Perezida Sarkozy yakira Paul Kagame muri Elysée 2010

Perezida Sarkozy yakira Paul Kagame muri Elysée 2010 Iyinkuru Inyernyeri turayikesha

Veritasinfo, yabivuze kera ko Paul Kagame afite uburwayi bwo kudasinzira , none uyu munsi taliki ya 01/07/2014 nyirubwite yabyivugiye muri aya magambo: Umunyamakuru w'Ibiro Ntaramakuru Reuters, yabajije uko Perezida Kagame afata ibikorwa bivugwa ko Umutwe wa FDLR waba ushyira intwaro hasi no kuba waritabiriye inama yabereye mu gihugu cy'Ubutaliyani. Ubwo Perezida Kagame yasubizaga icyo kibazo yagize ati "Ngewe ubwange mpangayikishijwe n'ibi bintu, sinsinzira kubera ibyo bintu, ikibazo bakigize ikintu gikomeye cyane. FDLR ifite uruhare muri Jenoside. Reba uko aba bantu bakoze Jenoside bakomeje kwidegembya mu mijyi y'ibihugu duturanye no ku isi, bakagombye kujyanwa mu butabera." (source umuseke.rw)]

 

Kuri iyi taliki ya 01/07/2014 ni umunsi wo kwibuka imyaka 52 u Rwanda rumaze rubonye Ubwigenge. Kuri iyi taliki Paul Kagame perezida w'u Rwanda yawibutse ajya kwita amazina ingagi maze aha n'ikiganiro abanyamakuru. Muri icyo kiganiro Paul Kagame yiyamye abantu bamubaza aho yashyize aba FDLR ibihumbi 11 batashye mu Rwanda baburiwe irengero ! Kagame yongeye no kugaruka ku mubano w'u Rwanda n'Ubufaransa akaba asanga uwo mubano udashobora kuzanzamurwa no gukora amanama ngo ahubwo bisaba ko abafaransa bamwe bahindura imyimvure bakemera uruhare bagize muri jenoside kandi bakabisara imbabazi !
Hagati aho i Luanda mu gihugu cy'Angola hateraniye inama y'abaministre bo mu muryango wa SADC na CIRGL. Muri iyo nama hagomba gusuzumwa ikibazo k'ingorabahizi cya FDLR n'ibibazo bitarangira bikunda kugaragara k'umupaka w'u Rwanda na Congo. Iyi nama akaba ari akanya kuri leta y'u Rwanda na Congo mu gusobanura neza amakimbirane yahanganishije ingabo z'ibihugu byombi ubwo zarasanaga ku italiki ya 11/06/2014 abasilikare ba Congo 5 bakahagwa.
Ku kibazo cya FDLR, leta y'u Rwanda isanga leta ya Congo na Monusco biri gushakisha impamvu zose kugira ngo hatubahirizwa icyemezo cya ONU cyo kurasa FDLR. Abayobozi ba Kigali bakaba baragaragaje uburakari bukabije bitewe ni uko abayobozi bakuru ba ONU n'intumwa z'ibihugu bikomeye mu karere k'ibiyaga bigari (Les Envoyés spéciaux) baragiranye inama n'intumwa za FDLR i Roma mu Butaliyani ; ibyo bigatuma FDLR ihabwa agaciro gakomeye mu rwego mpuzamahanga aho kuyirasa !
Muri iki gihe, hari aba FDLR bagera kuri 200 bamaze gushyira intwaro hasi bakaba bari mu bigo bicungiwe umutekano n'ingabo za Monusco, kuri leta  ya Congo ikaba isanga icyo ari igikorwa cyiza kigomba gushyigikirwa . leta ya  Congo igira iti : «Niba leta y'u Rwanda ikomeje kwanga kugirana ibiganiro nabo (FDLR) hazakorwa iki ? Ni ngombwa ko icyo kibazo kijya mu nshingano z'umuryango mpuzamahanga, ukita kuri FDLR kugira ngo igikorwa cyo gutanga intwaro gikomeze kubushake » Leta  ya Congo ishimangira ko FDLR itagomba kuguma kubutaka bwa Congo, ibyo kandi n'umuyobozi w'agateganyo wa FDLR Byiringiro Victor niko abibona, ndetse we akavuga ko FDLR itagomba kujyanwa kure y'umupaka w'u Rwanda kandi aricyo gihugu cyabo bagomba kujyamo !

      Sarkozy yizeza Kagame ko azamugumana kumutima!

Tugarutse ku kiganiro Paul Kagame yahaye abanyamakuru akongera kwikoma abafaransa, tukongeraho n'ibibazo afitanye n'abaturanyi, dusanga hari ibibazo byinshi bigomba kwibazwa ! Niba Paul Kagame afitanye ikibazo n'abafaransa bamwe ashinja jenoside, igihugu cya Congo, Afurika y'epfo, Tanzaniya… byo bapfa iki ? Mu gitondo cyo kuri iyi taliki ya 1/07/2014, Perezida Sarkozy wayoboye Ubufaransa yashyizwe mu maboko ya polisi kubera ibyaha akekwaho, niba Ubufaransa bushobora gufunga perezida wabwo ni kuki bananirwa gukurikirana ikibazo cy'indege cyabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda ndetse n'abafaransa bakagwa muri iyo ndege ? Icyo kibazo k'indege gikurikiranywe byatuma Paul Kagame asobanura neza uruhare rw'abafaransa bamwe ashinja kugira uruhare muri jenoside bagahanwa ndetse bigatuma nawe (paul Kagame) amenya uruhare rwe muri jenoside yashoje mu Rwanda aho gutunga abandi agatoki gusa we akigira umumarayika !
Ese aho kuba Ubufaransa budakurikirana ikibazo k'ihanurwa ry'indege ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda sibyo biha imbaraga Paul Kagame zo gukomeza gushyira icyo gihugu mu majwi ? Ese aho abafaransa ntibaba banga gukurikirana icyo kibazo k'ihanurwa ry'indege, bagahitamo kureka Kagame gukomeza kwidoga kuko bazi neza ko basangiye ibanga ? Isi yose ikeneye kumenya ukuri kuri ibi bibazo !
Ubwanditsi