Ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Congo Kinshasa zemeye ko zatwaye abayobozi ba FDLR mu ndege zibakuye mu Burasirazuba bw'iki gihugu zibajyana mu mujyi wa Kinshasa mu rwego rwo kubafasha kujya mu nama i Roma mu gihugu cy'Ubutaliyani. Izi ngabo mu mitwe zishinzwe kurwanya FDLR irimo.


Martin Kobler (ku ifoto aramutsa umusirikare wa MONUSCO) yemeye ko bajyanye abayobozi ba FDLR i Kinshasa gufata indege ijya i Roma. Nubwo umukuru wa FDLR iyamuremye ngo atagiye amakuru avuga ko abandi bayobozi ba FDLR bagiye mu nama i Roma baciye Kinshasa

Mu mpera z'ukwezi kwa Kamena, amakuru yavuze ko abayobozi ba MONUSCO bafashije abakuru b'abarwanyi ba FDLR kujya i Roma mu nama y'umuryango Saint Egidio.

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu i Kinshasa, abayobozi ba MONUSCO bemeye ko batwaye mu ndege abo bo muri FDLR ariko bavuga ko bitanyuranyije n'amategeko.

Umuyobozi wa MONUSCO wungirje, Gen Abdallah Wafy,yagize ati "Ntidushyigikiye FDLR, dushyigikiye ko bashyira intwaro hasi ku bushake."

Mugenzi we ukanakuriye ingabo za MONUSCO, Martin Kobler yemeye ko batwaye abayobozi ba FDLR i Kinshasa ariko ngo ntibinyuranyije n'itegeko.

Yagize ati "Ku bijyanye no kuba twaratwaye mu ndege abayobozi ba FDLR [...] twubahirije amategeko."

Ibaruwa yanditswe tariki ya 26 Kamena ikaba yarashyikirijwe Akanama k'Umutekano ka UN, intumwa ihoraho y'u Rwanda muri UN yamaganaga ubusabe bwa MONUSCO bw'uko ibihano by'ingendo mpuzamahanga kuri Gaston Rumuli Iyamuremye uyoboye FDLR by'agateganyo byakurwaho.

Ubu busabe bwo gukuraho ibihano ku muyobozi wa FDLR byari kumufasha kujya i Roma mu nama yahuje intumwa za Leta ya Kinshasa n'iza UN tariki ya 25 i Roma mu Butaliyani ikaba yari yateguwe n'umuryango wa Kiliziya Gatolika 'Sant'Egidio.'

Akanama gashinzwe gufata ibihano nta bwo kigeze gusubiza iyo baruwa, ariko MONUSCO ntiyategereje ngo ibone igisubizo yahise itwara Gaston Rumuli Iyamuremye n'ibyegera bye muri FDLR ibavana muri Kivu y'Amajyaruguru ibatwara mu mujyi wa Kinshasa kugira ngo bafate indege berekeze mu nama i Roma.

Mu kwiregura kuri iki kibazo Martin Kobler yagize ati "Umuyobozi wa FDLR twamutwaye imbere mu gihugu kandi akanama gashinzwe ibihano muri UN kavuze ko abari ku rutonde rw'abafite ibihano batemerewe kugira aho bajya, na Gaston Iyamuremye ntiyigeze ava muri Congo Kinshasa."

Mu gihe gishize ubwo umutwe wa M23 wari umaze gutsindwa, Martin Kobler yatangaje ko hatahiwe kurwanya FDLR ndetse ayiha ibyumweru kugira ngo ibe yavuye mu ishyamba.

Mu kiganiro n'abanyamakuru mu ntangiriro z'iki cyumweru, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda avuga ku bafasha abarwanya u Rwanda yavuze ko n'ubwo ijwi ry'u Rwanda ari rito mu mahanga, icyo u Rwanda ruzakora ari ukutemerera uwariwe wese kuza guhungabanya umutekano akica Abanyarwanda.