'agatsiko, byahise bituma gahunda yo kumwikiza mu buryo bwose itangira gutegurwa!
 
DMI niyo yapanze dosiye yo gukuraho Habumuremyi no gutegura guverinema nshya!
 
Amakuru atangwa na bamwe bakora mu rwego rw'iperereza mu Rwanda,avuga ko Habumuremyi yapangiwe dosiye yo kumwangisha Kagame bahereye kuri FDLR! Urwego rwa DMI rwateguye ibikorwa byo gutwika amazu mu gihugu nk'umutego; rusaba Pierre Damien Habumuremyi kwemera ko ari FDLR iri gutwika ayo mazu, DMI yifuzaga ko Pierre Damien Habumuremyi nabyemeza gutyo bazahita bamushinja ko atageze ku Muhigo we wo guha igihugu umutekano kuko atashoboye gufata abo ba FDLR batwika ngo aberekane; Habumuremyi we yabwiye abaministre ko ahubwo bagomba kubwira abanyarwanda n'amahanga ko amazu ari gushya mu Rwanda biterwa n'ibibazo by'amashanyarazi; DMI imaze kubona ibyo bisobanuro, ihita irega Habumuremyi kwa Kagame gukingira ikibaba FDLR kandi ariyo iri gutwika amazu cyane ko akomoka mu karere ka Musanze!
 

Ibikorwa byo gutwika byarakomeje habura umuntu numwe ufatwa ubikora, ubwo abacurabwenge ba FPR batangira gahunda yo gutegura uzasimbuza Habumuremyi n'abandi baministre; abasimbura bashya batoranyijwe ni abantu batagomba kugira igitekerezo cyabo cyangwa ngo bashobore gufata icyemezo batabajije  abatoni kwa Kagame kuko bari batangiye kubona Habumuremyi ashaka kubarusha ijambo kuri shebuja wabo! Mukumvisha Kagame ko Anastase Murekezi yaba ministre w'intebe mwiza ni uko bari bamaze kubona intege nke afite yagaragaje muri ministeri y'abakozi ba leta aho yari atangiye kwirukana abakozi adashishoje agendeye kumabwiriza yahabwaga na  ministre ushinzwe imari kandi nawe ari ministre,ubwo bahita babona ko ari umugaragu wumvira vuba! DMI yari yateguye ikinamico ko niba Kagame atirukanye Habumuremyi vuba na bwangu inteko y'abadepite yari kumwandagaza nk'uko byagendekeye Bizimungu Pasteur igahita imweguza!

Abacurabwenge ba FPR bumvishije Kagame ko Anastase Murekezi yaba umuntu mwiza wafatwa nk'agakingirizo imbere y'amahanga bikagaragara ko ubutegetsi mu Rwanda butikubiwe n'ishyaka rimwe rya FPR ko harimo na Ministre w'intebe ukomoka mu ishyaka rya PSD, ikibazo akaba ari ukuzabyemeza abanyarwanda n'abanyamahanga niba koko PSD ari ishyaka ritavuga rumwe na FPR kuburyo byagaragaza ko ubuyobozi busangiwe mu Rwanda ! Ikindi bashimiye Anastase Murekezi ni uko muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" yireze ibyaha byose yivuye inyuma, akagera naho avuga ko yandikiye leta  ya Kayibanda mu gihe yigaga mu Bubiligi mu mwaka w'1973 asaba ko igomba kwirukana abatutsi mu mashuri kandi nawe ari umutsi wigize umuhutu!
 
Iyi leta  ya Paul Kagame igizwe n'abaministre bumvira kandi bajya gufata icyemezo bakajya kubaza abagaragu b'ibwami umenya ishobora kuzagwa mu isayo ry'ibibazo biyitegereje birimo ibyo gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda abanyarwanda n'abanyamahanga bakomeje gusaba ko rujyaho bashikamye .
 
Umukunzi wa Kamarampaka i Kigali

Tags:


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.