"Ntidushobora kujya kure y'u Rwanda, igihugu cyacu" - FDLR
IREME.net - 2 hours ago
Mu mpera z'icyumweru gishize hongeye kugaragara umwuka utari mwiza
hagati y'u Rwanda na MONUSCO, nyuma y'aho umwe mu bayobozi bakuru bayo
yorohereje ingendo abayobozi ba FDLR ngo bajye mu biganiro mu gihugu
cy'u Buitaliyani.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Louise
Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n'amahanga akaba n'Umuvugizi wa Leta y'u
Rwanda, yikomye FDLR n'abo yita ko bayishyigikiye, avuga ko nta kindi
bakora kitari ugushyira intwaro hasi ubundi bagataha mu Rwanda.
Yanongeyeho ko FDLR ubwayo n'abayishyigikiye ntacyo bazageraho kuko
ngo ibyo bagamije bitazasubira ukundi.
IREME.net twabajije Ministiri Mushikiwabo icyo avuga ku kujyanwa kure
y'u Rwanda kwa FDLR, ntacyo yadusubije.
Nyuma y'aho u Rwanda rutanze impuruza, Umuyobozi Mukuru w'Urugaga
Ruharanira Demokarasi no Kubohora u Rwanda " FDLR" Gen Byiringiro
ntiyabashije kugera i Roma mu Butaliyani, ariko mu kiganiro yahaye BBC
kuwa 30 Kamena 2014 yavuze ko yoherejeyo intumwa enye, kandi ko
zagarutse zikamuha raporo y'ibyayivugiwemo.
Iyi nama yari yateguwe n'Umuryango "Saint-Egidio" ushamikiye kuri
Kiliziya Gatolika, yarimo n'intumwa yihariye y'Umuryango w'abibubye mu
Karere k'Ibiyaga bigari. Gen Maj Byringiro yavuze ko ibyayivugiwemo
bikiri ibanga. Ubwo yabazwaga niba biteguye kwakira icyifuzo cya bamwe
cyo koherezwa mu bihugu bya kure cyane y'u Rwanda ngo bataruteza
umutekano muke, mu magambo magufi yagize ati: "Nyamuneka igihugu cyacu
ni u Rwanda ntabwo dushobora kujya kure yarwo"
John Williams NTWALI
http://www.google.ca/gwt/x?gl=CA&source=s&u=http://www.ireme.net/nidushobora-kujya-kure-yu-rwanda-igihugu-cyacu-fdlr/&hl=en-CA&ei=oz6zU9vSJIzhsQeKmYGQCw&wsc=yh&ct=np&whp=349
--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Online Time:15H30-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire domestique:
heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)***
Posted by: Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.